Repubulika mu isabukuru y’imyaka 59: Igihe cyo gusubiza amaso inyuma, kubaza no kwibaza!

©Photo : Réseaux sociaux. Uva ibumoso ujya iburya: Habyarimana-Kagame-Kayibanda

28/01/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Mu kiganiro mperutse kugirana na Barafinda Fred (kanda hano ucyumve niba waracikanywe:”Kwigobotora umuco wo kuba inkomamashyi niyo nzira yonyine nyakuri yazana demokarasi mu Rwanda”, Barafinda Fred ) yemeze atarya iminwa ko ”Repubulika mu Rwanda yuzuye inenge aho kurangwa n’ubuziranenge”. Kuri iyi tariki y’isabukuru yayo y’imyaka 59, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukareba ibyayiranze mu mateka yayo no mu mikorerere yayo, tukanibaza uko iteye ubu, niba igikenewe ubu cyangwa se niba itasimbuzwa ubundi buryo bwa politiki mu miyoborere (autres systèmes politiques de gouvernance).

Uko mbyumva ubyumva ute?”, ikiganiro cyo kakubaza no kwibaza.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email