31/01/2024, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Umwaka wa 2024 urasa n’uhumeka impinduka mu karere k’ibiyaga bigari bya Afrika. Aka karere, kagizwe na Kongo, Uburundi, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda ndetse na Kenya, ni akarere kanuka mo urunturuntu rw’intambara. Abayobozi b’ibi bihugu barasa n’abaryamiye amajanja. Abenshi muri bo barenda gukamya isanduku ya Leta, bagura intwaro za kirimbuzi, intwaro zo kwivuna umwanzi. Leta ya Kongo, iyobowe na Félix-Antoine Etienne Tshisekedi Tshilombo, yibitseho indege z’imirwano, zitigeze ziboneka mu gihugu icyo ari cyo cyose cyo mu karere k’ibiyaga bigari. Mbere y’uko atorwa ku nshuro ya kabiri, uyu muyobozi yatangaje ku mugaragaro ko Paul Kagame, uyobora u Rwanda uyu munsi, ari we uteza umutekano muke muri ibyo bihugu byo mu karere. Kuri perezida wa Kongo, Paul Kagame yagombye gukurwa mu nzira mu maguru mashya, ari na yo mpamvu yaguze ibitwaro byo kumurangiza. Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, imbere y’imbaga y’urubyiruko rugize umuryango mugari w’akarere k’Afrika y’Iburasirazuba, na we yunze mu rya mugenzi we Tshisekedi, atangariza urwo rubyiruko ko Uburundi ntacyo bupfa n’u Rwanda, ko ahubwo ikibazo gikomeye ari umuyobozi w’u Rwanda ubwe, ukomeje guteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu nama ngarukamwaka y’umushyikirano, ku nshuro yayo ya 19, mu guzubiza abayobozi b’ibi bihugu byombi – Uburundi na Kongo – Perezida Kagame yabwiye abari aho ko «ntawe ugomba gutinya ibirumbaraye». Uwasesengura iri jambo, yavuga ko ari nko kuvuga ko yaba Perezida Ndayishimiye, yaba na perezida Tshisekedi, bitwaje ko barusha ibiro byinshi Perezida Kagame, bashobora ahubwo kutamenya ikibakubise. Paul Kagame wari wategereje iyo nama y’umushyikirano kugirango ayitangire mo ubutumwa, yarabutanze. Ni ubutumwa bwo guhangana n’abamurwanya, abinyujije mu mirwano ikomeye, akarere gashobora kuba karimo gukozaho imitwe y’intoki.
Icyizere cya opozisiyo nyarwanda ngo ni Tshisekedi
Abavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame muri iki gihe, baruta uburo buhuye. Ibi kandi nta n’umugayo, kuko Paul Kagame ni we wenyine wanzwe mu baperezida b’u Rwanda babayeho. Abayobozi b’u Rwanda babanjirije uyunguyu, bari bafite ubugoryi bwabo – kuko nta muryango utagira ikigoryi – nyamara, ugereranyije n’aba bose, nta n’umwe wakwambikwa ikamba ry’ububi nk’iryo Perezida Kagame yambaye uyu munsi. Kagame ni we muyobozi wateje akaga mu gihugu, ni we wateguye jenoside, anayishyira mu bikorwa, ni we wayihinduye mo iturufu y’amoko, ni we watanyije amoko yacu y’abahutu, abatwa n’abatutsi; Paul Kagame ni we perezida wa mbere w’u Rwanda wakenesheje abanyarwanda, ni we wabambuye amatongo n’ibivumu by’abasokuruza babo, niwe wabambuye ibyabo baruhiye basigara bakanuye amaso, ni we urimo gutegeka inzego ze ngo zibasenyere utugonyi bigondagondeye; Paul Kagame ni we wica, ni we ukiza, ni we Rwanda; abandi ni abagaragu n’abacakara be.
