Politiki mu buhungiro – izi nda zizafata ntangare!

©Photo/UJRE: Bamara Prosper

02/12/2023, Yanditswe na Bamara Prosper

Yitwa Prosper Bamara. Ni umugabo mugari, mu bitekerezo no mu muryango aturuka mo. Ni uwo mu nzu y’abitwa y’abitwa Abanyabyinshi bo mu bwoko bw’Abanyiginya  bakomoka kuri Byinshi bya Bamara, igisekuruza cyabo kikaba kigenda, kikarandaranda no ku bwami ngo pi! Uretse n’ibyo, Prosper Bamara ni umuseminari waje kubererekera ikanzu ya padiri, yiyemeza kwinjira mu gisirikari cy’inkotanyi, ubwo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare. Ni muri ya myaka ya za 90-91, ubwo ibitero by’inkotanyi byari birimbanije.

Prosper Bamara, mu nyandiko ye musoma mu nsi aha, muri busange atandukanye cyane na benshi muri bene wabo b’abatutsi, batinya kwimena inda no kumena amata. Bamwe muri aba mvuga, bemeza bucece cyangwa ku karubanda ko aho kugira ngo abahutu bari bafite ubutegetsi babusubirane, birutwa n’uko ababufite uyu munsi babupfiraho. Ibibi ngo birarutanwa, cyane ko iyo ikibi ngo kiyobowe n’ibigoryi by’ikibi.

Iyi nyandiko nziza ya Prosper Bamara irerekana intege nkeya ziri mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’i Kigali, intege nke zishingiye ku myumvire no kudahuriza hamwe ku mugambi umwe wo kurwanira no gufata ubutegetsi mu Rwanda, nk’uko inkotanyi zabigenje, ubwo na zo zahigaga ubwo butegetsi. Mu kwerekana intege nke opozisiyo y’uyu munsi ifite, Prosper Bamara ajya kure, akemeza ko n’abayigize badashobora kuzapfa basubiranye ubutegetsi, kubera ko ngo, mu by’ukuri, batazi icyo bashaka.

Kimwe mu byo bapfa gikomeye ngo ni uko badashobora kumvikana cyangwa ngo baganire ku cyatumye bahunga ubutegetsi bw’inkotanyi. Abahunze mbere y’uko izo nkotanyi zifata ubutegetsi, abazibaye mo n’abazikoreye, bose ntibavuga rumwe, uku kudahuza bikaba ari byo bituma amashyirahamwe cyangwa amashyaka ya politiki bahurira mo atamara kabiri. Kubera ko ngo bahunze ibintu bitandukanye, ngo bituma bakekakekana, urwo rwikekwe inkotanyi zikaba zitarigeze zihura na rwo, kubera ko zari zihuriye k’ukwemera kumwe k’uko ubwo butegetsi bwazirukanye zigomba kuburimbura, ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Kugira ngo ntabacura umwuka, cyangwa wenda nkavangira umwimerere w’inyandiko ya Bamara, mwayisoma mwitonze mukishirira agahinda. Ni inyandiko yagombye guha isomo abanyapolitiki b’uyu munsi, bavuga ko ngo bashaka gukuraho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ngo binyuze mu matora cyangwa ubundi buryo bukoreshwa mu kwirukana ingoma bita iy’igitugu. Iyi nyandiko ya Bamara kandi iranatanga isura cyangwa ishusho y’ubutegetsi bwa FPR-inkotanyi, isura y’umusirikare w’ingabo za FPR wavuye muri icyo gisirikare ku bushake, ndetse agahunga ubuyobozi bwacyo, akiyemeza kwimena inda, kumena amata no kumena umuceri, aka ya mvugo y’ab’ubu.

