Ibihe turimo: «Tuzabarasa ku manywa y’ihangu», Paul Kagame

25/02/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Hashize iminsi itatu inkambi ya Kiziba irashweho n’ingabo z’u Rwanda. Iyi nkambi iherereye muri Karongi, ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye. Ni inkambi yahungiye mo abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kuva mu mwaka w’1995. Muri uwo mwaka, ubutegetsi bwa FPR, bwari bumaze umwaka umwe gusa bugiyeho.

Kubera ko butari bwakwizera neza amaboko ya ba gashakabuhake bari bamaze kuyigabira ubutegetsi, FPR yashakishije abasore n’inkumi muri iyo nkambi, kugira ngo aba bazayirwanirire, haramutse habonetse izindi mpamvu zikomeye, zo kurwanya «umwanzi». Abasore bavanywe muri iyo nkambi icyo gihe, ni bo bavuye mo abaje kwica ababyeyi babo, abavandimwe n’inshuti, bari bakiri muri iyo nkambi, kuva mu myaka makumyabiri n’itatu ishize. Ibi birenze ukwemera, nyamara ukuri ni uko guteye.

Babitewe n’iki? Umwe muri bo, ati: «ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwaduhaye «order» yo kubarasa, niba bakomeje kwigaragambya». Iyo myigaragambyo yatumye bamishwaho amasasu n’ababo, ngo yatewe no kubura ibiryo, imiti, amazi n’ibindi bya ngombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’ikiremwamuntu.

Amakuru yaturutse mu bayobozi b’iyo nkambi ya Kiziba yemeza ko, nubwo umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera impunzi (HCR) wageneraga izo mpunzi ibizitunga bihagije, ngo byagurishwaga n’abayobozi b’inkambi, bafatanije n’abazirindira umutekano. Aba ngo ni abapolisi n’abo bita ba Dasso, Ikindi cyatumye izo mpunzi zigaragambya, bikazivira mo n’urupfu, ngo ni uko amadosiye yazo azemerera kubona igihugu cya gatatu (uburayi, Amerika n’ahandi), ngo yacuruzwaga, agahabwa abafite uburyo bwo gutanga ruswa, haba mu bakozi ba HCR n’abahagarariye izo mpunzi, bakoranaga ku buryo bwa hafi n’abakozi ba HCR, ibiro bya Karongi.

Ubu nandika iyi nkuru, abahagarariye impunzi muri iyo nkambi ya Kiziba, bemeza ko bamaze kwicwa mo abarenga makumyabiri na batanu, barashwe n’ingabo z’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda, itarigeze ihakana ko ari ingabo z’igihugu zarashe abo bantu, yo iremeza ko hamaze gupfa batanu gusa. Aba bo bazize iki, ko nta cyaha bakoze gihanishwa kwicwa, ko n’amategeko ariho ubu mu Rwanda yemerera uwo ari we wese kwigaragambya, n’iyo yaba ari impunzi?

Si ikibazo cy’imiti n’ibiribwa cyatumye izo mpunzi zigaragambya, ahubwo iki kibazo  kiyongeraho ko ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda ngo bushaka kuzicuruza kugira ngo bwishyirire mu mufuka.

Ubutegetsi bw’u Rwanda ngo ntibushaka ko izo mpunzi zisubirira iwabo muri Kongo, mu gihe Kongo yo iziha ikaze mu gihugu cyazo. Uwo twavuganye muri iyo nkambi akaba yemeza ko u Rwanda rushaka kubafata kiboko, kubera inyungu za politiki ziri hagati y’u Rwanda na Kongo. U Rwanda rwemeza ko muri Kongo nta mutekano uhari, kubera ko ngo hariyo interahamwe zo muri FDLR, mu gihe ubutegetsi bwa Kongo bwo bwemeza ko izo mpunzi zagombye kuba zaratashye iyo u Rwanda rutazifata ku ngufu.

Ni nde ufite ukuri, yaba impunzi zishaka gusubira iwazo, yaba u Rwanda rwemeza ko iwazo nta mutekano uhari, yaba na Kongo yemeza ko igihugu cyazo gitekanye, ko izo mpunzi zose zagombye gutaha ku bushake, nk’uko amahame y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi (HCR) ateye? Ibi bibazo byose byibazwa, biracocerwa muri iyi nkuru.

Kubera iki impunzi z’abanyekongo zahungiye mu Rwanda?

Inyinshi muri izi mpunzi zaturukaga ahitwa i Mulenge ho mu gihugu cya Kongo. Ubwo mu ntangiriro y’ikinyejana cya cumi n’icyenda ababyeyi bazo basuhukiraga muri icyo gihugu, bahakonze amasambu, maze baratunga, baratunganirwa.

