”Ukuri k’ukuri”: Twibaze kandi tubaze BEM Emmanuel Habyarimana, Géneral Kayumba Nyamwasa na Dr.Théogène Rudasigwa….

13/03/2018, Ikiganiro bwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Ukuri k’ukuri” ni ikiganiro gitangijwe n’ikinyamakuru UMUNYAMAKURU, muzajya mugezwaho n’umunyamakuru Tharcisse Semana mu bihe bisanzwe kabiri mu kwezi;  naho mu bihe bidasanzwe rimwe mu cyumweru.

Iki kiganiro  kizajya kibandwa cyane cyane ku mibereho n’ubuzima bw’abanyapolitiki, abihayimana n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (biographie des personnalités politiques, ecclésiastiques et activistes des droits de l’homme) ku byo batanga(za)je, mu mvugo, mu nyandiko ndetse no mu buryo bw’imvugo iherekejwe n’amashusho (vidéos & photos).

Mu ikubitiro ry’iki kiganiro gishya, umunyamakuru ugitegura kandi uzajya akibagezaho, aragaruka ku bwicanyi bw’impunzi z’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bwabereye i Kiziba; aho we n’abatumire be, basesengura ibyatangajwe na Général BEM Emmanuel Habyarimana, Général Kayumba Nyamwasa na Dr. Théogène Rudasingwa kuri ubwo bwicanyi bw’impunzi z’abanyekongomani. Ni ikiganiro musanga hasi aha.

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email