«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo» : Philibert Muzima yagize icyo avuga ku nyandiko ya Amiel Nkuliza

Philibert Muzima est journaliste et auteur du livre "Imbibé de leur sang et gravé de leur noms" paru aux Éditions Izuba en avril 2016

31/02/2018, Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» cyashinzwe n’abanyamakuru b’umwuga. Mu kugishinga, icyari kigamijwe byari uguha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura mu bitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko y’uwitwa Muzima Philibert, inyandiko yatwoherereje nyuma gato yo gusoma iyanditswe na Amiel Nkuliza, ku itariki ya 13/03/2018, yari ifite umutwe ugira uti : « Ibihe turimo: Stanislas Mbanenande ngo yahungiye ubwayi mu kigunda! »

Nk’uko amategeko atugenga, adutegeka guhitisha ibyo twita mu rurimi rw’igifransa ”«droit de réponse»”, bishatse kuvuga ”uburenganzira busesuye bwo gusubiza mu bwisanzura ku nyandiko z’umwanditsi runaka unyomoza cyangwa utanga ibisonbanura byawe by’uko wumva ibintu ku nkuru iyi n’iyi), inyandiko ya Philibert Muzima, musoma mu mirongo ikurikira, tuyihitishije uko yakabaye, kuko nta burenganzira dufite bwo kuyinyonga mo, byaba akabago cyangwa akitso.

«Nshuti yanjye Amiel Nkuliza

Indimburabatutsi ko ubanza yakuragiye buka sha? Nawe ukarenga ugakomeza  kuyita “uregwa” kandi ibyaha byarayihamye nk’aho igifite présomption d’innocence!

Ngo arazira ko ari umuhutu? Icyo gusa? Ubuhutu  arabukurusha sha? Akurusha ibirangabuhutu? Binyibukije uwamditse ngo « le jugement dans l’affaire Désiré Munyaneza contient une condamnation en vrac de l’ethnie hutue. » Ishyano riragwira. Indimburabatutsi ihamwe n’icyaha yakoze ariko haboneke abashaka kugira buri muhutu wese umufatanyacyaha? Ntubona ko indimburabatutsi ishaka gufata abahutu en otage ngo ibahindure abasangiragihano kandi bose atari abasangiracyaha be?

Ngo arazira ko yize? Masters ebyiri rero nizo zihindutse impamyabyaha, kumena amaraso y’abatutsi ni nko kumena ikiziba ntiyakibazwa? Ni ukuzira ko yize gusaaaaa!!!! Ko atariwe muhutu wize wenyine, abahutu bize bakaba badakurikiranwa bamurushije iki?

Ngo abacamanza ba Suede barabogamye?

Uzasome iyo nyandiko nkomojeho haruguru, uzasangamo amatakaragasi asa neza n’amatakirangoyi y’iyo ndimburabatutsi wagiye gusura muri gereza. Uwo nawe kandi yahamyaga ko inkiko za Canada zibogamye!

Ngo abatangabuhamya beretswe ifoto bakajijinganya. Amiel we, uziko hari abantu twiganye mbona ku mafoto nkabayoberwa? Imyaka irenga 20 ugira ngo ni ubusa? Bivuga ko ntigeze se mbamenya? Kujijinganya si ukutamenya. Seulement le temps joue contre les victimes en faveur y’indimburabatutsi.

Ngo abatangabuhamya ni abashinjabinyoma, naho indimburabatutsi yihinduye imvugakuri? Akumiro ni itushi.

Ngo arazira kwanga imyanya yo kuyobora diaspora. Yagize neza kubyanga. Nanjye uwabimpa nabyanga, ariko ndahamya ko butacya ndegwa icy’irimburabatutsi!

Ngo arazira kwanga umwanya wo kuba ambasaderi w’u Rwanda i New York awugabiwe na Ambassaderi i Stokholm! Nanjye awumpaye nawanga. Wowe wagabirwa n’umushumba ugakura ubwatsi utagabiwe na nyirazo? Ariko kubizira ugahita uhamwa n’irimburabatutsi, c’est à des années-lumière de la vérité!

Ngo arazira inzu ye yo ku Kibuye yari yarabohojwe n’umucikacumu akayihubuzwamo ngo isanwe! Sinzi niba yarakubwiye niba umucikacumu wahubujwe mu mbohozanyo ariwe wahise azamura ikirego!

Ngo Suedi ntizi « Ibyabaye » mu Rwanda? Ibyabaye rero indimburabatutsi wasuye, itsinda nk’abakuru, ni irimburabatutsi (Tutsicide). Kuba indimburabatutsi wasuye rero yumva irusha Suedi kubimenya si igitangaza kuko we yanabyijanditsemo, akaba arimo kubiryozwa. Par contre yiyibagije ko il a perdu toute crédibiité ku buryo sa parole ne vaut plus rien. Bityo Suede si indimburabatutsi yacyenera nk’impuguke yo kuyigisha « Ibyabaye ».

Ngo France niyo ibizi neza kurusha Suedi. Bityo ababuranirayo bagira imanza zitarimo amarangamutima!  Nibyo kabisa France irazi « Ibyabaye ». Byamenywa nande wundi kurusha France n’indimburabatutsi nk’iyo wasuye, ko natwe ababikorewe tucyibaza inkuba yadukubise!?

Ndibaza akabazo k’amatsiko : Indimburabatutsi wasuye yaba yemera ko ba Capitaine Simbikangwa na ba Burugumesitiri Barahira na Ngenzi bari indimburabatutsi kuko byibura bo baburanishijwe n’inkiko zidafite amarangamutima?

Ndibaza nkisubiza : Indimburabatutsi nta kuri kwazo, uyibajije yagusubiza ko nabo bazira les vengeances et haines politiques! Ko ubundi nabo ari innocent men…kandi baraburanishijwe n’inkiko indimburabatutsi wasuye ifata nk’intangarugero.

Umwanzuro : Amiel Nkuliza nshuti yanjye

Nari ngiye kwanzura ngira nti uwavuga ay’inzuki ntiyanywa ubuki. Reka noye gutuka ubuki, ahubwo nkubwire nti amatakirangoyi y’indimburabatutsi wasuye ntanteye impuhwe ahubwo anteye isesemi.

Inama rero : Mu buzima uzajye wirinda kuragirwa buka n’indimburabatutsi.

Dutahe cyane nshuti yanjye.»

Philibert Muzima

Ottawa, Canada.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email