Ibihe turimo: «Kuko twakorewe urwango, ni twebwe tuzaba abahamya b’urukundo», Kizito Mihigo!

©Photo/AJRE: Amiel Nkuliza

28/08/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Kizito Mihigo yari umusore w’umuhanzi w’umunyarwanda, w’umuhanga, ufite inganzo y’akataraboneka. Yari umwana w’umututsi utavangiye, ariko warenze ubugoryi bw’amoko, bamwe tugenderaho uyu munsi.

Yababariye abahutu, bishe ise umubyara (Augustin Buguzi), yigisha urukundo no gusaba imbabazi ku bandi bahutu bishe bagenzi babo b’abatutsi. Ibi yabikoze mu gihugu hose, mu mashuri, mu magereza, no mu biterane bitandukanye. Uyu mutagatifu yahimbye indirimbo nyinshi za Liturujiya, izimakaza ubumwe n’ubwiyunge, n’izihamagarira rubanda y’abahutu n’abatutsi gusana imitima, yakomeretse mu myaka 26 ishize.

Ubutegetsi bw’inkotanyi bw’uyu munsi, iyi njyana ya Kizito Mihigo ntibwigeze buyiyumva mo, kuko itari iyabwo na busa. Kutayiyumva mo si ikindi: ni uko ababugize basabitswe n’urwango, urwango rushingiye ku moko badaturuka mo. Urwango rw’abahutu, uko bakabaye, bavuga ko bose, n’iyonka, ari ibiterahamwe, ngo byishe abatutsi.

Ubu butegetsi butaraza, abanyarwanda b’amoko yose: abahutu, abatwa n’abatutsi, babanaga mu mahoro, kuko bari bahuje umuco umwe. Basangiraga byose: akabisi n’agahiye, basangiraga ku gikatsi kimwe, barasukiranaga, baratabaranaga, bahanaga inka n’abageni. Baryamaga kimwe, bagasangira ku ntango imwe, bakarongora kimwe, bakanaca imyeyo kimwe.

Kidobya wabavangiye ni umwe rukumbi. Ni «ka kamasa kazivuka mo», kaba kagamije kuzimara, uko zakabaye.

Izo nka n’intama z’Imana, ni twebwe, ni abanyarwanda baranzwe n’umuco mwiza, umuco w’ubupfura, umuco wo gukundana, umuco wo gusabana, umuco wo guhana abageni, tukabyara hungu na kobwa, tutitaye ku manjwe y’imbuto z’amoko, mwene Kamasa yatubibye mo.

Uyu Gahini, amatwi ansumira ni uko ngo yamaze gupfa cyera. Imiswa n’inzukira ngo byatangiye gukora akazi kabyo. Ntakigarutse ku butegetsi, ntazanazuka, n’ubwo Ivanjiri Ntagatifu idutoza kwemera izuka ry’abapfuye!

Paul Kagame amaze amezi atandatu ataboneka mu gihugu. Aheruka umwuka w’abazima ku wa 16 gashyantare 2020. Byari nyuma y’umunsi umwe gusa, akimara gutanga itegeko ryo kwica urw’agashinyaguro Mutagatifu wacu, Kizito Mihigo.

Amakuru aturuka ahantu hizewe ni uko Gatindi yamaze kwinaga, gufunga amakofe. Aya makuru ntaturuka gusa ku wayakwirakwije ku isi no ku mbuga nkoranyambaga. Ni amakuru aturuka ahantu hizewe, hafi y’ingoma yica. Byumvikane neza ko aya makuru nahawe ari jye mwimerere wayo. Ntareba ikinyamakuru UMUNYAMAKURU, kiyatangaje uyu munsi.

Padiri Thomas Nahimana, na we uri mu bayashyize ahagaragara, si umupfumu, ahubwo ni umuhanuzi. Akimara kuyatangaza, n’ubwo benshi bamuhaye urw’amenyo, twari tuyazi, ariko ku bindeba nari ntegereje ko atangazwa na bene yo; ni ukuvuga abo areba mbere y’abandi.

