Ibihe turimo: Ndi Kagame narekura n’abandi – Mushayidi, Shima, Mukangemanyi na Niyitegeka, maze nkareba – !

Uva ibumoso ujya iburyo: Mme Victoire Ingabire Me Gatera Gashabana, umwunganira mu rubanza rwe

17/09/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nareba uko abari baragize iturufu aba bantu, babyifata mo. Madamu Victoire Ingabire agize Imana ararekuwe, none twese twacitse ururondogoro. Bamwe tuti Imana irakarama, abandi barashaka ko asubira mu mwobo wa sekibi. Abashaka kuwumusubiza mo ni abatarawubaye mo; ni abatarigeze bahura n’intare z’ishyamba ziwihishe mo. Aba bari mo abo Ingabire yibeshyaga ko ari abasangirangendo. Nyamara bari abagambanyi. Ni bo babi kurusha uwamufunze.

Ubwo ishyaka rye ryashingwaga muri 2006, inama yaryo ya mbere yo kujya i Kigali, nari nyiri mo. I Buruseli, twuzuye icyumba cy’inama. Ibirimo kuhavugirwa, ntaho bitaniye n’ibivugwa uyu munsi: «ingoma y’igitugu ya Paul Kagame tuzayirukana binyuze mu matora». Nyamara uwo bashaka kwirukana ku butegetsi, arimo kubacira amarenga: «Amatora n’amakaramu ntibifata ubutegetsi»!

«Nzagenda», Ingabire

Muri kiriya gihe, ibyavugwaga byari igitekerezo cyiza iyo kigira abagishyigikira. Abari bakiri inyuma bari basinyiye guherekeza iyi ntwari. Nyamara bisubiyeho bidateye kabiri. Batinye ishyamba, n’ubwo ntacyo bigeze barihurira mo.

Nyuma y’iyi nama, inararibonye yari yaritegereje neza imikorere y’amategeko y’ishyamba, igize impuhwe z’uyu mubyeyi, ubwo yamwihereranaga imubaza niba koko azagenda. «Nzagenda»! «Ko nkeka se ko bazagufunga, wabyihoreye»! «Nibamfunga muzabyandike», Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, muri 2006.

Ubwo yari yambariye urugamba muri 2010, ku kibuga cy’indege cya Amsterdam, mu ijwi ry’umunyamakuru wa BBC, Jean-Claude Nkubito, ubwo uyu yamubazaga niba koko agiye i Kigali, Ingabire na none ati: «Ndagiye»!

Ibyo Ingabire yasabaga ko twandika, twarabyanditse. Ntitwamutengushye kuko ni ko kazi kacu. Ariko se byamaze iki? Icyo byamaze na Ingabire ntacyo aramenya. Ibyo yakekaga si byo byabaye. Yibeshye ku bamufunze, yibeshya no ku bo bashinganye ishyaka: abagambanyi, ibigwari. Ibigusha. Isoni n’ipfunwe bafite, n’uyu munsi bigaragara mu mikorere no mu mivugire yabo: «Turamugemurira, tumwoherereza amafaranga amutunga aho afungiye». Aya magambo antera umujinya, n’uyambwiye nkabura icyo namusubiza, nubwo kiba gihari: «Na mwe muzajyeyo, bajye babagemurira», ngicyo igisubizo nkunda guha bano bashinyaguzi.

Inzira y’umusaraba ku mubyeyi utagira inenge

Turi mu mwaka wa 2010. Ku kibuga cy’indege Grégoire Kayibanda, Ingabire yakiriwe n’inkundarubyino nyinshi: intore za FPR-Inkotanyi n’abiyita ko bayirwanya. Victoire Ingabire ni umudamu mwiza ufite igikundiro: umusatsi uranyerera, yambaye neza, arakeye, arabyibushye. Azi no kuvuga neza indimi z’amahanga no gusobanura ikimujyanye mu rwa Bayanga. Mbere yo kuruhuka, indabo ahawe n’abamushyigikiye arazirukankanye no ku Gisozi, ahatatswe imibiri y’abacu.

«Génocide yabaye mu Rwanda ifite abayikoze. Abahutu bishe abatutsi bagomba kubihanirwa. Hari n’abatutsi bishe abahutu; aba bo bazakurikiranwa ryari ngo na bo hahanwe»? Nguko uko nshishirije disikuru ya madamu Victoire Ingabire, nyuma y’amasaha make agikandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Aya magambo y’uyu muyobozi w’inkehwe, akojeje agati mu ntozi abicanyi ba Leta ya Kigali. Ni amagambo asanzwe azwi, ariko atajya avugirwa mu ruhame, cyane cyane ku rwibutso rw’abazize itsembabwoko n’itsembatsemba (génocide rwandais, inyito yari yemeranyijweho mu mizo ya mbere FPR ikimara gufata ubutegetsi). Paul Kagame asabye ko uyavuze bahita bamufata, ataragera no muri hoteli yari gucumbikamo uwo munsi. Tito Rutaremara ati reka da: «Ntaho twaba dutandukaniye n’abamwohereje kuvuga aya mateshwa; ntituzabura ikindi cyaha tuzamufungira». Byemejwe bityo.

Nta kindi cyaha kizaboneka uretse icyo uyu munyapolitiki azahimbirwa: «amagambo ya Victore Ingabire arimo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi». Iyi dosiye yo kubikwaho urusyo n’ubushinjacyaha izashingwa Alain Mukurarinda. Uyu azasabira madamu Victoire Ingabire gufungwa imyaka umunani, mbere y’uko ajuririra urukiko rw’ikirenga, uru rukazamutwerera n’ikindi cyaha Mukurarinda atigeze amurega: gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo na FDLR. Iki cyaha gihimbano kizavira mo umuyobozi wa FDU-Inkingi gukatirwa imyaka cumi n’itanu y’igifungo.

