Ifungurwa rya Victoire Ingabire: umutwaro uremereye Kagame n’ihurizo rikomeye kuri opozisiyo!

©Photo/The Rwandan.com: Victoire Ingabire muri ''kibuno mpa amaguru'' na FPR ya Paul Kagame!

27/09/2018, Yanditswe na Kanyenyeri Ndabiruzi Adelaïde

Ifungurwa rya Victoire Ingabire, ni umugogoro uremereye Kagame muri ibi bihe. Kugeza ubu, ni uko byirigaragaza. Iyo ugerageje gushungu no gucengera disikuru (discours) Paul Kagame aherutse kuvugira imbere y’Inteko ishinga amategeko (Parlement), ukanayungurura neza imitontomo inyuzwa mu itangazamakuru ya bamwe mu abambari be n’imvugo z’abamotsi b’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi Paul Kagame arangaje imbere, usanga ku ruhande rumwe igufungurwa rya Victoire Ingabire ryaba rica amarenga y’ikizere cy’impinduramatwara mu Rwanda ; naho ku rundi ruhande, ugasanga bisa n’ibica amarenga y’«urupfu rwa politiki» rw’uyu mu «star», Victoire Ingabire, n’izima rya burundu rya opozisiyo  muri rusange. Isesengura. 

Icya mbere nakuye muri disikuru (discours) ya Prezida Kagame aherutse kuvugira imbere y’abadepite mu nteko ishingamategeko, ni uko yashatse kwihagararaho, ngo atagaragaza ubwoba atewe na Victoire Ingabire.  Kuko agomba kuba ahagarikiwe n’ingwe y’urwara rurerure  Kagame yanga kwita « kotswa igitutu ».

Nyamara yokejwe igitutu dukurikije ibihe turimo byo kwamamariza umukandida Louise Mushikiwabo,  umwanya wo kuyobora umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa (Organisation internationale de la francophonie, OIF). Kubera ko igihugu cy’u Rwanda ari urukozasoni mu byerekeye kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, Ubufransa bwamushyigikiye bugomba kwigengesera nabwo bukaka garanti 8garantie) ko iki gihugu cyapfa gukinga amahanga mu jisho ko hari ugushaka ko kujya mu nzira y’intego n’inshingano za OIF. Muri ibyo hakaba harimo kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana no gushyira ahagaragara  ibitekerezo bya buri muntu.

Victoire Ingabire Kagame atsinda amwita umu « Star wa politiki » ni koko yabaye we, kandi ni ingoma ya Kagame yamugize we, kubera kumuhohotera no kumuhimbira ibinyoma by’ibyaha bikaze atakoze.

Kuba ari n’umutegarugoli rero byongera ubwo bu « Star » kuko u Rwanda rurisha mu ruhame rw’amahanga ko rufite abagore n’abali benshi mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi, cyane cyane mu nteko ishingamategeko (Parlement).

Icyo rwibagiwe kuvuga nuko abo bose ari imitako igenewe gukoma amashyi. Uhereye ku makosa yose agenda akorwa abo bari n’abategarugoli barebera gusa, ntawabura kuvuga no kwemeza ko ubutegetsi bwose  – ubutegetsi nshinga-tegeko, nyubahirizategeko n’ubwo ubucamanza –  bukorera mu kwaha kwa Kagame na FPR ye.

Aha rero niho ifungwa n’ihonyorwa rya Victoire Ingabire ndetse na Diane Rwigara byakoze akantu mu gufungura amaso y’amahanga kuri Politiki yo gushyira imbere abari n’abategarugoli mu Rwanda.

Umutwaro uremereye Kagame…

Gufungura Ingabire Victoire rero ukongera ukamukangisha kumusubiza muri gereza ngo ni uko avuganye n’abanyamakuru ababwira ko yiteguye guhangana n’ubutegetsi, ni uguca ku masezerano yagiranye n’abamwokejeho igitutu.

Kubona ba Evode babyirohamo nabo  mu bumotsi bamenyereye, nabyo byerekana ko Kagame atabagishije inama, nabo batunguwe nkatwe twese.

Ubusharire bw’iriya disikuru (discours) ya Paul Kagame bukaba bwari bugenewe kwihagararaho ariko no gucubya ubukana bwa bamwe b’intagondwa  bari mu butegetsi bwe.  Kuko burya nta mutegetsi ubwicarana wenyine kabone niyo yaba umunyagitugu ate, agira bake bari impande ze bamusegasira. Abo nibo nabo yashaka kwereka ko agifite situation en mains.

Gusubiza Ingabire muri gereza 

Byaba ari ukumugira noneho « Mandela ».Yaruta umu Star !

No gupfobya za mbabazi ze yise impuhwe zo gukemura ibibazo. Nta kibazo yaba akemuye ahubwo yaba akiremereje kurushaho, kandi byamugwa nabi kurusha ho ikambere ku bamuhagarikiye.

