01/08/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
”Ukuri Mbona” ni inyito y’ikiganiro kigisha kandi gihanura cya Karasira Aimable, wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya ”Professor Nigga” . Nk’uko yagiye abigaragaza mu ndirimbo ze (Aho kwica Gitera ica ikibimutera, Ndeka undorere, Bwarapfubye, Amahembe y’i Karagwe, Sinajya Imbizi Nawe -wa si we-, Diaspora, R.I.P Kizito Mihigo…) no mu ”Ukuri Mbona”, Politiki, Ubutabera, Ubumwe n’Ubwiyunge bidashingiye ku UKURI n’Ubumuntu bw’umuco nyarwanda ntacyo bimaze.
Muri ubwo burere adushishikariza ”Uko Mbyumva, ubyumva ute” ducumbukuye kizajya kibanda, guhera uyu munsi, kuri izo ntabaza za ”Professor Nigga” zo kubungabunga umuco nyarwanda no kurwanya ikinyoma twatura.