Aba mvuga ni umuryango wa Kagame, umugore n’abana. Uyu muryango ntiwigeze unyomoza amakuru ya Padiri Nahimana, ahubwo wihutiye gukoresha ibinyamakuru biri mu kwaha kw’ubutegetsi, ibi bisa n’ibyemeza ko Gahini ntaho yagiye.

Abenshi bemezaga ko ngo yatinye corona virusi, akaba yifungiye iwe mu ndaki, ibi nkaba ntabyemera, kuko uko nzi Paul Kagame abasirikare be ntibafata abagore ku ngufu iyo muri za Bannyahe, ngo yo kubarasira ku karubanda. Abantu nka Aimable Karasira, umaze iminsi atangaza amagambo akarishye mu bitangazamakuru, Kagame aramutse akiriho, sinkeka ko aba ataramuciye umutwe cyangwa ngo abe ari mu bitaro by’i Ndera nka Barafinda, cyangwa muri gereza nkuru ya Mageragere.

Ikindi ni uko Kagame azwi nk’umuntu utajya agira ibyo atinya. Ibiza nk’ibi, byitiriwe Coronavirusi, si byo byamuheza mu ndaki. Mwene Gahini rero yarapfuye, apfa avumwe na Kizito Mihigo, ndetse n’abanyarwanda bose, abatwa, abahutu n’abatutsi, yahekuye. Sekibi yakoreye, amwakire mu bayo.

Intandaro ni rwa rwango

Paul Kagame n’agatsiko ke, nta kindi bubatse mu Rwanda, uretse urwango rushingiye ku moko. Ni rwa rwango kimeza rwo kwa bene Kabare, Kanjogera na Kigenza. Aba ni ba batutsi banga abahutu urunuka. Ni ba batutsi barerewe mu rwango, bakurana na rwo; ni ba batutsi bangaga abaja n’abacakara babo. Ni ba bagaragu ba Karinga, bamenyereye kumanika ibishahu n’ibinyita by’abagaragu babo kuri Karinga.

Icyaranze uyu mwuzukuru wa Karinga ni uguhatira abahutu, aho bava bakagera, kwemera ibyaha batakoze, batabikora, bagacirwa i Shyanga, bakicwa cyangwa bagacumbikirwa mu magereza, ubu aruta ibitaro n’amashuri.

Kuva Paul Kagame yafata ubutegetsi, abukesheje ubwicanyi yateje mu gihugu, yubatse amateka ashingiye ku bugome, ku nzika no ku rwango karande. Yateranyije abatutsi, abatwa n’abahutu, kandi aba barabanaga mu mudendezo. Aba bose bari basangiye gupfa no gukira, ubukene n’ubukire. Barasabanaga (harmonie), bakabana neza, nta wishisha undi (cohabitation pacifique). Aba ntibigishoboka ko babana mu bwisanzure, ntibashobora gukundana, ahubwo bahora bacungana, bikekana urwango rutariho.

Kubana no gushyingiranwa, muri iyi minsi, byo ni ibindi. Ubitinyutse muri aya moko, aba ruvumwa, ruvumwa mu miryango aturuka mo y’abahutu, abatwa n’abatutsi. Aba bo bagera kure, bakavuga ko urongoye umuhutukazi ngo aba yaranduye icyaha, kidashobora no kubabarirwa na padiri mu ntebe ya Penetensiya.

Ababitinyutse, batitaye kuri iyo myumvire iciriritse, bahatirwa kubishinguka mo, bitaba ibyo bakazubakira ku nyungu runaka, cyangwa ku musenyi. Ibyo ubibwirwa n’uko muri ayo moko abana mu nzu imwe, ntawe usuhuza undi uko bikwiye, nta we ubaza undi uko yiriwe, cyangwa uko yaramutse.

Ibyo na none ubibwirwa n’uko ntawe ubaza mugenzi we gahunda y’ejo n’ejobundi. Ubibwirwa n’uko ntawe ubaza mugenzi we uko abana babyaranye bazabaho ejo, uko baziga n’aho baziga, kugira ngo bazibesheho, ababyeyi babo batakiriho. Ngibyo ibyo Gatindi yabibye mu moko yacu, mu muco wacu, warangwaga n’urugwiro n’ubusabane.