Umwimerere w’iyi nyandiko ya Prosper Bamara, wasohotse mu kinyamakuru cyitwa « The Rwandan », tukaba twarasabye nyira yo kuduha uburenganzira bwo kuyihitisha mu kinyamakuru cyacu, kuko burya ngo ibyiza biryoha bisangiwe. Bigenze neza, Prosper Bamara ashobora no kuzitabira ikiganiro cyacu, akazatsindagira ibitekerezo biri muri iyi nyandiko ye, abinyujije kuri mikoro y’abanyamakuru bakorera iki kinyamakuru cyanyu. Kumwumva no gusoma inyandiko ye, nemeza ko abanyotewe n’ukuri kuvugwa na bake, bazagira icyo bamwigiraho.

Prosper Bamara amenyerewe cyane mu nkuru nyinshi yagiye ahitisha mu binyamakuru bitandukanye, no ku maradiyo atandukanye, aho yagiye atanga umusanzu w’ibitekerezo byiza kandi byubaka. Ari muri bake mu bahoze cyangwa mu bakiri mu gisirikari cya FPR-Inkotanyi bashoboye kwiga amashuri menshi, ubwo bumenyi yayakuye mo bukaba bukimutungiye mu buhungiro, i Dakar muri Sénégal.Ni uwo gufashwa akanava mu ishyamba ry’inzitane agotewemo, kuko abo yahunze ntaho badaterera amacumu!

Mperutse kumva ikiganiro kuri radiyo yitwa ʺTheRockʺ, naragishimye ariko kuko nta byera ngo de, nifuje kugira icyo nganiriza abantu ngihereyeho. Icyo kiganiro ni igifite umutwe ugira uti “BAMWE MU BATANGIRANYE INEZA Y’ABANYARWANDA NA KAMBANDA BANANIWE KUYISHIMUTA NONE BASHINZE IBINDI”. Icyo kiganiro gisesengurwa n’umwe mu banyamakuru ba ʺTheRockʺ ubwe wenyine (émission d’analyse monologue) cyatambutse ku italiki ya 29 ukwakira 2023.

N’ubwo nshingiye kuri iki kiganiro, ibyo ngiye kuganiraho ni ibitekerezo byanjye bwite nifuje gusangira n’abanyarwanda muri rusange. Byumvikane rero ko atari ukugishungura.

Icyo nifuza kumvikanisha ni uko imishinga (imishinga y’amahuriro, imishinga y’ingaga…) yose yagiye ivuka igamije uguhuriza hamwe abarwanya leta iriho bose cyangwa abaharaira n’abifuza ko habaho impinduka bose, byagaragaye ko ipfira mu iterura.

Guhuriza ‘‘Opozisiyoʼʼ hamwe: utuyira tw’imisozi ihanamye n’utununga…

Guhuriza ‘‘Opozisiyoʼʼ nyarwanda hamwe ni nko kuzamuka impinga ndende igizwe n’utuyira tutagira ingano tunyuranamo mu imisozi ihanamye n’utununga dusobekeranye… Aha ni ubwanditsi bw’ikinyamakuru ʺUmunyamakuru.comʺ bwibaza bukanabaza! Uretse no kwibaza no kubaza, ubu bwanditsi bw’ikinyamakuru ʺUmunyamakuru.comʺ burunganira umwanditsi Bamara Prosper wibaza ati: « Kubera iki iyo mishinga ipfira mu iterura», bwerekana ko ‘‘Opozisiyoʼʼ nyarwanda mu miterere yayo ari nk’utuyira tutagira ingano tw’imisozi ihanamye n’utununga binyuranamo…kuburyo kumenya inzira iboneye kandi ya bugufi yakugeza mu mpinga atari ibintu byoroshye na mba. Uko niko kuri kwa ‘‘Opozisiyoʼʼ nyarwanda  y’uyu munsi.

Bamara Prosper aragira ati: «Twitegereje neza dusanga mu by’ukuri guhuriza abanyarwanda bose hamwe mu mushinga umwe bidashoboka uko ibintu bimeze ubu hadakoreshejwe imbaraga ziteye ubwoba.  Urugero ni urwa MRND na FPR. MRND yari ifite ingabo maze ikora ubwato bwa muvoma n’umwana ukiri mu nda ya nyina yabarirwagamo ; FPR nayo ifite ingabo ikaba yarakoze umuryango umeze nk’ubwato abantu bajyamo, batabujyamo bakabura amahirwe menshi mu mibereho yabo.

