Mu gihe muri Congo impunzi zishushubikanywa ku ngufu ngo zemere gusubira mu Rwanda, no muri Uganda naho zirugarijwe!

Impunzi z'abanyarwanda, zatereranywe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye, UNHCR, ubusaanzwe ukwiye kuzivuganira no kuzitaho

21/11/2018, Yanditswe na Mahirwe Patrick. 

Ikibazo cy’imibereho cy’imibereho mibi no kubuzwa epfo na ruguru ku mpunzi z’abanyarwanda kiranze kibaye agatereranzamba ! Mu bihugu bitandukanye aho abanyarwanda bahungiye hirya no hino ku isi, cyane cyane ariko mu bihugu byo k’umuganbane w’Afrika, impunzi z’abanyarwanda zikomejwe gutotezwa no kubuzwa amajyo n’amahwemo. Hamwe na hamwe, nko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), zikanacyurwa ku ngufu ku kagambane hagati ya Leta ya Kongo n’iyo Urwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku bibazo by’impunzi (UNHCR). Abakozi b’umuryango w’abibumbye bashinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO) nawo wabaye umuyoboro wo kwifashishwa ngo bahatire impunzi gutaha kandi nyamara bibujwijwe mu masezerano agenga umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku bibazo by’impunzi (UNHCR). Muri iyi nyandiko, bwana Mahirwe Patrick, ukunda gukurikirana ibiganiro byacu no gusoma ikinyamakuru cyacu ‘‘UMUNYAMAKURU’’, aratugezaho uko byifashe muri Uganda, aho naho impunzi z’abanyarwanda zugarijwe n’icyemezo icyo gihugu kimaze gufata cyo kuzishushubikanya ngo zitahe iwa bo mu Rwanda, kandi kizi neza ibizitegereje : kwicwa cyangwa se gufungwa.  

Ikibazo cy’ubuhunzi muri rusange

Intambara yabaye mu Rwanda itangijwe na FPR/Inkotanyi guhera tariki ya 01 ukwakira 1994 yagize ingaruka mbi zikomeye ku banyarwanda benshi. Ubuhunzi bw’abanyarwanda ni imwe muri izo ngaruka. Guverinoma ya FPR yagerageje gukurikirana no kugarura Impunzi muri gahunda yayo yo kuzisubiza mu buja n’ubuhake (servage) mu Rwanda. Abanyarwanda bahungiye mu gihugu cya Uganda bugarijwe no kwirukanwa bagasubizwa mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Uganda ubusanzwe bwasaga n’ubwihanganira impunzi zose, bukazakira aho ziva hose, ndetse n’iz’abanyarwanda zirimo. Icyemezo gishariye cyo gusubiza iwabo abanyarwanda bahunze igihugu cyabo, abayobozi ba Uganda bafashe, basa n’abagihatirwa n’igitutu cy’uRwanda n’amahanga arushyigikiye.

KukiaAbanyarwanda bahunze bagana Uganda?

Abanyarwanda bahunze URWANDA kubera itotezwa ritandukanye  rishingiye akenshi kuri izi mpamvu zikurikira:

1)kwanga kwinjizwa mu ishyaka rya FPR

2) Kwanga gushyigikira no kwamagana k’umugaragaro ingengabitekerezo z’ubugome, ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo by‘iri shyaka;

3) kubabazwa no kutihanganira akarengane ka rubanda igoka yahejwe ku byiza byose by’igihugu n’agatsiko k’abagashyize;

4)Gutotezwa ku Mubiri, ku bwenge, no ku mitekerereze;

5) Kwirukanwa ku kazi, kuvanwa mu mutungo wawe cyangwa ukononwa, ugasenywa nkana hagamijwe kuguhombya no kugukenesha

6) Gufungwa, kwicwa, cg guhohoterwa ku mubiri cyangwa mu magambo

7) Gushimutwa, kwirukanwa mu gihugu

8) Guhimbirwa ibyaha ukaburana, ugahangana na FPR uburanishwa na FPR ugafungwa na RPA/RDF.

Guhungira muri Uganda ni amaburakindi kubera ko iki gihugu kigaragazwa nk’icyateretse ubutegetsi buriho ku ntebe kikanashyigikira igihe kirekire abategetsi b’uRwanda. Iki gihugu kandi cyegereye cyane u Rwanda bihana umupaka, kandi  abategeka uRwanda bakaba bazi neza igihugu cya Uganda kugera ku musokoro.

