Ibihe turimo: Iyicwa ry’umuhungu wa Myasiro ryaba rifitanye isano n’irya se Myasiro Matiyasi ? – Ubuhamya

Niyitanga Jean Calude bakundaga kwita Barthez cyangwa Kazungu

10/09/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Inkuru irimo kuvugwa ubu mu mujyi wa Kigali ni iy’iraswa ry’umuhungu wa Myasiro, Jean-Claude Niyitanga, warasiwe i Nyamirambo n’abashinzwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa 06 nzeli 2018. Ibihe turimo by’ubwicanyi bwa FPR ntaho bitandukaniye cyane n’ibyo twarimo mu mwaka w’1994, ubwo FPR yari imaze gukaba igihugu mu nkaba y’amaraso.

Kuva FPR yafata ubutegetsi ntiyigeze ihagarika kwica abantu b’inzirakarengane, ibaziza ibintu byabo. Kwica abahutu byari poliki ihishe (agenda caché) y’ubutegetsi bwa FPR, cyane cyane kubera ko yashakaga kwigabiza ibintu byabo, guhera ku mazu, amafaranga mu mabanki, n’ibindi aba bahutu bari batunze, mbere y’uko birukanka kibuno mpa amaguru, bahunga inyeshyamba za FPR zari zimaze kwitoragurira ingoma mu giteme.

Ubwo ubu butegetsi bwatangiraga kwica abahutu, twebwe twari mu gihugu twibwiraga ko bizageza aho bigahagarara, kubera ko benshi muri twe twakekaga ko abicaga babiterwaga n’umujinya wari ushingiye k’ukwihorera kubera imiryango yabo yari imaze kwicwa muri génocide yo muri 94. Ibyari ugukeka byaje kugaragara ko ntaho bihuriye n’ukuri, ahubwo byaje kugaragara ko byari inzigo y’ubutegetsi, inzigo yo kwiruka ku bahutu bose bari bafite imitungo ifatika, bamwe baricwa, abandi bajugunywa mu magereza.

Iyo mvuga ko iraswa ry’umuhungu wa Myasiro ryaba rifitanye isano n’urupfu rwa se Matiyasi Myasiro, ni uko iyicwa ry’uyu musaza narikozeho iperereza rihagije. Icyo nakoreraga iryo perereza si uko nari mfite icyo mfana n’uwo musaza, ahubwo ni uko yari umucuruzi ucisha make, buri muntu wese atashoboraga kumenya ko yari afite amafaranga menshi mu mabanki yo mu Rwanda. Myasiro yari umugabo wiyambariraga uko abonye, akagenda mu modoka zishaje, ubundi ukamubona abyiganira n’abagenzi muri za «Twegerane», ya matagisi ya za minibisi yatwaraga abantu mu mugi wa Kigali.

Muri nzeli 1994, ubwo nari mpungutse, inkuru yari i Kigali, yacicikanaga mu barokotse ubwicanyi bw’interahamwe n’ubw’ingabo za FPR, yari yerekeranye n’isahurwa ry’ibintu by’uyu mucuruzi, utari uzwi cyane mu bacuruzi bakomeye bo mu mugi wa Kigali. Uwashyirwaga mu majwi mu kubisahura yari umucuruzi mugenzi we wari uzwi cyane mu mugi wa Kigali. Uyu ni uwitwaga Rubangura Védaste, wari ufite inzu ndende imbere y’ikigo gitegerwa mo imodoka (gare routière) ho mu mugi wa Kigali. Icyo gihe byavugwaga ko Myasiro yatabaye (yahunganye n’abatabazi) nk’abandi bahutu benshi bari bakiri muri Kongo.

Muri 1995 Myasiro yaje kugaruka mu gihugu, ndetse atangira kwisuganya no gushakisha umutungo we mu mabanki, kugirango akomeze akazi ke k’ubucuruzi. Bivugwa ko ububiko (stock) bw’ibicuruzwa bye bwari ahahoze mu gikari cya Benalco, imbere ya gare routière. Aho ngo ni ho Rubangura Védaste yagiye kubomora, yitwaje abasirikare ba FPR bari bamukingiye ikibaba. Rubangura ngo yasahuye muri iyo stock ya Myasiro ibikoresho by’ubwubatsi byinshi, birimo ama «fers à bétons», n’ibindi ngo byabarirwaga muri za miliyoni y’amanyarwanda. Abazi gukwirakwiza ibihuha cyangwa wenda bafite ukuri, bavugaga ko izo «fers à bétons» ari zo ngo zubakishijwe uriya muturirwa wa Rubangura, wari mu mugi wa Kigali rwagati.

