16/12/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Jean-Paul Ntagara mu rugendo rwe rwa politiki: muri FPR yarahiye inshuro 2 zose. Nyuma yo gukama ikimasa mu kwiyamamariza umwanya w’umudepite wigendanga no gushyirwaho inkenke yafashe inzira y’ubuhungiro aho yaje gukururwa n’igipindi cya J.Paul Turayishimye akinjira muri RNC ubu areba ayo ingwe anavumira ku gahera.
Nyuma yo kutavuga rumwe na RNC na J.Paul Turayishimye wamwinjije mo, ubu yahisemo gushinga ishyaka rye Mouvement du Peuple pour la Restauration du Rwanda (MPRR-Inkundura) no kwinjira muri Guverinema ya Padri Nahimana ikorera mu ubuhungiro.
Ubukerarugendo muri politiki (toursime politique) bwa Jean-Paul Ntagara kimwe n’abandi nka we buzahagararira he?