Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu (igice cya kabiri)

Rwanda nziza, gihugu cy'imisozi igihumbi

29/12/2016  yanditwe na Evariste Nsabimana

Ikinyamakuru cyanyu ”Umunyamakuru.com” mu ntangiriro yacyo gisohoka cyabagejejeho inyandiko kise ”Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu” kibasezeranya kuzayicyumbukura. Iyo nyandiko yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2016. Muri iyo nyandiko twababwiraga ko ikibazo cyashegeshe igihugu cyacu cy’u Rwanda n’abagituye ari ukutamenya neza iwabo n’ababo. Umwanditsi w’iyo nkuru, Evariste Nsabimana, yagaragazaga uko umuco-nyarwanda wagiye usobekerana n’imico mvamahanga n’uko abenegihugu bagiye bamira bunguri iby’imahanga bakirengagiza nkana iby’iwabo. Yagaragazaga ko kenshi byagiye bikorwa nkana cyangwa se abantu batabizi. Yagaragazaga ko abantu bafite ikibazo cyo kumenya iwabo n’ababo ndetse no kumenyana, ngo basangire basabane,  bikaba aribyo byabaye ibango ryo gutatira igihango cya gakondo. Muri iki gice cya kabiri k’ikiyi  nyandiko ”Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu” uyu mwanditsi aracumbukura inyandiko ye adutungira agatoki aho dushobora kuba twashakira gakondo k’iwacu n’abo dufitanye amasano.

 

Gakondo k’iwacu ntikiri ubukonde bw’iwacu n’abacu (igice cya kabiri)

Dukubutse i Bungwe bw’Abenengwe, i Bugoyi, i Nduga, mu Kinyaga n’i Burwi, mu bihugu by’Abasinga b’Abarenge, bakomoka kuri Rurenge. Twongere rero twihine i Nduga y’Ababanda nk’uko nabibabwiye nsoza ikiganiro cy’ubushize. Nduga ni ya yindi ntabwo yimutse, yagumye uko yakabaye, uretse ko Ababanda bimuye Abasinga b’Abarenge ! Byagenze bite rero ?

Igihugu cya Nduga y’Ababanda

Reka mbibutse Ibihugu bigize Nduga : Busanza bw’amajyaruguru, Kabagari, Marangara, Nduga, Mayaga, Rukoma, Ndiza. Ariko Nduga ntiyagarukiraga aho gusa.Mu majyaruguru yarakugenderaga ikagera : Bwishya, Jomba, Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi, Kamuronsi (Kongo).

Ababanda baje mu Nduga bava he ? Baje mu Nduga hifashe hate?

Mu moko y’Abanyarwanda nk’uko twayavuze harimo ubwoko bw’Ababanda. Aha nkaba nifuza kwunganirwa kuko ntashoboye kumenya Umukurambere w’Ababanda. Gusa nzi ko bavuga Nduga ngari ya Gisali na Kibanda! Aho hantu habaho mu Nduga. Uwaba yarahageze yanyunganira kandi yaba agize neza cyane. Ababanda rero baje mu Nduga bavuye mu Bwanacyambwe. Niko umwanditse Muzungu nkomeje kwisunga abyandika.

Nduga iri Rwagati mu bihugu uko bizwi. U Bwanacyambwe rero bukaba buri mu Burasirazuba  bwa Nduga. Nduga n’u Bwanacyambwe bihana imbibi, bikaba bitandukanyijwe n’uruzi rwa Nyabarongo. Ni ukuvuga rero ko Ababanda bambutse uruzi bakikubita muri Rukoma kimwe mu bihugu bigize Nduga. Basa n’abaje basuhutse, mbese watekereza ko bose uko bari batuye mu Bwanacyambwe bakurikiye umwami wabo. Ntabwo cyari igitero. Bageze mu Nduga igihe kibi ariko ku bw’Imana gihita gihinduka. Ni na byo byabahaye ishya muri icyo gihugu. Muti bahageze hameze hate? Bahageze amapfa yaracanye, ibintu byaracitse ibindi byaradogereye! Maze ba nyakugirimana b’Ababanda, umunsi bahageze Imana ibyara amavuta, imvura iragwa. Imvura iguye Abanyanduga barahaguruka, bashaka amasororo ngo basororere umwami w’Ababanda kuko bumvaga ari we wavubye iyo mvura. Abona baje batagira ingano maze abyuririho kugira ngo bimugeze ku Nteko ya Nduga, ahateke abe umwami w’icyo gihugu. Avuga yivovota ati Imana inyohereje kubura iki gihugu cyanyu cyubitswe n’uriya mwami w’inkonkobotsi none murakeka ko ndi umuvubyi ubonetse wese? Ahubwo dore icyo mugomba gukora. Nimugende mufate uriya mwami wanyu Kimezamiryango mumwice n’abe bose maze munzanire umurambo we. Yabaye agipfa kubivuga maze  Abanyanduga baba birengeje Kimezamiryango, umurambo we bawuzanira umwami w’Ababanda! Nguko uko Ababanda bigaruriye Nduga y’Abasinga! Amapfa yacanye mu Nduga muri icyo gihe ni yo yatumye Abanyanduga bayoboka Ababanda kuko bumvaga babagiriye akamaro gasumbye kure ako umwami wabo w’umusinga Kimezamiryango yari abafitiye. Nk’uko twabibonye, Ababanda bavuye mu Bwanacyambwe. Baza gukonda Nduga basumbya Abasinga bo kwa Kimezamiryango. Ikintu muntu yavuga ni uko Nduga ari cyo gihugu cyagize Abakonde babiri; Abasinga n’Ababanda.

