”Itekinika” nk’intwaro n’imungu y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi

Innocent Biruka(batazi iyo bajya), ushinzwe kunganira abantu mu by'amategeko (avocat), atanga ikiganiro ku ''itekinika''

15/06/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.

Ku itariki ya 2 Kamena (ukwezi kwa gatandatu) 2018,  i Bruxelles , umurwa mukuru w’Ububiligi, hizihijwe ku nshuro ya 20 iyicwa ry’umunyapolitiki Seth Sendashonga, wivuganwe na FPR-Inkotanyi yari yarayobotse.

Muri ibyo birori ikigo cyamwitiriwe ”Institut Seth Sendashonga” cyaboneyeho kumurika igitabo kimaze gusohora cyise ”Inzira y’ubutwari”; muri icyo gitabo hakaba harimo n’inyandiko yihariye ivuga ku kibazo cy’itekinika kimaze kuba indwara y’icyorezo mu Rwanda.

Mu nyandiko ushinzwe kunganira abantu mu by’amategeko (avocat) Innocent Biruka(batazi iyo bajya) yise ”ITEKINIKA NK’INTWARO YA LETA YA FPR-INKOTANYI”, yasohotse mu gitabo ”INZIRA Y’UBUTWARI”, aragaruka kuri icyo kibazo akerekana uko ryabaye intwaro mu mikorere no mu miyoborere y’ubutegetsi; arerekana kandi ukuntu ari n’imungu y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Umusogongero kuri iyo nyandiko ni muri  iki kiganiro.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email