Ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda nta kugica ku ruhande.

Chaste Gahunde

15/12/2020, Yanditswe na Chaste Gahunde

Ndashimira Bwana NKULIYINGOMA Jean Baptiste watanze igitekerezo ku nyandiko ya Amiel NKULIZA (Ibihe turimo: Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB»?). Mu gisubizo cye, (Nunganire Amiel Nkuliza ku kibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi mu masezerano ya ARUSHA) Bwana NKULIYINGOMA avuga ko abona ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi kitirengagijwe mu masezerano y’Arusha. Ibi akabishingira ko mbere y’uko amasezerano ashyirwaho umukono, impande zombi zari zihanganye (FPR-Inkotanyi na Leta y’u Rwanda) zabanje kwemeranywa ku mahame y’igihugu kigendera ku mategeko (Etat de droit /Rule of Law). Ikinzinduye uyu munsi, ni ukwerekana ko kubaka igihugu kigendera ku mategeko byonyine bidahagije ngo bikemure ikibazo hagati y’ibyo bice bibiri by’abanyarwanda ari byo abahutu n’abatutsi.

Icyo kibazo giteye gite ?

Mu by’ukuri iyo witegereje usanga ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi gishingiye ku butegetsi. Mu myaka yose Abatutsi bategetse igihugu, byiswe ko nta kibazo cyari kiriho kugeza igihe abahutu nabo basabye kwinjira mu myanya y’ubuyobozi/ubutegetsi. Aha ni ho abigiza nkana bahera bashima ubutegetsi bwa cyami mbere y’umwaduko w’abazungu, bakagira bati mu gihugu nta bibazo by’amoko byari bihari. N’uyu munsi wa none, abahutu baramutse bicecekeye ntibasabe uburinganire n’abatutsi hari abavuga bati nta kibazo Hutu -Tutsi kiriho ! Gusa rero aho ibihe bigeze abahutu bamenye ko nabo bafite uburenganzira bwo kujya mu myanya y’ubutegetsi kandi ntibazahwema gusaba ko ubwo burenganzira bwubahirizwa. Iki kibazo rero gishingiye ku buringanire bw’amoko imbere y’amategeko, uburinganire mu gusaranganya ibyiza by’igihugu byose.

Mu gushaka gupfukirana ibyo abahutu basabaga mbere ya revolisiyo ya rubanda (1959-1962), abagaragu b’ibwami babanje kuvuga ko ntacyo bapfana n’abahutu, ko bo ari ibimanuka byaje gutegeka, abahutu bakaba abasangwabutaka bagomba gutegekwa, ko abagabana ari abava inda imwe. Ibi ariko ntibyaciye intege abaharaniraga uburenganzira bw’abahutu, bigeza aho umwami azanye andi mayeri, avuga ko nta moko ahari ko u Rwanda rutuwe n’inyabutatu nyarwanda. Yibagirwa ko ubwabyo iyi nyito yamutamazaga : kuki ari inyabutatu ntibe inyabutanu cyangwa butandatu ? (ubutatu ni Hutu, Tutsi na Twa). Kuri we, gukemura ikibazo kwari ukuvuga ko kitariho bikaba birarangiye. N’uyu munsi wa none FPR-Inkotanyi ni wo muvuno ikoresha. Ivuga ko nta moko ariho, yayavanye mu Itegekonshinga, iyasimbuza utundi tubyiniriro. Abacitse ku icumu, interahamwe, abasigajwe inyuma n’amateka, ni ibice abanyarwanda bumva bakamenya niba uri umuhutu, umutwa cyangwa umututsi.

Iyo witegereje uko ubutegetsi bw’u Rwanda bumeze muri iki gihe, uhita ubona ikibazo gikomeye : Abatutsi ni bo bonyine bari mu myanya yose ifatirwamo ibyemezo, ibigo by’imari n’ubucuruzi, inzego z’ubuyobozi bw’ingabo, ….mu gihe abahutu bakomeje kwigizwayo no gukeneshwa, kwamburwa amasambu n’ibindi. Yemwe no mu buyobozi bw’amadini, ubuyobozi ni ubw’abatutsi !

Uku kwikubira ibyiza by’igihugu ni ikibazo gikomeye cyane gikwiye kwitonderwa.

