Ibihe turimo: Stanislas Mbanenande ngo yahungiye ubwayi mu kigunda!

Stanislas Mbanenande n'umuburanira

13/03/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Turi ku wa gatandatu, taliki ya 10 werurwe 2018. Ni saa saba n’igice z’amanywa, mu kadomo.  Ngeze kuri gereza y’ahitwa i Norrtälje, hafi ya Stockholm, umurwa mukuru w’igihugu cya Suwede. Ni gereza icumbikiye abantu bagera ku ijana na mirongo itandatu, gereza ifungirwa mo ba ruharwa gusa. Aho ni na ho intiti y’umunyarwanda, Stanislas Mbanenande, ifungiwe.

Kuva mu ugushyingo umwaka ushize, nari narasabye ubuyobozi bw’iyo gereza uruhushya rwo kumusura. Ntibyakunze, ariko uyu munsi biciye mo. Ndinjiye: «shyira irangamuntu yawe hano, kura mo umukandara, inkweto, isaha n’ibyo wambaye mu ijosi: ni umukufi uriho umusaraba wa Yezu». «Ba wicaye ahongaho, tugiye kukuzanira umushyitsi wawe». Ni mu kumba katarengeje metero ebyiri kuri ebyiri, karimo n’ubwiherero.

Mbanenande nguwo araje; aherekejwe n’umupolisikazi: «Nguwo umushyitsi wawe; ni aha saa kumi».

«Bite Amiel, ko washaje, ni wowe ufunzwe»? Igisubizo ntigihise kiza, nyamara ahari kirigaragaza ku matama yombi. Mu mutima, nibutse ijambo data yajyaga ambwira, akiriho: «gufungwa si ukujya muri gereza gusa». Muri ibi bihugu twahungiye mo, udafunzwe n’inarashatse, afungwa n’inarabyaye.

Stanislas Mbanenande arakomeye, arabyibushye, afite «morale», n’ubwo yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose. Arazira iki? Nk’uko abyivugira, ibyo azira si ibyaha aregwa, kuko ngo ntabiriho, ahubwo ngo ni akagambane gashingiye ku marangamutima ari hagati y’u Rwanda, igihugu avuka mo, na Suwede, igihugu cyamuhaye ubuhungiro.

«Inkiko za Gacaca zo mu Rwanda zimukiye hano», Mbanenande

Ngiyo inkuru Stanislas Mbanenande ansanganije, tumaze gusuhuzanya no kwicara. Iyo asobanura iby’izo gacaca ngo zimukiye mu gihugu cya Suwede, umusoma mo ubutayegayezwa kuri izo nkiko za gacaca n’imikorere yazo. Iyi mfungwa yemeza ko imikorere y’ubushinjacyaha ndetse n’ubucamanza bw’igihugu cya Suwede, ntaho itandukaniye cyane n’iy’igihugu cy’u Rwanda. Mu Rwanda ngo gacaca zaho zamukatiye gufungwa imyaka cumi n’icyenda, nyamara ngo nta rubanza rwabaye, nta n’aho imyanzuro y’urwo rubanza wayisanga. Ubucamanza bwo muri Suwede, bwamukatiye burundu, na bwo ngo nta kindi bwagendeyeho, uretse ibyo byaha byo mu Rwanda, ngo atagize aho ahuriye na byo.

Mbanenande yongera kwemeza ko uko abashinjacyaha bo mu Rwanda babeshyera abaregwa, bikanabavira mo ibihano biremereye, ari na ko byamugendekeye ku bashinjacyaha bo mu gihugu cya Suwede. Aha yemeza ko uwamushinje ibyaha yabeshye urukiko rw’i Stockholm ko umugore we na musaza we (Maurice Rwambonera) bagiye ku Kibuye, muri 2012, guha ruswa no gusibanganya ibimenyetso mu bamushinja ibinyoma. Nyamara yaba umugore wa Mbanenande, yaba na Maurice Rwambonera, ngo nta n’umwe wigeze arenga imbibi z’u Burayi, nyuma y’uko Mbanenande afashwe, akanafungwa.