Aka karengane kose abanyarwanda bamaze mo imyaka 30, abitwa ko bakora politiki bakarwanya mu magambo gusa. Ni akarengane barwanya bakoresheje amatangazo mu bifaransa no mu byongereza, nk’aho kumenya kuvuga cyangwa kwandika izo ndimi zombi ari byo byirukana umuyobozi w’igitugu nka Paul Kagame. Noneho aho bigeze ni uko, nyuma y’uko perezida wa Kongo atangarije ko ari we wenyine uzirukana Kagame ku butegetsi, opozisiyo nyarwanda, yahise ibyukira rimwe, uyu munsi ikaba irimo gusunikana igana i Kinshasa, aho buri muyobozi w’ishyaka yihererana Tshisekedi, akamwumvisha ko ari we ukwiye gushyigikirwa kugirango azasimbure Kagame mu ntebe yicayeho uyu munsi.
Ibi bikorwa by’ubunebwe bikaba bitanga ishusho mbi y’uko opozisiyo nyarwanda itazi icyo ishaka, kuko iyo iza kukimenya neza, yari kwihuriza hamwe, igahura n’umukuru w’igihugu wa Kongo, uyu akayisobanurira neza ibyo yashakaga kuvuga mu magambo yatangarije isi yose, ko ari we wenyine uriho wo kwirukana perezida Kagame ku butegetsi. Kuba opozisiyo nyarwanda yaritwaye ityo, bitanga ishusho y’uko na yo ubwayo yananiwe, n’ibihari byari kuyizahura ikaba itazi uburyo yabibyaza umusaruro. Umusaruro mvuga ni uko gufata ubutegetsi mu Rwanda bidashoboka abantu batishyize hamwe kugirango barwanye umwanzi bose biyumva mo.
Ikindi ni uko gufata ubutegetsi mu Rwanda bidashoboka mu gihe ababushaka badafite ibihugu byo mu karere bicumbikira, bikanakira abarwanyi babihungiyeho (base arrière). Ubwo inkotanyi zashozaga imirwano, ku wa mbere ukwakira 1990, zari zifite igihugu cya Uganda zihungira mo, ubwo inzirabwoba zabaga zazicanyeho umuriro. Ku by’uko opozisiyo nyarwanda bigoye kwishyira hamwe, turanabisoma mu nyandiko y’uwitwa Prosper Bamara yahitishije muri iki kinyamakuru (kanda ahakurikira wongere uyisome: Politiki mu buhungiro – izi nda zizafata ntangare!). Bamara, aragira ati : «Twitegereje neza dusanga mu by’ukuri guhuriza abanyarwanda bose hamwe mu mushinga umwe bidashoboka uko ibintu bimeze ubu hadakoreshejwe imbaraga ziteye ubwoba. Urugero ni urwa MRND na FPR. MRND yari ifite ingabo maze ikora ubwato bwa muvoma n’umwana ukiri mu nda ya nyina yabarirwagamo; FPR nayo ifite ingabo ikaba yarakoze umuryango umeze nk’ubwato abantu bajyamo, batabujyamo bakabura amahirwe menshi mu mibereho yabo».
Aya magambo ya Prosper Bamara yagombye kugira icyo yigisha opozisiyo nyarwanda. Bamara ibyo avuga arabizi kubera ko yarwanye intambara yo kubohoza u Rwanda rw’uyu munsi; azi neza uko byagiye bigenda ku rugamba mbere y’uko ingabo yarimo z’inkotanyi zirukana burundu perezida Habyarimana. Yaba Bamara na twe twese twari mu Rwanda, nta washidikanya ko iyo abari muri opozisiyo y’ubutegetsi bwa Habyarimana badashyira hamwe, n’uyu munsi Habyarimana aba akirwana n’inkotanyi cyangwa yarazishubije iyo zaturutse. Ibiranga abagize opozisiyo y’uyu munsi, ni uko usanga bahora bacyocyorana, babazanya icyatumye bahunga ubutegetsi bw’inkotanyi, nyamara bose ari bwo bahunze. Abatutsi bahunze ubwo butegetsi, usanga basa n’abibasira abahutu: mu matamatama cyangwa ku mugaragaro abatutsi bavuga ko abahutu nta kindi bahunze uretse ubwicanyi basize bakoze muri 1994. Abahutu na bo, mu kwirwanaho, bakavuga ko nta mututsi uhunga ingoma yabo, ko ahubwo baba bahawe ubutumwa bwa FPR-Inkotanyi bwo guhungeta no kuneka impunzi z’abahutu zuzuye isi yose.