Dutereye ijisho mu buhungiro rero, turasanga abanyarwanda badashobora gushyirwa hamwe ngo bagendere mu bwato bumwe haramutse hatariho igitugu n’imbaraga ziteye ubwoba zibahatira kwinjira ikivunge mu ubwato baba bamurikiwe, dore ko akenshi baba batazi n’igiti buba bwabajwemo.

Mu mateka ya vuba y’impunzi z’abanyarwanda, uroye usanga mu bahunze ubutegetsi, RANU na FPR ari bo bonyine (bombi ni itsinda rimwe birumvikana kuko rimwe ryavutse ku rindi) babashije guhuriza hamwe abari mu buhunzi bashakaga ko ingoma yariho ivaho, ni ukuvuga iya MRND yashibutse kuri parmehutu ikanayimira. Hari impamvu byashobotse, zikaba ari nazo mpamvu ibyo abantu bagerageza uyu munsi byose biramburura.

Impamvu ya mbere mu z’ingenzi zatumye  bishoboka ni uko uroye inyinshi mu mpunzi z’icyo gihe zari zarahunze ku mpamvu zimwe cyangwa se zenda gusa. Impamvu ya kabiri ni uko izo mpunzi hafi ya zose zari zihuje ubwoko bw’ubututsi.

Ubukangurambaga bwahereye mu kwegerana nk’abatutsi bahuje ubwoko kandi bahuje amagorwa n’amateka. Icyo ni ikintu gikomeye cyane cyatumye n’abatutsi bari barasigaye mu Rwanda benshi binjira muri uwo mushinga bitagoranye cyangwa se hatabayeho kuwukangurirwa birebire.

Ubututsi nibwo bwahaye RANU/FPR imbaduko…

©Photo-Montage: Réseaux sociaux. Fred Rwigema n’inyeshyamba ze batera U Rwanda ku ya 1ère Ukwakira 1990

Ubututsi nibwo bwahaye RANU/FPR imbaduko n’ubushobozi byo gukora “mobilisation” ikomeye, yihuse kandi idahenze, yewe itanavunanye. Nyuma y’igihe, intambwe zimaze kugwira, habayeho gushaka “narrative” cyangwa se “imvugo-mbarankuru” yatuma umushinga ushimwa kandi uhabwa amahirwe no mu baterankunga ndetse no mu bahutu bibonaga nk’abadafashwe neza mu gihugu; mbese uburyo bwo kureshya n’abandi batari abatutsi. Abo bandi FPR yashoboye kujya ibumvisha ko basangiye “ukuba mu magorwa baterwa n’agatsiko kayoboye igihugu”, maze barayiyoboka. Ariko hirya y’ibigaragara, icyo bari bahuje ni ukwiyumva nk’abatishimiye ubutegetsi gusa nta kindi, kuko kuba batari bahuje ubututsi ntibahuze n’impamvu yatumye bisanga mu kaga cyangwa mu buhunzi byatumaga mu mitima bategerana uko bikwiye, dore ko bamwe batari n’impunzi ahubwo bari no mu gihugu. Ibyo byatumaga babana ku bw’inyungu z’akanya gato gusa, ariko nyine inyuma hihishe za “agenda cachés” (hidden agenda). Buri wese ni nk’aho yashakaga gutubura imbaraga ze akoresheje iz’undi maze yamara gukacira ubutegetsi akazamwigarika. Aha twatekereza nk’amashyaka yari mu Rwanda n’impirimbanyi z’abahutu zumvaga zizakina Inkotanyi agakino, zitazi ko abo zishaka  gukina ari inzobere mu gukina imikino bene iyo ! Ako gakino kahiriye bamwe, abandi bahahurira n’uruva gusenya (urupfu). Uko byagenze ibara umupfu.