Impunzi muri Uganda:

1)Ku banyarwanda basaga 100,000 basabye ubuhungiro, abatagera muri 15,000 nibo babuhahwe.

2) Abasigaye Imana yonyine niyo izi amaherezo yabo ariko ibyabo ntibyabaye byiza.

3) Ubu buhunzi ntacyo bumariye umunyarwanda kuberako budaherekejwe na integration:  professional & social integration,  protection guaranties, basic needs satisfaction. Abari mu makambi(settlements) nibo bahabwa duke cyane two kubitaho;

4) Impunzi y’umunyarwanda iri hanyuma y’izindi, ivutswa uburenganzira yemererwa n’amategeko, n’amasezerano mpuzamahanga arengera Impunzi ziva mu bindi bihugu, nko kwimwa ku mugaragaro cyangwa rwihishwa resettlement act mu bindi bihugu;

5) Igisumbye ho kinababaza, ni umutekano muke w‘umunyarwanda wahungiye muri Uganda. Usanga akenshi nakenshi umunyarwanda wahungiye muri Uganda ahigwa n’igihugu yaturutsemo kibifashijwemo na bamwe mu bakozi bwite ba Leta y’igihugu bahungiyemo cyane cyane abashinzwe Impunzi ndetse n’abapolisi bamwe ndetse harimo n’abayobozi bakuru (officers).

Ingaruka z’ubuzima bw’abanyarwanda bahungiye Uganda:

1) Benshi batwawe/bagaruwe ku ngufu mu Rwanda ku bugambanyi bwa bamwe mu bashinzwe impunzi, ndetse n’abapolisi bamwe baguriwe, cyangwa b’abagome.

2) Hari impunzi nyinshi zishimutwa, zikaburirwa irengero, zikicwa cyangwa zikajyanwa mu gihugu zahunze, zikajyanwa mu ikinamico y’ubucamanza bwa FPR

3) kubaho mu bwoba buhoraho, butera kwihishahisha, kutagira icyo wakora, kwicwa n’inzara, gukena, ihahamuka, n’izindi ndwara zo mu mutwe,…

4) kwicirwa aho bahungiye cyangwa aho bari barahunze,…

5) Gutakariza ikizere abafite umurimo wo kurengera impunzi kuko zibabona mo  abagambanyi bakorana n’abo zahunze bazirenganya. Bamwe mu bakozi bashinzwe impunzi usanga ndetse bigaragaza nk’ abari mu butumwa bubisha bw’igihugu impunzi zaturutsemo.

6) Ihahamuka rishingiye ku kwishisha buri muntu kubera ko no mu mpunzi hagaragayemo abagambanyi bagirira nabi impunzi mu gihe inzego zishinzwe kubatahura zisa n’izitabyitayeho(corruption?).

7) Ubukene bukabije bushingiye ku kuvutswa umudendezo, kubuzwa amahwemo n’urwikekwe.

Hakorwa iki, na nde,  mu maguru mashya?

Abanyarwanda bahungiye Uganda:

Impunzi nyarwanda zahunze politiki mbisha ya FPR Inkotanyi ibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, isahuragihugu, itonesha rishingiye ku moko, aho umuntu akomoka, byatumye impunzi zigomba:

  1. Kwimenya,
  2. Kwisungana
  3. Kumenya birushijeho ikibazo cyane cyane imizi yacyo (gusesengura)

4) Gusobanukirwa

5) Gusobanurira abarebwa n’iki kibazo cy’ubuzima cyane impunzi kandi nyinshi bishoboka, n’abanyarwanda bandi no gukora ibishoboka mu gukemura iki kibazo (mu mahoro?)

5) Gutegura ibikorwa byo guhakanya uru rugomo Impunzi z’abanyarwanda zigirirwa.

6) Gusaba inkunga n’abafatanyabikorwa b’ukuri.

7) kumenya gutanduka urwiri n’ingano niyo ntangiriro y’ukuri.

Umusozo: icyakorwa cyose, ibisubizo byihutirwa ku bibazo cy’abanyarwanda muri Uganda kimwe n’ahandi nko muri Congo aho ubu zibangamiwe kandi zihozwa ku munigo ngo zemere ko zitashye ku ubushake bwazo mu Rwanda ni ngombwa.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email