Me Innocent Twagiramungu ahaye ikizami gikomeye FDU-Inkingi : guhitamo Ubwami cyangwa Repubulika !

Me Innocent Twagiramungu,

05/09/2018, Yanditswe na Tharcisse Semana

Nyuma y’amatora ishyaka FDU-Inkingi  rikubutsemo, amatora yabayemo uburiganya (nk’uko tuzabibagezaho mu nkuru icukumbuye turimo gutegura), ubu haravugwa ko aho bukera FDU-Inkingi yongera igasandara. Ibi biravugwa kandi abantu barabyiteze, n’ubwo wenda bitazagera aho abantu bafatana mu ngoto nk’uko mu myaka ishije byanze gato ngo bibe. Inkuru ikomeje kuba kimomo ariko, ni uko ubu hari abarimo gusezera burundu muri iri shyaka. Ubaye «rubimburira-ngabo» akaba ari Bwana Me Innocent Twagiramungu.

Abinyujije kuri site ye no ku mbuga nkoranyamaga ze (twitter, facebook na DHR), uyu munyamategeko yamenyesheje ubuyobozi by’ishyaka yabarizwagamo rya FDU-Inkingi ko arisezeyemo burundu. Bimwe mu bitumye asezera muri iryo shyaka harimo ugushyirwaho iterabwoba no gukorera mu ubwiru no mu bwiko kwa abayobozi b’ishyaka (‘‘clientelisme générationnel’’). Uku kwegura kwa Me Innocent Twagiramungu, kuje nyuma y’amatora yari yariyamamajemo ariko ku munota wanyuma akavana kandidatire (candidature) ye mu bahataniraga umwanya wa kabiri (Vice-Président) mu kuyobora ishyaka.

Mu nyandiko yacu yo ku italiki ya 02/09/2018 twahaye umutwe ugira uti : Ishyaka FDU – INKINGI mu bihe bikomeye by’amahitamo! (kanda aha hakurikira mu ibara ry’ubururu uyifungure uyisome Ishyaka FDU – INKINGI mu bihe bikomeye by’amahitamo! twibazaga niba aya amatora yo muri FDU azayigwa amahoro : niba azemerwa na bose cyangwa niba hari abazayatera utwatsi cyangwa bakayanenga.

Twandika iriya nkuru, icyo gihe amatora yari arimbanije arimo akorwa. Ntago twari twakamenye ko Me Innocent Twagiramungu yanditse ibaruwa asaba kuvanwa ku rutonde rw’abiyamamaza. Niyo mpamvu twamushyiraga kuri urwo rutonde rw’abari baremerewe kwiyamamaza. Twari tutaranamenya kandi ko hari n’abandi bayivanyemo ku munota wanyuma nka Me Innocent Twagiramungu, kubera kunenga uburyo yateguwe no kutemeranya n’abayobozi bifuza gupfukamirwa no gukomerwa amashyi. Mu gace k’iyo nyandiko yacu twahaye inyito (sous-titre) igira iti Ubwiru : umwera uturutse ibukura urakongera, twakomoje ku kibazo cy’ubwiru twasangaga kandi n’ubu dusanga buranga FDU-Inkingi.

Nyuma y’uwo murage mubi w’ubwiru dusanga uranga FDU kimwe n’andi mashyaka yiyita ko aharanira ukwishyira ukizana (démocratie) – kanda aha hakurikira mu ibara ry’ubururu wisomere inkuru k’ubwiru muri RNC (Muri RNC ruhuhusi ikomeje inzira yayo…) – Me Innocent Twagiramungu aduhishuriye ko muri iryo shyaka hataragwa gusa ubwiru, ahubwo ko hari mo iterabwoba n’igitugu.

Ubwo bwiru, no kutorohera uwo mutabona ibintu kimwe, imyitwarire yo gushaka gucecekesha no kuyobora abantu buhumyi, gushaka kumvisha abantu ko bagomba gutwarira iyo rigoramiye no kuba «ndiyo bwana», nibyo bitumye Me Innocent Twagiramungu asezera burundu mu ishyaka yakundaga kandi yakoreraga atizigamye.Ubu twandika iyi nkuru, twamenye ko hari n’abandi (bagera byibuze kuri babiri kandi bari bafite imyanya ikomeye mu ishyka) basezeye ariko bakaba bakirimo kubinoza ngo babishyire mu nyandiko nk’uko biteganwa n’amategeko.