Akimara gutaha muri 95, Myasiro ngo yagiye gushaka Rubangura kugirango amusubize ibicuruzwa bye, aho kubimusubiza ngo ahitamo kumutera ubwoba. Ubu bwoba bwaje kuvira mo uyu musaza irigiswa n’urupfu rutunguranye, kuko umuryango we wamushakishije mu magereza yose, ugaheba. Umuhungu we, Bernard Myasiro, yanashakishije mu magereza ya gisirikare ndetse n’aho bitaga ku Kabindi, hicirwaga abantu, naho araheba.

Nyuma yo guhebera urwaje, Bernard yahise mo noneho gushakisha uburyo yabohoza umutungo wa se, umutungo warimo ibibanza, amafaranga mu mabanki, n’ibindi. Bernard yaje kwegera Rubangura, uyu amwuka inabi, amubwira ko nakomeza kumubaza ubusa ngo azamwicisha nk’urwo se yapfuye. Bernard yahise annya mu bihu, ariko ntiyacika intege. Ubwo buhemu bwa Rubangura Bernard yabwandikishije mu binyamakuru hafi ya byose byasohokaga mu mugi wa Kigali (reba nr 37 y’ikinyamakuru Lepartisan), ku gishushanyo (carricature) aho Rubangura yari yatamiye ama «fers à betons» yo kwa Myasiro uko yakabaye.

Mbere y’uko iyi nkuru isohotse muri icyo kinyamakuru, nagiye gushaka Rubangura kugira ngo numve icyo abivugaho. Ati: «Sinzongere kukubona hano iwanjye niba ushaka amahoro! Myasiro ntiyandushaga amafaranga ku buryo nari nkeneye gusahura ibye»! Uko kunyuka inabi n’iterabwoba, byampaye akanyabugabo ko gushyira inkuru hanze, nk’uko nari narayibwiwe na bene Myasiro. Nyuma y’uko iyo nkuru igeze ku basomyi, Rubangura yabaye nk’ukomerekejwe n’inyamaswa y’ishyamba, ahitamo kumpigisha uruhindu, akoresheje impigi ze zo muri DMI, cya kigo gicumbikiye abicanyi ruharwa bo muri FPR. Namaze icyumweru mu mwobo wo kwa Nsekalije. Iyo najyaga kuvumba iwe, uyu mugabo yakundaga kumbwira ko umunyamakuru ukorera mu butegetsi bwa FPR agomba kugira abagore benshi, barimo uzwi n’amategeko n’abandi bo kumuhisha! Iyi nama iyo ntayikurikiza, ngirango simba nkiriho!

Naje gusohoka muri uyu mwobo wo kwa Nsekalije, njya gushaka uwari umuyobozi wa banki y’ubucuruzi i Kigali, bwana Ruzindana kugirango menye ukundi kuri ku bijyanye n’amafaranga Myasiro yari afite muri iyo banki; iyo banki ikaba yari yaranze gutanga ayo mafaranga ku bana ba Myasiro Matiyasi. Impapuro nari nitwaje, zagaragazaga ko Myasiro yari afite miliyoni ibihumbi magana inani kuri compte ye.

Nkimara kwereka Ruzindana izo mpapuro (relevé de compte), uyu muyobozi yabaye nk’ukangaranye, asa n’aho ibyo bintu atari abizi. Ruzindana wagaragaraga nk’umuntu utaramenya neza politiki y’inkotanyi, yahise ahamagara abasore babiri bakoraga muri iyo banki, abasaba kumuzanira «historique» ya compte ya Myasiro. Abo basore barayimushyikirije, ndetse Ruzindana anyemerera ko ayo mafaranga koko yari kuri iyo compte. Ati «ubu ngiye mu nama, uzagaruke mu cyumweru gitaha, twongere tubiganireho». Iri jambo «tuzabiganiraho» ryari rimenyerewe mu buyobozi bw’inkotanyi zari zikimara gufata ubutegetsi muri kiriya gihe.

Naragarutse. Mu kuvunyisha, Ruzindana yabanje kwanga kunyakira, nyamara aza kuva ku izima. Urugwiro yari yanyakiranye ubushize, rwari rwahindutse mo noneho umunabi. Ati : «Ufite uburenganzira busesuye bwo gutara amakuru, uko yaba ameze kose, ariko hari icyo ushobora kuba wirengagiza : ni nde mucuruzi waba uzi wari ufite amafaranga angana kuriya mbere y’intambara»? Nti ariko yaba wowe, yaba na njye, dufite impapuro zibyerekana ko ayo mafaranga yari kuri compte ya Myasiro. Ati «uzagaruke mu cyumweru gitaha, uzasanga narakuboneye igisubizo». Mu cyumweru gitaha nasubiyeyo, ariko noneho Ruzindana yanga kunyakira.

