20/07/2023, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Turi ku wa 09 nyakanga 2023. Mu ntara y’amajyaruguru, muri hoteli y’umuherwe witwa Paul Muvunyi, ni ho habereye umuhango wo kwimika umutware w’abakono. Uyu ni umuherwe witwa Kazoza Yustini, usanzwe uri hafi cyane y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, akaba ngo anahabwa n’ubwo butegetsi ibiraka byinshi bya Leta, birimo n’ibikorwa by’ubwubatsi bitanga agatubutse.
Itegurwa ry’uyu muhango ngo ryari rimaze igihe, ariko rishyirwa mu bikorwa ku wa 09 nyakanga uyu mwaka. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi, bagize inzego zitandukanye z’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Umwe mu bavugwa muri izo nzego ni uwungirije umukuru wa Sena y’u Rwanda, Madamu Espérance Nyirasafari. Haranavugwa mo abasirikari bakuru bageze kuri 4, bataramenyekana amazina, hakanavugwa mo Musenyeri John Kabango Rucyahana wo mu idini ry’abangilikani, bamwe mu bayobozi b’akarere ka Musanze, n’abandi batumiwe muri uwo muhango, barimo uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi. Binavugwa ko abitabiriye uwo muhango, bishoboka ko bafungiwe ahatazwi, kuko batagaragara aho babarizwaga, haba mu mirimo bakoraga cyangwa mu mago yabo. N’amatelefoni yabo agendanwa (Mobile) ntaboneka ku murongo uretse iya Senateri Madamu Espérance Nyirasafari isona ariko ntihagire uyitaba.
Abakono ni bantu ki?
Kimwe n’andi moko uko ari cumi n’umunani, agize umuryango nyarwanda, abakono na bo bari muri ayo moko. Amoko avugwa hano si ay’abahutu n’abatutsi abenshi dusanzwe tuzi, ahubwo ni amoko ya gakondo yacu – les principaux clans (amoko) du Rwanda – agizwe: n’abasinga, abasindi, abazigaba, abagesera, abanyiginya, abega, ababanda, abacyaba, abungura, abaha, abatsobe, abakono, ababanda, abongera, abenengwe, abahondogo. Aya moko tuvuze aha, tuyasanga mu gitabo cya Marcel d’Hertefelt cyitwa « Les clans du Rwanda ancien. Éléments d’ethnosociologie et d’ethnohistoire », [Musée royal de l’Afrique centrale, Tervuren, 1971 – Groupements sociaux appelés respectivement Ubwoko (clans) –
Ubwoko bw’abakono, bamaze kwimika umutware wabo uyu munsi, akaba ngo ari ubwoko bwimikaga umwami n’umugabekazi, ngo bukaba bufite igisekuru kigari cy’abatutsi baturuka k’uwitwa Mututsi wa Gihanga, uyu akaba yitirirwa u Rwanda rw’ubu, n’urwabayeho mbere yacu.
Amakuru ahari, akaba ari uko uyu Kazoza Justin watorewe kuba umwami w’abakono, ngo asanzwe ari umuntu wirata ubwoko bwe ku mugaragaro, ndetse ngo akanagera kure yemeza ko u Rwanda n’ibiruri mo byose bikomoka ku bwoko bwe bw’abakono, ko u Rwanda ari Gihanga ya se, sekuru na sogokuru we. Kazoza n’umuryango we ngo bari abantu bakomeye mu butegetsi bw’uyu munsi, batanatinyaga kwirata ko ari bo u Rwanda ruturukaho, ibyo bakaba babyitwazaga mu kurenganya rubanda, cyane cyane abakozi babakoreraga muri mirimo itandukanye, cyane cyane iy’ubwubatsi, aho bamwe mu bayikoraga bagiye bamburwa amafaranga yabo, bakabura aho barega.
Kuki iyimikwa ry’umwami w’abakono ritaburijwe mo?
Amakuru aturuka mu nzego zizewe ni uko ibyerekeranye n’imihango yo gutegura no kwimika iki gikorwa, byose byari bizwi n’inzego za Leta ya FPR-Inkotanyi. Uwatanze amakuru yemeza ko ari igitekerezo cyari kimaze igihe, kinakurikiranwa n’inzego zose, kuva mu nzego z’akarere ka Musanze, kugeza mu nzego zo hejuru mu bushorishori mu butegetsi bwa Leta ya FPR-Inkotanyi. Uyu watanze amakuru yemeza ko iyo iyi gahunda iba itazwi n’izi nzego, itari kwitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, barimo umukuru wungirije wa Senat y’u Rwanda, Jean-Marie Vianney Gatabazi, Musenyeri Rucyahana, abasirikari bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, n’abandi benshi babarizwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi.
Uyu watanze amakuru yemeza na none ko ibyakozwe muri uwo muhango byari igeragezwa ryo kurebera hamwe uburyo ibyitwa Repubulika byasimbuzwa ubwami, muri iki gihe Paul Kagame asa n’aho atiteguye kongera kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri manda «mandat» itaha yo muri 2024. Gihamya y’ibi byose ngo ikaba ari uko umuhango wabaye ku wa 09 nyakanga, nyamara abari bawitabiriye bagafatwa ku wa 18 nyakanga 2023.
Kuki bafashwe?