Izindi mpamvu agaruka ho mu itangazo rye yasohoye mu rurimi rw’igifaransa, mu gika yageneye Madame Victoire Ingabire ukuriye ishyaka n’ubwo azi neza ko atariwe ubu uriyobora kuko ari muri gereza), aragira ati : «Nyakubahwa Madame muyobozi mukuru w’ishyaka, sinaguhisha ko hagati ye na bamwe mu bakuriye ishyaka hari aho twagonganiraga, cyane cyane ku byerekeranye n’ingamba n’uburyo bwo kwihutisha imishyikirano muri opozisiyo no mu bantu bose barwanya ingoma y’igitugu ya FPR ndetse no kubirebana n’indagagaciro (valeurs) shingiro za demokarasi n’ukwishyira ukizana mu bitekerezo, byagombye ubundi kuranga umunyapolitiki wese cyane cyane ufite inshingano z’ubuyobozi».

Mu itangazo rigufi cyane yasohoye mu kinyarwanda (twe twahisemo kutifashisha cyane kubera ko twasanze hari ibitavugwamo neza nko mu ryo mu gifaransa cyangwa mu cyongereza bivugitse) ho avuga ukwegura kwe guturutse ku mpamvu y’uko hagati ye n’abafashe akarumyo ubuyobozi bw’ishyaka (abasaziyemo) bagonganira k’ukutumva kimwe ingamba zo guhuza abatavuga rumwe na Leta opposition), ku byerekeranye n’ivugururamatwara, ivugururamikorere ndetse ko anasanga y’uko abakiri bato batagirirwa ikizere mu ishyaka.

Me Innocent Twagiramungu yari muntu ki muri FDU-Inkingi ?

Me Innocent Twagiramungu yari umwe mu nkingi zikomeye za FDU mu gihugu cy’Ububiligi akaba yari anari imwe mu nkingi mwikorezi z’iri shyaka mu byerekeranye n’ibirebana n’ibyo ubutabera n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu (affaires juridiques et Droit de l’Homme).

Uyu munyamategeko usezeye ku buryo butunguranye muri iri shyaka rya FDU-Inkingi, yari arifatiye runini cyane mu byerekeranye no kwamamaza amatwara, imigabo n’imigambi by’ishaka. Yakundaga gusakaza hirya no hino ibitekerezo-ngenderwaho by’iri shyaka ndetse akareshya abantu ngo batange ibyifuzo, ibibazo n’inama zubaka ishyaka ryashingiraho ngo rinononsore imikorere yaryo mu gushakira abanyarwanda ubwinyagamburiro, ngo bave ku ngoyi y’igitugu cya FPR-Inkotanyi.

Abarwanashyaka n’ishuti nyakuri za FDU-Inkingi ibi bazahora babimwibukira ho. Yabikoraga ku buntu kandi abyishimiye, akabinyuzaga (byose uko byakabaye ntacyo asubije inyuma cyangwa ngo ajonjore) ku mbuga nkoranyambaga ze titandukanye : twitter, facebook, blog, ariko cyane cyane ku rubuga rwe rwitwa DHR rusomwa n’abantu benshi, harimo ndetse n’abanyamahanga bakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda n’ibya opozisiyo (abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi).

FDU-Inkingi ihombye imbaraga n’ubunararibonye bw’uyu munyamategeko, ariko cyane cyane yiyimye amahirwe yo kwivugurura no kugendana n’ibihe tugezemo mu ibyo gucengeza amatwara hakoreshejwe ikoranabuhanga uyu munyamategeko yari amaze kurigezaho. Bizabatwara igihe kongera kubona umuntu nk’uyu ushishikajwe no gusakaza vuba na bwangu amakuru ajyanye n’ibikorwa n’ibivugwa. Bitesheje kandi amahirwe yo gucengera hirya no hino muri dipolomasi y’inzego z’ubutabera bw’imiryango mpuzamahanga n’izo ibihugu uyu Me Innocent Twagiramugu yashinzemo ibirindiro.

Me Innocent Twagiramugu aseze burundu muri FDU-Inkingi. Abaye intwari aho abandi bakomeje kuba ibigwari. Yiyemeje gukomeza urugamba rwe yatangiye rwo guharanira kubohora abanyarwanda ingoyi y’igitugu ya FPR no gufatanya n’uwo ariwe wese azasanga atifitemo umuco mubi w’ubwiru cyangwa se imikorere ya « humiriza-nkuyobore».