Nanabonanye n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda:
«Uragirango njye kurenganura Myasiro na njye banyice ?», Gahima

Mu mwaka w’2000 Izi mpapuro z’umutungo wa Myasiro naje no kuzijyana kwa Gahima wari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda (procureur général). Gahima, wari utinyitse cyane mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, natangajwe n’ukuntu anyakiriye. Nari ngiyeyo kumureba nko kurangiza umuhango kuko atakiraga ubonetse wese, cyane cyane abahutu b’ibizuru nk’ibyanjye, babaga batoye umurongo ku nyubako y’urukiko rw’ikirenga, bashaka kumubaza irengero cyangwa ifungwa rya hato na hato ry’abagize imiryango yabo.

Nkigera kuri réception naravunyishije nk’uko bisanzwe iyo umuntu ashaka kubonana n’umuyobozi. Umukobwa mwiza wari uhicaye ati urashakira iki procureur général? Nti ndi umunyamakuru urimo gukora iperereza kw’ibura rya Myasiro n’ibyerekeye umutungo we umuryango we wimwe n’amabanki». Uyu mukobwa, ntashaka kuvuga amazina, kuko akiri mu Rwanda, yahise ahamagara Gahima kuri telephone, amugezaho ubutumwa bwanjye. Gahima, ati: «Mureke yinjire».

Uyu akimbona, ati «ese burya ni wowe wandika muri iki kinyamakuru»? Nti yego! Inyandiko z’ikinyamakuru Lepartisan zari zizwi, zinafatwa n’ubutegetsi bwa FPR nk’iziburwanya ku mugaragaro. Bamwe mu bategetsi ba FPR ntibanatinyukaga kucyita ikinyamakuru cya parmehutu. Icyo cyaha sinagihakanaga iyo nabaga nahamagawe mu nzego z’iperereza kugirango nisobanure. «Aho mvuka ni mu ndiri ya parimehutu», zigasekera rimwe.

Gahima yahise ambaza ibingenza, mpita mwereka za «relevés bancaires» za Myasiro. Ati «none se ikibazo ni ikihe waba ufite»? Nti «nyuma y’uko uwitwa Myasiro aburiwe irengero, umuryango we wimwe umutungo we ndetse n’amafaranga yari afite mu mabanki warayimwe. Nabonanye n’umuyobozi wa banque commerciale y’u Rwanda, bwana Ruzindana, yemera ko ayo mafaranga ari kuri compte ya Myasiro, ariko nyuma aza kwivuguruza, avuga ko nta munyarwanda ushobora kuba yari afite amafaranga angana atyo mbere y’intambara».

Bwana Gahima yaranyitegereje, andeba rya jisho ryatumaga abahutu bose bamutinya, ku buryo nari ngiye kwinyarira. Nyamara iryo jisho ry’ubukana naje gusanga nta bugome ryari ryibitsemo, nk’uko benshi mu bahutu babikekaga. Gahima amaze kureba izo mpapuro, natangajwe n’igisubizo cye, ubwo yagiraga, ati: «Niba Ruzindana yarabanje kwemera ko Myasiro yari afite amafaranga angana atya kuri compte ye, nyuma akaza kubihakana, jyewe uragira ngo mbikoreho iki, uragira ngo se njye kurenganura Myasiro na njye banyice»?

Mu gihe nakekaga ko Gahima ari bundimanganye nk’uko Ruzindana yari amaze kundimanganya, igisubizo cye cyatumye nshyira agatima impembero, ariko kinatuma nibaza ku bintu byinshi ntahise mbonera igisubizo. Uyu mushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yari umuntu ukomeye mu butegetsi bwa FPR ku buryo igisubizo cye nibazaga impamvu yacyo, nkayibura «uragirango na njye banyice?» Nari ndimo kwibaza nti ese mama uyu muyobozi yaba afitanye ikibazo n’ubutegetsi bwabo? Ikibazo cyanjye cyaje kubonerwa igisubizo, nyuma gato y’icyo kiganiro twagiranye mu biro bye ku Kacyiru: Gahima yahise ahunga ubutegetsi bwashakaga kumwica, nka twe twese. Ngibyo, nguko. Nguko uko nabonye igisubizo cy’ikibazo nibazaga ubwo Gahima yambwiraga ati «na njye uragira ngo banyice»?

