04/11/2017, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ”Intambwe”, Obed Ndahayo, aremeza ko mu Rwanda utinyutse gutunga agatoki cyangwa gukora ku mugara w’intare (FPR na Paul Kagame), agomba no kuba yiteguye ko yamumira bunguri… Nyuma y’umutontomo wayo, iyo ukomeje gutinda mu makona, ushobora kwibona mu mikaka y’urwasaya rwa yo.
Uyu munyamakuru Obed Ndahayo, aragira ati: ”Hagati y’urupfu n’ubuzima, nahisemo ubuzima; niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo guhunga”. Muri iki kiganiro aratubwira uko yakoze ku mugara w’iyo ntare n’uko yashoboye kuyinyura mu irihumye….