Arusha yarakirengagije : kubaka igihugu kigendera ku mategeko byonyine ntibihagije

Bwana NKULIYINGOMA yemeza ko ubwo Arusha yemeraga ko hajyaho igihugu gishingiye ku mahame yubahiriza amategeko (Etat de droit/ Rule of law) ubwo yari ikemuye ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi ndetse agasoza agira ati : « Muri make, umuti wari wavugutiwe Arusha ntabwo ari uwo gusuzugura. Njyewe nkeka wenda amaherezo ariwo tuzagarukaho ».

Kubaka igihugu kigendera ku mategeko ntibihagije ngo ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi gikemuke. Hakwiye ingamba zikakaye kandi zidaca ku ruhande ikibazo ubwacyo. Ntushobora gukemura ikibazo udashatse no kukivuga. “Ushaka gukira indwara arayirata”. FPR ntiyashakaga ko ikibazo Hutu -Tutsi kivugwa ni nayo mpamvu Kanyarengwe w’umuhutu yashyirwaga imbere ngo asinyane amasezerano na Habyarimana w’umuhutu, bityo bigaragare ko nta kibazo Hutu -Tutsi. Ntabwo FPR-Inkotanyi itandukanye na Lunari (UNAR) ishyaka ry’umwami, wa mwami wabonaga ko abahutu badakwiye gusaba kujya mu butegetsi. Iyi UNAR (RANU mu cyongereza) niyo yahindutse FPR-Inkotanyi mu mwaka wa 1987. Utaziga amateka azasigara !

Arusha yaravugaga ngo ikibazo Hutu-Tutsi ni kimwe mu bibazo byari biriho, kandi koko byari ukuri. Ariko si ikibazo gishobora kubonerwa umuti ngo ni uko ibindi byakemutse kuko aho ibihe byari bigeze ndetse kugeza n’uyu munsi ibyo bibazo bindi si byo bituma abahutu n’abatutsi bashyamirana. Muti gute? Buriya n’iyo wafata u Rwanda ukarushyiramo demokarasi, buri wese agahabwa uburenganzira bwe, agakora umurimo yatsinze ibizamini kurusha abandi (méritocracie), ubukungu ukabufungura ( libéralisation), ubutegetsi bugatandukana ( séparation des pouvoirs), ubutabera bukigenga, amategeko yose akubahirizwa, ntiwaba utanze igisubizo gikwiye. Kubera ko kuva abahutu basaba uburenganzira bwabo mu myaka ya za 1950, abatutsi bashyizwemo ibitekerezo ko abahutu babanga. Intambara y’inyenzi, iya FPR, ubwicanyi bwibasiye abahutu, ubwibasiye abatutsi, ibi byose byatumye intera itandukanya abahutu n’abatutsi iba ndende. Ubashyize mu matora asesuye, abahutu batora umuhutu, abatutsi bagatora umututsi, bityo kubera ko abatutsi ari ba nyamuke, ntibazagera ku butegetsi. Aha niho ruzingiye. Abatutsi babangukirwa no gutegekesha imbunda kurusha demokarasi kuko ibakandamiza kabone n’iyo igihugu cyaba kigendera ku mategeko. Hari n’abatekereza bati ubwo abahutu ari benshi uwagenda abica gahoro gahoro tukazagera aho basigara aribo bakeya. Simbona ko kwica abantu ari ugukemura ikibazo mu buryo bwiza.

Ku kibazo kimaze kuba nk’igiti cy’inganzamarumbo hakenewe igihe kirekire ngo gikemuke tugere aho kugendera ku mategeko byonyine biba bihagije. Ihame rya “démocratie consensuelle” (demokarasi irimo ibirungo) hagati y’abahutu n’abatutsi nemera ko ryadufasha mu gihe cyo kubaka icyizere hagati y’abanyarwanda nibura mu gihe cy’imyaka 30. U Rwanda si rwo rwonyine rufite ba nyamuke bakwiye kurindwa, twakwigira ku bandi. Ubutaha nzabagezaho umushinga wa demokarasi y’impanga ishyaka ISHEMA rigeza ku Banyarwanda ngo bawutangeho ibitekerezo.

RBB nikora nka Arusha tuzaba dusubiye inyuma ho imyaka 30 kandi bizatugora. Kwicara mu Gacaca ni ngombwa mbere y’uko abantu bagira icyo bafatanya.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email