Ibihe turimo: Imishyikirano P5 yifuza kugirana na Leta y’abicanyi, ihatse iki, ishingiye ku ki?

©Photo Réseaux Sociaux: Paul Kagame (FPR) na Kayumba Nyamwasa (RNC): Buri wese acunganwa n'isaha ngo yirenze undi

19/11/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Ibihe turimo ntaho bitandukaniye cyane n’ibyo mu myaka ya za 90-94. Ibyo ni ibihe byari bikomereye u Rwanda, kuko ni bwo hari hatangiye ibitero by’abicanyi, bavugaga ko ngo bashaka kubohoza u Rwanda, nyamara icyagaragaye ni uko aho kurubohoza ahubwo baruroshye mu rwobo.

Aba bicanyi banashyigikiwe n’abayobozi bamwe na bamwe b’amashyaka ya politiki, bibeshyaga ko ngo nibashyigikira inkotanyi ari byo bizabaharurira umuhanda nyabagendwa wo kwirukana perezida Habyarimana ku butegetsi no kubufata  batarushye.

Aba bose bavomeye mu kiva, kuko utarishwe cyangwa ngo afungwe n’abicanyi yashyigikiye, yafashe inzira y’ubuhungiro. Iryo ni isomo abakora politiki b’uyu munsi bagombye kwigiraho.

Turi mu kwezi kwa cumi na kumwe 2018, ubwo igihugu cya Afurika y’Epfo, kibinyujije mu ijwi rya minisitiri wacyo w’Ububanyi n’amahanga, madamu Lindiwe Sisulu, cyifuje kumenya neza inzira cyanyura mo, inzira yo kuzahura umubano wari umaze igihe urimo agatotsi hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’icyo gihugu.

Kugirango ibyo bigerweho, madamu Sisulu yiyambaje abayobozi b’ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress), rikorera muri icyo gihugu, ritanavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Kigali.

Abayobozi ba RNC batangarije uyu munyacyubahiro aho bahagaze. Ngo barashaka imishyikirano hagati ya Leta bahunze, ubu inabahigisha uruhindu mu bihugu bahungiye mo.

Amb. Olivier Nduhungirehe, igihe yari ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi. Ifoto/Imbugankoranyambaga

Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya «vuvuzela» wayo, bwana Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ahise atangaza mu cyumweru gishize ko nta mishyikirano Leta ye iteze kugirana n’abayobozi ba RNC, kubera ko ngo iryo shyaka rifatwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’umutwe w’iterabwoba, ngo unakorana na FDLR, za ngabo z’u Rwanda zatsinzwe, zigahungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ingoma ngo zisa ntacyo zipfana

Mbere y’uko hatangiraga imishyikirano hagati ya Leta ya Habyarimana n’inyeshyamba za FPR-Inkotanyi mu mwaka w’1991, bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda bitaga izo nkotanyi umutwe w’iterabwoba.

Dr Casimir Bizimungu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu mwaka w’1991

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihe, Dr Casimir Bizimungu, yanashyizeho akarusho ubwo yitaga abari bagize uwo mutwe imihirimbiri itunzwe n’ibitiritiri. Ni igihe yabasuraga ku Mulindi wa Byumba, mbere gato y’uko hatangira imishyikirano yahuzaga impande zombi, Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi.

Aya magambo ya minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda rw’icyo gihe n’ay’uyu munsi ya mugenzi we Olivier Nduhungirehe, aratanga ishusho ya nyayo y’uko ingoma zisa ntacyo zipfana, ko icyo zipfana cya nyacyo ari uko zombi ari za gashozantambara.

Nubwo icyo gihe uwari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda,  bwana Claver Kanyarushoki, yemezaga ko hari umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda witorezaga mu gihugu cya Uganda, ziteguye gutera u Rwanda, ubutegetsi bw’u Rwanda bwabifataga nk’aho ari amakabyankuru.

Ukutemera cyangwa kwirengagiza nkana  ibyatangazwaga na ambasaderi Claver Kanyarushoki, ni byo byaje guteza u Rwanda akaga, kuva taliki ya 01 ukwakira 1990, kugeza uyu munsi. Iyo ntambara abanzi b’u Rwanda bateje icyo gihe, ikoreka imbaga, ni na yo dutegereje uyu munsi, niba abayobozi b’u Rwanda rw’iki gihe bemeza ko abashaka imishyikirano uyu munsi na bo ari ibigarasha bitunzwe no kwikorera amakarito.

Kugirango imishyikirano ibeho hasabwa iki?

Imishyikirano ntipfa kubaho gusa, nta n’ubwo isabwa mu mpapuro. Kugirango ibeho ni uko mbere na mbere igihugu kiyisabwa, kiba kiyemera. Kugirango kiyemere ni uko kiba kiyumva mo intege nke (faiblesse politique). Kugirango izo ntege nke igihugu kiziyumve mo, ni uko habaho ihungabana rigaragara mu nzego z’ubutegetsi (menace institutionnelle et politique).

Kugirango inzego z’ubutegetsi zihungabane, ni uko habaho uba yazihungabanyije, agafata intwaro zo kurwanya ubutegetsi zubakiyeho. Leta ya Kagame nta hungabana rigaragara riyiri ku gahanga, uretse iry’impapuro zandikwa n’abasaba imishyikirano na we.