Impamvu ya kabiri ni uko impunzi z’abatutsi zatangiye igisilikali cya FPR zagize amahirwe y’uko leta ya MRND yagize intege nke ntibashe kuzihindanya mu ruhando mpuzamahanga ivuga ko ari abonse ingengabitekerezo y’ubwicanyi, cyangwa se ngo ishyire imbaraga mu kubita abanyamahanga baje ari ingabo z’Ubuganda. Izo ntege nke za leta yariho zatumye FPR yidegembya, ikora ubukangurambaga bwayo itishisha, isa n’aho ibyemerewe no mu gihugu imbere, kugeza itsinze urugamba. Naho ubu, abahutu bahunze bagerageje kwibumbira mu mitwe yitwaje intwaro bo siko bamerewe.

Icya mbere ababyeyi babo bishe (cyangwa na bamwe muri bo bishe) baciriweho iteka n’Urwanda n’amahanga, nta mbabazi bigeze bahabwa nta n’iziteganywa ku bw’ubwicanyi basize bakoze, kandi harimo n’abatarabukoze babigenderamo bakabura kivugira ; icya kabiri ni uko FPR yirinze kugira intege nke nk’iza MRND noneho yo igashyira imbaraga nyinshi mu kuvuga hose ubujenosideri bw’abayihunze no kubavugaho, bo n’ababo, ukugira ingengabitekerezo ya jenoside. Politiki ni umukino kandi imivuno ishobora kuba myinshi. Ibyo byashowemo akayabo n’imbaraga za dipolonasi (diplomatie) zishoboka zose kandi bigerwaho. FPR ntiyahagarariye aho, kuko n’abatutsi bahoze ari abanyamuryango cyangwa abafatanyabikorwa bayo, bakaba baragerageje kubaka imitwe yitwaje intwaro, yashoboye kubashyirisha muri za raporo mpuzamahanga nk’ibyihebe bikora ibyaha by’ubwicanyi iyo muri za Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyangwa batera ibitero shuma byo kwica abaturage baturutse mu Burundi. Ibyo bituma gutera intambwe kwabo bigorana cyangwa bidashoboka, keretse biramutse bibayemo ubwitonzi bwinshi, ubusambo bucye n’ubwibone bucye.

Impunzi ziri hanze ubu ntizahunze ku mpamvu zimwe…

©Photo/Réseaux sociaux: Des réfugiés en quête de sécurité…

Turebye neza muri ibi bihe turimo rero, turasanga bigoye guhuriza abanyarwanda bo mu buhunzi hamwe mu mushinga wo kurwanya ubutegetsi bukomeye nk’ubwa FPR. Icya mbere impunzi ziri hanze ubu ntizahunze ku mpamvu zimwe cyangwa zenda kuba zimwe. Ubundi impunzi zagombye kubanza guhanahana amahugurwa buri yose ikabasha kumenya uko byagendekeye izindi. Ariko reka da! Ibyo biri kure nk’ukwezi! Abantu bibereye mu mikino yo mu kirere. Icyo cyonyine cyo kudahuza icyo impunzi zahunze, gituma zidashobora kwihuriza hamwe nk’izihuje amateka y’icyo zishaka kubona nk’akababaro rusange zirimo. Bigakubitiraho ko zidahuje ubututsi ntizihuze ubuhutu cyangwa ikindi zafata nka “identité (imiterere y’imibereho shingiro) ifite imizi mu mateka”, maze ibyo bikazitera guhora zishishanya, zitisanzuranaho, zihora zicungana ku jisho.

Ukudahuza icyatumye zisanga mu buhunzi bisobanuye kandi ko zidafite ibibazo bimwe habe na gato. Ibibazo zifite ntaho bihuriye. Umuti zimwe zishaka siwo izindi zishaka. Ibibazo zimwe zishaka gukemura si bimwe n’ibyo izindi zishaka gukemura! Icyo zimwe zibura sicyo izindi zibura! Impamvu z’urugamba rw’ubuhirimbanyi si zimwe!