Uwatanze amakuru yemeza ko ifatwa ry’aba bantu ryatewe n’uko bamwe mu bagize inzego zitandukanye za Leta ndetse n’izigenga ngo bari batangiye kwibaza icyo iyimikwa ry’umwami w’abakono rigamije. N’ubwo abenshi mu banyarwanda bari mu gihugu batinya ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, ku buryo bwihariye bagatinya perezida Kagame, iyimikwa ry’umwami w’abakono ngo na bo ryari ryabateje ururondogoro. Gufata abaryitabiriye bose bikaba ngo byari uburyo bwo kugabanya ibihuha n’urwikekwe byari byatangiye gukwirakwizwa mu gihugu. Abakwirakwizaga ibyo bihuha cyangwa uko kuri, bemezaga ko noneho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigaragaje uko buri, ko noneho bwiyemeje gushyiraho ubutegetsi bwa cyami ya nyayo, bukirukana burundu ubutegetsi bwitirirwaga Repubulika.
Uyu mutangamakuru anagera kure, akemeza ko kuba inzego z’ubutegetsi zafashe abo bantu, ngo ntacyo bivuze na gato, kuko ngo ntawe bigomba kuzatangaza nabona bose barekuwe, ndetse abari basanganywe imirimo ya Leta bakayisubiraho, nta zindi nkurikizi zibabayeho. Uyu mutangamakuru akomeza atangaza ko ibyabaye bitapfuye kuba gusa ubutegetsi butabizi kuko, ubutegetsi bwa FPR ngo bukurikirana buri kantu kabereye mu gihugu, bityo ibintu nk’ibi, bisa n’ibikomeye, ngo bikaba bitamara n’umunota ababikoraniye mo batarafatwa n’inzego z’umutekano.
Uko mbyumva
Ubutegetsi bwa Kagame bugira amayeri menshi. Isesengura ry’umutangamakuru wanjye rishobora kuba ryo, cyangwa rikaba ridafite aho rihuriye n’ukuri. Icyari kizwi mu gihugu, ni uko n’ubundi ibyitwaga Repubulika y’u Rwanda byari inyito gusa. Imikorere y’ubutegetsi buriho mu Rwanda rw’uyu munsi ntaho yari itaniye cyane n’ibyahoze ari ubutegetsi bwa cyami. Kuba noneho Paul Kagame, uturuka mu miryango y’ubwami, yagerageza kugarura cyami ya nyayo, nta we byagombye gutangaza.
Ikindi gishoboka, kijyanye n’isesengura ry’umutangamakuru wanjye, ni uko ubuzima bwa Perezida Kagame uyu munsi bugerwa ku mashyi. N’iyo yafata manda itaha, kuyirangiza umenya bitamworohera. Aciyeho iyo manda itarangiye, byakomerera abamusimbura mu gihe bashatse kwimika cyami itihishe mu mwitero wa Repubulika. Gusiga yimitse ubutegetsi bwa cyami, cyami isimburana n’imbuto zayo, ni byo byamworohera. Yasimburwa n’umwe mu bahungu be, nk’uko ubutegetsi bw’abiyitirira kuvukana imbuto, busanzwe buteye. Paul Kagame aramutse aciyeho amaze kwimika umwe mu bahungu be, sinkeka ko abo yaba asize inyuma barwanya umwami mushya, cyane ko n’ubundi aba ari umwami uganje, utagize icyo atwaye ibikomangoma bituruka mu bwoko bwe.
Ikindi gishoboka muri ibi bimaze kuba i Musanze, ni ibimeze nko gushaka guhirika ubutegetsi bwari busanzweho. Perezida Kagame ashobora kuba yararetse iyo nama ikaba, kugira ngo arebe abazayitabira. Bivugwa ko yitabiriwe n’abantu benshi, baba abo mu gihugu ubutegetsi bwari bwahaye inda ya bukuru, ariko initabirwa kuri zoom n’abandi bakono benshi, baba hanze y’igihugu, barimo n’abasanzwe barwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame. Aba ngo banatanze akayabo ko gushyigikira iryo yimikwa, batanga inka n’amashyo yazo, ndetse ngo banashyiraho ingengabikorwa y’umwami w’abakono, wari umaze kwimikwa.
Paul Kagame ngo yaba yari asanzwe azi ko bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru bahurira mu tunama twa bucece two kurebera hamwe uburyo bamusimbura, hakoreshejwe igisa na « coup d’Etat », bakimika cyami yabo, dore ko n’ubundi igihe bari mu ishyamba, bamwe muri bo ngo bifuzaga ko nibafata igihugu, ibyitwa Repubulika zashyizweho n’abahutu, zizasimbuzwa kugarura ubutegetsi bwa cyami, benshi mu bayobozi b’uyu munsi bibona mo.
Icya nyuma muri iri sesengura ni uko abari muri iyi nama bashobora gukoreshwa n’ubutegetsi, bakaba baregwa ibirego bitariho, bisa no kurwanya cyangwa guhirika ubutegetsi, bityo bamwe mu bitabiriye iyo nama bakaba babigwa mo, abo ubutegetsi bushaka kwikiza bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero, abahururiye ibyo batazi nka Gatabazi, Rucyahana n’izindi nkundarubyino, bakarekurwa, bityo ubuzima bugakomeza.
Ikiriho ni uko ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda rw’uyu munsi ntacyo butakora kugira ngo Kagame wabufashe ku ngufu za gisirikari akomeze abwizirikeho, kugeza abuguye hejuru. Ikindi ni uko umuhango wo kwimika umwami w’abakono utagombye kugira abo utangaza, kuko ibyabaye ni ibibanziriza ishyirwa mu bikorwa ry’ibisanzweho. Ni ubutegetsi bwa cyami bwari bwihishe mu mwitero wa Repubulika, iyi cyami ikaba irimo kugeragezwa kugira ngo uwari perezida Paul Kagame abe noneho umwami uganje.