Ibihe turimo: Madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki?

Mme Victoire Ingabire yakira indabo, nyuma yo gusohoka muri gereza

19/09/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nyuma y’amasaha make madamu Ingabire Victoire arekuwe, nashyize inkuru ahagaragara (kanda aho wongere uyisome: Ibihe turimo: Ndi Kagame narekura n’abandi – Mushayidi, Shima, Mukangemanyi na Niyitegeka, maze nkareba – !), nishimira ko yavuye mu rwobo rw’intare, ariko nkongera nkerekana ko bitapfuye kwikora gusa. Nkurikije ibimenyetso nari mfite, nari nakuye mu bampa amakuru ya nyayo, nagaragazaga ko Ingabire, abifashijwe mo n’umwunganizi we, Me Gatera Gashabana, yasabye imbabazi ku mugaragaro kugira ngo arekurwe.

Ubwo inkuru yari imaze gusomwa kuri site y’iki kinyamakuru «UMUNYAMAKURU» no ku mbuga nyinshi nkoranyambaga, abantu biyise amazina atabaho banteye imijugujugu itagira ingano. Abanteraga aya macumu, bavuga ko nta kindi naremewe uretse gukwirakwiza ibihuha. Ibihuha bavugaga nkwirakwiza ngo byari uko iyo baruwa yo gusaba imbabazi itigeze ibaho.

Nyamara hari n’abandi benshi banshyigikiye, bishimira ko ndi mu ba mbere berekanye ukuri ku irekurwa ry’uyu munyapolitiki. Kubivuga batyo ni uko bari bazi neza ko Kagame atapfa kurekura umunyapolitiki nka Ingabire, atamusabye imbabazi. Aha bagendaga batanga ingero zirimo urugero rufatika rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Pasteur Bizimungu, na we warekuwe ari uko asabye imbabazi perezida Kagame. Mugenzi we Charles Ntakirutinka wanze kuzisaba, yamaze imyaka ye yose y’igifungo yari yarakatiwe. Me Bernard Ntaganda nawe byabye uko, kuko nawe yarangije imyaka ye yose y’igifungo yari yakatiwe.

Amashirakinyoma

Kubera ko nari maze kurambirwa imijugujugu, mpise mo gushyira ahagaragara iyi baruwa nyir’ubwite yiyandikiye mu mukono we bwite, ndetse ku mugereka wayo, muranasoma iyo minisitiri w’ubutabera, Jonson Businge, yamusubije amwemerera izo mbabazi. Soma ayo mabaruwa yombi munsi hano, wishirire agahinda:

Sinabura ariko kugaruka ku mutwe w’iyi nkuru, aho ngira nti: madamu Ingabire arimo gukina mukino bwoko ki?

Mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye, madame Ingabire yakomeje gutsemba ko nta mbabazi yigeze asaba kugirango arekurwe. Ni uburenganzira bwe bwo kwihagararaho, kandi ntawabimuhora, cyane cyane ko atashakaga ko abo yita abarwanashyaka be, babimenya. Kudashaka kugira icyo ababwira byarumvikanaga kuko, kubera inyungu bari bakimufiteho (kumuriraho), ntibari kumwemerera ko asaba imbabazi kugirango asohoke muri ruriya rwina yari amazemo imyaka umunani y’agatsi.

Icyo nibaza ni iki: umunyagitugu nka Kagame tuzi twese, iyo arekuye umuntu amusabye imbabazi, ashyiraho n’imbago/imipaka (conditions) utagomba kurenga? Akenshi agusaba guceceka, utabikora ugapfa, cyangwa wabona aho unyura ukamucika. Pasteur Bizimungu ni zo mbago (conditions) yahawe, kandi yarazikurikije.

Ku bindeba, sinshaka kwigereranya na Ingabire cyangwa Bizimungu, ariko na njye ubwo nari maze imyaka itatu mfungiye ubusa, umushinjacyaha mukuru (Emmanuel Rukangira) yansinyishije ko ninongera gufata iyi karamu, azansubiza mo. Nyuma y’uko ndekuwe, umwicanyi mukuru w’ubutegetsi bwa Kagame (Gacinya Rugumya) na we yongeye kunsubiriramo ko ninongera kwandika, atazongera no guta igihe cye ngo aramfunga. Nahise numva icyo yashakaga kuvuga, bucya niruka kibuno mpa amaguru.

Ingabire we ntashaka kwiruka, kuko afite ibyo yizeye, cyangwa yijejwe. Mu kiganiro cyo ku wa 17 nzeli 2018 yagiranye na Jean-Claude Mulindahabi, yamutangarije ko adakeneye no kujya gusura umuryango we, abana n’umugabo we, ubu usigaye agendera muri ka kagare bacunga mo ibimuga (fauteuil roulant).

Ntibyumvikana ukuntu umuntu umaze imyaka irenga umunani muri gereza adashobora gukumbura abana n’umugabo we, unarwaye ngo arashaka mbere na mbere kubohoza rubanda. Wabohoza rubanda ute, utarabohoza abagize umuryango wawe? Ubu se yirengagije ko ukugenda kwe kwabagize imfungwa, kubera ko bahora bakanuye batekereza uko ariho!

