08/06/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Nyuma y’igice cya mbere (fungura hano ucyumve niba waracikanwe: «Nazaga mu Rwanda uko nshaka nitwa “Umusomaliya” nkazengeruka mu gihugu hose ntankomyi, nkarara n’ibukuru», Karuranga JMV, intasi ya Uganda) n’icya kabiri (fungura hano ucyumve niba waracikanwe: Mu ndorerwamo ya ”Opozisiyo”nyarwanda:Kwigobotora byanze bikunze FPR-Inkotanyi, Guharanira kwicara ku ntebe yo mu Urugwiro gusa, Gushakisha inzira y’amahoro, ubumwe n’ineza by’abanyarwanda!), Karuranga JMV wari intasi muri Uganda k’ubwa Idi Amin Dada akaba n’umwe mu batafashije impunzi z’abanyarwanda mu kurwanirira Yoweri Museveni yaganiriye n’«Ukuri k’Ukuri», muri iki gice cya gatatu ari nacyo cyanyuma, ubu noneho araduhishurira uburyo FPR-Inkotanyi zari mu mujyi wa Kigali zari zifitanye isiri na bamwe mu basirikari bakuru b’ingabo za Habyarimana (officiers supérieurs des forces armées rwandaises, FAR).