Nyuma y’ibyabaye kuri Victoire Ingabire, Nadine Kansinge w’ishyaka Ishema aziyahura koko mu urwasaya rw’intare??

©Photo/Réseaux sociaux: Ishyaka Ishema mu agakaryo ka ryo ka ''Nouvelle génération''

10/07/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Ishyaka ISHEMA rya Padri Thomas Nahimana ryaba ririmo gukina iyihe politiki koko??? Mu uw’2016 ryari ryarahiye ryasizoye ko byanze bikunze rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu uw’2017, Padri Nahimana ariwe uriserukiye. Aherekejwe na Madame Nadine Claire Kansinge bagarukiye i Nairobi bidaciye kabiri bashinga Guverinoma y’Urwanda ikorera mu ubuhungiro, Padri Nahimana ayibera perezida naho Nadine Claire Kansinge aba umwe mu abaminisitiri bayigize. Ubu noneho bararota amatora y’uw’2024, Nadine Claire Kansinge akaba ariwe uzariserukira.
Kwibaza: Ese icyatumye batemererwa kwinjira mu Urwanda mu uw’2017 cyaba cyarabavaniwe ho cyangwa ni inzozi bibereye mo??

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email