Tugarutse kandi dutinze ku kuba impunzi ziri hanze ubu zitiganjemo izihuriye ku bwoko bumwe bw’ubuhutu cyangwa bw’ubututsi, hakurikijwe za “forces d’influence” (ubwiganze mu kuba zagira ijambo n’amaboko), twavuga ko icyo kintu gituma zitiyumva mu isabanamitima n’ubusangirangendo – conscience commune de lutte –bisabwa kugira ngo urugamba zishaka rugire kirwana. Uko kutibona nk’izihuriye mu bwoko bumwe bituma zidashobora kugirana ubufatanye, “solidarité”, bukomeye hagati yazo, cyane cyane mu ntangiriro z’ibyo zigerageza. Bivuze ko ukwishyira hamwe kwazo kugoye cyane, kandi gusaba kwitonderwa no gushakishwa mu bushishozi bukomeye, mu busahiranda buke, no mu bwiyemezi buke, rwose (ugucisha make, akariro gake na feri ! nk’uko byavugwaga kera) ; ibi bikaba bisaba ingufu n’ubushobozi bishobora kuba birenze ibyo izo mpunzi zakwibonamo ziramutse zitabigenzemo neza nk’uko nakomeje kubigarukaho muri iyi nyandiko.

Icya gatatu, impunzi ziri hanze ntiziri mu buzima bumwe cyangwa se bwenda kuba bumwe. Ziramutse zihuje ubuzima n’imibereho, ibyo nabyo byazibera impamvu yo kwihuza. Ariko nayo ntayiriho. Nicyo gituma ibigeragezwa byose biboneka nko “gupapira” no gushaka gutera ibiremo bidashoboka mu mibanire no mu buhirimbanyi bw’abanyarwanda bari hanze.

Bamwe ntibazi n’icyo bashaka cyangwa se icyo barwanira mu by’ukuri. Abandi bibereye mu gushakisha uko basarurira mu bujiji bwa benshi, mu gihe abandi babibonamo iturufu yo kuzajya bagabuza mu butegetsi buriho, bakagabuza babinyujije mu kugurisha amakuru y’ibyo baganira na bagenzi babo bahuriye mu mushinga bita uwo kwibohora, bikaba bivuze ko mu by’ukuri bataba bakomeje mu byo baba barimo.

Icya kane kandi gikomeye, ni uko bamwe ari inkirirahato z’ubwicanyi abandi babereye ba ruharwa. Kandi ubwo ibyo byose bikorwa babwirana ngo nimucyo twige kurenzaho, ibitubabaje umutima twoye kubivugaho muri iki gihe, tureke bizabe bigira igihe cyabyo cyangwa hazabeho no kubyirengagiza !!! None se banyarwanda, murumva byashoboka bite gutera intambwe imitima yanyu iremerewe igigana n’amatoni n’amatoni y’ishavu n’amaganya, imitina iri hafi guturika kubera ibyo mudashaka kuvugaho uyu munsi ? Ibyo byo kurenzaho ni ibintu bibi cyane. Nimubivugeho ubu nonaha, kandi niba mudashaka kubivugaho mureke kubeshabeshyana ngo aha muriho murarenzaho ! Murarenzaho murenzaho ibiki? Imitima iremerewe kandi yuzuye intimba n’amaganya atavugwa ntishobora kurenzaho! Icyo bibyara ni imigambi n’imishinga ihora ipfuba uko iteruwe kose, hatitawe ku mbaraga ziyiri inyuma!

Ubwo se banyarwanda murumva iby’abashaka kubaka ikiraro,  kwicara munsi y’igiti, cyangwa se kugirana igihango, gukora ubugorozi, n’ibindi…, koko atari igikonkwani nk’icya ya sazi yagize itya ikigererereza urutare ngo aha igiye gutera inda ? Iyo sazi ngo yikojeje ku rutare irataraka maze igenda yiyamira iti: “Iyi nda izafata ntangare!!!”