Niba izi mpande zombi, zivuga ko ziri muri opozisiyo, zidashobora kumvikana ku mwanzi umwe rukumbi zahunze, birumvikana ko kwirukana ubutegetsi bwa FPR, biri kure nk’ukwezi. Mu nyandiko ye, muri bwongere gusoma, Prosper Bamara, yerekana ko bene ayo macakubiri atigeze agaragara ubwo bari mu ishyamba. Bamara yemeza ko abarwanaga bose bari bahuriye ku mugambi umwe wo kwirukana ubutegetsi bwa Habyarimana n’imizi yabwo yose. Prosper Bamara arasa n’ucira amarenga opozisiyo nyarwanda, yerekana ko yagombye gukora nk’uko inkotanyi zabigenje ubwo zari zihuriye ku mugambi umwe wo guhata umuriro ubutegetsi bwa perezida Habyarimana. Ati: «Dutereye ijisho mu buhungiro rero, turasanga abanyarwanda badashobora gushyirwa hamwe ngo bagendere mu bwato bumwe haramutse hatariho igitugu n’imbaraga ziteye ubwoba zibahatira kwinjira ikivunge mu bwato baba bamurikiwe…».
Ni nde rero mu bagize opozisiyo nyarwanda y’uyu munsi uzabaza ubwato, bakabuhurira mo bose bambuka, umusare wabwo akaba umwe? Niba koko Tshisekedi n’abazalendo be biyemeje gutera inkunga opozisiyo nyarwanda, ni na bo bazajya ku rugamba kurwana izo ntambara, ko abakazirwanye ari abana b’abahutu, aba bakaba bibera ahashyushye hano mu bihugu by’i Burayi na Amerika? Ntiwafata ubutegetsi utaburuhiye ngo wumve, unamenye akamaro kabwo. Inyandiko mwisomeye ya Prosper Bamara, ni byiza ko mwebwe muvuga ko muhuriye muri opozisiyo nyarwanda, mwongera mukayisoma, mugakura mo igikwiye, wenda Tshisekedi akazaza abunganira. Bamara avuga ashize amanga, anemeza ko impamvu intambara y’inkotanyi yatsinze urugamba, ari uko abayirwanaga bose bari bahuriye ku kababaro kamwe, ku buzima bubi babaga mo mu buhungiro, ku bwoko bwabo bw’abatutsi, n’ibindi. Ati: «Impamvu ya mbere mu z’ingenzi zatumye bishoboka ni uko uroye inyinshi mu mpunzi z’icyo gihe zari zarahunze ku mpamvu zimwe cyangwa se zenda gusa. Impamvu ya kabiri ni uko izo mpunzi hafi ya zose zari zihuje ubwoko bw’ubututsi. Ubukangurambaga bwahereye mu kwegerana nk’abatutsi bahuje ubwoko kandi bahuje amagorwa n’amateka. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyatumye n’abatutsi bari barasigaye mu Rwanda benshi, binjira muri uwo mushinga bitagoranye cyangwa se hatabayeho kuwukangurirwa birebire».
Niba tugomba kwemera aya magambo ya Prosper Bamara kugirango u Rwanda rw’uyu munsi rubohorwe, ni nde mwana w’umuhutu uzemera kwinjira mu bukonje bw’ishyamba ry’inzitane ryo mu birunga? Abagombye gushishikariza aba bana gukora ibyo bagenzi babo b’abatutsi bakoze, ni ababyeyi babo, nyamara aba na bo ntacyo bashoboye, kuko iyo igitekerezo kibaguyeho, Kagame aba yabimenye, agahita abakura iyo bari bari, haba mu mashyamba ya Kongo, haba no ku migabane yose y’isi, akabaha imyanya y’uduhendabana, ariko anabashishikariza gusiga icyasha no guhiga bukware bagenzi babo basigaye yo. Biragoye ko abantu nkabo basimbura ubutegetsi buriho uyu munsi mu Rwanda, kuko akenshi icyo bashyira imbere ari inda zabo, aho gushyira imbere inyungu za rubanda bavuga ko bakorera.