Umwunganira, Thomas Nilsson, icyo kinyoma ngo na we yarakinyomoje, nyamara urukiko rw’i Stockholm ngo ntirwabyitayeho. Uyu munyamategeko, ubwo ngo yajyaga mu Rwanda guhura n’abashinja umukiliya we, aba ngo bagiye bahuzagurika mu byo bashinja, bamwe ngo bakavuga ko batazi Mbanenande, abandi ngo bakagenda bivuguruza mu byo bavuze «twumvise bamuvuga». Iyi «twumvise bamuvuga» ngo ni imwe mu mpamvu abacamanza bahereyeho bamukatira gufungwa burundu.

Mu gutsindagira ko ubutabera bw’igihugu cya Suwede ntaho butandukaniye cyane n’ubwo mu Rwanda, Mbanenande yemeza ko na Siboyintore ubwe, umushinjacyaha wa leta y’u Rwanda, yerekanye ko ngo nta bimenyetso yabonye bihama uregwa. Uyu ngo yohereje ahakorewe ibyaha umugenzacyaha witwa Methode, uyu na we atanga raporo ko ngo nta bimenyetso bisa n’icyaha yabonye kuri Mbanenande. Kubera ko akazi k’umushinjacyaha ari ugushinja ibyaha nyine, Siboyintore ngo yongeye gutegeka Methode gushakisha ibyo byaha, kugeza abibonye. Ibyaha byari byarabuze mbere ngo byaje kuboneka, ndetse bishyikirizwa urukiko rw’i Stockholm, rwaje kumukatira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Abajijwe n’umwanditsi w’iyi nkuru uruhare rw’abari bashinzwe kumwunganira, Mbanenande yagize ati:  «abanyunganiye bombi bakoze akazi kabo, kandi bagakoze neza. Beretse urukiko ko ndengana, ko nzira ibibazo bishingiye kuri politiki, urwango na munyumvishirize bya leta y’u Rwanda, ariko urukiko ntirwitaye kuri ibyo byose. Abanyunganira banakomereje ku kicaro cy’urukiko rwa Arusha, gushakisha yo dosiye iregwa mo abandi banyakibuye bafunzwe n’urwo rukiko, cyane cyane aho uwitwa Simbizi muri 1997 yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Kayishema, uyu Simbizi akaba ari no mu banshinje ibinyoma».

«Muri «procès verbal» avocat wanjye yashyikirije urukiko, yerekanye neza ko muri iyo document y’urukiko rwa Arusha ntaho izina ryanjye rigaragara, nyamara ibyo byose urukiko rwarabyirengagije, ntirwanabishyira mu myanzuro ya rwo.»

Inshamake y’uburyo  Mbanenande yerekana akarengane ke, iri muri iyi mirongo ikurikira: abazi gusoma icyongereza, murirwariza: «My lawyers Thomas Nilsson and Elizabeth Audel, in their respective self-explanatory statements showed and proved how innocent man I am, and how I am a victim of political and revenge machinations of hatred, well shaped up by the current Rwandan regime in the shade of the so-called «Development Dictatorship», Mbanenande.

Uwacishiriza mu rurimi rw’ikinyarwanda, yasemura iyi mirongo yo hejuru muri ubu buryo: «Thomas Nilsson na Elizabeth Audel banyunganiraga, bagaragarije abacamanza (ba Suwede) ko ndi umwere, ko icyo nzira ari politiki yo kwihimura kw’ingoma ya FPR ubu iyoboye igihugu, ingoma ifashe inkota akarumyo».

Stanislas Mbanenande ntagarukira aho. Anerekana ko n’intiti zaminuje mu mategeko, abarimu ba kaminuza n’abanyamakuru, ngo na bo batanze ibimenyetso bifatika, ibimenyetso bimushinjura, ariko urukiko ngo ntirwabihaye agaciro, ndetse ngo ntibyanashyizwe mu myanzuro ya rwo. Ati: «Inyandikomvugo y’urukiko inyuranye cyane n’ibyavugiwe mu rukiko».

