03/10/2018, Ubwanditsi
«Umunyamakuru.com» ni ikinymakuru kigenga cyashinzwe n’abanyamakuru b’umwuga. Mu kugishinga, icyari kigamijwe byari uguha ijambo buri wese wifuza kwisanzura mu bitekerezo. Iki kinyamakuru ntigikorera cyangwa ngo kibogamire ku ishyaka iri n’iri rya politiki; ntiheza abanyapolitiki n’uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose, wifuza gutanga ibitekerezo. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amahamwe agenga umwuga w’itangazamakuru (déontologie journalistique). Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko z’abamusomyi n’umukunzi b’«Umunyamakuru.com», zose uko zakabaye.
Muri urwo rwego rero, ubu turabagezaho inyandiko Dr Ngiruwonsanga Tharcisse yatwoherereje nyuma yo kumva ikiganiro twakoze ku itariki ya 17/06/2018, gisesengura ibyerekeranye n’ifungurwa rya Mme Victoire Ingabire, twahaye umutwe ugira uti: ‘‘Imbago z’imbabazi za perezida Paul Kagame: Victoire Ingabire mu mahitamo hagati y’inzira y’ubutwari cyangwa kwemera gucurwa bufuni….ʼʼ (kanda aha mu ibara ry’ubururu wongere ucyumve: Imbago z’imbabazi za perezida Paul Kagame: Victoire Ingabire mu mahitamo hagati y’inzira y’ubutwari cyangwa kwemera gucurwa bufuni….)
Patient Ndabiruzi atangira inyandiko ye agira ati: «Ibibazo byose warondoye mu nyandiko yanyu, mu ibyo ukuri nta murwanashyaka wa RNC utabifite, gusa igihe kizagenda kibyerekane mpaka kundunduro.
Imfungwa za politike ni inkingi ya demokarasi. Nibo rufunguzo rw’amahoro n’ukubabarirana. Ubusesenguzi bukorwa butwungura iki cyangwa tubumaza iki?
Nkuko Semana Tharcisse akunda kubikora mu kinyamakuru “Umunyamakuru”, ejo yahitishije ikiganiro yagiranye n’intararibonye Matata na bagenzi be.
Bibanze ku irekurwa rya Victoire Ingabire Umuhoza perezida wa FDU. Bagerageje kuvuga icyo iryo fungurwa rigamije. Bavuze uko byaba bimeze igihe Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda baba bemeye imyanya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabaha.
Ikinzinduye si ugusubira mubyo bavuze, ahubwo ni ugusobanura uko mbona Ingabire Umuhoza Victoire nk’umunyapolitike w’intangarugero, uhagarariye ishyaka, ndetse no kureba niba opozisiyo (opposition) yo ibona uko yabyifatamo kuko ibibazo twese dufite ari bimwe, gusa ibisubizo by’ibyo bibazo bikaba akenshi bikunda gutandukana.
Ingabire Umuhoza Victoire uretse no kuba ahagarariye ishyaka, hari abayoke b’ishyaka rye bafunze, hari n’abandi bo mu yandi mashyaka bafungiwe ibibazo nk’ibye. Aha nakwibutsa bamwe bavuga ko Ingabire yasubira hanze y’igihugu ko ari ukwirengagiza cyangwa kudasobanukirwa inshingano afitiye abanyarwanda bababaye; ni ukutamenya ko yagiye mu Rwanda afite inshingano yo kuzana amahoro, ububabarirane bushingiye k’ukuri na demokarasi. Birengagiza ko ari mu gihugu cye kandi uko iminsi yiyongera agenda aba umubyeyi uhagarariye demokarasi, umubyeyi w’abanyarwanda. None abasige, ahunge ibyamujanye ngo kuko yafunguwe?
Paul Kagame yiyibagiza ko Madame Victoire Ingabire ari umunyapolitiki!
Perezida Paul Kagame yavuze ko ari inyungu z’igihugu kuba yarafunguye Victoire Ingabire na Kizito Mihigo n’abandi, gusa yongeraho ko yajugunya Ingabire hanze cyangwa agasubira mu munyururu. [Aha nakwibaza nti (NDRL)], none se ubwo izo nyungu zaba ari izihe?