Uko gushaka kwigira abafundi b’ibitubakika biviramo bamwe guta icyerekezo n’umutwe (frustration), noneho bagatangira gukoresha imvugo z’ubwirasi, ubwiyemezi, ubwibone, ubwishongozi, ubushinyaguzi, ubushotoranyi, ikinyabupfura gike,…, hakaba n’abatangira kwiyama no gushaka gukanga abanyamakuru n’abaganirizi ba rusange, bikagera n’aho bamwe bashaka gutera ubwoba abo bifuza kureshya ngo babayoboke byanze bikunze… Ibyo bigera aho ibyari imishinga bihinduka umwaku, bikanaviramo benshi kurebana ay’ingwe! Ubwo ibyabumbwaga bigasandaramo ibimanyu bitabarika!!!

Ikindi kibangamira ishoboka ry’imishinga nk’iyi ni uko buri muntu wese aba ashaka kuba uhagarariye umushinga (ishyaka, urugaga, ihuriro, ishyirahamwe…). Ni ikibazo gikomereye abanyarwanda cyane. Yewe hakaba n’uwumva agomba kubera umushinga umuyobozi byanze bikunze ngo ni uko ariwe wawutekereje cyangwa se wawushakiye abashyigikizi n’abaterankunga. Ni ngombwa kumva ko umushinga udashobora kugira abaperezida cyangwa abawuhagarariye batanu, icumi, ijana cyangwa amagana. Gushyira hamwe nicyo bimaze. Bivuze kwitoramo umwe uhagararira abandi mu bigaragara, kandi ibyo ntibitubya uruhare rwa buri wese, yewe ntibigabanya n’ugushimwa k’uwatangije igitekerezo.

Fred Rwigema yagiye gushaka Kanyarengwe…

Ariko mwa bantu mwe ntimunareba ko Fred Rwigema yagiye gushaka Kanyarengwe iyo bigwa ngo aze amubere perezida w’umushinga wari utangiye kuba ubukombe ! Ibyo ntacyo bibabwira. Nimwibaze iyo buri wese mu batangiye FPR ashaka kuyibera perezida! Bari benshi kandi bari babifitiye ubushobozi bose. Ubwo se banyarwanda bari mu buhunzi, abantu nkabo babarusha kumva ikiri mu nyungu rusange zabo murumva mwarwanira nabo ubutegetsi mute mutabasha no kumenya ikiri mu nyungu zanyu za rusange ! Ibyo byashoboka bite mu gihe buri wese muri mwe ashaka kuba “BOSS”, bamubwira bati reka dushyireho kanaka niho twunguka, undi akajya mu birere ati niba ntabaye Shefu ndabivamo ntangire ibindi ! Umwe ati niba muvuze abahutu ndavamo undi ati niba muvuze abatutsi ndavamo!!!  Ubundi bagahishanya n’amakuru hagati yabo (hagati y’abagize komite z’iyo mishinga baba batangiye), byarimba bagacikamo ibicebice by’abagirana amabanga areba umushinga, noneho icyari komite iyobora kikavamo udutsiko tutabarika !!!  Aha babiri babiri, hariya batatatu batatu, hariya handi batanu batanu… ! Bikazarangira umushinga usandayemo ibipande bitabarika !

Ni byiza kumva ko uhagarariye umushinga atari ngombwa ko aba ari ufite ubunararibonye kurusha abandi muri politiki cyangwa mu bindi, si uwize amashuli menshi kurusha abandi, si utunze amafaranga menshi kurusha abandi, si uziranye na kanaka cyangwa na bakanaka, si uvuka mu muryango uyu cyangwa se uriya… Oya ! Ahubwo ni uwo byizweho maze bikagaragara ko ashyizwe mu mwanya wo kuba uhagarariye umushinga ariho umushinga wagira amahirwe menshi yo gukomera muri rusange, bijyanye n’inyungu zifuzwa. Kandi ibyo bigasobanurirwa buri wese mu baganira akabyumva, umwanzuro ugafatirwa hamwe nta nkomangwa ku mutima, nta byo kujya inyuma mu bikaari kuvugira mu matamatama. Uwatoranywa wese muri ubwo buryo, abandi nta kabuza bamuba hafi, bakamufasha, bakanamwigisha aho bikenewe. Ubundi icyiza ni uko “profil” cyangwa “imimerere y’uwifuzwa nk’uhagarariye umushinga”, cyaba ikintu cyabanza gutekerezwaho neza mu bwitonzi mbere y’uko abantu batangira no kureba uko bakwitoramo umwe. Bishobora no kubaho ko muri bo basanga nta urimo (uwo ukenewe) maze bakajya kumurambagiza hanze y’itsinda ryabo. Hari n’igihe hashobora kubaho kumutangaho imitungo cyangwa kwiyambaza abazwi ko bamwisangaho, ariko agakunda akaboneka.