Uyu Gasongo yanatuzanye mo umuco wo kunena no kwinena ubwacu, gukunda twipfusha ubusa, twinempfaguza. Izo nkundo, zakundanye zibishaka, hari n’igihe zitera amagi, zigahatirwa kuyajugunya muri Nyabarongo.

Umuhungu wa Bicakungeri w’umuhutu, wayoboraga Caisse Hypothécaire y’u Rwanda, yacuditse n’umukobwa wa Rutabayiru, umututsi wari wungirije Meya w’umugi wa Kigali.

Aba bana bombi bakundanye urwo gupfa, kugeza bateranye n’amada. Rutabayiru yaje kubimenya, ategeka umukobwa we gukuramo iyo nda y’umuhutu, umwana aramutsembera. Icyakurikiyeho ni uko Rutabayiru yashakishije uburyo bwose kugirango uwo musore yicwe. We na fianse we, babonye bikomeye, bahungira muri Uganda. Iyo dosiye nayikozeho ubwo nateraga ibiraka muri Amnesty International i Kampala. Si jye gusa uzi iyo dosiye, kuko n’ikinyamakuru Umuseso cyayanditseho ku buryo buhagije.

Indi nkuru isa n’iyi, ni iyo mu myaka itatu ishize. Umuyobozi (ntashaka kuvuga izina), uzwi cyane mu butegetsi bwa FPR, umukobwa we yakundanye n’umusore biganaga muri kaminuza y’u Rwanda, biyemeza kurushinga. Umusore yagize ubwoba kuko yari umwana w’umuhutu, utagize aho ahuriye n’abakabye ubutegetsi bwa FPR. Umukobwa yaramutinyuye, amwereka iwabo, nyina abatera utwatsi, ndetse asaba umukobwa we ko atazamugarurira uwo muhutu mu rugo.

Ise w’umukobwa, kuko yari umututsi wakuriye mu Rwanda, wanaminuje muri université y’u Rwanda ya mbere y’intambara, yihereranye abo bana bombi, ababaza koko niba bakundana, bakaba banifuza kubana. Barabimwemereye. Ise yiyemeje kubashyingira, ariko ubwo bukwe bwabuze ababutaha. Ngayo amateka Gahini yatwigishije.

Uwo muco w’urukundo, wari kimeza yacu, ubu tugiye kuwusubirana, kuko uwawutuvukije, yagiye nka za nyoni, nka Nyomberi.

Ku ngoma zabanjirije iyingiyi y’abagome ya FPR-Inkotanyi, ntawigeze atubuza gukunda cyangwa gushyingiranwa n’abo dushaka, twihitiye mo. Uyu munsi twaciwe mo ibice na mwene Kasha, kugira ngo abone imbaraga zo kutuyobora, buhumyi (diviser pour régner).

Yatubibye mo imbuto y’abanena n’abinena. Yaduteye ubwoba bwo kwiyibagiza indangakamere yacu: abahutu, abatwa n’abatutsi.

Uretse n’ayo moko yamamaye mu mitwe yacu, twari tunahuriye ku yandi moko yacu ya gihanga, atari agize aho ahuriye n’ayo moko ya kabutindi. Twese twari abanyarwanda bagizwe n’abega, abasinga, abasindi, abanyiginya, abazigaba, abatsobe, abacyaba, abungura, abakono, abannyori, abanyakarama, n’abandi.

Ayo moko, ari na yo yari gakondo yacu, ni yo yavutse mo abahutu, abatwa n’abatutsi. Abaciriritse b’uyu munsi barayitwaza cyangwa bakayiyitirira, bashingiye ku ngoma yimye, yaba iy’abahutu cyangwa iy’abatutsi. Ibi nkaba mbyita kwihutura no kwitutsura.