Impamvu ya kabiri isaba imishyikirano ni uko habaho ihungabana mu by’ubukungu (menace économique). Iyi akenshi iterwa n’ibihugu by’amahanga bifasha u Rwanda. Ibi bihugu ntibirahagarika inkunga zabyo zageneraga u Rwanda, ahubwo biracyazongera.

Impamvu ya gatatu isaba imishyikirano ni uko habaho ihungabana ry’umutekano w’igihugu (menace sécuritaire). Abanyamahanga basura u Rwanda muri iki gihe bahora baririmba ko u Rwanda ngo ari intangarugero mu bihugu bifite umutekano, nubwo birengagiza ko nta metero n’imwe z’ubutaka bw’u Rwanda utasanga mo umusirikari wikoreye imbunda ku rutugu.

Mbere y’uko yemera imishyikirano, Perezida Habyarimana yabanje kuraswaho n’abayishakaga. Aba bamurembeje, ni bwo yemeye ko iyo mishyikirano ibaho. Kagame wamwishe, akanamusimbura, na we ni aho ahagaze muri iki gihe. We ubwe yivugiye ko ngo ntawe uteze ku mutsimbura ku ntebe y’ubutegetsi ubu yicaye ho. Yabivuze muri aya magambo: ‘‘Harya ngo barashaka kuvana Kagame ku butegstsi ? Bazabigeraho banyuze he ? Binyuze mu ntambara se, mu matora se….”. Ibi bishatse kuvuga ko Paul Kagame azemera imishyikirano asabwa ari uko hagize umurasaho. Kugeza ubu ntawe uhari, niba anahari, ntarigaragaza.

Habyarimana yanemeye imishyikirano ubwo yari amaze gucika intege mu rwego rw’ubukungu. Amahanga yarabanje amufungira inzira zo kugura intwaro, igihugu kigwa mu kaga gashingiye ku mutekano muke. Ibyo bihe Kagame ntibiramugeraho. Ni na yo mpamvu, abinyujije ku muzindaro we, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko nta mishyikirano akeneye kugirana n’abamurwanya.

Tutabiciye ku ruhande, uwemera imishyikirano ni uwatsinzwe, cyangwa bigaragara ko arimo gutsindwa «politiquement ou militairement». Kagame ntaragera kuri uwo murongo utukura, nubwo ari wo umutegereje. Birashoboka ko amaherezo y’inzira ari mu nzu kubera ko Afurika y’Epfo ntiyapfuye kuganira n’abamurwanya ku busa gusa.

Aha ariko ni ngombwa ko tunamenya ko Afurika y’Epfo, uretse no gushaka ko umubano wayo n’u Rwanda waba mwiza kurushaho, ifite n’undi mugogoro wo gukomeza gucumbikira ku butaka bwayo Gen Kayumba Nyamwasa no kumugenera uburinzi kugirango Kagame atamwica.

Afurika y’Epfo izabikora kugeza ryari? Ibifite mo nyungu ki ko Gen Kayumba yagombye gufatwa nk’impunzi kimwe n’izindi zose zahungiye muri icyo gihugu?

Fungura iyo audio wumve uko Noble Marara abisobanura kuri radiyo Inyenyeri.

Ushobora no gukurikira iryo sesengura ukanze aha hakurikira https://www.youtube.com/watch?v=HVitU3tKUDM&feature=youtu.be

Nta nyungu zigaragara Afurika y’Epfo ifite kuri Gen Kayumba Nyamwasa, ahubwo izifite ku Rwanda. Kugirango umubano w’ibi bihugu byombi urusheho kuba mwiza cyangwa mubi kurushaho, ni uko Afurika y’Epfo ikora uko ishoboye igasunika iyo mishyikirano hagati ya Leta y’u Rwanda n’abarwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Ikibazo gihari ni ukumenya niba Kagame yaba abona impamvu Afurika y’Epfo ishaka ko habaho iyo mishyikirano hagati ye n’abamurwanya. Niba se Kagame abona ko iyo mishyikirano ari ngombwa, yaba yiteguye kuyemera?

Uko mbibona ni uko kuyemera biri kure nk’ukwezi kuko aracyemeza ko ari we Rwanda, ko mbere ye u Rwanda rutigeze rubaho, ko n’abamurwanya ari ibigarasha bidashinga.

Abashaka ko iyo mishyikirano ibaho ni bo bagomba guca umuvuno ukwiye, bakereka Kagame ko atari ibigarasha nk’uko akomeje kubibita.

Niba abamurwanya bakibeshya ko Afurika y’Epfo hari icyo izabakorera, baragosorera mu rucaca, kuko ujya no gufasha, ngo afasha uwifashije.

Ibyo ari byo byose, iyi mishyikirano isabwa irashushanya ibisa n’igisasu-rurimbuzi (bombe à retardement), utamenya umunsi n’igihe kizaturikira n’aho kizaturika giturutse; ni imishyikirano ibundikiye ikirunga gishobora kuruka igihe icyo ari cyo cyose.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email