Imwe muri izi ntiti zivugwa ni umwarimu muri kaminuza ya Antwerp, Phillips Rietjens. Iyi mpuguke ku Rwanda, yatangarije urukiko rw’i Stockholm ko rukwiye kwitondera abitwa abatangabuhamya bo mu Rwanda, kuko ngo bahatirwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda gushinja ibinyoma abaregwa.

Mbanenande anerekana ibogama rikabije ry’urukiko, yemeza ko rwanze kumva umunyamategeko wo mu rugaga rw’abunganizi (avocats) bo muri Canada, Philippe Larochelle, uyu akaba yarunganiraga Kayishema na Eliezer Niyitegeka, bafungiwe muri gereza ya Arusha, muri Tanzaniya.

Maitre Philippe Larochelle, nk’umunyamategeko uzi ukuri ku byabereye ku Kibuye, yivugiye ko mu rubanza rw’abiswe ba ruharwa bo ku Kibuye, atigeze abona cyangwa ngo yumve izina ry’uwitwa Stanislas Mbanenande. Kuba urukiko rw’i Stockholm ngo rwaranze kumva uyu munyamategeko wo muri Canada, Mbanenande ngo ni ho ahera yerekana ko ”Gacaca” zamukatiye igihano kitazwi, zimukiye mu gihugu cya Suwede, aho ngo abashinjacyaha n’abacamanza baho babogamiye ku butegetsi bwa leta ya Kigali, imushinja ibinyoma.

Kuki uregwa agereranya ubutabera bwo mu Rwanda n’ubwo muri Suwede?

Mu gusubiza iki kibazo, uregwa abivuga ashize amanga, mu buryo butatu:

«1. Ubwo abagenzacyaha bo mu gihugu cya Suwede bajyaga mu Rwanda gushakisha yo ibimenyetso by’ibyaha ndegwa, mbere yo kubaza abaturage niba bazi neza Mbanenande, babanzaga kwerekana ifoto yanjye. Bamwe mu babazwaga, babanzaga gushidikanya, bavuga ko uwo muntu batamuzi, nyuma bakaza kwisubiraho, bakavuga ko ngo bamuzi». Aha Mbanenande yerekana ko iyi mikorere y’abagenzacyaha ishingiye k’ugutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bw’u Rwanda, bumurega ibyaha ngo atakoze. Ati: «niba atari ubuswa bw’abagenzacyaha, ni uko abakoze ayo maperereza bari babogamiye kuri Leta ya Kigali, ku buryo budasubirwaho.»

«2. Ibyabaye mu Rwanda mu w’1994, byateye isoni ibi bihugu twahungiye mo. Ni yo mpamvu iyo hagize ufatwa mu bakekwaho ibyo byaha, akorerwaho ikinamico z’imanza zififitse, imanza zishingiye ku nyungu z’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Ibihugu byo mu burayi bwo mu majyaruguru (les pays nordiques) byo bifite umwihariko wabyo mu kutumva neza ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, muri 1994. Ikibazo gihari si ukutabyumva gusa, ahubwo n’ushatse kubibumvisha, ntibaba bakeneye kumwumva.»

«3. Mu iburanishwa ryanjye, mbere yo guha ijambo abandega kuri videwo link, abacamanza babanzaga gutangaza uwo ndi we, bagira bati: «Hano mu rukiko murabona Mbanenande Stanislas». Iyi mikorere y’abacamanza Mbanenande akaba ayibona mo ko na bo batanze umusanzu ugaragara kuri Leta y’u Rwanda, yari yarashyize imbere abanshinjabinyoma, abanzi n’abatarigeze banca iryera.»

