Sosiyete sivile nyarwanda (Société civile rwandaise) mu bihe by’amahitamo : Kuba ijwi nyakuri ry’abanyarwanda cyangwa ikiraro cyo kugera ku myanya y’ubutegetsi !

©Photo : Bruxelles, 17/11/2018. Aloys Simpunga, superefe w’Umujyi wa Kigali mu umwaka uw’1994. Ubu ayoboye Sosiyete sivile nyarwanda (Société civile rwandaise) ikorera mu buhungiro/UJRE.

17/11/2018,  Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Mu bihugu byateye imbere mu miyoborere ya demokarasi, imiryango itandukanye idaharanira inyungu n’imyanya y’ubutegetsi (amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa Muntu, amashyirahamwe y’itangazamakuru n’amadini yose abarizwa mu gihugu) ubusanzwe niyo ashyigikira akanumvikanisha ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Urwo rugaga mpuza-mashyirahamwe n’amadini nibyo byitwa muri rusange «Sosiyete sivile (Société civile)».

Mu gushaka kumenya uko ku/mu Rwanda iyo «Sosiyete sivile (Société civile rwandaise) ihagaze n’ibyo iteganya ngo ijwi rya rubanda ryumvikane kandi ngo ibyifuzo n’ibitekerezo byabo bihabwe agaciro, Ukuri k’Ukuri twaganiriye na Aloys Simpunga umuyobora «Sosiyete sivile nyarwanda (Société civile rwandaise) » ikorera mu buhungiro tubwira akari imurore : « Sosiyete sivile (Société civile) si umunyururu».

Duhereye k’amateka n’ibyaranze «Sosiyete sivile nyarwanda (Société civile rwandaise) » mbere y’intambara n’uko ubu ihagaze mu Rwanda, aho bigaragara ko iyo sosiyete sivile yabaye umuzindaro w’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bupyinagaza abanyarwanda; aho bamwe bari baragiye bigaragaza nk’impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu ubu baruciye bakarumira kubera imyanya bafite mu butegetsi cyangwa kwanga kwiteranya na bwo; aho bamwe mu banyamadini n’amashyirahamwe y’abanyamakuru babaye abamotsi ba FPR-Inkotanyi iyoboje uruhembe rw’umuheto igihugu, Ukuri k’Ukuri guhereye kuri iyi mvugo ya Aloys Simpunga igira iti : « Sosiyete sivile (Société civile) si umunyururu», kuribaza n’iba urwishe ya nka rutakiyirimo! Ese iyi mvugo ihatse iki ? Isobanura iki ? Ni Ukuri k’Ukuri mukurira…

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email