Barongera bakayitwaza iyo bashaka kunena bagenzi babo, baturuka mu moko badashaka, kandi mu by’ukuri na bo baba batazi amoko yabo ya nyayo. Abanyarwanda bavanze amaraso ku buryo kumenya neza umuhutu, umutwa n’umutsi, bigoye. Abenshi tubipimira ku mazuru, ku ndeshyo, ku myitwarire, nyamara twese dusangiye uwo muco ushingiye ku bupfura bwacu.

Bikomera na none iyo hari abiyemeje kwikundanira, batitaye kuri ayo manjwe. Ababifite mo inyungu bahita bahaguruka, bagasara, bagasizora, nk’aho abo bana bombi hari ikosa baba barakoze, ubwo biyemezaga kugwiza urugwiro mu rukundo rwabo. Ese mama aba bombi hari icyaha baba bakoze, cyagombye kubacisha umutwe no guturaga amagi bateye, bakayihindura mo amahuri?

Ibi bibazo dusangiye twese muri aya moko, jyewe mbibona mo imyumvire iciriritse (petitesse d’esprit). Ni ibibazo bidafite aho bituganisha, ni ibibazo bishingiye ku mitekerereze yacu, ariko cyane cyane ishingiye ku moko Gahini w’uyu munsi yadutwerereye, cyangwa twiyitirira ubwacu, kugira ngo tube ba Nkezuwimye.

Abo tunena, tukinena, twaturukaga ku musozi umwe, twahanaga amazi, tugashyingirana, tukagabirana, tukanywana, tugahana igihango cyo kutazahemukirana. Ibyo nabibonye iwacu, kandi nabibonye mo umuco mwiza rwose.

Ibyo byiza byaturanze, uyu munsi ntibikibaho, n’ubitinyutse, abagendera ku moko, bamuca amazi, bakamucira i Shyanga, nk’uko byagendekeye bene Bicakungeri na Rutabayiru.

Mwene Gahini, watubibye mo iyo mbuto mbi, ubu ntakiriho, n’iyo yaba ariho, ararira ku mpembyi, arimo sonde, arinera, arata ibitabapfu n’inkonda, kuva yakwica Kizito, kugeza uyu munsi. Ndongera kumvisha abasomyi ko ibi mvuga bitareba iki kinyamakuru (L’article n’engage que son auteur).

Si Kizito gusa wateye umwaku uyu Sekibi, ahubwo yawutewe n’imbaga nyarwanda yahemukiye, yabibye mo inzangano zishingiye ku moko.

Akirimo umwuka w’abazima, yarishe araruha, akora mu nkaba, ariyongeza, amanika Karinga, abamba n’ingoma yayo.

Ni Gahanga kabi, gateramwaku mu banyarwanda. Ni Gasongo kakunguriye rubanda, kabibye inzika muri bene muntu, mu mfura z’i Rwanda, bene Rwanda. Uyu Kasha nta kindi akwiye, uretse urwo apfuye, kuko na rwo si ruto.

Igikurikira urupfu rwe ni iki?

Ni akaga cyangwa amahoro Bikiramariya w’i Kibeho, yahanuye. Intwarane za Mariya zamusabye kwegura, arasara, arasizora.

Yahisemo kuzifunga uko zakabaye, nyamara zisohoka mu mva zemye nka Yezu Kristu.

Urupfu rwe ni inkunguzi y’amateka. Imana dusenga ntiyakwemera ko dusubira mu kaga yaduteje, yateje u Rwanda.

Akiriho yasize avuze ko u Rwanda azarusiga uko yarusanze, mu kaga yaruteje. Ntibigishobotse kuko Imana ikunda u Rwanda, ikanakunda bene u Rwanda.

Agatsiko yasize yubatse mo urwango, ubu kabuze ayo gacira n’ayo kamira. Kayobewe niba kagomba kumusimbuza Nyiramongi, Cyomoro, Ingabire cyangwa Kigenza.

Ni agatsiko kari mu mayira abiri. Itegekonshinga kishyiriyeho, katangiye kuribona mo ukwibeshya. Ni agatsiko katekerezaga ko nigashyiraho umukwe wa Sindikubwabo, bizoroha kumusimbura.