Impamvu Ababanda basuhutse bakava iwabo mu Bwanacyambwe ntabwo izwi. Ibyo birasaba UBWUNGANIZI kugira ngo tumenye neza Ababanda n’igihugu cyabo ari cyo Nduga; ndetse nibinashoboka tumenye neza uko babayeho mu Bwanacyambwe. Ni cyo cyari igihugu cyabo? Bahageze bate? Bari bakomotse he? Bahavanywe n’iki?Kuramba mu Nduga kwabo kwabyawe n’iki?

Iyo ugendeye ku BITEKEREZO usanga Ababanda bakomoka mu karere k’Amajyaruguru ukurikije aho bari batuye mu Bwanacyambwe. Kandi iyo usesenguye imyimukire y’abantu muri kariya karere usanga buri gihe abantu baragiye bakomoka aho nakwita RUGURU. Ikindi cyemezwa na Padiri Bernardin Muzungu ni uko Ababanda bageze mu Bihugu mbere y’Abanyiginya.

Igihugu cya Nduga, Abami bacyo n’ingoma y’Ubwami

Abami ba Nduga b’Ababanda

Abami ba Nduga y’Ababanda uko bazwi n’uko bakurikirana. Uheruka ni Mashira ya Nkuba ya Sabugabo, bakaba ari ABABANDA. Nkaba nifuza  kwunganirwa cyane cyane nko kuri iri zina: SABUGABO! Ni ko yatuye yitwa cyangwa ni izina ryaje kumwitirirwa igihe cyaba kitazwi. Ntabwo mvuga impamvu mbitekereza ntyo kugira abashaka gusesengura batazayoba.

Ingoma y’Ubwami

Ingoma y’ubwami y’Ababanda ni NYABAHINDA. Umuntu abitekerejeho, uretse ko bikomeye kubyumva, Nyabahinda irava ku Nshinga GUHINDA. Ntabwo umuntu yamenya niba Ababanda bari bayisanganywe iwabo mu Bwanacyambwe cyangwa niba yararamvuwe bageze i Nduga. Ngiyo rero mu magambo make Nduga Ngari ya Gisali na Kibanda n’Ababanda bayo nkaba nifuza ko twazayiganiraho iminsi n’iminsi. Mureke tube tuvuye i Nduga twerekeza i Buriza Igihugu cy’ABONGERA. Ubu ngiye gusubira mu kigero nahereyeho ngitangira iki KIGANIRO.

Igihugu cy’u Buriza

Igihugu cy’ u Buriza ni igihugu cy’Abongera. Mugerageze kubivuga ku buryo bunyuranye kugira ngo umuntu yumve icyo bishobora kuvuga. Muri iki gihe Abongera ntibakivugwa. Bagiye he ? Cyangwa se INYITO YABO yaje guhinduka ukundi. Hari abavuga ko baba barabaye ABUNGURA ? Ni ukubitekerezaho kugira ngo umuntu agerageze kubyumva.

Umwami w’ u Buriza ni Nkuba ya Nyabakonjo wo mu bwoko bw’Abongera. Ingoma y’ubwami ni Kamuhagama. Umurwa mukuru ni GASABO.

Icyerekezo

Uburiza bwambukiranyije umugezi witwa Akazi ka Rusasa na Ntarabana, akazi kakaba gakomoka mu gishanga cya Munyeri aho amazi akamutse muri Muhazi ahurira n’umugezi wa Mwange ukomoka Rwamuhuba mu mizi y’umusozi wa Byumba. Akazi kaza guhinduka Nyabugogo gahuye na Karuruma iva za Rutongo, bihurira bugufi yo mu Gasata.

Buriza ikaba ibumbye ibi bihugu : Bumbogo, Bwanacyambwe, Buriza, Rukiga irimo Busigi buzwi ku bavubyi b’aho ; umuvubyi w’ikirangirire akaba ari Minyaruko ya Nyamikenke.

Buriza iranakugendera igafata igice cy’u Rukaryi. Ubu duhagaze mu Buriza, tuvuge ko turi i Gasabo hafi ya Ndanyoye. Duhaguruke rero tuve mu gihugu cy’u Buriza tugambiriye gutaha mu Mubari wa Kabeja igihugu cy’Abazigaba.

Igihugu cy’u Mubari

Iyo uvuze Mubari wa Kabeja, uhita wumva igihugu cy’Abazigaba. Bakagira umwihariko mu kuba Abasangwabutaka kuko aribo Ibimanuka byagezeho mbere na mbere aho iwabo ubwo byamanukaga mu ijuru. Ni ho ijuru ryugururiwe maze Ibimanuka biti ba ! Tuzabigarukaho ku buryo burambuye.

Abami b’u Mubari ntibyoroshye kubakurikiranya. Uw’ikubitiro ni Kabeja, undi uvugwa ni Biyoro n’umugabekazi Nyirabiyoro ukubitiyeho no kuba umupfumu. Mu bihe bya nyuma havugwa Cyubaka cya Nyabikezi wari utuye mu Mironko.

Ingoma y’ubwami bw’u Mubari ni Sera ndetse bukaba bwari bufite n’inyundo nayo y’ubwami ikitwa Rushya.

Icyerekezo

Mubari yaba ihana imbi na Gisaka mu majyepfo, igakikira uruzi rw’Akagera n’urw’Umuvumba, ikaba yahana imbi na Ndorwa mu majyaruguru. Ubutaha ari nabwo tuzaba turangije icyiro cya mbere kirebana n’ibihugu Gakndo,tuzaganira ku gihugu cya Gisaka n’icy’i Bugara.

Mubane n’Imana y’i Rwanda ni ah’ubutaha.

 

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email