Kureka Ingabire akidegembya…

Nabyo Kagame n’abambari be ba hafi mu buyobozi bw’igitugu cya FPR, bizabakomerera kuko bizavamo nta kabuza, igikorwa cyo gutinyura Rubanda rukunva ko rushobora kuvuga no kwaka uburenganzira bwabo bambuwe. Aha niho ruzingiye rero. Ni ihurizo rikomeye kuri Paul KAGAME, FPR n’abambari bayo. Uretse Thom Ndahiro weruye akavana agahu ku nnyo, akavuga ko Victoire Ingabire kuba asohotse mu gihome agahabwa umwanya wo kwamamaza ishyaka rye rya FDU ari ugukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside (ko iryo shyaka ridakwiye kongera kuvugwa na mba),  abandi bose harimo n’abacurabwenge bakomeye (idéologues) nka Tito Rutaremara, ubu babuze ayo bacira n’ayo bamira. Ibuka nayo iracyashakisha aho yahera ngo ihimbahimbe ibindi binyoma ishingiye ku magambo yasohoka mu kanwa ka Madamu Victoire Ingabire !

Bashobora kumupfumbatisha…

Kumuhuma amaso bamupfunyikisha umwanya mu butegetsi.  Ibi nibyo byaba ari ubuhendabana kuko Victorien ntaho afite yicaye. Ese yishingikirije iki ? Ko abokeje igitugu Kagame bazaba banyuzwe ngo yakoze icyo bamusabye.

None se ko Victoire aharanira ko amashyaka ya Politiki yahabwa umyanya wo kwisanzura muri Politiki, kumuha umwanya byaba ari byo kwisanzura ? None yazibeshya akemera umwanya azahagamamo wenyine bakaba ahubwo baramucecekesheje burundu ku mugani w’umurundi ati : « Ntawe uvugana indya mu kanwa » ! Ushaka inka azaryama nkazo. Niba yarafunguwe hari amasezerano ya rwihishwa akozwe hagati ye na Paul Kagame cyangwa se akaba azagera aho akava ku izima ry’ibyo aharanira yerekanye igihe yavaga mu Ubuholandi cyane cyane muri disikuru (discours) ye yo ku Gisozi, azagomba byanze bikunze kwemera gukora ibyo azaba yemeranijweho n’ubutegetsi kuko ntibuzamuha ku isahani agapande kabwo ntacyo atanze ho ingurane (contrepartie). Niba ingurane (contrepartie) ari uguceceka no kurebera nk’uko imitako itagira ingano iri mu butegetsi ibikora, ibyo ntibizatera kabiri bitigaragaje. Tubitege amaso!

Nibiramuka bibaye….

Aha azaba azitiye andi mashyaka kuzagera ku ntego yo gusangira urubuga rwa Politiki mu Rwanda. Niba yemeye kugenda wenyine. Nanaceceka ntibizamara kabili batamuhanuye aho bazaba bamuteretse.

Ariko niba intwari Victoire akomeje agatwaza akanangira ku byo yasabye, ko haba ubwisanzure bw’amashyaka atari ukujya gukorera mu kwaha kwa FPR mu byo bita «  Impuzamashyaka », ugufungurwa kwe kwaba ari intangiriro y’ikizere cy’impinduramatwara mu Rwanda. Nibitaba ibyo, guceceka kwe kuzamuviramo urupfu rwe rwa burundu rwa politiki. Twizere ko urwo rupfu ruzamunyura kure, akazapfa urundi rutari urwo.

Ingabire hanze cyangwa mu mutaka wa FPR… ?

Mu nvugo za Victoire zose wunva ko atazajya hanze nk’uko Kagame yabikomojeho muri ya diskuru ye. Nabyo byerekana ko Victoire ateye ubwoba ubutegetsi aramutse agiye hanze.

Kumugumisha mu gihugu nibwo buryo  bwiza kandi bubangutse,  kuri Paul Kagame na FPR ye, bwo kumugenzura no kugena ibyo avuga n’ibyo atavuga. Ibi kandi barabishoboye. Ni uko bagenje Pasteur Bizimungu na mugenzi we Charles Ntakirutinka.

Bazamuha umurongo, wa wundi Paul Kagame yita « umurongo utukura ntarengwa, ligne rouge »!! Ng’uko uko mbona ibyo gukora Politiki bya Victoire Ingabire. Iyo nsubije amaso inyuma nkitegereza nkanasesengura, nsanga birimo icyo nakwita ihurizo rikomeye, « équation ».  Urufunguzo rufungura urubuga rwa politiki n’ubwisanzure mu bitekerezo mu Rwanda, kugeza ubu rufitwe na Paul Kagame kuko niwe ufite ubutegetsi naho Victoire Ingabire aragenerwa kimwe n’abandi banyapolitiki bari mu kibuga mu Rwanda. Ko nabonye Victoire Ingabire baratangiye kumugerera uburenganzira kandi nawe asa n’ugenda agunaguna mu mvugo ze (ugereranyije n’amavaburayi yari yifitemo igihe yasesekaraga i Kigali mu 2010), aho aho bukera ukuri ntikujya ahabona ?! Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru ! Tubitege amaso !

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email