Ukuri K’Ukuri: MRCD na Sankara mu rugamba rw’amasasu n’amagambo, bararwana uruhe bareke uruhe?

25/07/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse

Ibyo Sankara na MRCD ye (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique, impuzamashyaka iharanira impinduramatwara ya politiki mu Rwanda) bitaga urugamba rusanzwe rw’amasasu, ubu noneho rwabaye n’urwo amagambo.

Uyu musore uzwi ku izina rya Sankara ariko ubusanzwe witwa Nsabimana Callixte, avuga ko ingabo za FLN ((Forces de Libération Nationale/National Liberation Forces) abereye umuvugizi zagabye ibitero mu duce dutandukanye tw’u Rwanda; aremeza akomeje kandi ko ubu FLN yashinze ibirindiro bya yo mu ishyamba rwa Nyungwe rwa gati.

N’ubwo ariko yemeza ko azashyirwa ari uko agamburuje FPR-Inkotanyi imaze abanyarwanda ibicisha ubukene n’inzara, amasasu n’udufuni no kubamarira mu buroko, biragaragara ko adashobora gutsinda uru rugamba avuga yatangije, atabanje kwisuganya ngo abone izindi ngabo zidasanzwe zimufasha guhangana mbere na mbere n’urugamba rw’amagambo rwatangijwe n’amwe mu mashyaka akorera mu buhungiro, iriri ku isonga akaba ari RNC yahozemo.  Ese muri aya macumu acanye n’imyambi imwisukiranya, ararwana uruhe areke uruhe? Ni mu kiganiro Ukuri k’Ukuri. 

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email