Muri RNC ruhuhusi ikomeje inzira yayo…

04/09/2018, Yanditswe na Tharcisse Semana

Ikibazo cy’ubwiru kiranze kibaye rumungu na gatanya mu mashyaka. Ubushize iki kibazo twagikomoje ho munyandiko yacu twerekana ko ari umurage mubi w’amateka y’ubwami watwokamye, ko kandi bigoye kuwurandura burundu mu bavuga ko bagendera ku mahame ya Repubulika na demokarasi (umuco wo kwishyira ukizana mu bitekerezo, guhihibikanira inyungu-rusange za bose – recherche d‘intéret public –  no  kubikora mu bwisanzure kandi ntacyo uhishahisha – transparence –). Reba uko twabivuze muri iyo nyandiko. Kanda hano hakurikira uyifungure wisomere: Ishyaka FDU – INKINGI mu bihe bikomeye by’amahitamo!, cyane cyane mu gace (sous-titre) twise ‘‘Ubwiru: umwera waturutse ibukuru bucya wakwiriye hose’’.

Nk’uko muri iyo nyandiko twavugaga ko iyo ndwara y’ubwiru itari muri FDU-Inkingi gusa (kuko inyandiko yacu yibandaga ku matora yayo, amatora mu minsi mike tuzanagarukaho mu yindi nyandiko nk’uko twabibasezeranyije), ubu noneho iyo rumungu aho igeze ivuza ubuhuha ni muri RNC: agera kuri bane mu nzego z’ubuyobozi mu ntara y’ubufaransa bamaze gusezera mu ishyaka kubera uwo murage mubi wo gukora ku buryo bw’ingoma ya cyami no mu bwiru bwayo.

Uhereye ibumoso: Dr. Gerald Gahima, Dr Rudasingwa Théogène na Jonathan Musonera bitandukanyije na Kayumba Nyamwasa (uwa kabiri uhereye iburyo)

Nyuma ya ruhuhuta yo mu Ububiligi no muri Afrika y’Epfo, ubu noneho intara y’Ubufaransa niyo itahiwe. Abatari bakeya – abayobozi n’abarwanashaka – ubu barimo gusezera umusubizo, umwe ku wundi, bashinja ubuyobozi bukuru bwa RNC gukorera mu ubwiru no gukoresha igitugu n’iterabwoba.

Mbere y’uko tubagezaho inyandiko twashoboye kubona z’abeguye, twakongera kwibutsa abasomyi bacu ko mu gihe cya ruhuhuta yo mu Ububiligi ibi birego aribyo Bwana Théogène Rudasingwa wari umuhuzabikorwa wa RNC yashingiye ho we na bagenzi be barimo Musonera Jonathan na Ngarambe Joseph mu ukwitandukanya n’Ihuriro-nyarwanda RNC. Icyo gihe Bwana Dr. Théogène Rudasingwa yumvikanye avuga ko muri Afrika y’Epfo habaye nki Maka (La Mecque), aho  buri muyoboke wese wa Islam ushaka kugira amahoro no gufatwa nk’umuyoboke nyakuri w’idini agomba gukorera «urugendo rutagatifu».

Mu byo Dr. Théogène Rudasingwa yashakaga kuvuga abiha n’uburemere bukomeye bwa politiki ni uko kwa Kayumba Nyamwasa ubu ubarizwa muri Afrika y’Epfo ariho Ihuriro-nyarwanda, RNC, ariho ryubakiye, ko utayobotse butama (suivre aveuglement) amabwiriza n’mategeko ya Afande Kayumba n’abahoze ari ibyegera bye mu gisirikari cya FPR-Inkotanyi gishinzwe kuneka no kwivugana uwo babona nk’umwanzi w’igihugu (DMI), baba bishyize mu kaga gakomeye.

Iyo mikorere y’ingoma ya cyami n’ubwiru bwayo, aho «irivuze umwami» rigomba kwijyana, niho Bwana Dr. Théogène Rudasingwa na bagenzi be Musonera Jonathan na Ngarambe Joseph bahereye bitandukanya na RNC bari barafatanyije gushinga na Kayumba Nyamwasa. Tukiri aha twakwibutsa kandi ko nyuma yo kwitandukanya, aba bagabo uko ari batatu (Dr. Théogène Rudasingwa, Musonera Jonathan na Ngarambe Joseph) bahise bashinga indi RNC bise «Ihuriro-nyarwanda rishya (New RNC)». Hagdaciye kabiri, iki gipande cyiyise RNC-Nshya cyaje kwiyunga n’ikindi gipande cy’abanyapolitiki bari baritandukanyije na FDU-Inkingi bashinze umutwe wa politiki bise «FDU-Inkubiri». Ibyo bipande byombi by’abo banyapolitiki batannye cyangwa se bataye umurongo (nk’uko bikunze kuvugwa), ubu byishyize hamwe bikora umutwe umwe w’ishyaka rya politiki bise Ishakwe.

“Muri Afrika y’Epfo ubu habaye i Maka (La Mecque)”.

Dr. Théogène Rudasingwa ashinja Kayumba Nyamwasa gukoresha DMI ye mu gutera abantu ubwoba

” Muri Afrika y’Epfo, ni ukuvuga Kwa Kayumba Nyamwasa, habaye i Maka (La Mecque)”. Aya ni amagambo nyirizina ya Bwana Dr. Théogène Rudasingwa ashinja Kayumba Nyamwasa igitugu no gukoresha DMI ye mu gushaka gutera abantu ubwoba no kubategekesha igitugu.

