Amb. Nduhungirehe: “muri miriyoni 4 zasinye pétition, njye ntabwo ndimo”

Amb. Olivier Nduhungirehe, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi. Ifoto/Imbugankoranyambaga

11/03/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi

Abategetsi b’u Rwanda basobanuye ko, abanyarwanda basaga miriyoni enye, basabye ko Itegekonshinga rihindurwa kugira ngo Perezida Paul Kagame abashe gutorerwa manda zirenze ebyiri. Icyo abo banyarwanda bavuga bashingiyeho, kinagarukwaho mu ngingo y’172 y’iryo tegekonshinga ryavuguruwe. Muri iyo ngingo hari ahagira hati:  “hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n’Amateka mabi rwanyuzemo n’inzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w‟iterambere rirambye; hashyizweho manda imwe y’imyaka irindwi.” Icyagaragariye amaso y’abantu, ni uko buriya busabe (pétition) bwo kuvugurura Itegekonshinga bwanyuze mu nyandiko zivuye hirya no hino mu gihugu, ndetse bunoherezwa n’abanyarwanda bari mu mahanga. Cyari igikorwa gifite isura ya politiki idasanzwe. Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, umwe mu bandika kenshi ku mbugankoranyambaga, yerekana ko ubutegetsi bwa Jenerali Kagame bwateje u Rwanda imbere, nk’uko tugiye kubibona munsi hano mu kiganiro, ku itariki ya 05/03/2017, yatangaje ko we atari mu gikorwa cya buriya busabe.

Haba mu mezi yabanjirije umushinga w’ivugurura ry’Itegekonshinga, haba na nyuma yo kwemezwa binyuze muri “référendum”, yakozwe ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015, ndetse Perezida Kagame akarisinya, abifuza ko yakomeza kuyobora, bavuga ko icyo bashingiraho, ngo ari uko yabazaniye umutekano, ibikorwa by’amajyambere,  ubumwe, imirebereho myiza y’abaturage, ko mbese babona ko mu rwego rwo kubisigasira bifuza ko uwabibagejejeho ari we wakomeza akayobora. Ku bari inyuma ya Paul Kagame, iyi ntero (ijya gusa na “slogan”) ni yo basubiramo no muri iki gihe mu rwego rwo kumvikanisha ko nta wundi ukwiye u Rwanda nyuma y’iyi manda. Ntawaba yibeshye, anabibonyemo inzira yo kumwamamaza, mbere y’igikorwa nyirizina.

Nta gushidikanya ko, mu kuvugurura Itegeko nshinga, icyari kigambiriwe mbere ya byose, ari uguha uburyo Paul Kagame ngo agume ku butegetsi. Ni cyo abasinye “pétition” bifuzaga, ni na cyo basabaga. Abategetsi basobanuye ko ari aho bahereye bagena umushinga w’ivugurura. Itegekonshinga ryavuguruwe, riha Paul Kagame uburenganzira bwo kwiyamamaza mu yindi manda y’imyaka 7, ndetse no kwiyamamaza mu zindi manda ebyiri z’imyaka itanu itanu zizakurikiraho. Ni ukuvuga ko ashobora kuba yakomeza gutegeka igihugu kugeza mu w’2034. Mu rwego rwo kubyibutsa abanyarwanda, iriya mvugo isobanura ko mu myaka irindwi ishize, ndetse no kuva 1994, ko hakozwe ibikorwa by’indashyikirwa, ni intero igaruka kenshi mu mvugo z’abategetsi, ku buryo, n’iyo idaherekejwe n’izina ry’uvugwa, nta wushobora kugira urujijo ngo yibwire ko hari undi iganishaho.

Mu kiganiro ku rubuga nkoranyambaga rwitwa DHR (Democracy and Human Rights), ruriho abantu basaga 5000, bagahana amakuru, bakaganira, hagacamo n’impaka, nabajije Ambasaderi Olivier Nduhungirehe niba we, mu kwa munani mu matora ya Perezida, azahitamo Paul Kagame cyangwa umukandida wa PSD. Yabanje gusubiza ko iki kibazo nta cyo yakivugaho kuko ngo mu kwa gatandatu ari bwo ishyaka abereye Visi-perezida, PSD, ari bwo rizatangaza umukandida.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, bemeza ko kuva FPR Inkotanyi itsinze intambara, amashyaka yandi yitwa ko asangiye na yo ubutegetsi, mu by’ukuri, arayigaragiye, agakurikira ibyemezo byayo n’imigambi yayo nta kujujura. Hari n’aberuye nka Musa Fazil Harelimana wa PDI, wavuze ko mu ishyaka rye, nta muntu babona wayobora neza nka Paul Kagame. Undi  munyapoliki witwa Paul Jules Ndamage wigeze kuyobora akarere ka Kicukiro, yavuze ko ibikorwa byose muri iki gihe, ko u Rwanda rubikesha umuryango wa FPR. Hari n’abageza aho bakageranya Perezida wa FPR (ari na we mukuru w’igihugu muri iki gihe, Paul Kagame), nka “ntamakemwa”. Pierre Damien Habumuremyi akiri Minisisitiri w’intebe yagize ati: “uretse mwebwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abandi twese twarakosheje.” Hari n’abafata Kagame nk’impanga ya Yezu (Yesu), ku buryo mu Rwanda rw’uyu munsi, nta wutabura kwibaza niba mu bari mu butegetsi uwavuga ngo mu kwa munani aziyamamaza, niba hari ukuri kwaba kurimo mu gihe akiri mu butegetsi bwa Kagame avuga buri munsi ibigwi.

