Ibihe turimo: ”Abadive” bongeye gukura agahu ku nnyo!

21/02/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, habaye agashya. Ni agashya k’umuvugabutumwa, uturuka mu idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Nicolas Niyibikora ni ryo zina rye. Yitwaje imirongo itandukanye yo muri Bibiliya, yatangaje ko nta cyiza cyaturuka ku mugore, muri rusange. Iyi mvugo yakuruye urunturuntu n’uburakari mu miryango y’abagore bo mu Rwanda, ndetse abahagarariye iyo miryango bahuruza abanyamakuru ngo babandikire ko uyu mubwirizabutumwa yagombye gufatwa agafungwa.

Si imiryango y’abagore bo mu Rwanda yonyine yamwamaganye. Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye Transparency Rwanda, na we yabaye nk’usaba ko Niyibikora atabwa muri yombi, ubwo yavugaga ko ibyo Nicolas yavuze bimwibutsa ibiganiro bya radiyo RTLM. Ingabire yabaye nk’uworosoraga uwabyukaga, kuko Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission/Commission rwandaise des médias – RMC) ryahise ritumiza umunyamerika Gregory Brian Schoof washinze (fondateur) Radio Amazing Grace FM, yahitishije icyo kiganiro, kugira ngo na we yisobanure.

Ibisobanuro uyu mugabo yatanze, ni uko ngo ibyatangajwe, bifatwa nk’icyaha, atabyumvaga kuko ngo atumva ikinyarwanda, ko kandi nta muyobozi wa gahunda (programme) za radio afite wo gushungura ibivugirwa kuri iyo radiyo, mbere y’uko bihitishwa. Iki gisubizo kirasekeje kuko nta radiyo yagombye kwemererwa gutanga ibiganiro mu Rwanda itagira uwo muyobozi wa gahunda bita mu rurimi rw’igifaransa «chef de programme». Niba yari Cassien Ntamuhanga, nyuma yo gufungwa, akaba yaratorotse igihugu, yagombaga kuba yarasimbuwe.

Nyuma y’ibisobanuro by’uyu gashakabuhake, imyanzuro yafashwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenzura (RMC), riyobowe n’ikigorofani cya FPR (Cléophas Barore), yemeje ko iyo Radio ifungwa mu gihe cy’amezi atatu, ndetse n’uwayitangarijeho ibyavuzwe agasaba imbabazi abo ashobora kuba yarakomerekeje, bitarenze amasaha makumyabiri n’ane. Aho gusaba izo mbabazi, uregwa yahise mo kongera gukura agahu ku nnyo. Ni mu kiganiro, musabwe gutega amatwi, munsi y’iyi nkuru.

Nicolas Niyibikora agamije iki, yatumwe na nde, idini aturuka mo ko bamwe mu barikuriye bamwamaganye (Pasitoro Ezira Mpyisi), abandi bakamushyigikira, ukuri ni ukuhe? Abasabwe kumufunga se bo, basanze nta cyaha yakoze, cyangwa na bo basanze yarabavugiye ibintu, bahita mo kumurinda?

Mu nkuru ibanziriza iyi twise Bahisemo kwivumbura ku butegetsi babinyujije muri Bibiliya! (Kanda ho uyifungure wongere uyisome), umwanditsi wayo yerekanye ko Nicolas Niyibikora atapfuye guhuragura ibigambo gusa. Amakuru afite gihamya, ni uko Niyibikora yatumwe n’igice kimwe cy’idini aturuka mo, kuko abayobozi bacyo basanze batagomba guceceka ibibazo bibera mu Rwanda muri iki gihe, ibibazo bisa n’ibirukururira akaga.

Uyu mwanditsi yanashyizeho ake, yerekana ko ibyo Niyibikora yatangaje byari bifite ishingiro kuko ubutegetsi bwa FPR, aho kubaka ibikorwa by’amajyambere, ahubwo bwateje imbere ibikorwa by’uburaya. Urugero yatanze ni uruhuri rw’amaradiyo ari mu gihugu, ahitisha ibiganiro by’urukozasoni, ibiganiro by’ubusambanyi byumvwa n’abanyarwanda bose, barimo n’abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mwanditsi yanagaragaje akandare gasigaye muri bamwe mu banyarwandakazi, bava ku kazi, aho guhitira mu mago yabo, ahubwo bakaboneza iy’amahoteri guhiga yo abagabo. Icyo atavuze ni uko wenda aba bagore babiterwa n’imishahara mito idashobora kubatunga n’imiryango yabo ngo ukwezi gushire: amashuri y’abana asigaye akosha, ubuzima buhenze mu gihugu kurusha ubw’i Dakar ho muri Senegal, irari, n’ibindi bibazo bikomereye sosiyete nyarwanda muri iki gihe.

«Hakenewe umugore mwiza nka Debura urokora igihugu cyose», Niyibikora

Tugarutse ku nkuru nyamukuru, iyo ukurikiranye ikiganiro uyu muvugabutumwa yongeye gushyira ahagaragara, ushaka kucyumva neza, agikura mo ubutumwa bukomeye. Mu kiganiro cya mbere Niyibikora yikomye umugore w’umusazi, w’umukozi wa shitani nka Yezeberi. Mu kiganiro cye gishya, noneho ati «hakenewe umugore mwiza nka Esteri, Tabita na Debura, warokora igihugu cyose». Ni nde Yezeberi, umaze kuroha igihugu cy’i «Kanani» mu kaga, ni nde Esteri, Tabita na Debura, bahamagarirwa noneho kurokora igihugu cy’i «Kanani»?