Gushaka no kurwanira ubutegetsi si ibintu biba mo imikino cyangwa amarangamutima. Iyo ayo manjwe wamaze kuyarenga, gufata ubutegetsi birihuta. Urugero ntiruri kure kuko ubwo abatutsi bahungaga ubutegetsi bw’abahutu mu myaka ya za 59, ntawigeze agaruka guhunahuna imbehe z’abahutu: iya Kayibanda na Habyarimana. Mu mishyikirano yaberaga Arusha muri Tanzaniya, iyo nabibaga umugono bamaze gusinda, ntacyo basigaga inyuma: «nta mishyikirano yindi dukeneye, nta n’ubwo tuzataha iyi ntambara tutayirangije. Imishyikirano ninanirana, Habyarimana tuzamwica, kandi kumwica si cyo kibazo». Aya magambo n’ubundi yari yaravuzwe na Paul Kagame ubwe, ubwo twari i Ngondore, ingabo za Minuar zaduherekeje gusura inkotanyi. Ahongaho i Ngondore, umunyamakuru wa radio Rwanda, witwa Ruvugabigwi, yabajije Paul Kagame icyo ateganya gukora, imishyirano iramutse inaniranye. P. Kagame yahise azamura imbunda ya Kalachnikov, abwira Ruvugabigwi ko iyo mbunda ari yo yonyine izarangiza intambara impande zombi zari mo kurwana. Nguwo umugambi inkotanyi zari zifite; zari zizi icyo zishaka, kandi zacyigezeho. Ubutwari ni ubwo; uguhize ubutwari muratabarana.
Ni nde uzakuraho Kagame?
Abarimo kugerageza kumukuraho uyu munsi, barimo Padiri Thomas Nahimana. Igisekeje ni uko abo yagombye kwiyumva mo abasangirangendo, ari bo bamurwanya. Iyo ubateze amatwi witonze, bakubwira ko ibyo P. Nahimana ari mo bidafite icyerekezo cya politiki. Abavuga ibyo kandi ni abaturuka mu bwoko bwe bw’abahutu. Kugeza uyu munsi, Padiri Thomas Nahimana ni we wenyine cyangwa uri muri bake biyerekanye, mu bushake bwo kwirukana ubutegetsi buriho mu Rwanda, abusanze ku cyicaro cyabwo. Nubwo ntari umuyoboke cyangwa umuvugizi we, nemeza ko P. Nahimana akeneye abamutera inkunga, kuko nta mugabo umwe wigira.
Mu nama ya 19 y’umushyikirano, Perezida Kagame yamushyize mu majwi, avuga ko abashaka kuza mu Rwanda gufata ubutegetsi adakeka ko bazabishobora. Yongeyeho ko n’abo babishaka, ibihugu barimo bizabamenesha bataragera ku mugambi wabo, bitaba ibyo ngo akazajya kubizanira. Aya magambo ya Kagame, sinzi niba hari icyo yabwiye opozisiyo. Iyo agira icyo ayibwira, iba yarahuriye hamwe igakora itangazo ryamagana uyu muyobozi wigize akari aha kajya he, wiyitiriye u Rwanda, nk’aho ari akarima ka se. Ibyo ari byo byose, bigaragara ko, mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame, P. Nahimana ari we utuma Kagame ataryama ngo asinzire. None, kuki abagize opozisiyo, aho kuririra kuri iryo jambo rya Kagame, ngo bamwamagane, ahubwo usanga bajomba ibikwasi umukandida cyangwa abakandida bashaka kujya gukorera politiki mu Rwanda? Padiri Nahimana, ariko na we si shyashya: niba yarigaragaje ko anyotewe n’intebe yo mu Urugwiro, nabishyire mu bikorwa, iby’icyuka bive mu nzira. Reka ariko mbe muretse, kuko ngo ntawe uvuma iritararenga. Urugiye kera ngo ruhinyuza intwari! Twizere ko atazatugira nka Kansinge!
