”Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi Umuntu”, irage (Testament) n’ikizami Kizito Mihigo ahaye abanyarwanda!

©Photo : Réseaux sociaux. Kizito Mihigo en concert de ses chansons religieux

24/02/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?”, Edition spéciale, mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.

Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi Umuntu”, intekerezo ihanitse y’inyurabwenge k’Ubumuntu n’inshingano ya Muntu (responsabilité morale et éthique). Ugenekereje icyo Kizito Mihigo avuga aha, ukagishyira mu murongo w’abahanga bahanitse mu inyura-bwenge k’Ubumuntu n’inshingano ya Muntu (responsabilité morale et éthique), intero ye n’inyikirizo bye wabyegereza ibyo umuhanga w’umufransa Jean-Paul Sartre yavuze agira ati: ”L’existence précède l’Essence”, bishatse kuvuga ngo ”Mbanza kumenye ko ndiho mbere yo kumenya icyo ndicyo n’uko ndiho kuko aribyo bimpa umurongo w’ibyo nshinzwe/ngomba gukora nka Muntu”.

”Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi Umuntu” ni irage (testament) n’ikizami cy’inyura-bwenge k’Ubumuntu n’inshingano ya Muntu (responsabilité morale et éthique) Kizito Mihigo ahaye abanyarwanda!

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email