21/02/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” na Karasira ”Ukuri mbona”!
Nyuma yo gushishoza, kugisha inama no gusesengura ibiganiro bya Aimable Karasira cyane cyane icyo yise ”Ukuri mbona”, twe abagize urugaga rw’ihuriro ry’abanyamakuru b’abanyarwanda babarizwa mu ubuhungiro (Union des journalistes rwandais en exil, UJRE) twasanze dukwiriye gusakaza hirya no hino ibitekerezo by’uyu mwarimu wa Kaminuza ushyigikiye unateza imbere muzika yo mu bwoko bw’indirimbo za ‘‘Rap’’. Uretse ibyo dusanga kandi ubusesenguzi bwe ku bibazo bya politiki, imibereho y’abaturage, umuco n’iyobokamana dukwiriye kubiha umwanya uhagije no kumufasha kubisakaza hirya no hino mu nyungu rusange z’igihugu zo guteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo.
Muri urwo rwego, ihuriro ry’abanyamakuru b’abanyarwanda babarizwa mu ubuhungiro (UJRE, mu magambo ahinnye y’igifaransa) rimaze kubyungurana ho inama n’ubwanditsi bw’ikinyamakuru umuyamakuru.com, bafashe umwanzuro wo kuzajya buhitisha ibiganiro by’uyu mwalimu wa kaminuza uko byakabaye byoye ku urubuga rwabo.
Iki cyemezo gifashwe n’urugaga rw’ihuriro ry’abanyamakuru b’abanyarwanda babarizwa mu ubuhungiro (UJRE) n’inama y’ubwanditsi bw’ikinyamakuru umuyamakuru.com mu nyungu rusange z’igihugu zo guhugura abantu, kubatoza gushungura no gushaka ukuri nyako mu bivuga. Aha ikigamijwe kandi gihatse ibindi ni uguteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo no kwigisha abantu kubikora bishingiye k’umuco w’amahoro, ubworoherane n’ubwubahane dusangana Aimable Karasira.
Muri uyu mushinga dutangije, turizera Aimable Karasira n’abakunzi be n’abacu ko ibi tuzajya tubikora mu buryo bwubahiza amahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru. Turizera ko yaba Aimable Karasira, yaba abakunzi be ; yaba se twe n’abakunzi bacu tuzaba umusemburo w’uwo muco wo kwisanzura mu bitekerezo ukiri kure cyane mu Rwanda. Icyitonderwa : igihe ariko nyir’ubwite (Aimable Karasira) azadusaba guhagarika gukwirakwiza ibitekerezo bye, tuzubahiriza ugushaka kwe.
Muri urwo rwego rero rwo gufatana urunana mu urugamba rwo kwigisha no guteza imbere ubwisanzure mu ibitekerezo no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane twiyemeje no guhitisha indirimbo ze dusangamo impanuro n’ubutumwa bufitiye igihugu akamaro kanini. Ibyo byose tuzajya tubihitisha mu kiganiro duhaye inyito ikurikira: ”Ukuri k’Ukuri” na Karasira ”Ukuri mbona”!
Igihe bizajya bishoboka tuzajya duha ndetse n’ijambo abakuni bacu batubwire icyo batekereza ku mpurirane z’ikiganiro ”Ukuri k’Ukuri” na ”Ukuri mbona” abantu benshi bagiye batubwira ko ngo dushobora kuba duhuje ababyeyi cyangwa se ngo ko twaba dufitanye ibisanira.
Mu gutangira rero dutangiriye kuri ibi biganiro 4 biherutse: