28/06/2018, Yanditswe na Evariste Nsabimana
Ikibazo cyashegeshe igihugu cyacu n’abagituye ni ukutamenya neza iwabo, ababo n’aha bo. Uko umuco-nyarwanda wagiye usobekerana n’imico-mvamahanga, abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza nkana iby’iwabo cyangwa batabizi. Kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana, ngo basangire basabane byabaye ubu ugutatira igihango cya Gakondo.
Muri iyi nyandiko twise ”Gakondo k’iwacu” twari twaratangiye kubagezaho (Fungura aha hakurikira urebe aho twari tugereje: Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu; Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu!)
Umwanditsi aradukebura ngo dusubize amaso inyuma tumenye impamvu y’amahano yatugwiririye yiswe ”Jenoside”, aho asanga imvo n’imvano yayo ari umukino wa politiki ya ”vamo nanjye njyemo” (nk’uko azabisobanura mu nyandiko itaha) n’umuco mubi wadutse w’amaco y’inda nini wokamye ba ”Mpemuke-Ndamuke”. Ni muri iyi nyandiko:
Igihugu ni IMPANO Y’IMANA, yaracyiguhaye ngo kibe icyawe, ugituremo, ugitegeke, uteke, utekanye, ukibemo UMWAMI niyo waba ukiri umwana; ukiranduremo GATANYA ugiteremo AGAHUZA gahuza ABENEGIHUGU.
Cyarazwe abakurambere b’ibikubitiro, bagenda bagisimburanamo uko iminsi itashye, kugeze kuri wowe wa none. Gituze mu mutima wawe; uko ugituyemo kigutambemo kabone n’ubwo waba utuye i shyanga, ba iwanyu ntugasibe kuvuga IWACU. IWACU nibe mu ndyo no mu ndyamo ya buri munsi, no binyobwa ujye ucyigotomera
Uko bwije n’uko bukeye, mu buriri ntimukarare ukubiri; cyikube mu mutwe, mu mutima, mu maboko no mu maguru; uko uteye intamwe mube muri kumwe. Igihugu cyawe ni icyawe, wowe na cyo muri MAHWANE. Ni umurage kamezamiryango, ni imbata itetse ku mutima w’UMWENEGIHUGU aho ava akagera, ntakivura, ntakivutswa, kuko agitahamo kikamuturamo; ni MAGARANTUSIGE, ni KA KARA GACIKA KU KANDI; kandi gashoye muri GAKONDO, ujye ubirebera ku MUKONDO. URAGENA NTUGENERWA.
Igihugu cyawe wagisigiye n’UMUBYEYI UKUBYARA, uragituka UGATUNGURWA; urakigambanira UKAZAGAMBURUZWA n’iminsi; URAGITANGA rukazagutanga imbere; URAGITERA ukazasigara utera imigeri imigina.
GAKONDO
GAKONDO ni UMUGANDA igihugu kigandiyeho, ni INGARIKABIGANZA, aho u Rwanda rutamba ineza, igasa n’URUTAMBABARENZI rutondagira kugira ngo ari ho rushinga imizi. Gakondo ni aho ; ni hariya Sokuru na Sogokuruza kuzageza kuri Kazi ka MUNTU yakonze, akahagira UBUKONDE bwe, akoresheje INKONZO, hakaza kuba GAKONDO, ari yo warazwe n’ABAKURAMBERE kuva kuri MUNTU kugeza kuri wowe kandi bikazaba uruhererekane UBUZIRAHEREZO.
Mu gusanganya IGIHUGU ari ko kugisaranganya no kugisangira, UMWENEGIHUGU ashingira kuri GAKONDO ka KAMEZAMIRYANGO; hariya hari icyororo cya MUNTU.
GAKONDO k’igihugu kamaze imyaka ingoma bihumbi kakondeye abakonde ubutaka buratahwa, buraturwa, burahingwa, buba imbata itabaturwa; buba GAKONDO kabo.
UMWENEGIHUGU ni UMWENEBUTAKA. Ubwo butaka bwe bukamubyarira kuba NYIRUBUTAKA.
Muri GAKONDO unahasanga isangano risangiwe n’ABAKONDE, baba bakomoka ku Mukurambere umwe, bazi kandi bavuga buri gihe mu MUTEREKERO wabo.
Ngiyo GAKONDO, kunda uyumve, uyiteho, uyituze mu gituza maze na yo igutuze mu Rwanda. GAKONDO yawe ngiyi reba:
– Bungwe bw’Abenengwe ;
– Bugoyi bw’Abasinga ;
– Burwi y’Abasinga ;
– Nduga y’Ababanda ;
– Buriza bw’Abongera ;
– Mubari y’Abazigaba ;
– Gisaka cy’Abagesera ;
– Bugara y’Abacyaba;
– Kinyaga cy’Abasinga.
GAKONDO ni igihugu mu RWANDA, UBWATSI ni igihugu muri GAKNDO; igihugu mu gihugu na cyo mu gihugu; ngurwo urusobe rw’IBIHUGU BISOBETSE mu NYABUTATU budatenguha ntibutane bukaba bwambariye kuyihanguramo IGIHUNGA maze urwo rusobe rukaba INSANGIRABIHUGU y’ABADAHUNGA.
UBWATSI
Ubwatsi butuye muri Gakondo kandi Gakondo izira ubucike ni na yo mpamvu itazacika, KIRAZIRA. Ngicyo cya gihugu mu kindi ; UMWENEGIHUGU agomba kwumva; akarambanya ya nyabutatu ariko ayitaka ka GAHUZA ngo itazigera itagarana.