Mbanenande akomeza yerekana ko igihugu cya Suwede afungiwe mo, gitandukanye cyane n’igihugu cy’Ubufaransa. Uregwa yerekana adategwa ko icyo gihugu kiri muri bike by’i Burayi bizi neza amateka y’amahano yabaye mu Rwanda, ari na yo mpamvu abanyarwanda bagituye mo, bakekwaho ibyaha nk’ibyo Mbanenande aregwa, baburanishwa hagendewe ku mategeko adashingiye ku marangamutima cyangwa inyungu izo ari zo zose za politiki.

Inzego z’umutekano za polisi (SÄPO) zasabiye Mbanenande kurindwa, nyamara arafungwa

Igihugu cya Suwede kiri mu bihugu bya mbere by’i Burayi bifite urwego rukomeye rwa polisi rushinzwe umutekano w’abenegihugu bacyo. Mbere y’uko Mbanenande afatwa, uru rwego ngo rwerekanye ko umutekano we ugerwa ku mashyi. Izi nzego ngo zafatanye uwitwa Emmanuel Habiyambere impapuro ziriho irangahantu ry’aho Mbanenande yari atuye.

Uyu Emmanuel Habiyambere ni impunzi y’umunyarwanda ituye muri Suwede, yarezwe inakatirwa n’inkiko zaho, kubera icyaha cyamuhamye cyo kuneka impunzi z’abanyarwanda zituye muri Suwede, ibi abifashijwe mo n’ubutegetsi bwa Kigali ndetse na ambasade y’u Rwanda i Stockholm. Mbanenande akaba ababazwa n’uko aho kugirango ubutabera bwo mu gihugu yatse mo ubuhungiro bugendere kuri raporo y’iperereza yakozwe n’izo nzego, ahubwo bwayirengagije, bugahita mo kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kigali, ikomeje kumutoteza no kumushinja ibinyoma.

Umwanditsi w’iyi nkuru yashatse kumenya byimazeyo icyo uregwa atekereza kuri ako karengane, yita ake. Mu rurimi rw’icyongereza, uregwa azimiza, agira ati: «To live in the world where the justice is respected and not ignored, is to understand the contraints under which the justice system labors (works). Many natural obstacles, while judges are performing their duties, cannot be overcome, but the man-made ones can be and should be eradicated and not be tolerated», Mbanenande.

Tugenekereje mu kinyarwanda, uregwa aragira ati: «Burya kuba mu bihugu birangwa n’ubutabera (nk’iki cya Suwede ndimo), byampaye kumva neza inzitizi inzego z’ubutabera muri rusange zihura na zo: inzitizi zishingiye ku mikoranire y’inzego z’ubutegetsi (njyanama, nshingamategeko na nyubahirizategeko) abacamanza bahura na zo, kabone n’iyo bo baba babona ukuri kw’ibintu; izi nzitizi, nagereranya n’inkuta zubatswe na muntu, ntibyoroshye kuzirenga n’iyo waba waraminuje. Ngibyo ibibangamira urubanza ruciye mu mucyo w’ubutabera; ngibyo ibigomba kwitabwaho no kurimburwa burundu kugirango ubutabera butabera, bubeho.

Impamvu nyamukuru y’icyo Mbanenande ashobora kuba azira

Stanislas Mbanenande ni imwe mu ntiti z’abanyarwanda b’abahutu. Aba Leta ya Kigali ibazira urunuka. Mbanenande yivugira ko afite impamyabushobozi (maitrise) ebyiri. Nyuma y’amashuri ye ya kaminuza mu Rwanda no muri Canada, yigishije muri université y’u Rwanda, i Ruhande. Ubwo yahungaga muri 1994, yakoze imirimo ikomeye mu mashami atandukanye y’Umuryango w’abibumbye: i Nairobi (Kenya), muri Côte d’Ivoire, n’ahandi henshi mu bihugu bya Afurika.

Mbanenande yemeza ko muri Nations Unies yahembwaga umushahara utubutse, ungana n’ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amadolari ya Amerika ku mwaka (USD 130,000). Abajijwe n’uyu mwanditsi niba Leta y’u Rwanda yari yarabihaye umugisha kugira ngo abone ako kazi benshi baririra, Stanislas Mbanenande yarabihakanye, nyamara yemera ko kuri uwo mushahara Leta ya Kagame yawufataga ho ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amadolari ya Amerika (USD 25,000) buri mwaka. Aho hari i Nairobi no muri Côte d’Ivoire.

