Padri Thomas Nahimana mu iyarara rya Kayumba Nyamwasa (igice cya 2)!

©Photo : Réseaux sociaux. Abayobozi ba bihuriro RBB. Uvuye hejuru ibumoso ujya hasi: Amb. J.V.M Ndagijimana (Ibuka Bose Rengera Bose), Charlotte Mukankusi (RNC), Gilbert Mwenedata (IPAD-Umuhuza), Dafronsa Nkundwa (FDU-Inkingi), ....

05/10/2021, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

Mu ikiganiro cyacu “Ukuri k’Ukuri” cyo ku wa 09/12/2020 twahaye umutwe ugira uti: Umugeri wa Rugeyo mu bwato bw’indakare (kanda hano ucyumve: Padri Thomas yongeye guha irindi hurizo RNC na Kayumba Nyamwasa !) twerekanaga ko Padri Thomas yesheje umuhigo ubwo umwe mubahoze ari umuyoboke w’imena wa Kayumba Nyamwasa (Jean Paul Ntagara, wari umuhuzabikorwa wungirije – Vice-coordinateur wa RNC Canada) yinjiraga muri Guverinema ye ikorera mu ubuhungiro.

Ubu noneho ikigezweho ni uko umwe mu ibisumizi bya Kayumba Nyamwasa wiyita ”Major Frank Mugisha” amuvuga imyato akaba umubona mo ”intwari n’umucunguzi” wavana abanyarwanda ku ngoyi ya FPR-Inkotanyi ya Paul Kagame na Kayumba Nyamwasa.

Ku uburyo butunguranye, icyari umuyoboro wa Kayumba Nyamwasa mu ugusinziriza abanyarwanda no kwifashisha akababaro n’ukwiheba kwabo ngo yigerere ku ntebe yo mu Urugwiro (aho yifuza gusimbura umwicanyi mugenzi we Paul Kagame), ikiraro cye RBB, igice gihagarariwe na Amb. JMV Ndagijimana, cyerekanye ko Padri Thomas Nahimana ari we nzira iboneye yo kunyura ho mu ugusobanura ibaruwa bise iyo GUHUMURIZA abanyarwanda n’abayoboke ba cyo.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email