Mu Rwanda ”Kuba umunyamakuru ni ugushinyiriza”!

Umunyamakuru Jean Claude Nkubito atanga umusogongero ku nyandiko yise ''KUBA UMUNYAMAKURU NI UGUSHINYIRIZA'', yasohotse mu gitabo ''INZIRA Y'UBUTWARI''

13/06/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.

Ku itariki ya 2 Kamena (ukwezi kwa gatandatu) 2018,  i Bruxelles , umurwa mukuru w’Ububiligi, hizihijwe ku nshuro ya 20 iyicwa ry’umunyapolitiki Seth Sendashonga, wivuganwe na FPR-Inkotanyi yari yarayobotse.

Muri ibyo birori ikigo cyamwitiriwe ”Institut Seth Sendashonga” cyaboneyeho kumurika igitabo kimaze gusohora cyise ”Inzira y’ubutwari”; muri icyo gitabo hakaba harimo n’inyandiko yihariye ivuga uruhare rw’itangazamakuru mu politiki no mu ubuzima rusange bw’abaturage.

Umunyamakuru Jean Claude Nkubito aragaruka ku amateka n’imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda mu nyandiko yise ”KUBA UMUNYAMAKURU NI UGUSHINYIRIZA”, yasohotse mu gitabo ”INZIRA Y’UBUTWARI”. Arerekana ko gukora itangazamakuru mu Rwanda, cyane cyane kuva FPR yafata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, ari inzira idasanzwe y’ubutwari. Umusogongero kuri iyo nyandiko ni muri  iki kiganiro.

 

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email