Nyuma yo gutura i Nairobi, Mbanenande n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cya Suwede. Aho yahakubitaniye n’uwitwa Jacqueline Mukangira, wari uhagarariye u Rwanda i Stockholm. Uyu, kubera ko bari baziranye, cyane cyane umugabo we bari bariganye mu Burusiya, banaturuka mu karere kamwe ka Kibuye, ngo yamusabye ko yakwemera guhagararira «diaspora» nyarwanda muri Suwede.

Kuba chef wa «diaspora» bisobanura kuba umuvugizi w’impunzi z’abanyarwanda, ziyemeje kujya guhunahuna no kubyinira kuri ambasade y’u Rwanda i Stockholm, igihe cyose zikenewe yo. Iki kiraka cya ambasaderi Mukangira, Mbanenande avuga ko yakigaramye. Kuri we, icyo ngo cyari icyaha cya mbere kuri Leta ya Kigali, imukurikiranye muri iki gihe.

Icyaha cya kabiri: ambasaderi Mukangira yamusabye ko ngo yakwemera kujya guhagararira u Rwanda i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi na byo Mbanenande avuga ko yabiteye utwatsi.

Icyaha cya gatatu: Mbanenande ngo yari afite inzu yubatswe ku buryo bugezweho, mu mugi wa Kibuye. Ubwo yashakaga kuyisana, yohereje yo umuntu gukora ingengo ngenderwaho, mu rurimi rw’igifaransa bita «devis» y’ibikenewe byose, umucikacumu wari warayibohoje, ayivanwa mo ku ngufu.

Icyaha cya kane: Mbanenande ngo yari inshuti magara ya Seth Sendashonga. Ubwo uyu yarasirwaga i Nairobi muri 1998, ibihuha byakwirakwijwe na ambasade y’u Rwanda i Nairobi ko hari umunyarwanda wahiciwe, wagenderaga muri Toyota Corola. Iyi Toyota Corola, yari iya Mbanenande, ngo ni na yo yagenderaga mo iyo yabaga avuye mu butumwa bw’akazi, muri Nations-Unies. Mbanenande yemeza ko, kubera ko yari inshuti ya Sendashonga kandi ya hafi cyane, ari we wa mbere wabonye umurambo wa Nyakwigendera mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Nayirobi, aho abicanyi ba Leta y’u Rwanda bari bamwishe urw’agashinyaguro.

Icyaha cya gatanu: ubwo Mbanenande yakoreraga umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Côte d’Ivoire, Leta ya Kigali yohereje abakozi bayo gukora muri icyo gihugu, bakorera ONU, umwe muri bo acumbika kwa Mbanenande. Uyu hamwe na bagenzi be bari bazanye, bamusabye ko yaba umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Côte d’Ivoire ariko, nk’uko yakunze kubivuga hejuru, bene utwo duhendabana yagiye atugarama. Ngibyo ibyaha bya Mbanenande, bishobora kuba byaramuviriye mo igifungo cya burundu mu gihugu yahungiye mo abicanyi bo mu Rwanda.

Muri gereza abayeho ate, yirirwa akora iki, yabuze iki, arateganya gukora iki?

Mu gusubiza iki kibazo, mu rurimi rw’igifaransa, uregwa ati: «les conditions de vie sont acceptables». Ibi bivuze ko ariho, afata ifunguro rye rya buri munsi, aravurwa, ajya mu bwiherero bw’isuku (douche), hanyuma akaryama. Uretse ibyo byose, Mbanenande yivugira ko ari mu bafungwa bagize ikipe ijya hanze gukora imirimo y’ubwubatsi (Ndlr: Stanislas Mbanenande yaminuje mu mirimo nk’iyo y’ubwubatsi: ingénieur civil). Nyuma y’ibyo, na none, ati «nkunda gusoma ibitabo bya «sciences politiques; ngiyo gahunda yanjye, ya buri munsi».