Abanyapolitiki bo mu bukonje na ba Bakonjariva!

Aba bose bahise benyegeza umuriro. Babonye iturufu ya nyayo yo kurwanya ubutegetsi bwa mwene Rutagambwa. «Kagame yanize demukarasi mu gihugu, ni ukumwirukana ku butegetsi, tubinyujije mu mashyaka». Aya aravutse, ndetse aruse uburo buhuye. Yose, uko yakabaye intero n’inyikirizo, ni imwe. Ikiyaranga ni ukudakorera hamwe no kutumvikana ku buryo bazirukana ubwo butegetsi bavuga ko barwanya. Bamwe muri bo bagerageje kwishyira hamwe, nyamara ntibiteye kabiri.

Barasasa imigeri mu gushakisha hose. Nta shyaka muri yo ritagira radiyo irivugira, kuko ahari gutangaza ibitekerezo byaryo ku yindi radiyo, ntibyakunda. Impamvu si iyindi: abagize ayo mashyaka bafite ibyo bapfa: amafuti y’abayashinga n’abayoboke bayo, bamwe na bamwe.

Kagame yitegereje abo banyamafuti bose, yigira inama yo kubaca amazi. Asanze uwo yari afunze n’ubundi ntacyo amufungiye. Aregwa n’amahanga gufunga umunyapolitiki kandi mu by’ukuri ntawe. Uwari uhari ni Ingabire, ariko ntiyakora politiki itagira abayoboke.

«Ndamutse murekuye, byahosha abagira menshi: abiyise abanyapolitiki. Reka murekure ndebe ibindi bazavuga, aho bizaturuka. Nzaha n’imyanya amashyaka yiyitirira ko andwanya; maze ndebe. Abandega kuniga demukarasi n’ababakoresha, nzaba mbahumye amaso», Paul Kagame.

Ibi nyamara ntibizikora gusa. Gatera Gashabana ni inkotanyi yakotanye ikivuka. Ni intore yakotije kuva ikiga muri kaminuza zo muri Kongo. Iravuga rikijyana, haba ku ntore isobanya intambwe no mu ziyungirije. Dosiye ya Ingabire yayivanye mo agatubutse. Si umwunganizi ubonetse wese, kuko uhagarariwe n’ingwe aravoma.

Mu kwezi kwa gatanu 2018, Gatera Gashabana azigaba muri gereza nkuru ya Kigali. We n’umukiriya we, bazumvikana uburyo yasohoka muri gereza yamwangije ikimero n’uburanga.

«Ugomba gutekereza ku buzima bwawe n’ubw’umuryango wawe. Abakubeshye ko ufungiye politiki ni abanyamurengwe b’i burayi. Mfite ubutumwa ko niwandika usaba imbabazi, noneho uzazihabwa, ukava muri gereza nk’abandi bakubanjirije: abanyamakuru n’abandi biyitaga abanyapolitiki»!

Mbere y’uko ashyira ubwenge ku gihe, Ingabire ahise arakara, ndetse ashaka no kumwirukana muri dosiye yari amaranye imyaka umunani yose. «Madamu, ufite inyungu zo gusohoka muri iyi gereza, politiki ukazayikorera ahandi, niba koko wumva ugomba gukora politiki», Me Gatera Gashabana.

Mu gihe Ingabire yari arimo kwibaza umuti w’ikaramu azakoresha yandika ibaruwa isaba imbabazi z’icyaha atakoze, Me Gatera Gashabana ahise amwereka ibaruwa yamuteguriye. Ni ibaruwa isobetse mo imitego myinshi, ibaruwa ifite umutwe wo gusaba imbabazi koko, ariko iteze mo imitego myinshi n’ingingo z’amategeko. Ni ibaruwa ubutegetsi bwa Kagame bwasabye Gatera Gashabana kwandikira umukiriya we, kugirango yikize amahanga, anikize abitwa ko ari abanyapolitiki bakora politiki yo mu bukonje bw’i burayi na ba Bakonjeriva bayikorera mu gihugu imbere.

Hitamo imara ipfa!

Ingabire arafunguwe. Yahisemo neza. Imana irakarama imuvanye mu mwobo w’intare. Abo yari yarakuye mu bushomeri, Kagame bose yarabafunze, abandi arabica. Abamwohererezaga uduhendabana, ntakiri, ntagomba no gukomeza kuba igitambo cyabo. Bamusenyeye ishyaka, barigabiza abavantara, ndetse bamutaba mu nama. Umuryango we wabibonye cyera, ariko ubura uko ubigenza. Imbabazi yahawe bo bazakiranye yombi. Ifungwa rye ryababyariye amazi nk’ibisusa: Lin Muyizere agendera mu kagare, kandi yari umusore w’intarumikwa. Ibya nyirabukwe byo ni ibindi. Bombi igihugu cyabakiriye kirashaka kubasubiza mu rwobo rwa Bayanga, kuribwa n’intare z’ishyamba.

Ingabire natuza, ntiyumve amagambo y’abarwanira inyungu zabo, umugabo we azongera agire ijambo, abe umusore nk’abandi. Abana be bazongera kubona umubyeyi; umubyeyi wabareze neza atarabeshywa. Iby’ejo bibara ab’ejo.

Ndi Kagame nafungura n’abasigaye, maze nkareba ibyo abamurwanya bitwaza. Mushayidi, Shima, Mukangemanyi, Niyitegeka n’abandi batavugwa, ni bo mbwira. Ni bo ntabariza kuko ni bo bagowe kurusha abo bagoreweho.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email