Umunyamakuru Saidat Mukakibibi arahimbaza yubile y’impurirane y’imyaka itanu….

Umunyamakuru Saidati Mukakibibi mu mwambaro w'imfungwa

26/06/2018, Ubwanditsi

Mu butumwa yashyize ahagaragara ubunyujije ku mbuga nkoranyambaga, umunyamakuru Saidat Mukakibibi arahimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka itanu yamaze mu gihome n’indi itanu amaze akivuyemo. Muri ubwo butumwa mwe, ashimira abantu bose bamufashije igihe yari muri gereza na nyuma yaho asohotsemo, akaboneraho kandi umwanya wo doma agatoki ku bibazo by’ingutu byugarije abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange ryo mu Rwanda. Muri iyi nyandiko turabagezaho ubwo butumwa bwe bwose uko bwakabaye, ntacyo duhinduye ho na mba.

Aterura aragira ati: « Ndabashimira mwese uko umwaka utashye undu ugatangira. Taliki ya 25 kamena 2013 nibwo nasohotse mu rutare rwa gereza ya Nyarugenge, izwi mu Rwanda ku izina rya 1930.  Uyu munsi imyaka ibaye itanu kuko turi ku wa 25 kamena 2018 ».

Ntamvura idahita kandi nta n’ijoro ridacya…

« Ntamvura idahita kandi nta n’ijoro ridacya, ryaba ribi gute. Nta n’ubwo Imana yareka kuvusha izuba cyangwa kuvusha imvura ku babi n’abeza. N’inyenyeri n’ukwezi ntibyareka ku murika mu kirere cy’iwanyu. Aho uri hose uba ubyitegeye, ni nako mu kagali la Juru umurenge wa PCK muri 1930 byari bimeze kuko abari bahari bose, ari abakoze ibyaha babyemera n’abafunzwe barengana twese twasangiraga byose; bw’umwihariko imperi zo muri château, umurongo wa douche na toilette 10 ku bagore 800. Ikibuga cyo gutaramiramo cyari kimwe, twatandukanywaga gusa n’ibidufunze.

Aka kanya ndashima Imana yandinze imyaka itanu yose muri gereza. Mboneyeho kandi no gushimira umuryango wanjye wanyitayeho, abavandimwe n’inshuti batubaye hafi. Ndashima mbikuye ku mutima uwari umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge wungirije. Icyo gihe yari Murenzi Alexis. Ndamushimira kuko yari umuyobozi wuzuza inshingano ze kandi warezwe bupfura. Imana izamukomeze.

Ndashima umuryango umuryango mugari w’abanyamakuru badusuye kuri gereza. Muri abo ndashimira Louise Uwizeyimana, Fidèle Gakire, Robert Mugabe na Muvunyi Fred.

Ndashima mbikuye ku mutima Reporters sans frontières (RSF), Media Defence, Committee to Protect Journalists (CPJ), Fédération internationale des journalistes (FIJ) n’abanyamakuru b’isi yose bashyize ijwi hejuru ngo turenganurwe.

Ndashima Prof. Rugege Sam n’inteko y’abacamanza yadukuyeho umutwaro wa HC n’ubwo hari ibyo atabashije kuko umushinjabinyoma yari yasisiye, ariko ntakundi yari kubigenza.

Sinabura gushimira  Association Rwandaise des journalistes (ARJ) na Rwanda Media Commission (RMC) batwakiriye mu muryango mugari w’itangazamakuru kuko taliki ya 6 Nzeri 2013 nari namaze guhabwa ibyangombwa ngatangiza Mont Jali News. Ndashimira Media High Council (MHC) itarahwemye kuduhugura no kuduhugurira abanyamakuru.

Hari bamwe bakunze kumbaza  ngo nyuma y’imyaka 5 mfunguwe itangazamakuru rihagaze he cyangwa ngo abanyarwanda muri rusange banyakiriye bate?  Iki kibazo ndumva nagishubije haruguru nshima  abamfashije nsohotse mu rutare.

1) Itangazamakuru ryo mu Rwanda rifite ibyo rihuriraho nko guhabwa amahugurwa na MHC;

2) Abanyamakuru bakorera Leta bahabwa umushahara utuma barenga umunsi. Ingorane bisangije uyu munsi ni igabanwa ry’abakozi mu bigo bitandukanye kubera amikoro make. Ikindi bisangije ni uko bamwe (mu birukanwe) bahabwa imperekeza  ari uko babanje kugana inkiko.

3) Itangazamakuru ry’igenga ryisangije umusonga wo kubura amikoro ahagije, bakisanga batabasha gusohora inkuru ku mpapuro, bagahurira kuri «Giti»  nayo ubu itakiboneka.

4) Itangazamakuru (rya Leta n’iryigenga) ryose rihurira ko riyoborwa n’inzego zirenze 5 kandi zifite inshingano zimwe kandi zifite abakozi bahembwa na Leta, izi nzego zose kandi zikorera mu nzu zo gukodesha.

5) Itangazamakuru bamwe bibaza impamvu izo nzego zose zitahurizwa hamwe  kugirango barusheho gufasha mu kuzamura imibereho y’itangazmakuru.

6) Urugero natanga ni nk’inshingano Rwanda Governance Board (RGB) ifite zo gutera inkunga itangazamakuru, inshingano urebye isangiye na MHC  mu guhugura abanyamakuru. ibi biramutse bihurijwe hamwe, byakuraho gutera inkunga bashingiye k’ubutoni kuko MHC izi neza abanyamakuru bakora, kuko ifite amakuru ahagije.

7) Mu myaka 5 ishize, abanyamakuru bo mu Rwanda bakora bamwe bitinya cyangwa batinya abakoresha babo bikabera imbogamizi mu kazi kabo.

8) Hari uwibajije uko merewe nyuma yo kuva 1930 mu myaka 5 ishize. Inzego z’itangazamakuru ARJ, RMC nta kibazo bambaye hafi, MHC iradutumira mu bikorwa ifitiye ubushobozi ariko aho bagomba kugisha inama n’ingorane zikomeye kuko hari inzego zimwe za Leta zimbona ikigeragezo kuko hari ibyo ntemererwa niyo ubandikiye batagusubiza Yego cyangwa Oya; byakomera wabahamagara telefoni ntibanayitabe. Ikindi nka RGB mu gihe iha abandi banyamakuru ubufasha ntacyo igenera Mont Jali News kandi twujuje ibisabwa. Ibyo nibyo kugawa ariko umwana wanzwe niwe ukura.

Mu rwego Mpuzamahanga tumaze kubaka izina. Nkaba mboneyeho gushimira ababigizemo uruhare bose. Ndabashimira mwese Imana ibakomeze; ubwisanzure bw’itangazamukuru bubereho gushima no kunenga bagamije gukosora. Shalom SHalom ».

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email