Ibihe turimo: Hagati ya Mgr Mbonyintege na Ibuka, ni nde ugoreka amateka?

©Photo : Réseaux sociaux. Uvuye ibumoso ujya iburyo: Mgr Philippe Rukamba, Perezida Paul Kagame (hagati) na Mgr Smaragde Mbonyintege. Bose mu mutaka w'ibara rimwe.

27/06/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Umuryango Ibuka, uvuga ko uhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu rya génocide, wakunze kwikoma Kiliziya Gatolika ko iri muri ba nyirabayazana mu guhembera no gutegura itsembabwoko ryakorewe abatutsi, mu 1994. Kiliziya Gatolika,  yakunze gutega amatwi ibyo birego ikaruca ikarumira, ubu noneho yatangiye kubihakana yivuye inyuma, ndetse yiyemeza kujya ibinyuza mu itangazamakuru, kugira ngo irusheho kumvikanisha aho ihagaze.

Ni nyuma y’uko taliki ya 02 kamena 2018 umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (Génocide), Jean-Damascène Bizimana, avuze ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi, ngo yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi kugera kuri Jenoside yabakorewe, mu 1994.

Iri hangana hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya FPR-Inkotanyi, ubu riragenda rifata indi ntera, aho noneho umuryango Ibuka usaba inzego z’ubutabera gukurikirana mu nkiko umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege.

«Abantu batanze ikirego cyakwakirwa, ariko muri kwa kugendera ku magi, hari igihe abantu bavuga bati, urabizi n’ibindi, dore uko ibintu biba bimeze; izo za dore ni zo rimwe na rimwe zitadufasha muri uru rugendo (…)», Jean-Pierre Dusingizemungu, perezida wa Ibuka.

Icyaha Musenyeri Smaragde Mbonyintege ngo yagombye gukurikiranwa ho, kiri mu magambo yatangarije umunyamakuru wa radiyo BBC, ubwo yanyomozaga amagambo ya Dr Bizimana Jean-Damascène, wemeje ko Musenyeri André Perraudin, wayoboye Diosezi ya Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989, ngo yafashije Grégoire Kayibanda (wari perezida w’u Rwanda) mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi, ngo binyujijwe mu nyandiko yiswe «manifeste y’abahutu».

Mgr Mbonyintege muri meeting ya FPR mu Ruhango

Mgr Smaragde Mbonyintege, ati: «Nta kigaragaza na kimwe ko Perraudin ari we wanditse manifeste y’abahutu, kuko Kayibanda yamurushaga kwandika». Ngicyo icyaha cyakoze mu manwa ubutegetsi bwa FPR na Ibuka yabwo, icyaha mu by’ukuri kitari icyaha, ahubwo gishingiye ku kuri kw’amateka, ukuri ubutegetsi bwa FPR budashaka ko kujya ahagaragara, kuva bwakwitoragurira ingoma mu giteme.

Kuvuga Padiri Vjecko: ikindi cyaha kuri Mgr Smaragde Mbonyintege

Padri Vjecko Curic ari kumwe n’abakrisitu b’i Kivumu aho yari Padri mukuru kugeza yicwa

Muri icyo kiganiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, yongeyeho ko n’ubwo Ibuka ikunze kuvuga gusa imfu z’abatutsi, ariko ngo itajya ivuga ubutwari bwa bamwe mu bapadiri bakijije bamwe mu batutsi. Aha yavuze nka Padiri Vjecko, ngo wahishe abatutsi i Kabgayi, nyamara Ibuka ngo ntacyo ijya imuvugaho na rimwe.

Kuba Ibuka itagira icyo imuvugaho, kuri jyewe bifite ikindi bisobanuye, kuko amaperereza yakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yemeje ko uyu mupadiri, waturukaga mu gihugu cya Korowasiya (Croatie), wari umaze imyaka cumi n’irindwi muri Diosezi ya Kabgayi, yishwe arashwe n’abicanyi ba FPR mu ijoro ryo ku wa 31 mutarama 1998, hafi ya Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali (Sainte Famille). Gutinyuka kuvuga izina ry’uyu mupadiri, kuri FPR ni ukuzikura akaboze: ni ikindi cyaha cyagombye kujyana Mgr Smaragde Mbonyintege mu nkiko.

Ubutegetsi bwa FPR ntibwigeze buha amahoro n’amahwemo Kiliziya Gatolika ndetse n’abapadiri bayo. Padiri Andreya Sibomana, na we wishwe nyuma gato ya mugenzi we Vjecko Curic, yagize uruhare rukomeye mu guhisha abatutsi bahigwaga, nyamara na we ntajya avugwa muri izo ntwari zahishe abatutsi bari barahungiye i Kabgayi. Ukutavugwa kwe na we yari aguhuriyeho na mugenzi we Vjecko, kuko bombi bahozwagaho imijugujugu n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, kugeza bubahitanye.

Hari abari bunyomoze ko Padiri Sibomana we atishwe n’ubutegetsi, kuko ngo yazize urw’ikirago. Ibi si byo kuko ubutegetsi bwa FPR bwagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Padiri Andereya Sibomana.