Uyu na we, kubera ko yariye ingoma zose, azi neza icyanga cy’ubutegetsi bw’ingoma ibajwe. Kumukorera «coup d’Etat», ndavuga kumuhirika, ntibigikunze. Ba Gashakabuhake ni we bashaka, kugeza inzibacyuha y’iminsi 90 irangiye, hakabaho amatora. Dr Iyamuremye, n’iyo agatsiko kamufunga cyangwa kakamwica, itegeko nshinga rigena undi umusimbura. Iri tegeko rivuga ko bigenze bityo, asimburwa n’uhagarariye inteko ishinga amategeko.

Uyu mugore aramutse na we afunzwe cyangwa akicwa, hari undi muteruzi w’ibibindi wamusimbura. Dr Ngirente arahari, ntaho yagiye.

Kwica, cyangwa gufunga aba bose, ntibyashoboka, kuko Gashakabuhake, uhaka ubutegetsi bwo mu Rwanda kuva bwabaho, akanuye amaso.

Nyamara ibyo mvuga, bishobora kuba ari amagambo. Agatsiko ntigakangwa n’ibi byose, kuko kagizwe n’ibikuke, ibyihebe.

Mu myumvire nakunze kukumvana, ni uko ngo nta muhutu uzongera gutegeka u Rwanda. Nta n’amatora ngo gakeneye, kuko kazi neza ko nyamucye itajya iyatsinda.

Icyo kakora ngo ni uguhimba ko Kagame yataye akazi, atakiboneka, bityo ngo bikaba nta kindi akwiye, uretse guhirikwa ku butegetsi ku ngufu (coup d’Etat). Iri kinamico ntawe ukwiye kuricira inyeri, kuko rirashoboka cyane. Agatsiko ntigashaka gutangaza ku mugaragaro ko uwakubatse yitabye Sekibi.

Aka gatsiko gashobora no kugongesha imodoka umuzimu we. Nyamara kandi iri kosa ryo kumugongesha imodoka itariho cyangwa kumukorera iyo ”coup d’Etat”, karikoze, ryakabyarira amazi nk’ibisusa. Ni ikosa ryatuma ubutegetsi kubatse, ibyo kibye rubanda, byose bigaca mu myanya y’intoki. Ni nde wari uzi ko ubutegetsi bw’abakiga bwagenda nka za hene, aho n’abari babugize, bakiriho, ubu bagenda bububa, kugirango hatagira n’ubamenya?

Urupfu rwa Paul Kagame rutangajwe ku mugaragaro, rushobora guteza akaga igihugu cyose n’imbibi zacyo. Abanyekongo babyukira mu mihanda, ndetse bakambuka umupaka w’u Rwanda, kuharira intsinzi. Abarundi, bari biteguye kumesa Gatindi, na bo bakwambuka Akanyaru ku bwinshi, bakajya kwirongorera biriya bizungerezi, byiyanitse ku gasozi, mu rwego rwo kwishakira imirimo. Ibihugu bya Tanzaniya na Uganda, byari bitegereje ifirimbi ya nyuma yo gutera, byahita na byo bifungura imipaka, ababituye bakambukira rimwe guceza, gusahura no kurya ibyana.

Ngako akajagari agatsiko gatinya, karamutse gatangaje ku mugaragaro ko Gatindi Kagunira yasezeye ku mata no kwica urubozo bene Kanyarwanda.

Akandi kaga, wenda katabonekera bose, ni uko agatsiko gashobora gutsemba abo gakeka ko bagateza akandi kaga. Ubutegetsi bw’agatsiko bushobora kwibeshya, bugasimbuza Kagame umwe mu bagize umuryango we. Ibi Madamu Victoire Ingabire, uri mu Rwanda, ntiyabiceceka, cyeretse yiyemeje gukora ya politiki ya gihutu, ishingiye ku uguhakwa no kwihohora ku batamwumva.

