Ibihe turimo: icyo ntekereza ku ijambo rya perezida Kagame

21/09/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mu mihango yo kurahiza abadepite bashya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ejo ku italiki ya 19 nzeli 2018, perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kugira icyo avuga ku magambo ya Victoire Ingabire, warekuwe ku wa 15 nzeli 2018.

N’ubwo madame Victoire Ingabire yandikiye perezida Kagame  amusaba imbabazi kugirango afungurwe, nyuma y’uko afunguwe yakomeje gutangariza abanyamakuru batandukanye babimubajije mu rurimi rw’ikinyarwanda ko iyo baruwa ntayo yigeze yandika, ko ngo ahubwo Kagame yamurekuye kubera ko yumvaga byari ngombwa nk’umuntu uwo ari we wese ugomba kurekurwa iyo afungiwe ubusa. Bamwe muri abo banyamakuru yatsembeye harimo Jean-Claude Mulindahabi na Gaspard Musabyimana wo kuri Radio FDU-Inkingi, y’ishyaka uyu Vctoire Ingabire abereye umuyobozi mukuru. Fungura hano wumve icyo kiganiro, cyane cyane ku munota wa 30.

Igitangaje ariko ni uko kuri Radio RFI (Radio France Internationale) ho, yabyemeye.

Ukutemera icyaha Ingabire yafungiwe no kutemera ko yasabye imbabazi (byibuze ngo asobanure izo mbabazi yasabye uko ziteye n’impamvu yo kuzisaba), bikaba ari byo byababaje perezida Kagame, wumvikanye imbere y’inteko y’abadepeti avuga ko bishoboka ko uyu bikaba yanamusubiza muri gereza bidateye kabiri.

Ibibazo nibaza ni ibi bikurikira:

Iyo witegereje uburakari perezida Kagame yari afite ubwo yari imbere y’inteko y’abadepite, uhita ubona neza ko Ingabire agiye gusubizwa muri gereza mu gihe cya vuba.

Nkaba nibaza ibibazo biteye bitya, nubwo ntarabibonera igisubizo gihamye: ubwo Ingabire yandikiraga perezida Kagame amusaba imbabazi kugirango afungurwe, yateganyaga gukora iki? Ko umenya yibeshye ko nafungurwa azemererwa gukomeza ibikorwa bye bya politiki, kandi yari azi neza ko na bagenzi be bamubanjirije ari bo Pasteur Bizimungu, Charles Ntakirutiknka, Me Bernard Ntaganda n’abandi, bitabashobokeye?

Kagame se we, ubwo yiyemezaga gufungura Ingabire yari azi ko yahindutse ku buryo azatinya kongera gushakisha uburyo yakwandikisha ishyaka rye no kurishakira abandi bayoboke?

None Kagame yaba yaratekereje ko wenda Ingabire namurekura bizamworohera kumukoresha, akaba yamuha imyanya muri guverinoma kugirango amucecekeshe?

Mu burakari bwinshi, Paul Kagame yasubiyemo inshuro zirenze imwe ijambo «pression» : kotsa/kotswa igitutu. Kagame yasaga n’uwerekana ko hari abamushyizeho iyo «pression» kugirango arekure Ingabire, nyamara na none akihagararaho, avuga ko atari ya ntsina ngufi buri wese agucaho urukoma uko yishakiye.

Niba se iyo «pression» koko yarabayeho, abayimukozeho basabaga ko afungura Ingabire kugirango amukoreshe iki, niba atamwemereye gukomereza mu gihugu ibikorwa bye bya politiki?

Kuki mu magambo ye, Kagame asa n’uwemeza ko niba Ingabire adacecetse azamusubiza muri gereza, bitaba ibyo agasubira iyo yari yaraturutse iyo za burayi?

Ko umenya perezida Kagame yaba yaraketse ko narekura Ingabire azahitamo guceceka, akarwana no kwisubirira mu Buholandi, bityo akaba aramukize ntazanamwemerere kugaruka mu gihugu, nk’uko yabigenje kuri Faustin Twagiramungu, ubwo uyu yashakaga kuza gukorera ibikora bye bya politiki mu Rwanda?

Ingabire se we udashaka kujya kwisurira umuryango amaze imyaka atabona, agahitamo guhangana n’umuntu umurusha imbaraga, abibona mo nyungu ki? Niba se ashubijwe muri gereza byo bimufasha iki kandi yari yarasabye imbabazi zo kuyisohoka mo?

Yaba se yaraketse ko noneho mu Rwanda hari icyahindutse ku buryo Kagame ashobora gukomorera ababishaka bose gukorera politiki mu gihugu, politiki ishingiye ku mashyaka menshi? Yirengagije se imvugo ye ikarishye kandi yuzuye igira ati (ucishirije): «ntimutegereze ko twe batwinjira mu butegetsi nka Green Party – ishyaka ry’ibidukikije – ya Frank Habineza na PS ya Mukabunani twaba tugiyemo kuba ingwiza murongo»!

Kagame se we kuki, iyo umuntu amuteze amatwi, yumva asa n’usaba imbabazi Ingabire kugirango yemere gucisha make, bitaba ibyo akaba agomba kumusubiza muri gereza? Aho si uko wenda yamaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, uretse kwemera ko abamurwanya na bo bagira uburenganzira bwo gukorera politiki mu gihugu, ya politiki isa n’iyoboka ikanakorera hamwe n’ubutegetsi bwe?

Ibi bibazo byose nibaza biri mu maboko ya Paul Kagame kuko ni we wenyine ufite ibisubizo byabyo. Kubikemura abinyujije mu kongera gufunga Ingabire, ngira ngo ntacyo byamufasha, kuko niba yari yashyizweho igitutu n’igitugu n’amahanga kugirango amurekure, abari bamushyizeho icyo gitutu n’ubundi bazongera kukimushyiraho, cyane cyane ko Ingabire nta kindi cyaha kigaragara azaba yarakoze cyamusubiza muri gereza.

Ingabire na we afite inyungu zo gucisha make kugirango yo gusubira mu buroko, cyane cyane ko yari yasabye imbabazi kugirango abukurwemo (n’ubwo izo mbabazi zihakana burundu ibyaha yashinzwe atari zo yasabye).  Azi neza ko icyatumye afungwa mu myaka umunani ishize, ari uko yari yavuze amagambo atavugirwa mu gihugu. Kuyasubiramo bikaba ari ubusubiracyaha, ukongera kwikururira ibyago.

Ongera ukande kuri uyu murongo, wumve disikuru ya perezida Kagame. Numara kuyumva wenda uramfasha kubona ibisubizo by’ibi bibazo ndimo kwibaza muri iyi nkuru. Bizanshimisha cyane nungezaho igisubizo kuri ibi bibazo nibaza cyangwa numpa nawe incamake y’uko ubibona! Uzabinyuze kuri iyi email: umunyamakuru16@gmail.com

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email