Ubwo yari arwariye i Kabgayi, akurikiranwa na Dr Théoneste Niyitegeka (ubu ufungiye ubusa), Padiri Sibomana yari amaze amezi cumi n’umunani yarimwe pasiporo na Leta y’u Rwanda, kugirango ajye kwivuza i Lausanne mu gihugu cy’Ubusuwisi. Iyo pasiporo iyo aza kuyihabwa, n’ubwo ntawe urusimbuka rwamubonye, wenda yari kurokoka urupfu rwamutwaye taliki ya 09 werurwe 1998. Uru rupfu rwa Andreya Sibomana, uwavuga ko ubutegetsi bwa FPR burufite mo uruhare, ntiyaba yibeshye.

André Sibomana, Umunyamakuru ntangarugero w’umwuga  n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamutu mu Rwanda

Turetse n’ibyo kuraguza umutwe, mu nyandiko ye yashyize ahagaragara ku wa 04 werurwe 1998, iminsi itanu mbere y’uko yitaba Imana (testament), Padiri Andreya Sibomana, yanditse mu gifaransa agira ati: «J’ai depuis longtemps introduit une demande de passeport mais l’Etat rwandais n’a pas voulu respecter mes droits. Si cette maladie m’emporte, qu’il en soit demandé compte entre autres à ceux qui m’ont refusé mes droits fondamentaux», Rwanda, enquête sur la mort d’André Sibomana, p.69. Uwacishiriza iyi nteruro mu kinyarwanda, nyakwigendera Padiri Sibomana aragira ati: «Nasabye kuva cyera urupapuro rw’inzira, ariko Leta y’u Rwanda ntiyigeze ishaka kubaha ibijyanye n’uburenganzira bwanjye. Iyi ndwara nimpitana, izabazwe abo bamvukije uburenganzira bwanjye bw’ibanze».

Tukiri kuri Padiri Andereya Sibomana, hari uwakwibaza ati ubundi Leta y’u Rwanda yari ifite nyungu ki mu kumwima pasiporo, kugirango ajye kwivuza mu mahanga. Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwagiye bukora ibishoboka byose mu kujujubya, kubuza amajyo n’amahwemo Padiri Andreya Sibomana, haba mu kazi ke k’itangazamakuru no mu zindi nshingano ze zo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, dore ko yari ahagarariye, ari no mu bashinze umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu ADL (Association rwandaise pour la défense des droits de la personne et des libertés publiques).

Inyandiko ze zo muri Kinyamateka, yari abereye umwanditsi n’umuyobozi mukuru (Rédacteur en Chef), amatangazo ye ya buri gihe ku iyicwa n’irigiswa ry’abantu, ifatwa n’ifungwa ry’abantu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kwagura gereza ya Gitarama, afatanije na Padiri Vjecko (wo muri paruwasi ya Kivumu) no gufasha abanyururu bari bayifungiwe mo mu kubagezaho ibikoresho by’ibanze : imiti, ibiribwa n’ibindi, ibi byose biri mu byatumye FPR imwijundika, ku buryo yaba we na mugenzi we Vjecko bagiye basimbuka impfu nyinshi ubu butegetsi bw’abicanyi bwagiye bubatega, birangira bubigezeho.

Abandi bapadiri benshi, bafunzwe bazira ubusa, ntibagira ingano. Padiri Joseph Ndagijimana, na we wabarizwaga muri Diosezi ya Kabgayi, afunzwe kuva mu 1995. Urukiko rwa gacaca rw’ahitwa Gihuma rwamuhanaguyeho icyaha cya Jenoside (Génocide) yaregwaga, ubutegetsi bw’abicanyi bwanga ko arekurwa. Imyaka ubu irenze makumyabiri afungiwe gusa ko ari umupadiri wa Kiliziya Gatolika.

Mu mwaka w’2000, nyuma y’umwaka umwe afungiwe ubusa, Musenyeri Agustini Misago, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yahanaguweho icyaha cya Jenoside yaregwaga, arekuwe akurikizwa uburozi, agenda ubwo. Uburozi yahawe bwari simusiga kuko yasanzwe mu ntebe ye y’umushumba yagagariye mo. Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, kubera guhozwa ku nduru n’inkeke na FPR-Inkotanyi, yararuciye irarumira, itinya no gukoresha igenzura ryo kumenya neza icyamuhitanye, ibyo abaganga bakunze kwita mu gifaransa «autopsie». Mu ishyingurwa rye, igisonga cye cyatangaje amagambo yakoze mu bwonko ubutegetsi bw’abicanyi: «Musenyeri Misago igendere, ntacyo twagushinjaga». Bivugwa ko uyu mupadiri wavuze aya magambo, na we yaje gupfa amarabira.

Kubera ko turimo kuvuga ku rupfu rw’amayobera rwa nyakwigendera Musenyeri Agustini Misago, reka twibutse ko n’umucamanza wamurekuye, Jariel Rutaremara, n’umushinjacyaha wamushinjaga ibinyoma (Jean-Bosco Kayihura), bombi bahunze ubutegetsi bwa FPR, kuko bwashakaga kubagirira nabi.