Opozisiyo nyarwanda yaba yaracitse urutirigongo?!
Ngarutse ku byo navugaga hejuru, nasaga nugira nti: iyo opozisiyo iza kuba ifite imbaraga, yari kuririra ku ijambo rya perezida Kagame, ikerekana imbaraga zayo – aho kujombana ibikwasi, gutanguranwa umushi no kwigira ndi igabo –. Sindatezuka kwemeza ko, iyo opozisiyo iza kuba iriho, yagombaga guhita ihagurukira rimwe, ikamaganira kure ririya jambo rya perezida Kagame, ijambo ryo gukumira abashaka guhangana na we mu matora yo muri uyu mwaka wa 2024. Kuri Padiri Nahimana we, kubera ko ahari nta kivurira afite, asa n’uwabivuye mo, cyane ko umukandida uzahangana na Paul Kagame agomba kuba ari mu Rwanda mu mezi atandatu mbere y’amatora. Iyo ngerageje gutera imetero mu mbago za opozisiyo nyarwanda, mpita mbona mo abantu bihigira inyungu zabo bwite, kurusha inyungu z’igihugu n’iza rubanda; aha ndisobanura: iyo hagize utinyuka kuvuga ko azajya kwiyamamaza, abavuga ko bari muri opozisiyo, uko bakabaye, bahita bamwamaganira kure. Icyaha cy’ushaka kujya kwitabira amatora yo mu Rwanda, buri gihe kiba ari kimwe: bagiye gushyigikira Paul Kagame kugirango bazabone imyanya nyuma y’amatora. Ubwo muri 2003 nyakwigendera Faustin Twagiramungu yabigeragezaga, opozisiyo ni uko yamufashe. Ubwo muri 2010, madame Victoire Ingabire Umuhoza yabigeragezaga, na we ni ko opozisiyo yamufashe; uyu we byanahumiye ku mirari, kuko abo bagombaga kujyana, bamutabye mu nama, ku munota wa nyuma.
None niba opozisiyo idashaka ko hagira ujya kwitabira ayo matora, ntinishyire hamwe ngo yuzuze umugambi nk’uwo Bamara ari mo kuyishushanyiriza, irashaka gukora iki kugira ngo ifate ubutegetsi? Perezida wa Kongo azayirwanira intambara, anayitereke ku butegetsi, ntacyo yo yakoze kigaragara? Niba ari inyoko muntu nabonye ikunda kwibeshya, ni inyoko mputu, cyane cyane iyo irimo kuganira ku byerekeranye n’uburyo ngo yahirika ubutegetsi bwa Kagame! Ubwo mvuze ibi noneho bene yo barahita bavuga ko ndwanya opozisiyo! Ahubwo se ni nde uyishyigikiye, utari jyewe? Atari ibyo, sinajya ndara aya majoro!
Reka mbasetse: ubwo mperuka muri Canada mu mwaka ushize, nahuriyeyo n’abanyapolitiki benshi, dore ko muri icyo gihugu ari mu ndiri yabo. Muri bo hari uwansekeje, ubwo yagiraga ati: «ubwo Rusesabagina abanyamerika bamubohoje, bagiye kwirukana Kagame, bamubohe, bahite bashyiraho Rusesabagina»! Musabye ko iyo nkuru yayikoraho isesengura rihagije, yabuze irindi jambo ryaha icyizere abari aho. Sinanze ko Rusesabagina yasimbura Kagame, ariko kandi abamushaka na bo niberekane impamvu abanyamerika biteguye kumusimbuza Kasha ugiye gusiga u Rwanda aharindimuka. Icyo nakuye mu mutwe w’uwo mugabo ni amarangamutima y’uko nta wundi muyobozi yibona mo, uretse Paul Rusesabagina, w’umuhutu, nka we. Igitangaje ni uko amagambo nk’ayo avugwa n’abantu bize amashuri menshi, utakeka ko bagombye gutekereza batyo. Ni byiza ko intiti zacu zahindura imvugo n’ingendo, kubera ko imbaga y’abanyarwanda iracyazifitiye icyizere cy’uko ari zo zizayirukanira ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda!
