Victoire Ingabire mu nyanja itukura : Ivugurura-mizi ry’ishyaka, kwinjira mu mutaka wa FPR cyangwa….

©Photo/The Rwandan.com: Victoire Ingabire muri ''kibuno mpa amaguru'' na FPR ya Paul Kagame!

23/09/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Victoire Ingabire ni imwe mu mfugwa za politiki z’u Rwanda. Amaze gufungurwa. Ifungurwa rye rihubiranye n’isezera rya hato na hato ry’abayoboke be, harimo n’abari mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka. Ifungurwa rye  ryavugishije menshi benshi, mu banyarwanda ndetse no mu banyamahanga, kandi n’ubu riracyayabavugisha. Ariko se, iri fungurwa rye ni nde uryungukiramo, ni nde urihomberamo ? Hakorwa iki  se ngo ifungurwa rye ribyazwe umusaruro w’inyungu rusange z’igihugu, atari izo ishyaka FDU-Inkingi gusa cyangwa iza FPR-Inkotanyi imufunguye, n’ubwo ikomeje kumutera ubwoba… 

Victoire Ingabire kuva yafungwa ijwi rye mu ishyaka ryarabuze akaba ariho hashobora kuba ari izingiro ry’amacakubiri yaranze FDU-Inkingi muri iki gihe cy’imyaka umunani yose. Ese ko afunguwe bigiye kugenda bite ? Abari bitandukanije na FDU-Inkingi bagiye kugaruka mu uruhongore cyangwa ntibigishoboka ? Victoire Ingabire wagiye amenya by’amahushuka amakimbirane yaranze ishyaka rye FDU-Inkingi amaze kugungwa, uzabyitwaramo ate ngo agarurire ikizere abahoze ari bayoboke be n’amaboko ye y’iburyo n’ibumoso (abayobozi bafatanyaga kuyobora ishyaka) ? Bamwe mu bahoze bakorana nawe bya bugufi baratubwira uko babona ibintu n’uko babona ifungurwa rye. Abandi se batigeze cyangwa n’ubu batari mu ishyaka rye FDU-Inkingi barabona bate ifungurya rye n’ejo hazaza he na opozisiyo (opposition)? Isesemgura muri iki kiganiro cy’Ukuri k’Ukuri

 

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email