Mu mwaka wa 2001, Musenyeri Ntihinyurwa (Archevêque wa Kigali), ni we wari ugezweho. Yasabwe n’inzego za Leta ya FPR kwimuka mu gikari cya Paroisse Saint Michel, ngo kuko icumbi rye ryari riteganye n’irya Perezida Kagame. Mgr Ntihinyurwa yahise yandikira minisitiri w’imirimo ya Leta w’icyo gihe, amumenyesha ko atari we wasabwa kwimurwa ku icumbi rye, ko ahubwo ngo Leta y’u Rwanda yagombye kubisaba Leta ya Vatikani, imucumbikiye. Paul Kagame, wari wategetse ko Mgr Ntihinyurwa amuva mu zuba, yabuze ayo acira n’ayo amira, kuko ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika i Roma, ibaruwa yo kwimura Mgr Ntihinyurwa kuri Saint Michel, ntiyigeze isubizwa.

Kwimurwa kwa Mgr Ntihinyurwa kumaze kunanirana, Leta ya FPR yacuze irindi tekinika kugirango ibone uko imwikiza: kumubika muri gereza, ariko birananirana. Ni igihe Ntihinyurwa yahamagarwaga kwitaba inteko ya gacaca y’iwabo i Cyangugu, aho abatutsi barokokeye i Nyarushishi (Cyangugu), bamushyiraga mu majwi ko ngo abake bahaguye yabigize mo uruhare. Ibi birego na byo byafashe ubusa.

Ubwo mu mwaka w’1996, ingabo za FPR zasenyaga inkambi z’abanyarwanda mu cyahoze cyitwa Zayire, abarokotse ubwo bwicanyi bagacyurwa ku ngufu, Mgr Phocas Nikwigize yabatashye mo. Akigera ku mupaka w’u Rwanda na Kongo, ntiyongeye kubonerwa irengero. Général Fred Ibingira, yaje kwigamba ko ari we wamuteye ifuni. Umurambo we ntiwigeze uboneka kugirango wenda ushyingurwe cyangwa ujugunywe mu byobo bizwi, nk’ibya bagenzi be bandi batatu biciwe i Gakurazo, muri kamena 1994.

Ukugoreka amateka: inyungu za Leta ya FPR-Inkotanyi

Dusingizemungu avuga ashize amanga ko «abarwanya uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu mateka mabi y’u Rwanda, ari abashaka kuyagoreka». Dr Jean-Damascène Bizimana na we amwunganira, avuga ko nta Mana ibaho yakijije abatutsi ubwicanyi bwo muri 94. Ubwo bukunguzi bw’ihakanamana (athéisme) nta handi bushingiye uretse ahanini kurwanya Kiliziya Gatolika, n’andi madini yemera Imana na Yezu Kristu.

Kwikoma Kiliziya Gatolika ahanini binashingiye ku nyungu ubutegetsi bwa FPR buyitezeho nka institution, nk’urwego rw’ubuyobozi bukomeye (institution d’un grand renom de personnalité morale: gutanga indishyi z’amafaranga kuri FPR, kubera ko abapadiri bamwe na bamwe ngo bijanditse mu bwicanyi bw’abatutsi. Kiliziya Gatolika yo ivuga ko nta ndishyi ishobora gutanga, kuko abapadiri bayo bakoze ibyo byaha, ngo babikoze ku giti cyabo, ko ngo bitakwitirirwa Kiliziya nk’urwego rw’ubuyobozi.

Ngaho aho ipfundo ry’amateka, inyungu no kugoreka amateka bya FPR, bishingiye. Ikibazo kikaba wenda cyaba giteye gitya: Kiliziya Gatolika iramutse yemeye gutanga izo ndishyi isabwa, Leta y’u Rwanda yayiha agahenge? Igisubizo cy’iki kibazo si jye ugitanga, n’ubwo nkeka ko ntawabihamya.

Ikigaragara ni uko ihangana hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya FPR risa n’iryananiranye gukemurwa. Leta y’u Rwanda ishaka kwerekana imbaraga zayo zishingiye k’ugufata ubutegetsi ku ngufu, ko bityo Kiliziya Gatolika, uko byagenda kose, igomba kuyiyoboka, n’iyo yayiyoboka buhumyi. Kiliziya Gatolika na yo, kubera imbaraga ifite nka institution, nk’urwego rw’ubuyobozi bukomeye (institution d’un grand renom de personnalité morale), ntishaka kugwa mu mutego nk’uwo, kuko ifite amahame yemera kandi igenderaho, abayobozi bayo badashobora guhindura uko bishakiye.

Ibyo ari byo byose, nta bitagira iherezo. Icyagaragaye ni uko amaleta yakunze guhangana na Kiliziya Gatolika, yagiye ahirimana n’abayobozi bayo, Kiliziya igasigara ihagaze bwuma. Reka dutegereze, duhe igihe igihe, kuko burya ngo «akaruta akandi, karakamira».

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email