Imana ijya kurimbura Sodoma na Gomora, abari bayituye bari abanyamurengwe bakabije. Bari bameze nka ba nyamucye bo mu Rwanda rw’ubu. Muri Sodoma na Gomora bakoraga ibyaha birakaza Imana, bagakabya. Barongoraga n’ahatarongorwa, kugeza n’ahasohoka imyanda. Barongoraga nta bushake bwo kurongora bafite; barongoraga gusa kuko byari umuhango wo kurongora. Barongoraga abana, bakanarongorana ubwabo, bataretse na bashiki babo. Ngibyo ibyarakaje Imana ubwo yasenyaga icyo gihugu cy’amahano, inakirukana mo abari bagituye bose. Ubu ni igihugu cyavumwe, kitagendwa, kidatuwe. Twizere ko, mu biganiro bye, uyu muvugabutumwa atari nka byo ari mo guca mo amarenga k’Urwanda, nubwo asa n’ubyemeza.

«Ni nde ugusunika, ni nde witwaje ibi, ni nde ubiri inyuma; uragira ngo two kuvuga ukuri», Niyibikora

Mu kwibaza ibi bibazo byo hejuru bigize ibisa n’icyaha aregwa, aho kubisabira imbabazi nk’uko yabisabwe, Niyibikora yahisemo gushimangira ibyo yari yahitishije mu kiganiro cy’ubushize, ndetse yifatira ku gahanga ya mashyirahamwe y’abagore, ashaka kumucisha umutwe. Abinyujije muri ya marenga ya kidive no mu mirongo ya Bibiliya, Nicolas arasa n’ushyira ahagaragara ishusho ry’abayobozi b’u Rwanda rw’iki gihe, birengagiza ibibazo bikomeye by’imfubyi n’abapfakazi, abapfakazi batagira ubwishingizi bita za «mutuelles» mu byo kwivuza, nyamara abiyita abayobozi babo biyubakira amagorofa n’amahoteri, ya mahoteri akorerwa mo bya byaha bya mwene muntu, wa mwuzukuru wa sekibi.

Niyibikora arasa n’ushimangira akariho, kugirango haboneke icyaha nyir’izina: «amatorero arasarura amaturo buri munsi, nyamara ntawe ubazwa icyo akoreshwa; ngo abagore bo mu gihugu barasebejwe, nyamara abavuga ibyo ntibatanga inama y’icyakorwa; Leta ntimurika ibikorwa yagezeho, ni impumyi ziyobora izindi mpumyi; iyo babuze uko bakwikiza, barakwica, cyangwa bagatanga uburozi; on ne peut pas empêcher ibisakuza, gusakuza. Tuzakomeza kubyamagana, et la caravanne passe. Hakenewe umugore urokora igihugu cyose; turashaka Tabita, umugore mwiza, wafashaga imfubyi n’abapfakazi».

Aya magambo y’uyu mubwirizabutumwa arakomeye ku bazi gusoma, kumva no gusesengura inyandiko n’amajwi. Ni amagambo akora intare mu bwanwa. Ni amagambo y’icyihebe cyo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda. Ni amagambo n’ubundi yakunze kuvugwa n’abandi bakozi b’Imana ba nyabo. Ni amagambo yavuzwe na Kizito Mihito mu ndirimbo ye IGISOBANURO CY’URUPFU by Kizito Mihigo, (ubishoboye kanda ho uyifungure uyumve) nyuma amubyarira amazi nk’ibisusa. Ni amagambo yavuzwe n’Intwarane za Mariya, rutabikangwa ategeka ko zifungirwa mu mva zidapfundikiye. Ni amagambo umupfakazi wa nyakwigendera Assinapol Rwigara (Adeline Rwigara) yagiye yatura akavuga adategwa kandi azamuye Bibiliya ye yera, kuva uyu muherwe Assinapol Rwigara wateye inkunga cyane FPR-Inkotanyi yamuhitana. Aya magambo y’uyu muvugabutumwa Niyibikora Nicolas, yabaye intero n’inyikirizo ya Adeline Rwigara kuva FPR yahitana Assinapol Rwigara kugeza ubwo umuryango w’uyu muherwe wose ubuzwa amajyo n’amahwemo, kugeza n’ubwo umupfakazi wa nyakwigendera (Adeline Rwigara)  n’umukobwa we Diane bafatiwe icyemezo n’inkiko cyo gufungwa. Aya magambo ni imvugo n’inyikirizo abahinzi b’ibirayi b’i Musanze n’abaturage b’i Nyaruguru bavanywa mu masambu yabo ya «Gakondo» na «kamezamiryango» bavugira ku karubanda «bavuza iya Gahogo», ariko Leta ya FPR-Inkotanyi ikavunira ibiti mu matwi. Aya magambo ni impanuro n’impinga y’aho Urwanda ubu ruhagamye ku kukingo w’imanga. Birabe ibyuya, ntibibe amaraso kwa Niyibikora. Ikiganiro cye cya kabiri, nimuragikurikirane aha mu nsi:

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email