Ibi bintu abantu benshi birabagora kubyumva. Impamvu ibitera ni uko nta agaciro abanyarwanda benshi baha “UGUKORERA HAMWE”. Babivuga mu magambo gusa bikarangirira aho. Ibyo bituma buri wese yumva kugira ngo igitekerezo cyubaka afite gitambuke ari uko yaba ari “Umukuru mu bandi”. Kuko bizwi ko akenshi umuntu ubaye mukuru adaha icyubahiro gikwiye abandi bose. Binabaho ko ushyizwe hejuru yigira ikitabashwa, ibyo ashatse akaba ari byo yifuza guhitisha gusa akoresheje umwanya arimo, akaba yarema n’udutsiko mu basangirangendo, udutsiko tw’inshuti ze za hafi, n’udutsiko tw’abo babitsanya amabanga abandi batabwirwa, kandi ngo bari mu buyobozi bumwe. Ibyo bituma buri wese yifuza kandi arwanira kuba ari we ujya hejuru byanze bikunze.

Ibi inkomoko yabyo ya kure ni uko mu mitwe no mu mitima y’abanyarwanda twamenyereye ko ukubaho ari uguhakwa cyangwa se uguhaka ! Si ikosa ryacu kuko niko byatugendekeye mu myaka amagana! Kandi uhatswe akumva ko agomba kwemera guhakwa nabi atagira uburenganzira ; n’uhatse akumva ko agomba guhaka nabi avutsa abandi uburenganzira ! Ngiyi impamvu ituma buri munyarwanda mu bahuriye mu mishinga yumva amahoro yayagira ari uko agiye hejuru akaba Umukuru. Ni nk’indwara dufite.

Abanyarwanda bagomba kwiga uguhuza n’ugusangira inyungu…

Abanyarwanda bagomba kwiga uguhuza n’ugusangira inyungu. Ibyo bigabanya ubwiyemezi n’ubwibone cyangwa ubwishongozi n’ugupfa ubusa mu bateganya kugendera hamwe mu mugambi umwe.  Abanyarwanda barasabwa gukora “UMWITOZO” ukomeye wo kumva ko mu nyungu rusange z’itsinda cyangwa ishyirahamwe burya haba harimo n’iza buri wese mu barigize. Ndetse inyungu za buri wese burya ziba nyinshi kandi ziyongera iyo iza rusange ziyongereye, kandi ziyongera igihe hariho ugushyira hamwe gusesuye. Naho ubundi n’iyo waba umukuru w’umushinga, iyo umushinga upfuye n’inyungu zawe zipfana nawo. Niyo mpamvu ikigomba guharanirwa atari ukujya hejuru y’abandi mu mushinga byanze bikunze, ahubwo ari ukureba uko inyungu rusange zagwira na buri wese akaguma mu bandi muri “solidarité” n'”ubutarekurana” (cohésion interne) mu bagize umushinga, mbese mu nyungu zisangiwe zigera kuri buri wese nta n’umwe uvuyemo. Nicyo gushyigikirana bivuze, kandi nicyo gikomeza imishinga bene iyo.