We na Me Bernard Ntaganda bashobora kwiturikirizaho igisasu, bagakora itangazo ryo guca cyami na gikolonize, byaciwe mu Rwanda nk’ifuni iheze.

Kugira ngo aba bombi badakora iryo shyano, agatsiko gashobora kubica hakiri kare, kugira ngo batakabangamira mu migambi yo kongera kwimika iyo cyami na gikolonize mu gihugu.

Ingabire na Ntaganda, ibi baba barabitekereje? Sinkeka ko ari abaswa, kuko bazi neza urubategereje, hagize ikibaye, cyane cyane ko abayoboke babo bagiye banyuzwa mu ryoya, abandi bagaterwa ibisongo n’agatsiko, mu rwego rwo kwerekana ko uwica imbwa aba ashaka shebuja.

Abanyapolitiki, bafungiye mu mva zidapfundikiye za Kagame, na bo babanza bakicwa, kuko baramutse bakiriho Gashakabuhake yasaba ko barekurwa, bakandikisha amashyaka yabo.

Mucuti wanjye Déo Mushayidi ari mu ba mbere basabirwa kurekurwa. Yaba nka wa muzimu waririye ku munyagasani, kuko nta cyaha kigaragara afungiwe, uretse kutemeranya n’ibyo agatsiko gakora muri iki gihe.

Théoneste Niyitegeka, ufungiwe ko yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri 2010, na we yahita ataha, atakwicwa agateza akajagari ko gusaba ko amategeko akurikizwa, amategeko anyuze mu nzira ya demukarasi.

Abagize amashyaka yo hanze y’igihugu na bo, sinkeka ko aka kajagari ko gusubiza igihugu muri cyami na gikolonize, bakemera.

Basaba ko itegekonshinga rikurikizwa uko ryakabaye. Ni nde ukeka ko Padiri Thomas Nahimana, waburijwe mo kenshi gutaha no kwandikisha ishyaka rye, wanatangaje mu ba mbere ko Gahanga yafunze amakofe, yakwihanganira ko agatsiko kagumana ubutegetsi gutyo gusa, katabinyujije mu nzira ya demukarasi, iteganywa n’itegeko nshinga kishyiriyeho?

Ngako akaga agatsiko karimo kurwana na ko, nyuma y’uko uwakubatse aryamiye ukuboko kw’abagabo, aka wa mugani wa bagenzi bacu b’abaturanyi b’Abarundi.

Aka gatsiko ntigashaka demukarasi, ari na yo mpamvu karimo gutekinika mu manama n’ibiterane umupfu wako akunze kuboneka mo, nyamara abatagira amaso bakirengagiza ko n’abazimu bacu burya bajya badutera mu buriri, bakatubuza amahwemo, iyo tutabaterekereye ku buryo bashaka.

Ibyo agatsiko karimo gukora uyu munsi, nta n’ukwiye kubitaho igihe, kuko Imana yamaze gutanga amahoro kuri bene muntu, bene Rwanda, gahutu, gatwa na gatutsi.

Nta n’umwe ugifite umwihariko w’u Rwanda, kuko twese ni urwacu, tugomba kurubana mo. Bene Gahini, baruhinduye isayo, nibareke na twe turwigenge mo.

Narose urukundo ruganza urwango, kandi simbabeshya, nkabya inzozi. Abahutu, abatwa n’abatutsi, bagiye kongera kubana, bakundana, badacengana, bahana inka, banywera ku ntango imwe, babyarana hungu na kobwa, mu rubohero baca imyeyo kimwe, batanga amazi kimwe, batayikanira, batitaye ku bitekerezo bigufi by’abaciriritse b’uyu munsi, bokamwe na virusi y’amoko.

Ni byo koko, abahutu, abatwa n’abatutsi, agatsiko kadukoreye urwango, ariko tugiye kuzaba abahamya b’urukundo. Mutagatifu Kizito Mihigo, ntiye iyi nteruro, Imana ikomeze imwakire mu bayo.

Tugiye kongera gukunda abo dushaka, no gukundwa n’ababishaka, nta gahato cyangwa urwango rwihishe inyuma y’urukundo.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email