Ubutegetsi burarwanirwa, kandi kugeza uyu munsi ntababurwanira bahari, uretse abarakare b’abahutu, bambuwe imyanya ikomeye bari bafite mbere ya 1994; abandi ni abatutsi na bo b’abarakare, bahora bicuza icyatumye bagabira ubutegetsi umusazi, yarangiza akabamenesha. Izo mpande zombi, zifite umujinya uteye utyo, ntizishobora gufata ubutegetsi cyeretse Roho Mutagatifu azimanukiyeho. Mfite n’impungenge ko na perezida wa Kongo aramutse yirukanye umwanzi opozisiyo ivuga ko ihuriyeho, atamenya uwo agomba guha ubutegetsi; n’iyo yaboneka mfite izindi mpungenge ko inkotanyi zakongera zikabumwambura, kuko byamaze kugaragarira buri wese ko inkotanyi ari zo zizi neza impamvu yo kurwanira ubutegetsi no kutabutakaza.
None tubigenze dute?
Icyo ni ikibazo gihurirwaho n’abarakare benshi, duhurira hamwe tukanywa byeri, twamara kuyisinda tukitaho inkonda z’akababaro n’agahinda. Agahinda kacu ni ka kandi ko kunegurira umuzimu mu ndaro, kuko ibyo tuganiraho bucya byageze i Kigali. Iyo bigezeyo, ubutegetsi bwaho buhita bufata ingamba zikomeye zo kutugabaho ibitero, bukoresheje ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu twahungiyemo. N’ubwo ntacyo bitanga, nyamara ikirego kiba gihari n’ubwo wenda kidashobora guhabwa agaciro. Ako kari agaciyemo, ariko se koko tubigenze dute? Dukomeze tube mu bushyuhe, turongore abagore bacu, tujyane abana ku ishuri, bazayarangiza bakabura igihugu cya gakondo yabo?
Si jyewe ufite urufunguzo rw’iki kibazo gihangayikishije rubanda ubutegetsi bwa Kigali bwafasheho ubugwate. Ikigaragara ni uko abanyarwanda bagombye gutekereza neza, bakamenya igikwiye. Igikwiye ni cya kindi Prosper Bamara yababwiye mu nyandiko ye, mukwiye gusoma, mukongera mukayisoma. Reka mbibire ibanga: uwashaka guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda muri uyu mwaka, umwaka utaha yaba yabigezeho. Sindi umunyapolitiki, sinkeka ko nshaka no kuba we, ariko icyo mbona ni iki: ubutegetsi bwa Paul Kagame bugeze ku muteremuko. Iyo umwitegereje neza, uhita ubona ko arangwa n’intege nke, nk’izo Habyarimana yari afite mu minsi ye ya nyuma. Isesengura rihari ni uko abanyamerika n’abongereza bamuteretse ku butegetsi, bamurekuye. Ibyo na we abica mo amarenga, kuko nta disikuru yarangiza atabavuze mo. Aba ba mpatsibihugu bari bamukeneye ubwo yari akiri ikiraro cyabo cyo kujya gucukura amabuye muri Kongo. Perezida mushya w’iki gihugu yaje kumenya iryo banga, mwuka amubwira icyo ba gashakabuhake bashaka, na we abishyira mu bikorwa. Kisekedi azi neza ko icyo bahiga ari ayo mabuye, none yafunguye inzira zo kuyabona, nta wundi banyuzeho.
