Ku itariki ya 23 Kamena 2016, jenerali Kayumba Nyamwasa yashyikirije noteri w’i Pretoria muri Afurika y’epfo, inyandiko igaragaza ko agifite icyifuzo cyo gutanga ubuhamya imbere y’umucamanza, ku bagize uruhare mu iraswa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana n’abo bari kumwe. Nk’uko yari yaranabitangarije ibinyamakuru binyuranye (nka BBC, RFI, n’ibindi), yongera gushinja perezida Paul Kagame kuba inyuma y’icyo gikorwa cy’iterabwoba.
Iperereza kuri iki gikorwa cy’iterabwoba ryongeye gusubukurwa, nyuma y’amaperereza n’ubushakashatsi bwinshi, byose bitigeze bigera kure mu rwego rw’ubutabera. Habanje umucamanza Jean-Louis Bruguière mu w’1998. Yamaze imyka umunani kuri iri perereza, ni uko mu w’2006, atangaza ko iyo ndege yahanuwe n’abahoze ari abasirikare ba FPR Inkotanyi. Yaje gusohora impapuro zo gufata abasirikare 9 ba hafi ya perezida Kagame. Icyo gihe abategetsi b’u Rwanda bararakaye ndetse bahita bahambiriza uwari uhagarariye ubufaransa mu Rwanda.
Mu w’2007, uriya mucamanza yasimbuwe na Marc Trévidic wahafatnyije na Nathalie Poux, batangira bundi bushya iperereza, cyakora ntibatesha agaciro za mpapuro zo gufata ba basirikare. Abategetsi b’u Rwanda babaye nk’abacururtse ndetse ahagana mu w’2009, umubano utangira gususruka, ambasade zongera gufungurwa. Ba bacamanza bashya, mu byo baje kuvana mu iperereza, harimo ibyo bahawe n’umushakashatsi mu bjyanye n’imbunda zirasa mu kirere, misile, wemeje ko ibisasu byarashe iriya ndege byaba byaravuye mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe.
Umucamanza Trévidic yaje gusoza manda ye ataratanga imyanzuro ndakuka kuri iri perereza. Mu ntangiro z’ukwezi kwa cumi, hacicikanye inkuru ko iperereza rigiye gusubukurwa, maze umucamanza Nathalie Poux agafatanya na Jean-Marc Herbaut. Icyongeye gutuma risubukurwa ahanini, ni ubuhamya jenerali Kayumba Nyamwasa, ashaka gutanga. Ubu busabe yabugaragaje mu nyandiko yashyikije noteri.
Jenerali Kayumba ni we wari umukuru w’inzego z’ubutasi ubwo indege yahanurwaga; ndetse ari no muri ba basirikare icyenda bashyiriweho manda zibafata. Ibinyamakuru bimwe nka “Jeune Afrique” bivuga ko mu nyandiko yatanze avuga ko yamenye iby’ihanurwa ry’indege, hashize akanya bibaye. Aha ni ho abantu bibaza niba bishoboka ko umuntu wari ukuriye ubutasi yaba ntacyo yari azi. Hari abatangabuhamya b’abasirikzre bari ku rugamba muri 94, bemeza ko iriya yahanuwe na bagenzi babo babanaga. Hari nka Major Théogène Rudasingwa,Jean-Marie Micombero wari muri CND, Jean-Pierre Mugabe, Lt Ruyenzi, Lt Ruzibiza n’a andi. Hari hashize igihe kinini Jenerali Kayumba Nyamwasa yarasabye ubwe gutanga ubuhamya. Ese ubuhamya bwe bushingiye kuki gifatika? Bwahindura iki kuri dosiye imaze imyaka irenga 20, ivangwamo urujijo rwo gukeka impande ebyiri mu zari zihanganye mu ntambara?