Nyina umubyara (Dusabe) na Lin Muyizere (umugabo we) bari mu manza na leta y’Ubuholandi ishaka kubasubiza mu Rwanda, bidatewe n’ibyaha bakoze ahubwo bitewe n’uko Leta y’u Rwanda yakomeje kubahimbira ibyaha kugirango ibone uko ibafungana na Ingabire. Ngira ngo ubwo amaze kurekurwa, ntibacyongeye gukurikiranwa n’ubutegetsi bwa Kagame, cyane cyane ko n’ubundi ntacyo yabaregaga. Twizere ko Ingabire yaba yarabisabye umukuru w’igihugu wamuhaye imbabazi cyangwa ko abitekereza ho, kugirango izo nzirakarengane nazo zive ku ngoyi ya Kagame izibuza kugoheka.

Kurenga kuri aka kaga umuryango we urimo, akanabitangaza ku mugaragaro ko adakeneye kubareba, niba hatarimo umutimanama muke, harimo ikindi kihishe inyuma y’irekurwa rye (Ingabire) n’ubutegetsi bwamurekuye.

Tuvuge se ko bwamwemereye kwandika ishyaka rye noneho rikaba rigiye kujya mu murongo w’andi mashyaka y’udukingirizo,  bagenzi be bayahagarariye bakaba barahawe imyanya mu butegetsi bw’igitugu?

Ishyaka FDU-Inkingi ryanditswe, umuyobozi waryo akabona umwanya wa minisitiri cyangwa w’ubudepite, byamarira iki madamu Victoire Ingabire n’abo avuga ko ashaka kuzanira demukarasi mu gihugu?

Abaye depite se, ishyaka rye rikinjira muri forumu nk’andi mashyaka y’udukingirizo, yahindura iki mu byemezo bifatwa n’ubwiganze bw’abadepite ba FPR mu nteko ishinga amategeko?

Agizwe se minisitiri, yaba atandukaniye he n’abamubanjirije nka ba Rwaka, utaranamenyaga ko umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’umutekano yayoboraga, yakoresheje inama y’abakozi?

Madame Victoire Ingabire yaba ashaka umwanya mu butegetsi bw’inkotanyi na bwo butakiriho, ubu bumeze nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyera?

Ingabire yari azi neza ko agiye gufungurwa

Abajijwe niba yaratunguwe ubwo yarekurwaga, madamu Ingabire yavuze ko ngo yumvise abanyururu bavugije induru ngo akangukira hejuru akeka ko gereza ihiye. Ngo imfungwa bagenzi be bavugije induru ngo hari itangazo ry’inama y’abaminisitiri ryafunguye abanyururu barenga 2000 Ingabire akaba ngo yari abarimo.

Ibi ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nyuma y’amezi abiri gusa asabye imbabazi, yari yaramenyeshejwe ko azarekurwa, ko ikibazo gihari ari icy’igihe gusa.

Dore ibimenyetso by’uko Ingabire yari azi ko azarekurwa: amategeko agenga gereza zo mu Rwanda uko ateye ni uko abagororwa bose bagomba guhora bogoshe imisatsi. Nyuma y’uko abimenyeshejwe, umusatsi yarawuteretse ndetse ahabwa umwanya n’uburenganzira bwo kuwudefiriza (ongera urebe ifoto ye witonze).

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, asohotse muri gereza

Ingabire yanabonye igihe gihagije cyo kudodesha imyenda imukwira, inafite ibara ry’ishyaka rye rya FDU-Inkingi, kuko iyo yinjiranye muri gereza yari yaramubayeho minini, kubera ubuzima bubi bwo muri gereza, tutamugayira twese.

Mu by’ukuri nta mfungwa ya politiki irekuwe ku mbabazi za perezida, isohoka muri gereza yambaye nk’igiye mu misa, inamamaza imyenda y’ishyaka ryafatwaga nk’irirwanya ubutegetsi.

Ikindi kimenyetso ni uburyo yahawe urubuga (protocole) rudasanzwe rwo kuvugana n’itangazamakuru, kandi mu magambo abaze neza (le lagange et les mots pésés). Pasteur Bizimungu n’ubwo na we yari yahawe imbabazi, ayo mahirwe yo gutereka umusatsi no kuwubyatura ntiyigeze ayahabwa.

Ngibyo bimwe mu bimenyetso bifatika by’uko Ingabire yari yaramenyeshejwe ko azarekurwa, ndetse bamuha umwanya wo kwitegura kugirango azasohoke muri gereza nk’uko yari yayinjiye mo muri 2010.

Nta mwanzi ubaho muri politiki

Ingabire namese kamwe avuge ko Kagame yamwemereye imyanya mu butegetsi bwe, ariko yo gukomeza kubeshya rubanda ko ari mu barwanya ubutegetsi bwe. Ibi nta n’uwabimugayira kuko yari yaramaze kubona ko abo bafatanyije bashinga ishyaka, batakiriho. Gukorana na Leta yamufunze imyaka umunani, ikamwangiriza isura, birasanzwe ko mu banyapolitiki benshi bo muri Afurika bemera ko nta mwanzi ubaho muri politiki.

Abamenyereye kuntera imijugujugu nababwira iki; ni uburenganzira bwanyu. Buri wese kimwe na njye, dufite uburenganzira busesuye bwo kuvuga icyo dutekereza, kuko turi muri demukarasi isesuye, n’ubwo twayibuze iwacu.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email