Perezida wa Kongo si abanyamerika n’abongereza gusa yavuganye na bo. Abashinwa n’abarusiya, na bo babaga barekereje. Aba bombi, n’ubundi basanzwe batavuga rumwe n’abavuzwe hejuru, na bo ayo mabuye barayashaka. Icyo Kisekedi yakoze ni ugusinyana na bo amasezerano yo kuyacukura nta wundi banyuzeho, uretse we. Umusaruro bimaze kubyara nta n’umwe utawubona, cyeretse utagira amaso: abashinwa bahaye Congo «drones», batanga n’aba «pilotes» bazo, bazirashisha bataziri mo. Abarusiya na bo bahaye Kongo indege zishwanyaguza buri kantu na buri kintu. Izo «drones» n’izo Skoi ni zo zirimo kurasa inkotanyi muri Kongo, uzabazwa iyo mirambo y’abana b’u Rwanda tukaba ntawe tuzi.
None niba opozisiyo idashaka gutekereza kuri izi ntege nke za Kagame, izabitekereza ryari? Niba perezida w’Uburundi atinyuka ku mugaragaro ati nzashyigikira uwo ari we wese uzashaka guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda, perezida wa Kongo ati umwanzi w’akarere twamaze kumumenya, ni jyewe jyenyine uzamubakiza, opozisiyo kuki itashingira kuri ibyo kugira ngo na yo yivune umwanzi? N’ubwo imigambi y’abantu ntaho ihurira cyane n’iy’Imana, ariko na none sinkeka ko n’iyo Mana ishobora kuba igifite akamanyu k’urukundo kuri Paul Kagame. Imana, na yo ubwayo, izi ko uwo Paul Kagame, kuva yagera ku butegetsi, mu byo yashyize imbere, kwari uguhiga, kwica no gufunga abogeza butumwa bwa Yezu Kristu, cyane cyane abaturuka muri Kiliziya gatolika. Iyo Mana, ituma twese turamuka, izi neza ko Paul Kagame ari we wenyine mu bayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari ushyigikiye abatinganyi n’amabi bakora. Imana izira icyo cyaha, ikanazira abagishyigikira. Ni yo mpamvu abamurwanya, barimo benshi bemera Imana, bagombye guhagurukana amashapure yabo, bagakora ibitaramo by’amasengesho ahoraho « neuvaine» byo guhirika abayobozi bimakaje ibyaha by’urukozasoni. Nkeka ko, ubwo Padiri Thomas Nahimana, yiyemezaga kwiyambura ikanzu y’umusaserdoti, yari yamaze kwerekwa. Abashaka impinduka, n’iyo batamushyigikira, bashyigikira n’undi wakwigaragaza, agendeye ku biri kuba uyu munsi mu karere k’iwacu.
Uwashaka guhirika ubutegetsi bwo mu Rwanda uyu munsi byamworohera kubera ko Paul Kagame n’inkomamashyi ze, rubanda yamaze kubaca amazi. Genocide ubutegetsi bwarishaga, iyi rubanda yamaze kuyica amazi. Amahanga yamaze gusobanukirwa neza ko iyo genocide yatekerejwe, ikanashyirwa mu bikorwa n’abafite ijambo mu butegetsi bwo mu Rwanda b’uyu munsi. Abarwanya ubutegetsi bafite impamvu nyinshi bagaragaza ko barwanira, baramutse bashoje intambara: Abaturage bagizwe ingaruzwamuheto, bambuwe ibyabo, baracecekeshejwe, itangazamakuru ntiryemerewe gukora, uretse irigenzurwa na Leta. Abaturage bambuwe ibyabo, byigabizwa n’abatarabiruhiye. Abaturage barasenyerwa ntibahabwe ingurane. Abarangiza amashuri makuru bajya gucuruza udutaro, abandi bagasuka imisatsi, iyo batabaye indaya cyanga abakarani ngufu. Igihugu kigaruriwe n’agatsiko k’abatutsi bake, biyise abadacumura, baturuka ahantu hamwe, bise i Yeruzalemu yo muri Uganda.