Asezeye muri FDU-Inkingi aragiye ariko azakurikirwa n’abandi batagira ingano kandi ntibizaba bibaye ubwa mbere n’ubwanyuma mu mateka y’iri shyaka. Intangiriro n’amateka by’iri shyaka kugeza ubu turabizi, ariko amaherezo yaryo yo ntituyazi. Rizerura rikavuga ko riyobotse inzira n’imiyoborere bya Cyami cyangwa ryazivugurura rikemera abarinenga ku mugaragaro no kurangwa n’umuco wa demokarasi (kwimakaza imbere imiyoborere ishingiye k’ukwishyira ukizana mu bitekerezo no gutega amatwi uwo mutabihuje ibitekerezo), ibyo ni ibyo gutega amaso !

Icyitonderwa : Kuri iyi nyandiko yacu tubashyiriraho n’umugereka w’itangazo Me Innocent Twagiramungu yasohoye mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda: ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza.

Tumusabye uburenganzira kandi tutagambiriye kumukerensa mu mahitamo ye y’ubutumwa yageneye ku buryo butandukanye abakoresha izi ndimi uko ari eshatu, twihaye n’umukoro wo gusemura tugenekereje iryatanzwe mu rurimi rw’igifaransa no kugenda dushyira mu nyuguti zitubutse (mettre en gras) ibitekerezo nshingiro bye tubona bikwiriye kwitabwaho no guhabwa agaciro. Impamvu ntayindi, ni uko dusanga itangazo yasohoye mu kinyarwanda ridahuje uburemere n’ibivugwa muri iri ry’igifaransa twifashishije dukora iyi nkuru.

Tugerageje rero gusemura iryo tangazo ryo mu gifaransa (twahisemo kwifashisha cyane kurusha iry’ikinyarwanda) twabivuga ku buryo bugenekereje dutya :

« Ku italiki ya 25 Kanama 2018, nagejeje ku nzego z’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka uruhuri rw’ibibazo biri imbere mu ishyaka, birimunga bikanatuma ridakora neza. Nabagejeje ho kandi uko mbona ibintu mu ishyaka n’ukuntu mbona harimo mwuka mubi uritutumbamo. Nagarutse no ku mikorere y’iterabwoba ya bamwe mu bayobozi (un climat de malaise et de terreur entretenu par certains dirigeants).

En date du 25 août 2018, j’ai adressé aux organes dirigeants du parti une série de questions concernant les dysfonctionnements au sein du parti, lesquels dysfonctionnements entraînent un climat de malaise et de terreur entretenu par certains dirigeants au su et au vu de tout le monde, sans que cela n’interpelle personne parmi les hauts dirigeants !

Ukwitabira inama rusange y’ishyaka (congrès ordinaire) kwanjye yabereye i Louvain kuva ku italiki ya 01 kugeza ku ya 02 Nzeri 2018, byatumye mbona neza rwose ukuntu mu ishyaka, cyane cyane mu buyobozi bwaryo, hari umuco mubi wo kudashaka gutega amatwi abandi mu dahuje imitekerereze (mutabonere y’ibintu kimwe) n’ukudashaka kw’abayobozi ko hashyirwaho inzira yo kungurana ibitekerezo mu bwubahane.

Ma participation au congrès ordinaire tenu à Louvain du 01 au 02 septembre 2018 m’a permis de me rendre compte de ce climat caractérisé par l’absence totale de dialogue et d’échanges respectueux devant caractériser les personnes qui luttent pour une même cause, à savoir la libération du peuple rwandais.

Natangajwe cyane n’uko bamwe mu bayobozi bari bakwiye kuba intangarugero mu mwitozo wo gutega amatwi ibibazo by’abanyamuryango, ari bo ubwabo ahubwo baba aba mbere mu kuvundereza ubushabwe bwa bo utari mu murongo wabo cyangwa uvuga ibyi batifuza. Niboneye ukuntu abayobozi nka bo bashimishwa no kugwiza umubare w’abo bakorana babakomera buhumyi amashyi, aho kwakira neza ibitekerezo byose bishya bije kunganira no kubaka ishyaka.

Certains dirigeants, au lieu d’écouter les problèmes soulevés par les membres et de travailler à leur trouver une solution durable, préfèrent se livrer à une campagne de diabolisation et de dénigrement ainsi que proférer des menaces à ceux qui soulèvent des questions ou osent faire des critiques objectives et positives, montrant clairement qu’ils préfèrent travailler uniquement avec les personnes qui ne les critiquent pas et qui ne s’opposent à aucune de leurs volontés.