Icyo yabuze: n’ubwo abagize umuryango we bamusura kabiri mu kwezi, avuga ko akeneye kuwegera, akawuba hafi. Ryari? Ibyo ngo si we ubigena, ariko ngo arabyizeye, haramutse habayeho urubanza ruciye mu mucyo w’ubutabera.

Icyo ateganya gukora: Mbanenande nta gisubizo afite gihamye, kuko ngo si we ukigena. Nyamara na none azimiza, agira, ati: «burya umuntu ashobora kuba igitambo iyo igihugu kidashobora kwerekana ubugome n’urugomo rw’ikindi. Iyo ubashije gusurviva (kubaho), tu retrouves tes droits (ugarurirwa uburenganzira bwawe)».

Uwacishiriza aya magambo y’iyi mfungwa ya politiki, yavuga ko nyira yo afite icyizere kidakuka (conviction totale) cyo kuzasohoka muri iki gihome cya gereza y’i Stockholm, cyangwa akimurirwa mu yindi itarubakiwe ba ruharwa.
«I want to benefit a fair trial, not as a task of charity, but as an act of the justice. I do strongly beleive that Swedish laws do protect the victims, there from the Swedish judges to prosecute an innocent person would be unthinkable in the worldwide justice system. I am innocent man, therefore I should not be inflicted any necessary suffering. I do deserve to cleared of charges brought up against my person, so that I could live freely with my family and friends as others normal Swedish citizens», Mbanenande.

Umuryango wa Mbanenande wo wabyakiriye ute?

Stanislas Mbanenande asoma umugore we

Nyuma y’urugendo rwanjye kuri gereza y’i Nörrtälje i Stockholm, natekereje ko byanaba byiza ndamutse mbonanye n’umugore wa Stanislas Mbanenande, akanyurira mo uko abona ifungwa ry’umugabo we. Mu nzu nziza (villa) umugabo we yasize amuguriye, Jeanne d’Arc Mukazana, aratuje. Buri cyumweru azindukira mu misa, iyo atagiye ku kazi. Ari kumwe n’umukobwa we wa bucura, Hilariya Mbanenande. Uyu arimo kurangiza amashuri yisumbuye, akazayakomereza muri kaminuza, ishami ry’amategeko (faculité de droit).

Bakuru ba Hilariya ni babiri gusa: César Mbanenande yiga muri kaminuza (université) y’i Stockholm, naho Gisèle Mbanenande, nyuma yo kurangiza amashuri y’ubukerarugendo (école d’hôtellerie et tourisme), akora i Dubai muri Arabiya Saoudite. Nyina wabo, bigaragara ko, nubwo ababajwe n’ifungwa ry’umugabo we, ntaracika intege. Yizera ko azashyira agataha, kuko yemeza ko ari umwere.

Ati «Byose byatangiriye mu Bubiligi, ubwo umugabo wanjye yari avuye mu butumwa bw’akazi. Ku kibuga cy’indege i Buruseli yarantelefonnye ati igikapu cyanjye ndakibuze. Naramusubije nti tuza, uragisanga i Stockholm.

Umugabo wanjye akigera ku kibuga cy’indege i Stockholm, kuri iyo taliki ya 22 ukuboza 2011, abapolisi bahise bamuta muri yombi. Nyuma y’isaha imwe gusa ibyo bibaye, polisi yarantelefonnye, imenyesha ko umugabo wanjye ntakimubonye uwo munsi, ari na bwo iyi polisi yahitaga isesekara hano, itangira guteragura ibintu hejuru: za mudasobwa yaratwaye, ariko ziza kugaruka. Kuva muri iyo myaka itandatu ishize, umugabo wanjye ntarakandagiza ikirenge mu rugo. Ngibyo, nguko. Ni ukubimenyera, nta kundi», Jeanne d’Arc Mbanenande.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email