Kugirango abana b’abahutu bige, ababyeyi babo bagomba kugurisha ibyabo, iyo babonye ubibagurira. Iyo abo bana barangije amashuri babura ibyo bakora, kuko abagombye kubaha akazi ntaho babazi. Baranenwa kubera ko bitwa abuzukuru ba parmehutu. Inzego zose z’ubutegetsi, guhera kwa mudugudu kugeza muri minisiteri, zabuze uko zifata, kubera ko umuyobozi uriho (Paul Kagame) azigenzura zose. Mudugudu afite umugenzura, agatanga na raporo y’ibanga. Gitifu, meya, minisitiri, bose ni uko. Iyo ubutegetsi bumeze butyo, buba buri mu muhanda. Iyo inzego zuzuye mo abacungana, banekana, batanaziranye, abagombaga gukorera igihugu bahora bafite ubwoba, bagaterera iyo, kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.
Uwo muyobozi wazambije byose, watumye igihugu kigwa mu kangaratete, na we ararira ku mpembyi; abamuri hafi bemeza ko ubuzima bwe burimo kumucika. Bivugwa ko indwara zibaho ku isi zamubujije amahwemo. Ntawakwifuza ko umuntu nk’uwo yapfa gutyo gusa, adashyikirijwe inkiko. Ako ni akazi k’abavuga ko bamurwanya, niba bahari. None mwebwe muvuga ko muri opozisiyo, ibi byose ko mubizi, mubibyaza uwuhe musaruro? Mushatse umusaruro mwifuza mwawubona, ni uko mujagaraye muri politiki itagira umurongo. Ntimuzi uwo murwanya n’uwo mugomba kureka. Murimo abahutu n’abatutsi mutumvikana; murimo abahutu ubwanyu muhigana, murimo n’abatutsi musuzugurana, mutumvikana. Bamwe mupfa akadashira: abagore, abandi mugapfa iby’isi: amamodoka n’amazu mwikopesha muri aya mahanga! Mwese muhuriye ku bupfayongo bumwe bw’abanyarwanda batigeze bigishwa gutandukanya ikibi n’ikiza, ngo ikibi bakigendere kure, banakirwanyirize hamwe, ikiza na cyo bagihe intebe ikwiye. Kureka Kagame akaguma ku butegetsi ni ubushake bwanyu; nimutinyuka kumuhata umuriro, azahita yirukanka, agwe iyo yakaguye, kimwe n’abamubanjirije.
Abasomyi b’iyi nyandiko, mbasabye kubabarira umujinya wayo. Ntigamije kugumura cyangwa guca intege abavuga ko bari muri opozisiyo nyarwanda. Icyo igamije ni ukuvura abo ireba kugira ngo rubanda itabatakariza icyizere. Iyi rubanda mvuga na mwe muzi ko ari yo igorwa, ntiyakwiyirukanira ubutegetsi idafite abalideri, ari bo mwebwe. Ngaho nimutinyuke, mujye mu Rwanda uko mwakabaye, uko mwiyita ngo muri opozisiyo nyarwanda. N’iyo Kasha yabashahura, abandi mukagwa mu magereza ye, abazarokoka muzafata ubutegetsi. Hari n’ubwo uwo Kasha, ufunga, agafungura, uwo Kasha wica, akanakiza, azaba atakiriho, dore ko nabonye asa n’ushigaje izuba rimwe! Madame Victoire Ingabire arabategereje muri uyu mwaka mbere y’amatora, nimumutere ingabo mu bitugu, mumwereke ko muhari, aho gukomeza kumutaba mu nama! Ngaho nimugende, inkunga yanyu irahari; iyanjye ni iyi karamu, kandi nzakomeza nyitange, cyane ko hari n’igihe irusha imbaraga amasasu. Mukenyere twese turwanire gakondo yacu, Repubulika na demukarasi; nta demukarasi itagira ibitambo.