Ibihe bya nyuma bya Aimable Karasira: Ifuni cyangwa Mageragere!

©Photo : Réseaux sociaux. Karasira Aimable, umwalimu, umuhanzi n'umusesenguzi.

08/08/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Yitwa Aimable Karasira Uzaramba. Ni ingaragu. Yanze kurongora atari uko yabuze ibirongoranwa. Yemwe ntiyanabuze inkwano, kuko aratunze. Si umutindi nyakujya washyirwa muri cya cyiciro cy’abahanya. Oya. Yari afite umushahara wa buri kwezi, mbere y’uko abamotsi b’ingoma yica bawuhagarika. Yahembwaga neza kuko yigishaga ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ikimutera kudashaka ngo ni uko nta gihugu afite yagombye gushakira mo umugeni, cyane cyane w’umunyarwandakazi. U Rwanda rw’inkotanyi ngo nta cyizere cy’ahazaza arubona mo, ku buryo ngo yarushakira mo, akanarubyarira mo hungu na kobwa.

Ubu nandika iyi nkuru, izo nkotanyi zimugeze ku buce. Zirashaka kwimena inda, nk’uko zabigenje kuri Rwigara, Gasakure, Rwisereka, Kizito, n’abandi b’igihe kitazwi.

Aba bene Gahini ntibashaka ko Karasira ashyira ku karubanda ubugome bwabo. Interahamwe mputu zatsembye bamwe mu be, zisagurira interahamwe ntutsi, ziri ku butegetsi bwo mu Rwanda rw’uyu munsi.

Aka gahinda yatewe n’aba bicanyi b’impande zombi, Aimable Karasira arasabwa kugaceceka, atabikora agashyingurwa mu mva idapfundikiye ya Mageragere. Bitaba ibyo, akanyuzwa iy’i busamo, aho abandi ”banzi b’igihugu” nka we, banyuzwa: ifuni.

Aimable Karasira yaba azaceceka kugirango arebe ko yasimbuka izi nkiramende? Yaba se azahebera urwaje interahamwe za none, zigize intore, zikamutera ibisongo?

Burya gukeka ngo ni cyo cyaha. Reka ahubwo twifuze, tunasabire uyu mugabo Roho Mutagatifu kumusenderezaho inema ze.

Nakwifuje ko abatutsi nka we baba benshi mu gihugu, kuko ni bo bazakora revolisiyo ya rubanda, bityo abazimu tukarira ku munyagasani.

Nyamara ntacyo byamara, kuko nta revolisiyo irimo kwikunda, revolisiyo yo gutanga ibitambo Imana itigize idusaba.

Aimable Karasira arimo kuraga

Nyuma y’uko umukoresha we muri Kaminuza y’u Rwanda, amwandikiye ibaruwa yo kwisobanura ku birego bidafite ishingiro, birimo nka twitter ya Edouard Bamporiki, aho uyu yamusabiraga kwirukanwa muri Kaminuza (université), ngo kubera ko udashaka kurera abe, atarerera n’u Rwanda, Aimable Karasira na we agasubiza uyu muyobozi ko «uwacukuye imisarane atatinya no gucukurira imva abazima», uyu mwalimu wa Kaminuza, n’ubwo wenda yari yafashe iki kibazo nk’aho cyoroshye, yaje gusanga gifite ubukana, ku buryo gishobora no kumucisha umutwe cyangwa kigatuma yasazira mu magereza y’inkotanyi.

Uku gutinya urupfu cyangwa gufungwa bikaba byaratumye ahahamuka birenze uko yari asanzwe, ku buryo nta gushidikanya ko ibyo arimo gutangaza mu binyamakuru bitandukanye bisa neza no kuraga cyangwa gusezera ku bamukundaga kubera ibiganiro bye yahitishaga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Amagambo ya Aimable Karasira yumvikana mo imvugo zikakaye, zirega abasirikare b’inkotanyi ibyaha bakoreye umuryango we; izo mvugo zikaba zirimo iby’abantu benshi batinya kuvuga bakiri mu gihugu, nk’uko abasirikari b’inkotanyi, ubwo bendaga gufata ubutegetsi na nyuma yaho, batsembye abahutu ndetse n’abatutsi bari barasigaye mu gihugu, aho kubakiza, nk’uko aba babikekaga, cyane cyane ababarizwaga mu bwoko bw’abatutsi.

Kuba Karasira Aimable atinyuka kuvuga ayo magambo, ni nko guteza ubwega ko aramutse yishwe, atagombye kugenda nka mugenzi we Kizito Mihito, wishwe urw’agashinyaguro, mbere y’uko atangaza ku mugaragaro ibibazo yari afitanye n’inzego z’ubutegetsi.