Nyuma ndamubaza nti, none ko hari imvugo nawe ujya ukoresha, ndetse no mu minsi ya vuba twumvise yamamaza Perezida Kagame? Ati oya, imvugo nk’iyo ntayabayeho. Nongeye kumubaza niba we ubwe atari mu bo Perezida Kagame yabwiye ( ku itariki ya 31/12/2015), ngo: “mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma y’2017, nta kuntu ntabyemera.” Ambasaderi Nduhungirehe yansubije agira ati: “muri miriyoni enye zasinye pétition, njye ntabwo ndimo.”

Mu kinyarwanda, baca umugani ngo “Kami ka muntu ni umutima we.” Mu bikorwa bya politiki, ubyitabira ashyigikira uwo yifuza, mu matora umuntu atora uwo ashatse, kuko biri mu burenganzira bwe busesuye. Ni ibintu byumvikana. Hagati aho, mu ijambo Amb. Nduhungirehe yavuze ku munsi w’intwari mu ntangiro z’ukwezi gushize, yarisoje avuga ko mu matora ya Perezida azaba muri uyu mwaka, yakorwa abantu bazirikana ubutwari, ibikorwa byagezweho muri iyi myaka ishize, n’uburyo bwo kubisigasira:

Nanone ejobundi mu kwezi kwa Gashyantare hagati, mu kiganiro yagiranye na Aimable Karirima, yasobanuye icyo abantu ngo bakwiye gutekereza aho u Rwanda rwari ruri 1994, n’aho rugeze ubu. Yongeraho ko mu myaka 7 ishize u Rwanda rwateye intambwe ndende mu nzego zose:

Ku bantu bazi ibijyanye na politiki, iyo uri kwerekana ko ibyakozwe muri manda iri kurangira, ko ari ibikorwa by’indashyikirwa, iryo jambo ryamamaza uri ku isonga. Na ho, iyo uri umunyapolitiki ugamije koko kuzarushanwa n’uri gusoza manda, werekana ibyo wamurusha cyangwa ibyo wakosora. Ni ikibazo namubajije, nticyakurikirwa n’igisubizo.

Ishyaka PSD, ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ryashinzwe n’abagabo bari bafite ibitekerezo, imigabo n’imigambi igamije gushyira mu bikorwa inyito ya ririya shyaka, ndetse, ibyo bavuga mu mishinga ifatika, bakabishyira mu bikorwa. Kubasha guhagarara ku bitekerezo BYIZA wemera. Félicien Gatabazi wariyoboye n’abari kumwe na we, ababazi neza, bemeza ko ari uko bari bitwaye.

Ku munsi wa none, mu bayoboke basanzwe, muri iri shyaka, harimo abifitemo indangagaciro nk’izo za ba Gatabazi. Urugero mushobora kureba muri iyi nkuru ya TV 10, ubwo bamwe mu bayoboke batatinyaga kuvuga ku mugaragaro ko basanga ari byiza ko habaho isimburana ku butegetsi, aho gushaka kubutsimbararaho, witwaje ko hari ibikorwa bidasanzwe wakoze:

Muri make Amb Nduhungirehe ni muntu ki?

Amb. Olivier Nduhungirehe afite imyaka 42 y’amavuko. Ni impuguke mu bijyanye n’amategeko, by’umwihariko amategeko agenga imisoro, yayize mu Bubiligi.

FPR imaze gufata ubutegetsi, Olivier Nduhungirehe, yamaze imyaka isaga umunani agifite amakenga y’imitegekere yayo. Icyo gihe yabaga mu Bubiligi. Kwegera no gukorera ubutegetsi bw’iki gihe, byamwinjiyemo nyuma y’ubukangurambaga bwa bamwe mu banyamuryango ba FPR, ahagana mu w’2000-2002, muri bo hari na Koloneli Patrick Karegeya. Yakoze imirimo inyuranye asubiye mu Rwanda.

Yabaye umujyanama wa mbere kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010. Nyuma yoherejwe muri ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yabaye umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Muri Gicurasi 2015 aho yagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga. Muri Nzeri 2015 inama y’abaminisitiri yemeje Olivier Nduhungirehe nk’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi.

Hejuru y’uwo murimo, yanahawe guhagararira u Rwanda muri Luxembourg, ndetse no mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi. Hari abakunze kuvuga ko Amb Nduhungirehe anashinzwe akazi ko kwandika kuri “réseaux sociaux” mu nyungu z’abari ku butegetsi. Ibi mbimubajije yarabihakanye, ambwira ko na mbere hose yari ku mbugankoranyambaga yandika. Gusa, wakwibaza ukuntu aramutse atabishinzwe, yava saa 7h00 akageza saa 22h00 z’ijoro yandika cyangwa asubiza kuri Twitter, Facebook, DHR, … Abemeza ko biri mu byo ashinzwe ku buryo butaziguye, bavuga ko iyo aza kuba atabishinzwe, abategetsi bamukuriye batari guterera agati mu ryinyo, akoresha amasaha y’akazi igihe kingana kuriya kuri “réseaux sociaux”.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email