Mpereye/Nshingiye kuri ibyo byose rero, mpisemo gusesera burundu mu ishyaka no kutazongera kugira ikintu nakimwe mbazwa mu byo nakoreraga ishyaka mwari mwanshinze. Mpisemo rero kujya aho nkenewe kandi nakwisanzura nkabasha no gutanga umuganda wanjye mu rugamba rwo kubohora abanyarwanda ingoyi bariho y’ubutegetsi bw’igitugu (bwa FPR-Inkotanyi). Mbijeje rwose ko ntazatezuka ku rugamba niyemeje rwo guharanira ko mu Rwanda haba ukwishya ukizana, ubwisanzure mu bitekerezo no kubaha ikiremwamuntu.  

A cause de tout ce qui précède, j’ai décidé de démissionner du parti et de tous mes mandats au sein des FDU-Inkingi et à moi de mettre ma contribution là où elle est nécessaire et peut profiter au peuple rwandais opprimé. Je continuerai à lutter pour l’instauration d’un Etat de droit et démocratique au Rwanda.

Madame la présidente,

Nyakubahwa Madamu muyobozi mukuru w’ishyaka,

Sinaguhisha rwose ko hagati yanjye na bamwe mu bakuriye ishyaka hari aho twagonganiraga, cyane cyane ku byerekeranye n’uburyo bwo kwihutisha imishyikirano muri opozisiyo no mu bantu bose barwanya ingoma y’igitugu ya FPR ndetse no kubirebana n’indagagaciro (valeurs) shingiro za demokarasi n’ukwishyira ukizana mu bitekerezo, byagombye ubundi kuranga umunyapolitiki wese cyane cyane ufite inshingano z’ubuyobozi. Sinaguhisha kandi ko nabonye ko mu ishyaka abakuru mu myaka (les aînés) usanga bifitemo inyota y’ubutegetsi/ikintu cyo gushaka kugundira ubutegetsi kuburyo ubona badashaka ko hari ukiri muto wayobora ishyaka.   Ndabizeza ko aho nzaba mbarizwa hose tuzafatanya muri byinshi mu rugamba rwo gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR-Inkotanyi.

Il y a certes des divergences entre moi et certains hauts cadres notamment en ce qui concerne l’accélération du rassemblement de l’opposition rwandaise, ainsi qu’en ce qui concerne les valeurs fondamentales, notamment de tolérance et de respect de débat contradictoire, qui doivent caractériser le leadership d’un parti démocratique. Il y a aussi le constat du refus de nos aînés à faire le passage de témoins à la jeune génération pour diriger le parti et mener la lutte démocratique au sein de l’opposition, mais j’ai bon espoir qu’il y a beaucoup de choses sur lesquelles on continuera de travailler ensemble pour atteindre l’objectif commun de libération du peuple rwandais, où que je serai.

Mbifurije guteza imbere FDU-INKINGI nsezeyemo nayikundaga kandi mbasezeranya ko ntacyo nzayihemukiraho na gito ndetse mbabwira ko ntazatezuka ku  mirimo mazemo igihe kirekire ndwanira ubumwe bwa opposition dushobora kuzahuriramo ngo dutabare vuba benshi bari ku ngoyi badutegereje.

Je vous souhaite de faire progresser les FDU-INKINGI dont je me retire avec regrets mais je vous promets de ne rien faire ou dire qui puisse nuire aux FDU-INKINGI et que je continuerai le travail d’unification de l’opposition que j’ai entamé il y a longtemps, afin de venir rapidement au secours du peuple rwandais opprimé et sous le joug du FPR.

Mugire amahoro.

Bikorewe i Buruseli ku wa 04/09/2018.

Paix à vous.

Fait à Bruxelles le 04 septembre 2018

Innocent TWAGIRAMUNGU

Bimenyeshejwe: Abagize Bureau Politique ya FDU-INKINGI (bose)

Copie pour information :

Les membres du comité directeur des FDU-Inkingi (tous)

Les présidents des CPLs de Belgique (tous)

Les Conseils régionaux (tous)

 

Imirongo-shumi (liens) y’itangazo ry’ukwegura kwa Me Innocent Twagiramungu mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda (Ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza):

GUHAGARIKA IMIRIMO MURI FDU-INKINGI

http://www.twagiramungu.com/index.php/453-d%C3%A9mission-du-parti-fdu-inkingi-et-de-tous-mes-mandats.html

Resignation from the FDU-Inkingi party and from all of my mandates within the FDU-Inkingi’s Regional Committee of Belgium and from the FDU-Inkingi’s Committee on Legal Affairs and Human Rights.

 

 

 

 

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email