25/08/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Itsinda ry’abantu 37 bavuga ko ari «abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda» banditse ibaruwa batabaza umukuru wa Kliziya Gatolika, Papa Fransisiko, n’amahanga bavuga ko FPR-Inkotanyi, iyoboye igihugu ubu, yica umusubizo abatutsi barokotse.
Muri iki gice cya mbere turaganira na Bamara Prosper – umwe mu bashyize umukono kuri iyo nyandiko – atubwire niba bumva aribo bonyine bibasiwe kurusha abandi banyarwanda n’ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi; turanifashisha kandi Joseph Matata, impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bamwe muri aba bacikacumu babatutsi kenshi na kenshi bagiye batera amabuye bamwamaganira kure igihe yabatabarizaga batangiwe kwibasirwa, bavuga ko aharabika «umucunguzi na Malayika murinzi wabo, FPR-Inkotanyi»!