«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo» : Patient Ndabiruzi yagize icyo avuga ku nyandiko «Muri RNC ruhuhusi ikomeje inzira yayo…»

Uburenganzira bwo gusubiza, kuvuga irikuri ku mutima gutanga ibitekerezo

14/09/2018, Ubwanditsi   

«Umunyamakuru.com» ni ikinymakuru kigenga cyashinzwe n’abanyamakuru b’umwuga. Mu kugishinga, icyari kigamijwe byari uguha ijambo buri wese wifuza kwisanzura mu bitekerezo. Iki kinyamakuru ntigikorera cyangwa ngo kibogamire ku ishyaka iri n’iri rya politiki; ntiheza abanyapolitiki n’uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose, wifuza gutanga ibitekerezo. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amahamwe agenga umwuga w’itangazamakuru (déontologie journalistique). Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko z’abamusomyi  n’umukunzi  b’«Umunyamakuru.com», zose uko zakabaye.

Muri urwo rwego rero, ubu turabagezaho inyandiko ya Patient Ndabiruzi, yatwoherereje nyuma  yo gusoma inkuru twasohoye ku itariki ya 17/06/2018, ifite umutwe ugira uti: ‘‘ Muri RNC ruhuhusi ikomeje inzira yayo ʼʼ (kande aha mu ibara ry’ubururu wongere uyisome: Muri RNC ruhuhusi ikomeje inzira yayo…)

Patient Ndabiruzi atangira inyandiko ye agira ati: «Ibibazo byose warondoye mu nyandiko yanyu, mu ibyo ukuri nta murwanashyaka wa RNC utabifite, gusa igihe kizagenda kibyerekane mpaka kundunduro.

RNC izasigaramo abantu bingeri eshatu gusa !

Aba mbere ni banyiri RNC by’ukuri, kuko RNC ni ishusho-mbonera (copy and paste) ya FPR. Byose hamwe (FPR na RNC) ni nk’ibigo cyangwa amahyirahamwe aharanira inyungu (company) y’umuntu.

Aba kabiri ni abantu bafitemo imigabane (shares/actions); naho aba gatatu akaba ari abakozi basanzwe ba nyakabyizi (manpower/main d’oeuvre).

iyo witegereje ukanasesengura neza, usanga mu miterere ya FPR kimwe n’iya RNC, zose ari nk’ibigo byishakira inyungu (company) bikoresheje inzira zose sishoboka. Izo company ushobora kuzibamo ufitemo imigabane (shares/actions) mikeya ugenda ubonamo utunyungu ducye, kimwe n’uko ushobora no kuzibamo uri nyakabyizi (manpower/main d’oeuvre).

RNC tuzi yubakiye k’umusenyi ariko ntisenyuka. Muti kuki?

Serge na radio itahuka nibo mu ibyo ukuri RNC tuzi, naho abasigaye bose babarizwa muri ya company. Ibi bishatse kuvuga ko RNC ari ebyiri : iya serge (radio itahuka) n’iyindi yihishe munyugu zabanyirayo zitari izabanyarwanda na gatoya. Mu iby’ukuri, iyi RNC yanyuma niyo mugenga w’iya mbere. Irihishe ntigaragara. Uwuyibona ni uwayibayemo uretse ko n’abayibayemo atari bose bitewe, n’inshingano bagiye bagira zituma byanze bikunze haramabanga bagwaho yihishe atabonwa nabuliwese (aba nibo bacye bagera cg se bageze kurayo mabanga atabagenewe)

Abandi ni abayirimo badategerejemo kuzabona indonke. Aba nibo babona ko ibivugirwa kuri radio itahuka bidahuye n’ibiba birigukorwa. Aba rero bararwana ngo aha bizacyemuka kugeza bananiwe cyangwa bananijwe bakavanwa mu mukino w’abandi baba biha kuzanamo demokarasi (democracy) atari yo gahunda yawo.

Nk’uko nabivuze haruguru, RNC ni FPR yo mubuhungiro. Aha ndatanga ingero zifatika :

1) FPR ntikora amatora iragena ushatse kurwana ayivamo cyangwa agahimbirwa gukorera umwanzi cyangwa gukorana n’umwanzi. Na RNC iyo niyo system/système yubakiyeho;

2) Muri FPR kirazira bikaziririzwa kunenga ibitagenda, ahubwo urabishyigikira. No muri RNC ibyo naho ni kirazira iziririzwa.

3) Muri FPR ibintu byose biyiteza imbere bigomba kwitirirwa umuntu umwe, n’iyo ubitekereje ukabibagezaho byitirirwa kagame. No muri RNC niko biri, bigomba kwitirirwa Kayumba ngo ejo hatazagaragara abandi bintwari. Ibisobanuro bitangwa aha, ngo ni uko ari we gusa Kagame atinya, ubyanze urasohoka cyangwa akitirirwa ko akorera Kagame. Icyo kintu cy’uko ntawundi Kagame atinya nicyo gifashe RNC twumva mu byukuri, ariko igizwe na radio itahuka. Ni nayo ntwaro kandi ikoreshwa na RNC mukunyaga impunzi.

4) Muri FPR harimo abantu batiyizeye, badashobora kubaho mu ubundi buzima uretse gusa ko bashoboye gusingiza Kagame. No muri RNC harabamaze guha Kayumba ubu perezida. Kuko batiyizeye bahora bambaza bagira bati : ‘‘Mutware nugera mu ubwami bwawe uzatwibukeʼʼ. Aba rero, kuko ntakizere bifitemo cy’ejo hazaza, nibo babi ; nibo birirwa bandika impapuro zisebya bagenzi babo bomuri opozisiyo (opposition/abatavuga/abarwanya rumwe na FPR) sition ngo batabatanga umushi bakazabura ibyo bahakiwe.

Mpinye inyandiko yanjye navuga ko RNC nayo igira ba Rucagu naba Bampoliki tutibagiwe naba Ibingira, nk’uko byifashe muri FPR-Inkotanyi.

Ngayo nguko

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email