Mobutu agifata ubutegetsi, izo mpunzi zamusabye guhabwa ubwenegihugu nk’abandi banyekongo. Perezida Mobutu yaje gusanga ntacyo bimutwaye, abo banyarwanda bagirwa abanyekongo batyo.

Ubwo FPR yari itangiye intambara mu ukwakira 1990, yashakishije abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, aho bari hose mu bihugu byo mu karere, kugira ngo bayirwanirire. Abanyamulenge, kubera ko na bo bumvaga iyo ntambara ibareba nk’abandi batutsi bose, bafashe iya mbere mu gufasha inkotanyi kwirukana ubutegetsi bw’abahutu, icyo gihe babeshyaga ko ngo ari bwo bwirukanye abasekuruza babo mu Rwanda.

Ibi nyamara ntibyari byo kuko nta butegetsi bw’abahutu bwari bwakabaho icyo gihe. Abasekuru n’abasekuruza b’aba banyamulenge, bari barahunze igihugu bishakira amasambu yera, ndetse n’inzuri, haba muri Kongo cyangwa mu bindi bihugu byari bikikije u Rwanda.

FPR ikimara gutsinda urugamba, abenshi muri abo banyamulenge bayifashije kururwana, banze gusubira muri Kongo, kubera ko ubutegetsi bwa FPR bwabizezaga ibitangaza. Bwabizezaga imyanya ikomeye mu butegetsi, kandi bamwe muri bo baranayibonye, abize n’abatarageze mu ishuri.

Abari barasigaye i Mulenge, na bo basanze bagomba kwitahira mu Rwanda kugira ngo bene wabo bari bamaze kubona imyanya myiza mu butegetsi no mu ngabo, babafashe kunyaga ibikingi n’inzuri z’inka zabo, no kwirukana abahutu mu byabo kugira ngo babyigabize.

Mu ntangiriro z’umwaka w’1995, ibi byarabaye ariko perezida Bizimungu abirwanya yivuye inyuma. Uyu, afatanije na Seth Sendashonga, banarwanije gahunda yo gutanga indangamuntu zitandukanye ku banyarwanda bavuye hanze n’abari basanzwe mu gihugu. Ni igitekerezo cyari cyatanzwe na major Roza Kabuye, wari umuyobozi w’umugi wa Kigali.

Ibohoza ryari rimaze guhabwa intebe mu Rwanda rw’inkotanyi, nyuma yo gukomwa mu nkokora na Bizimungu ndetse na Sendashonga, abari baryitabiriye babuze ayo bacira n’ayo bamira. Abenshi muri bo ubutegetsi bwa FPR bwabuze icyo bubakoresha, kuko ntibyashobokaga ko bose binjira mu gisirikare, cyane cyane ko bari mo n’abasheshe akanguhe. Aba bagiye bagwa mu makambi hirya no hino kuko bari baranze gusubira mu byabo muri Kongo, kubera ko ubutegetsi bwa Kabila mukuru bwabafataga nk’abagambanyi. Nguko uko inkambi ya Kiziba yavutse, inacumbikira abo banyarwanda, biyise abanyekongo, bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Ubutegetsi bw’abicanyi nta mpuhwe bugira!

Iyo utekereje gatoya kuri aya mateka y’abatutsi n’abana babo, bafashije inkotanyi gufata ubutegetsi, nyuma bakiturwa kwicwa, gufungwa no kumeneshwa mu gihugu barwaniye, uhita wibaza icyo barwaniraga kikakuyobera. Bamwe muri bo basubiza iki kibazo mu magambo yafatwaho ukuri: «twarwaniraga kwirukana ubutegetsi bw’abahutu bwari bwaraduhejeje hanze y’igihugu cyacu».

Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itatu, na none iyo ubabajije icyo barwaniraga, bamwe muri bo bagusubiza ko bibeshye. Ngo bakekaga ko nibirukana Habyarimana, bazatunga bagatunganirwa mu gihugu, none ngo aho guhabwa ubwo bwisanzure, babuhejwe mo n’umuntu umwe rukumbi, ubagenera gupfa no gukira.

Bamwe muri abo ni abarimo kurasirwa mu nkambi ya Kiziba. Ababarasaho ni abo ubutegetsi bw’inkotanyi bwatoje kwica kuva mu mwaka w’1995, bakinjira muri iyo nkambi. Bategetswe kwica ba se na ba nyina, inshuti n’abavandimwe, kandi barabikora. Uwabibategetse ni  mugenzi wabo bari bafatanyije mu kurwanya no kwirukana ubutegetsi bw’abahutu. Ngaho ahaturutse kwiheba no kwigaragambya ku mpunzi z’abanyekongo babaga mu nkambi ya Kiziba.