Iyo bimeze bityo, ubaye Umukuru wese ntacyo bihindura ku migendekere myiza y’intambwe zisangiwe zigana ku ntego itumberewe. Kandi iyo bibaye ngombwa ko inyungu rusange zisaba ko uwariho asimbuzwa undi, buri wese yagombye guhita abyumva akanabyishimira, harimo n’ugomba gusimburwa. Kimwe n’uko biramutse bigaragaye ko inyungu rusange zahungabana buri wese yagombye kumva ko nta mpamvu yo kwihutira gusimbuza, ku mpamvu z’uko inyungu zigera kuri buri wese babona zahatikirira. Yewe bishobora no kubaho ko umuntu kanaka ashyirwa mu mwanya w’ubuyobozi mu gihe cy’iminsi mike cyane kuko byabonetse ko muri ako kanya hari inyungu rusange yarengera (opportunité ifiteye bose akamaro), ariko ko nyuma yaho gato ari undi ukenewe. Icyo gihe hashobora gutegurwa impinduka z’igihe gito kandi zihuse, ariko intambwe rusange zigakomeza kujya mbere. Byose biba byiza iyo bikorewe hamwe mu gusangira “ukubyumva”. Abantu benshi kuki nk’ibi bibavuna kubyumva ? 

Icyafasha benshi ni ukumva ko abanyarwanda bagombye kugenda buke no kugenza buke mu mibanire hagati yabo no mu mitegurire y’imishinga migari. Bagahitamo kubanza gusuka hasi intimba n’amateka bitekeye mu mitima yabo, ndetse n’ikibababaje umutima bakakiganiraho nta guca ku ruhande, bakagira uburyo babifataho imyanzuro n’iyo yaba ikakaye cyangwa se isharira kuri bamwe cyangwa ku bandi. Biti ihi se, niba ibyo “KURENZAHO” babona aribyo bisabwa nta kindi, bagahitamo undi muvuno wo kubanza kwegerana hagati y’abo bishobokeye, abatatinya kuganira ku nyungu zibareba no ku buryo bazazihuza n’iz’abandi, ndetse no ku mateka y’ibyahise. Mbese bagahera ku matsinda y’abumva bashobora guhuza inyungu n’imbaraga badacengana amacenga! N’iyo ayo matsinda y’intangiriro yaba ari mato ntacyo byaba bitwaye ! Bagahera nko mu kubaka ubumwe mu bo basangiye isano. Bagahera mu buvandimwe bwa hafi bakabanza bakiyumvamo ubumwe bakanashyigikirana, mbese nk’abahuje amateka y’agahinda barimo n’inyungu z’ukubaho kwabo, hakabaho abiyumva nk’abahuje ubwoko cyangwa se uturere, cyangwa se abiyumva ko bafite icyo bahuriyeho cyatuma bumvikana (za solidarité ntoya ntoya ariko zifite amahirwe yo gufata isura no gukomera). Noneho, buhoro buhoro hakazagenda habaho ugusangira ibitekerezo, ukuganira ndetse n’uguhuza inyungu kw’aba na bariya na barya bandi, bityo bityo. Icyo gihe byashyira cyera na cya kiraro kikazubakwa, na cya giti kikazaba kimera amashami ku buryo igihe cyo kucyicara munsi cyazagera, na bwa bugorozi bukazaba buzoberwamo…

Naho ubundi, “Ndabarahiye” ukwizungurukaho bishobora gukomeza hadaterwa intambwe zifatika. Ntimuzi se ko n’ujya kuboha icyibo cyangwa inkangara agira intango. Ntiyahera mu kirere cyangwa mu kubona isha n’impongo zitamba ngo yihinduremo Rumashana maze yiruke inyuma yazo nta kibuno nta n’amaguru, kandi ubwo yajugunye iriya n’agakenyero n’akitero kamwe konyine yacungiragaho, ngo aha ariho aratera inda zizafata! ZIZAFATA NTANGARE !

Ngo ararekwa ntashira, ndumva naba mpiniye aha kuko iby’ingenzi nifuzaga kuganiraho numva nabivunaguye mu buryo bwumvikana. Mugire amahoro n’amahirwe

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email