Aya magambo akakaye ya Aimable Karasira ubu akaba yanamaze gufata indi ntera mu myumvire y’abamutega amatwi bo mu bwoko butandukanye. Muri aba hari abavuga ko Karasira atagombye kuvugira mu gihugu ariya magambo kuko ngo arimo kwicukurira urwobo, abandi bakemeza ko ari byiza ko ayavuga kubera ko ngo ashobora gufasha abandi benshi, bafite ibibazo nk’ibyo yanyuzemo, ariko bakaba barapfukiranywe n’ubwoba, baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu budashaka ko hagira utobora ngo avuge cyangwa yamagane ibibi inkotanyi zagiye zikorera abo bantu, dore ko ubutegetsi bwazo butigeze bwunamura icumu kuva bwakwigarurira u Rwanda mu myaka 26 yose  ishize.

Urundi ruhande rukaba rwemeza ko Aimable Karasira ashobora kuba abaye igitambo cya bamwe mu moko yombi yahekuwe n’inkotanyi, ndetse akanivuga imyato y’uko abamwiyumvamo bose bagombye kuzajya bagira itariki bahuriraho yo kumwibuka, byaba na ngombwa akitwa Ndabaga mushya w’u Rwanda.    

 ”Rwanda wikwica abahanzi”, Byumvuhore

Abahanzi burya ni intumwa za rubanda. Ni ba bandi batinyuka kuvugira mu marenga ibyo rubanda ibona, itekereza, ariko idafite aho ivugira. Abahanzi si abacuranzi gusa. Aba barimo abanyabugeni, abanyamakuru, abakina amakinamico, ababyinnyi, abasizi, n’abandi bimakaza umuco nyarwanda.

Aba bose, iyo inganzo yabo itaganisha mu kubyinira ubutegetsi, bangwa uko bakabaye. Igitangaje ni uko nta n’icyo baba batwaye bene ubwo butegetsi. Ntibagira imitungo cyangwa amasasu yo kuburashisha; muri make ntibaba bitwaje intwaro zo kubuhirika. Intwaro yabo ni imwe rukumbi: ni ikaramu y’igiti cyangwa iya wino bandikisha, bahimba imivugo cyangwa inyandiko nk’iyi. Iyo karamu ni na yo Karasira, Samputu, Byumvuhore, Kizito, Masabo, n’abandi, bakoresha mu nganzo zabo, nyamara uyu munsi ubutegetsi bw’u Rwanda burimo kubahigisha uruhindu ngo bubatsembe.

Aha rero nkibaza nti kuki ubutegetsi, buba bufite inzego zikomeye, zirimo igisirikare, igipolisi, ubutegetsi bufite amadege n’ibifaru bihanura indege, bwatinya izi ngorwa?

Gutinya ibyo Karasira atangaza ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye ahitisha mu binyamamakuru bitandukanye, nta kibi nigeze mbyumva mo, cyamucisha ijosi cyangwa cyatuma arangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza z’inkotanyi. Icyo mbibona mo ni urugomo rugirirwa buri wese utinyutse gushyira ahagaragara ukuri kw’ibibera mu gihugu no gucecekesha uwo ari we wese watinyuka gushyira hanze uko kuri.

Nkaba mbona ko ihohoterwa ririmo gukorerwa Aimable Karasira uyu munsi rikwiye guhagarara, cyane cyane ko n’abamuhohotera barimo kwitesha agaciro.

Nta mpamvu yo kwibasira umuntu utagira intwaro, wa muntu uvuga akababaro ke yatewe n’ibihe bibi u Rwanda rwanyuze mo mu myaka yashize. Abamuhohotera uyu munsi, nsanga ahubwo bari bakwiye kumwegera, bakaganira, byaba na ngombwa bakamusaba imbabazi ku byamubayeho, ariko bakazisaba n’abandi bahuye n’ibibazo bisa n’ibyo avuga muri iki gihe.

Abamuhohotera bagize ubwo butwari, byakoroshya uburakari bwa benshi cyangwa bake bari bafitiye ubutegetsi bw’inkotanyi bw’uyu munsi. Ni na yo nzira nyakuri yo kwiyunga n’ubutegetsi, kurusha kwihimura cyangwa kwica uwo ari we wese unyotewe no gushyira ahagaragara ukuri kw’ibyabaye.

Kimwe n’abandi bacikacumu babuze ababo muri génocide yo muri 1994, n’abahutu biciwe n’inkotanyi mu rwego rwo kwihorera, aba bose bagombye guhabwa urubuga bavugira mo, ntibahore babebera nk’aho hari icyaha bakoreye ubutegetsi bwabiciye ababo.

Fungura iki kiganiro wumve ibigikubiye mo twahereye ho duha iyi nyandiko yacu umutwe ugira uti: Ibihe bya nyuma bya Aimable Karasira: Ifuni cyangwa Mageragere!

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email