Mu nzira y’uko kurambanya ikaba isigiye n’urunana aho umuntu aba mu bandi ndetse bakamwita nk’uko hitwa; akahaba imbata akaba uw’aho ariko abisangiye n’abahavuka.
Kugira ngo uwumva yumve neza, muze twigabe kwa Mashira muri Gakondo ya Nduga, ndavuga Nduga Ngari ya Gisari na Kibanda muzi. Ibihugu bigize Nduga ari bwo BWATSI:
– Busanza bw’Amajyaruguru : Abanyabusanza ;
– Nduga : Abanyanduga ;
– Amayaga : Abanyamayaga ;
– Rukoma : Abanyarukoma ;
– Ndiza : Abanyandiza ;
– Marangara : Abanyamarangara ;
– Kabagari : Abanyakabagari ;
Aho hose tuvuga ABENEGIHUGU ari bo BENUBWATSI; izina ryacyo rigatura abagituye; rikabataha mu myifatire, no mu mimerere rikahatura, rikababera no mu ngendo; bakanaryumva batumvirana, rikababera INDANGAMUNTU.
UMUSOZI
Ngiyo INDANGAGACIRO itagira igiciro kuko irasanya igana i musozi ngo ibone gusingira UMUSOZI. Unawurebye ni umusozi w’UBWATSI, uri mu BWATSI, ukagira impinga nyina w’Impungiramirara ibyara amahumbezi BENUMUSOZI bakagarura ubuyanja.Uvubura n’inkangabagisha bene inka bakazabona umukamo utubutse.
Ugira imibande igiye kubanda icyago, igahashya ubugome n’urugomo, ukabyohera mu masenga atagwa imvura ntave izuba.
Ugira ibibaya n’ibisiza bisizana bisanga imigezi abanyarwanda bagiye kuziyuhagiriramo amahano y’ibirumbo by’ibihararumbu byarumbije Umusozi Benewo bagamije kurumbura.
Ngaho aho ugera ukumva utashye iwanyu, ariko ugenda uvuga uti iwacu; iwacu iwacu incuro ibihumbi ; iwacu ntihapfa ntihapfusha n’uwahapfuye amoya ntabwo azapfa ahubwo azicara ari Kabunga.
Hano UMWENEGIHUGU abaye NYIRUMUSOZI, umusozi ni uwe uko wakabaye; none rero se Nyirumusozi, gira uwugende umuzamuko, no mu mumanuko ugire uko ugenza, ugira ngo uwumve UMUHUMEKO. Umusozi wawe witegereze maze uwurebe uko wakabaye, inkiko zawo n’indi misozi, imigezi utemba n’idatemba n’uko uzagere ku MURENGE aho uzicara ukarambya.
UMURENGE
Ngiki IGICUMBI cy’igihugu cyawe, ari na cyo cya Gakondo yawe, cyikaba ni icy’UBWATSI bwawe; gomera gungira uri iwanyu, uri mu bawe, uri mu wawe, ntuvegetwa ntuvogerwa, vugana ivogonyo wivovote, ukore iyo bwabaga uhambadike, ugira ngo UMURENGE urengere abawutuwe (guturwa) n’abawutuye (gutura).
Wugire Umurengera w’ikirenga, ube Umuremure uruta iyindi n’uko uhicare uhace iteka ko MUNTU agomba IKUZO rya MUNTU; kuko ari IREMO rya byose Imana yamuraze kubitunga ngo bimutunganire ATEKANYE UBUZIRAHEREZO.
Aho ku Nteko nta gutinya, shimikira ushire amanga, ucinye amakaraza iyo amanywa akambye, ucinye igikaka ujye mu gikari, ugaruke mu nzu wihe icyo ushaka; uri IWANYU, vuga ngo iwacu, vuga utavanga unavuvumange; ntukavangirwemo uri iwanyu.
Uri UMUTURAGE ku MURENGE aho uhora uhata inzira ibirenge; wenda ukomoka no mu Barenge aba bo kwa Jeni ya Rurenge ndetse no kwa Kimezamiryango nawe ukomoka kwa Rurenge ukaba witwa NYIRUMURENGE.
Shinga rero unashinyirize, ukanure amaso ushinyike amenyo nka ya mandwa isenga Imana; unihure ijambo mbaturamuntu; uraribwira abawe bose, cyane cyane abakubyaye, ba so wanyu na nyoko wanyu, ba nyogusenge n’ababyara; reba abaturanyi mu gahinga, abo mu kabande ubabandure, abo mu bisiza no mu misizi, ubahe injyana ijyana iwanyu; muri ahanyu, muri iwanyu Imana Rurema yarahabaremeye.
Haguruka wigabe ku ndengo nuko urebe imihana yose, inzu zaho uzizi zose ari mu Bahanga warahagenze, no mu Baheka warahanywanye, iyo rituruka ni mu Bacumbi, rikaza kurengera mu Bakusi.
Hagarara rero urinde ibyuma kuko ibyomoro biri hafi, uwo MURENGE uri mu birenge UBUTAKA wambaye ni ubwaye; ni wa MURAGE w’IMANA uva mu BASOKURUZA ibihumbi; ntukawutatire KIRAZIRA.
Ngaho aho ukura kuba UMWENEGIHUGU, ugahita witwa n’uwa GAKONDO, uri NYIRUBWATSI butononwa; ukaza kwitwa NYIRUMURENGE urengera abawo ngo babe iwabo ari yo mvano y’UMWENEGIHUGU.