16/02/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, umunyemari Tribert Rujugiro azataha ku mugaragaro umushinga we w’uruganda rw’itabi mu majyaruguru y’Ubugande. Ibi Tribert Rujugiro yabitangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika. Uyu munyemari yashoye miliyari zirenga 16 z’amanyarwanda muri icyo gikorwa. Asobanura ko imari nk’iyo kuyishora mu mahanga, nta kindi cyabimuteye, ngo byaturutse gusa yameneshejwe mu Rwanda, agatwarwa n’imitungo ye yose, irimo amazu yari yarubatse ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi mu mugi rwa gati wa Kigali (UTC). Muri iki gihe ngo iyo mitungoi ikaba icungwa na Leta ariko ngo ntimubwira uko iyicunga. Mu kiganiro musanga munsi hano, yagiranye n’umunyamakuru Etienne Karekezi wo ku “Ijwi ry’Amerika”, Tribert Rujugiro anavuga ko yatswe uburenganzira bwinshi n’abategetsi b’u Rwanda ngo kuko bageze n’aho bamwaka pasiporo yamurangaga. Kuri we, ngo ibi ntibitandukanye no gushaka kumwaka uburenganzira nk’umunyarwanda.
Tribert Rujugiro ni muntu ki?
Rujugiro ni umugabo w’imyaka 75 y’amavuko. Ni umucuruzi, akaba azwi cyane mu bucuruzi bw’itabi kuko afite inganda zaryo mu bihugu 27 hirya no hino muri Afrika, uretse ko no hanze y’Uyu mugabane ahafite izindi. Urugero rutangwa ni i Dubai. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni z’amadolari zisaga 200. Ushyize mu manyarwanda ni hafi miliyari 200. Ibi ni ibyemezwa ni ibigo by’ubushakashatsi mu bukungu, ariko ngo ashobora kuba arenza kure ayo avugwaho, cyane cyane ko iyo abibajijwe, ahita asubiza ko ari mu gisekuru cy’abanyafurika batavuga umubare w’inka batunze.
Rujugiro yatangiriye kuri zeru mu buhungiro
Tribert Rujugiro yanyuze mu buzima butoroshye. Mu ikubitiro, yapfushije nyina afite imyaka 12 gusa. Amakuba ntiyarangiriyaho kuko agize imyaka 19, nibwo habaye imyivumbagatanyo yo mu w’1959, ubwo habaga impinduramatwara (révolution), yaviriyemo bamwe mu banyarwanda guhunga. Icyo gihe, na we yerekeje mu mahanga, ahungira mu Burundi.
Akazi ka mbere yakoze ni ako kwandikisha imashini (dactylographie). Nyuma yaje gukora mu isosoyete yacuruzaga ibikomoka kuri peteroli (Socopetrol). Iyi sosiyete ni yo yakwizaga ibyo bicuruzwa mu bihugu bitatu (Burundi, Kongo, no mu Rwanda). Muri icyo gihe, nibwo yagize igitekerezo cyo kwikorera ku giti cye. Yinjiye mu mwuga wo gukora no gucuruza imigati (boulangerie). Ntibyamworoheye na busa bitewe n’uko abanyamahanga (des Turcs), bari barawihariye, ngo baramugoye ku buryo bitari byoroshya kubona urufatiro n’abakiliya. Icyaje gutuma ubucuruzi bwe budahagarara ni uko yari aziranye na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ibya gisirikare. Ubwo hari mu w’1965, agura agakamyoneti ko gutwara ibintu ndetse akomeza na ka kazi muri Socopetrol.
Nyuma yafashe icyemezo cyo gusezera ku mukoresha we, bituma yinjira mu bucuruzi bwe ku buryo bwuzuye. Yakomeje ubucuruzi bwe n’ibijyanye n’ubwikorezi. Nubwo yagiye ahuriramo n’ingorane zikomeye zirimo n’igihombo, ariko yakomeje umutsi.
Uko Rujugiro yaje kuba umumiliyarideri
Ahagana mu w’1970, yari amaze kumenyekana, ndetse ari we usigaye afite uburenganzira bwo gutumiza wenyine hanze bimwe mu bicuruzwa, nk’ umunyu, ifarini, ndetse nyuma atangira no gucuruza itabi ariranguye muri Tanzaniya. Umunsi umwe, ngo umucungamari w’ikigo yaranguragamo, aramubwira ati: “nyamara, uramutse uguze imashini izinga itabi, wakunguka kurushaho”. Nguko uko Tribert Rujugiro Ayabatwa yafashe icyemezo cyo kugura imashini yo gukora itabi, cyakora atangirira ku mashini itari nshya. Rujugiro asobanura ukuntu ubu bucuruzi bushya, yagiye kubumenya bwaramuaraje amajoro n’amajoro kubera ko busaba gusobanukirwa byinshi kugira ngo ukore itabi nyatabi. Ngubwo ubucuruzi bwamuzamuye bumugeza ku mamiliyari, ndetse ubu akaba azi hafi muri Afurika yose, ndetse no hakurya yayo. Muri iki gihe, akora itabi ry’amoko atandukanye; hari Super Match, Yes, Peterfield, Legend, Forum, … Inganda ze ziha akazi abantu 10 000. Ahanini, iri tabi kandi aricuruza muri Afurika yose yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Yapfuye iki n’ubutegetsi bwa Kagame?
Mbere yo kwibaza icyo umunyemari Tribert Rujugiro yapfuye n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, umuntu yakwibutsa ko avugwa mu bantu b’ibanze bateye inkunga cyane FPR kugira ngo igire amikoro bityo itsinde urugamba rwatumye igera ku butegetsi. Rujugiro ari mu batahutse, bagatangira ibikorwa n’imishinga yo guteza imbere igihugu cyari cyarazahajwe n’intambara yamaze hafi imyaka ine (1990-1994), na jenoside. Yubatse amacumbi, imidugudu (nk’uwa Kicukiro), imishinga y’ubuhinzi bw’icyayi, itabi, inganda, n’ibindi bigo by’ubucuruzi nka UTC, ndetse ashora imigabane mu bigo binyuranye. Yari yagaragaje ko afite ubushake bwo gukorera byinshi mu gihugu akomokamo. Mu w’2014, Rujugiro yasobanuye icyo yapfuye n’abategetsi b’u Rwanda, nk’uko mushobora kubyumva hano munsi:
Byinshi mu byo yari gushora mu Rwanda akomeje kubikorera hanze
Nyuma yo kutumvikana n’abategetsi b’u Rwanda, Rujugiro asa n’uwabaye impunzi ku nshuro ya kabiri. Uyu munyemari afite umutungo munini yashoboraga gukomeza gushora mu Rwanda, bityo abenegihugu bakabona akazi kuko muri iki gihe kabona umugabo kagasiba undi. Mu Rwanda yashoboraga no gukomeza kuhakora ibikorwa by’amajyambere bityo abaturage bakahazamukira. Amakimbirane n’abategetsi yakomye mu nkokora ibyo byose, none bitewe ko avuga ko atabona uko akorera mu gihugu cy’amavuko, imari akomeje kuyishora i mahanga. Uretse mu bihugu bya kure, Rujugiro akomeje kugirira icyizere ibihugu bituranye n’u Rwanda kuko anahashora akayabo k’amafaranga mu mishinga. Munsi hano, murahasanga ikiganiro, asobanuramo iby’umushinga wa miliyari 16 agiye gufungura i Bugande.