”Ukuri k’ukuri”: Kwibuka, ikibazo n’utubazo mu Rwanda!

06/04/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

”Ukuri k’ukuri” ni ikiganiro cy’ikinyamakuru UMUNYAMAKURU, mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana, mu bihe bisanzwe kabiri mu kwezi;  naho mu bihe bidasanzwe rimwe mu cyumweru.

Ni ikiganiro kibanda cyane cyane ku mibereho n’ubuzima bw’abanyapolitiki, abihayimana n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (biographie des personnalités politiques, ecclésiastiques et activistes des droits de l’homme) ku byo batanga(za)je, mu mvugo, mu nyandiko ndetse no mu buryo bw’imvugo iherekejwe n’amashusho (vidéos & photos).

Mu ikubitiro ry’iki kiganiro twatangije ku itariki ya 13/03/2018, twaragarutse ku bwicanyi bw’impunzi z’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bwabereye i Kiziba. Kanda aha wongere ucyumve:”Ukuri k’ukuri”: Twibaze kandi tubaze BEM Emmanuel Habyarimana, Géneral Kayumba Nyamwasa na Dr.Théogène Rudasigwa….

Muri urwo rugendo ikiganiro ”Ukuri k’ukuri”  kwaganiriye na Noble Marara wahoze arinda umukuru w’igihugu, Paul Kagame, ku gitabo amaze gusohora mu Kinyarwanda yise ”Inyuma y’inyegamo z’umukuru w’igihugu. Paul Kagame aguhiga ubutwari mukagendana”, aho atubwira ibyamubayeho, ibyo yiboneye n’ibyo  yiyumviye i Kambere. Kanda aha wongere ucyumve: Ukuri k’Ukuri: ”Inyuma y’inyegamo z’umukuru w’igihugu. Paul Kagame aguhiga ubutwari mukagendana”, Noble Marara

Ubu noneho  ”Ukuri k’ukuri” twahaye urugali abari n’abategarugoli – Jeanne Mukamurenzi, Prudentienne Seward, Emmelyne Munanayire na Espérance Mukashema – ngo badusangize ubuhamya bwabo n’ibyo batekereza ku ngingo ngaruka-mwaka yo ”KWIBUKA”. Ni ”Ukuri k’ukuri”. Mu kiganiro musanga mu nsi aha, abo bari n’abategarugoli batubwira ”Akari imurore”: Kwibuka si uguheranwa n’amateka, ahubwo ni ukwishyira mu mwanya w’undi no gutekereza ejo heza hazaza; haha buri wese icyizere cyo kwiyubaka, kubaho utavutswa umudendezo mu byo ufitiye uburenganzira nko gushyingura abawe mu cyubahiro, kuvuga wisanzuye no kugenda memye. 

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email