07/10/2021, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice
Mu ikiraro, RBB, barandika amatangazo unyurana mo: asezera n’ahumuriza. Muri ayo matangazo – amwe atagaragara ho umukono w’abayatangaje – igikomeje kwibazwa ho n’abayakurikira ni amaherezo y’ikiraro, RBB, ubu kimeze nk’umuhigi uhiga nta mbwa cyangwa se imbwa yambaye amayombo yiruka amasigamana ikazenguruka igihuru ngo ubwo irahiga nyamara inyamanswa ihiga itabaho ariyo ubwayo yisenguruka ho. Muri iyi nyandiko umusomyi n’umukunzi w’Umunyamakuru, Bazumvaryari Maurice, nibyo agaruka ho, aho yibaza kandi abaza.
Mu kinyarwanda tumenyereye, ijambo icyuka risobanura ikintu kidafatika, kitagaragara, kivugwa gusa mu magambo, kidashinga, mbese kitariho ariko kivugwa nk ‘ikiriho. Iryo jambo hari n’igihe risobanura umugambi cyangwa se umushinga wa baringa, udafite imizi ntugire inkingi ntugire urufatiro, ntugire n’icyerekezo ; mbese nta mutwe nta kibuno.
Nimwibaze abahigi ijana bahigisha imbwa imwe, buri wese ahiga inyamaswa ye azi ubwe wenyine idahuye n’iyo undi arangamiye, kandi buri wese agambiriye gushakira umuhigo mu gice cy’ishyamba yisangije wenyine abandi batazi, mu gihe ya mbwa idashobora kunyanyagira hose icyarimwe no guhiga inyamaswa zose icyarimwe.
Muri uwo muhigo utagira icyerekezo, ubusanzwe birangira ya mbwa itaye icyerekezo, « repère », niho wumva bavuga ngo « Abahigi benshi (badahuje intumbero) bayobya imbwa uburari ».
RBB, bamwe bita « Ikiraro cy’ibikenyeri », abandi bakayita « Ikiraro cy’amashara », uwashaka yakwibaza niba itaba n’« Ikiraro cy’icyuka » cyangwa se « Icyuka cy’ikiraro ».
Umuntu rero yahera aho yibaza ukuntu abanyarwanda miliyoni zirenga icumi bazambukira ku mashara batarohamye muri Nyabarongo y’ingona z’amenyo ashinyitse, akibaza uko bazambukira ku bikenyeri batarohamye muri Nyabarongo yuzuye ingona z’imikaka y’ibisuka, cyangwa se uko bazambukira mu cyuka gisa kitabapfukiranye ngo kibaheze umwuka kugeza banogotse mbere yo kurohama muri Nyabarongo y’ingona z’ibyinyo bishinyitse, ndetse bakarohama icyuka cyaramaze kubagira « indindagire z’intere ».
Nimwibaze amaherezo y’ishantsiye yo kubaka ikiraro hejuru y’uruzi rugari cyane kandi rutuye ingona zishonje, aho G/Kapita agira atya agahunga byo kuyabangira ingata kandi akanivugira ko yahunze bose babyumva, maze n’abafundi b’ifatizo bose bagata umwiko n’inivo bakigendera, ndetse n’abungirije umwubatsi – umuyede (aide-maçon) – bamwe bagakurikira, bakiruka, yewe n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu mashyirahamwe bakavamo bakayabangira ingata badakebuka inyuma !
Kabutindi mbi cyane iba yabibasiye twayivuga dute ?
« Ubwoko mu moko, amoko mu dutsinda, Udutsinda mu matsinda, amatsinda-dutsiko, udutsiko mu dutiku, udutiku mu dutego, udutego mu mitego, imitego mu mayeri, amayeri mu manyanga, amanyanga mu macabiranya, amacabiranya mu maburakindi, amaburakindi mu marembera, …. ! »
Nyuma y’ibi uwabwira abanyarwanda ngo arabahumuriza (nk’uko RBB, mu ijwi rya ambasaderi JMV Ndagijimana) ari kubivugira mu nda y’ikiraro cy’icyuka cyangwa se ari mu muyaga w’icyuka cy’ikiraro, aho ntiyaba yigiza nkana rwose ? ikigaragara ni uko ataba ababeshya gusa ahubwo yaba anabahenda adahendahenda! Bitabaye ibyo yaba ari ya ndondogozi y’ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe cyera !
Ngayo nguko