Bashobora kuzahindura byose

Ijoro ribara uwariraye. Aba bana b’abatutsi n’ababyeyi babo ni bo mu by’ukuri bashyize Kagame ku ntebe y’ubutegetsi. Kuba abagororeye kubarasa, kubafunga no kubakorera ibya mfurambi, bishobora guhindura byose. Uhindura byose ni uwakorewe ikibi, akakiyahuraho, atitaye ku ngaruka aho zaturuka hose. Abatutsi ni bo bazirukana ubutegetsi bwa bene wabo b’abatutsi, kuko ni na bo babushyizeho. Abahutu, bafite icyasha cy’uko ari bo baregwa génocide yakorewe abatutsi, si bo bazirukana Kagame ku butegetsi kuko baregwa ko ari bo bishe abatutsi.

Biranoroshye ko Kagame, aba bahutu bavuga ko bashaka kwirukana ku butegetsi, yerekana ko abo bantu ari ba bandi bamenyereye kwica, none ngo bakaba bashaka kugaruka ku butegetsi gutsemba abarokotse umupanga wabo. Amahanga, ashyiraho ubutegetsi mu Rwanda, yamaze kumira bunguri ko ari abahutu bonyine bishe abatutsi, bakanakora génocide y’abatutsi, ntashobora kwemera na rimwe gushyigikira ko abahutu bongera gufata ubutegetsi. Ababeshywa ko bazabashyigikira, ni ya mayeri y’abazungu yo kubikiza ngo babave mu zuba. Aba bazungu na bo bafite ipfunwe ko ubutegetsi bwa FPR buhora bubarega ko, aho gutabara abatutsi bicwaga muri 1994, bahise mo kwigendera, bakabagabiza imipanga y’interahamwe z’abahutu.

Icyo abahutu bakora kugira ngo bibohoze ingoyi bahuriyeho n’abatutsi, ni ugukorera mu kwaha kwabo, babyemera batabyemera, bakitora mo umu lideri w’umututsi bakamushyigikira, akazaba abagenera nibamara gufata igihugu, nk’uko byagenze kuri Pasteur Bizimungu, Kanyarengwe, Sendashonga, Lizinde n’abandi, bibeshyaga ko kwirukana Habyarimana ari wo muti w’ikibazo. Niba bidakozwe bityo, ni uko intambara turwana yo kwirukana Kagame izahora mu magambo gusa.

Iraswa ry’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba yagombye kuba imbarutso yo gutekereza no kwiga neza ishusho y’umuyobozi w’u Rwanda dufite ubungubu, hagashakirwa hamwe uburyo bwa nyabwo bwo kumurwanya, hapana ubw’ibigambo gusa. Abarimo kurira ay’ingona ngo yamaze izo mpunzi azica, nk’aho ari ubwa mbere yishe impunzi (Kibeho n’ahandi), bagombye guhita babona neza ko kuva yakwitwa we gahunda ye yabaye iyo kwica abo ari bo bose, baba abamubangamiye n’abashaka kuzura akaboze ko ngo ari bo bamufashije kugera ku butegetsi.

Ni uruhe ruhare rwa HCR mu kurengera impunzi?

Ubwo impunzi zo muri Kiziba zari zimaze kuraswa urufaya, hari abibajije uruhare rwa HCR mu kurinda izi mpunzi. Abibeshya kuri HCR ni na benshi kuko batigeze bamenya imikorere yayo. Abayibeshyeho barimo n’impunzi ubwazo zo muri Kiziba, zigaragambije zigana inzira y’ibiro bya HCR, aho gufata inzira yo gusubira iwabo muri Kongo. HCR ni ikigare cyashyizweho n’umuryango w’abibumbye, nk’uko uyu muryango ushyiraho andi mashami menshi yo guha akazi abashomeri bawo. Kwibeshya ko uyu muryango ugira icyo upfana n’impunzi, ni nka bya bindi ngo uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe!

Mu ugushyingo 1996, ubwo inkotanyi zasenyaga inkambi z’abanyarwanda muri Kongo zikanabica, HCR yarareberaga, kandi ntacyo yabikozeho. Impunzi z’abanyarwanda HCR inazibona ukundi kuko bamwe muri zo yanazisinyiye urupfu mu cyo yise «cessation clause»: gusubizwa mu Rwanda ngo kuko icyo zahungaga cyararangiye.

Izi videwo ziri mu nsi n’iyi nkuru, n’ikiganiro cy’imvo n’imvano cya BBC, birabaha ishusho y’uko ibintu byifashe kuva ku wa gatatu impunzi zitangiye kuraswa kugeza magingo aya, n’ubwo ibintu bigenda bihinduka isaha ku yindi, umunota ku wundi.

 

 

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email