Nk’uko uwahoze ari umuhuzabikorwa wa RNC, Bwana Dr. Théogène Rudasingwa, yabitangaje igihe yeguraga muri RNC kandi n’ubu akaba agikomeje kubivuga – nyuma y’imyaka igera kuri ibiri n’amezi hafi atatu (22 Mata 2016 – 03 Nzeri 2018) atakibarizwa muri RNC –  ubu nanone abayobozi n’abarwanashyaka batari bake ba RNC bo mu ntara y’Ubufransa, barimo bagusezera umusubizo mu ishyaka. Aha twakwibutwa nanone ko mu minsi ya vuba ishize muri Afrika y’Epfo iyo ruhuhuta yahavanye abayoboke batagira ingano, harimo n’umuhanzi rurangiranwa Nsabimana Callexte uzwi ku izina rwa Sankara, ubu uvuga ko afite abasikikare muri Nyungwe (Rwanda).

Iyo usesenguye neza witonze zimwe mu nyandiko z’abeguye twashoboye kubonera kopi (copie), usanga rwose ibyo birego Dr. Théogène Rudasingwa arega Kayumba Nyamwasa, aribyo na n’ubu barega inzego nkuru za RNC.

Nk’uko mugiye ku byisomera muri izo nyandiko mu mirongo ikurikira, muraza gusangamo ibirego bine by’ingenzi. Ibyo birego ni ibi:

  1. Kudakorera mu mucyo (bishatse kuvuga ko umuco w’ubwiru wabaye rumungu mu buyobozi rw’iri shyaka);
  2. Kugonganisha abantu no gushyira ho inzego zikorera mu bwiru kandi zikora ku buryo bunyuranyije n’mategeko y’ishyaka uko abigena;
  3. Kudaha agaciro abanyamuryango kubangamirwa mu mikorere;
  4. Kuvangira no kunyag uko bishakiye umuntu wese w’umuyobozi utajya ufata umwanya ngo ajye gucyeza i Maka (La Mecque).

Ubwo tumaze kubaha incamake reka tubahe akanya mwihere ijisho ubwanyu ibikubiye muri izo baruwa twashoboye kubonera kopi (copies).

a. « Bavandimwe kandi basangirangendo,

Nyuma yo kubona ko aya matora y’abagenzuzi n’inararibonye atamenyeshejwe abanyamuryango bose ngo buri wese ahabwe amahirwe yo kwiyamamaza, nshingiye kandi ko abayobozi b’intara batabajijwe ku myitwarire y’abayamamaza nk’uko amabwiriza y’amatora abiteganya, nsanze gushyigikira ishyirwaho ry’inzego ku buryo bufutamye byaba ari ugutatira indangagaciro zanjye. Gushyiraho inzego mu buryo nk’ubu ni ukubakira ku musenyi. Mbasabye rero ko mutampa amajwi yanyu kandi mbifurije amatora meza n’imirimo myiza abasangirangendo musagirira ikizere.

Mugire amahoro y’Imana !». 

b) «Kuri Bwana Umuhuzabikorwa Mukuru w Ihuriro Nyarwanda.

Ndabasuhuje. Nagirango kandi mbamenyeshe ko neguye k umwanya w ubunyamabanga bw intara y u Bufaransa guhera uyu munsi kuwa 31/08/2018.

Mu by ukuri, ibibazo twagize mu ntara nta gaciro mwabihaye kandi byaratubangamiye mu mikorere. Nta na kimwe mutamenye kuko ntacyo twabahishe.

Kubera ko ntashobora gukorera hejuru y ibibazo kandi ubuyobozi bwo bubona ko atari ibibazo, niyemeje kwegura.

  • Mugire amahoro
  • Bikorewe Trappes kuwa 31/08/2018.

HATEGEKIMANA Abdul

Bimenyeshejwe:

  • -Abagize bureau nkuru ya RNC.
  • -Umuhuzabikorwa w intara y u Bufaransa.
  • -Comite Nyobozi y intara y u Bufaransa.
  • -Abahuzabikorwa b’uturere
  • -Abanyamuryango ba RNC France».
  • Euphrate Gasengayire
  • Paris-France». 

C) «Umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC

Impamvu : Gusezera mu ishyaka no kumwanya w’umubitsi muri France

Nyakubahwa Muhuzabikorwa mukuru,

Hashize igihe tuvangirwa mu mikorere yacu nk’abanyamuryango b’Ihuriro nyarwanda RNC hano mu Bufaransa. Ibyo twabigejeje mu buyobozi kandi twabibandikiye inshuro nyinshi. Twabasobanuriye bihagije ko twabangamiwe mu mikorere, nyamara  mu buyobozi  ntimwabasha kudukemurira ikibazo ngo dukomeze gukorera mu mucyo no mubwisanzure.

Nyakubahwa Muhuzabikorwa mukuru,

Iki cyemezo ngimfashe   tunabereka ko tutakibasha gukorera Ihuriro nk’uko bikwiye kubera kubuzwa epfo na ruguru. Nta mpamvu yo kuguma mu ishyaka, igihe ibintu bimeze gutyo kandi abayobozi batagaragaza na gato gukosora ibifutamye twaberetse.

Mbifurije guteza imbere Ihururiro nyarwanda, nsezeyemo narikundaga, ariko imiyoberere yo hejuru ntiyabashije gutuma dukora uko twari twabyiyejwe.

Mugire amahoro.

  •  Bimenyeshewe:          
  • -Abagize bureau nkuru ya RNC
  • -Umuhuzabikorwa w’Intara ya RNC France
  • -Komite nyobozi y’Intara ya France
  • -Abahuzabikorwa bose b’Intara ya France
  • -Abanyamuryango bose ba RNC France
  • Bikorewe i Paris kuwa 31/08/2018 ».
Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email