Majoro Ngirabatware na we yazize dosiye y’urupfu rwa Myasiro

Major Ngirabatware yari umusirikare wo mu ngabo zatsinzwe za Habyarimana. Kimwe n’abandi bagenzi be bake, na we yahise mo kwinjira mu ngabo za FPR-Inkotanyi zikimara gutembagaza ubutegetsi bwa Habyarimana, bukanamwica. Ngirabatware yanditse amabaruwa menshi yamagana irigiswa n’iyicwa ry’uyu mucuruzi Myasiro Mathias, ndetse anasaba ko umutungo we wari warigabijwe n’abari bakingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwa FPR, wasubizwa abagize umuryango we.

Mu kwandikira perezida Bizimungu, agaha copie Paul Kagame wari visi perezida, Ngirabatware yari ataramenya neza uko amategeko y’ishyamba ateye. Yibwiraga ko, ubwo na we yari mu basirikari bakuru bo mu ngabo za FPR, na we yari azifite mo ijambo. Kubera izo nyandiko, Ngirabatware yaje  gufatwa, afungirwa mu mwobo w’i Kami, amaramo umwaka urenga, umuryango we utazi aho aherereye. Umugore we (Tatiana) wari warayarize, akihanagura, yaje kubona ubutumwa bw’umuntu ntashaka kuvuga amazina, ko umugabo we akiriho, ko yavanywe mu mwobo w’i Kami, ubu akaba afunganywe n’abandi basirikare muri iyo gereza, izwi nk’ibagiro rya FPR. Tatiana yahise yiruka amasigamana ajya kureba Ngirabatware; nyamara bamweretse umugabo we avuza induru! Induru yavuzaga si uko atari abonye Ngirabatware, ahubwo ni uko uwo Ngirabatware yari yarabaye nk’ikivurivundi, ugereranyije n’uko Tatiana yamuherukaga, mbere y’uko abura. Ngirabatware yari yarameze ubwanwa bw’insharankima, yarabaye nka Yonasi Savimbi ubwo yari mu ishyamba arwanya ubutegetsi bw’igitugu bwo muri Angola.

Major Ngirabatware yaje kurekurwa, umugore aramwondora, nyuma nza kongera kumubona ashagawe n’abamurinda, ubwo yari avuye kurwana muri za ntambara zo muri Kongo, zitagira inyito n’impamvu. Kuri rond point aho nari mpagaze, nagiye kubona mbona madowadowa ya gisirikari impagaze iruhande. Mu gihe nkibaza niba igiye kuntambikana, mbona isohotsemo majoro Ngirabatware. Tuvugana gato, nuko birangira bityo. Nyuma yaje kwigira inama yo gusezera mu gisirikare, ashinga ishuri ryo kwigisha imodoka. Iryo shuri ryari kwa Rubangura, wa mucuruzi wari warasahuye ibicuruzwa bya Myasiro, akanamwicisha. Kuki Ngirabatware atashatse ibiro ahandi, kandi yari azi neza ko mu nyandiko ze yandikiye Bizimungu na Kagame, yashyiraga mu majwi umucuruzi witwa Rubangura mu gusahura ibicuruzwa bya Myasiro? Iki kibazo Ngirabatware yanze kugisubiza!

Ubu nandika ubu buhamya, sinzi niba major Ngirabatware akiri mu Rwanda. Ikizwi ni uko yongeye gufatwa arafungwa. Ni muri 2002, nyuma gato y’uko mucuti we général Habyarimana, alias Mukaru, ahunze. Bombi baregwaga ikirego kimwe: gushaka guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Ubu buhamya bwanjye bushingiye ko ubutegetsi bwa FPR buzira urunuka umuntu wese ushaka kwijandika mu bibazo by’abantu ingabo za FPR ziba zarigishije (kurigisa) cyangwa abo ziba zakubise udufuni, zidashaka ko bimenyekana.

Hari uwambaza ati kuki wowe ako gafuni katakugezeho, kandi na we warijanditse muri iyo dosiye yo kumenya impamvu y’urupfu rwa Myasiro? Igisubizo cy’iki kibazo hari abagifata nko gukabya. Kizwi na nyira cyo! Abo ubutegetsi bwa FPR bwasigiye ubumuga budakira – nk’ubwanjye – n’abo bwahekuye, bahamagariwe kuburwanya bivuye inyuma, kuko n’ababambye Yezu ku musaraba uyu yari yarababariye, ariko ntiyigeze yibagirwa ko bamugiriye nabi. Ngira ngo ni na yo mpamvu aduhamagarira kwibuka ibikomere bye kuri Pasika ya buri mwaka, ingoma ibihumbi!

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email