Izo nyungu z’igihugu ni izihe rero niba Victoire Umuhoza Ingabire yarafunguwe abo ahagarariye hamwe nabo bafungiwe ibibazo bimwe bagifunze cyangwa akaba adashobora kuva mu karere aja mu kandi?
None se niba Perezida Paul Kagame aramutse ahaye Victoire Ingabire umwanya [mu butegetsi bwe (NDRL)], kwaba ari ukuvuga ko amukeneye nk’umuntu usanzwe ufite ubwenge igihugu cyakenera, bityo bikaba arizo nyungu z’igihugu avuga? Nemeza ko niyo yaba akenewe kuri izo mpamvu, ahanini tutakwirengagiza ko Victoire Ingabire ari icyo aricyo bitewe n’imikorere ye ya politiki ishingiye mu ishyaka FDU ayoboye hamwe nuko ibyo arwanira bireba abanyarwanda bose, kandi bakaba babyiyumvamo.
Bityo nkaba nakwemeza ko Victoire Ingabire hamwe n’abandi bafungiwe kutavuga rumwe n’ubutegetsi, kuvuga ibitameze neza , ari inkingi za opozisiyo (opposition) muri demokarasi n’amahoro turwanira.
Kuba abantu baririrwaga bamanitse ibyapa (za pancartes) berekana akarengane ka Victoire Ingabire, bivuga ko umwanya yabona wese utajanye n’ibyifuzo byabo bantu hamwe n’izindi mfungwa, byaba ari inyungu za FPR na Paul Kagame.
Paul Kagame yiyibagije ko Madame Victoire Ingabire ahagarariye ishyaka, akamuha umwanya nk’uko agira atya agaha abandi imyanya. Nemeza ko byaba ari ugushaka guca demokarasi umutwe, kuba ndetse yaravuze ko Victoire Umuhoza akomeje kwerekana ko atasabye imbabazi yasubira muri gereza. Byerekana kandi ko Perezida Paul Kagame ibyo gukorana na opozisiyo bikiri kure, kuko nta kintu na kimwe kibogamiye ubutegetsi bwa FPR Madame Ingabire Umuhoza Victoire yavuze muri disikuru (discours) ze, kuko kutavuga ibitagenda ari inshingano za opozisiyo.
Kuba abacurabwenge ba FPR barimo nka Tom Ndahiro baravuze ko gufungura Victoire Ingabire ari ugupfobya Genocide kandi ko FDU yakurwaho ku isi, ndetse bakikorera (bakibasira) inararibonye nka Matata, nyuma Perezida Paul Kagame, perezida w’inteko ishinga amategeko (Parlement) n’uwa Senat ntibagire icyo babivugaho, byerekana ko politiki yo kuniga demokarasi ikiriho. Byerekana kandi ko ifungurwa rya Ingabire riri mu inyungu za FPR zo kujijisha amahanga na opozisiyo.
Nyamara Victoire Ingabire, perezida w’ishaka FDU yarafunguwe. Kumufungura bijyanye n’inshingano ziri mu nyungu z’igihugu, arizo zo gufungura urubuga rwa demokarasi biciye mu ubwubahane nta terabwoba. Ifungurwa rye riramutse ryarakozwe muri uwo murongo byaba ari byiza. Gusa kwiyerurutsa ngo wakoze ibintu bijyanye n’inyungu z’igihugu kandi nyamara ikigaragara ari amacenga yo kubona uburyo bwo gushimangira politiki ufite [yo gukomeza gufunga no kudanangira urubuga rwa politiki no kwisanzura mu bitekerezo, droit d’expression et d’opinion, (NDRL], byaba bibabaje cyane.
Muri icyo kiganiro, Madame Prudentienne yagerageje kubisobanura n’ikinyabupfura cyinshi, avuga ko Perezida yakoze, ndetse anerekana ko hagakwiye gufungurwa n’abandi, bityo ububabarirane burambuye bugatangira, iki ni icyifuzo cya buri munyarwanda; gusa sinzi niba Perezida Paul Kagame na FPR ye bumva ibitekerezo nk’ibyo.
Niba koko Perezida yemeza ko atari byiza ko igihugu cyagira impunzi hanze; niba koko yemeza ko gufungura imfungwa biri mu inyungu z’igihugu, ni ibihe bikorwa bigaragara byerekana ibyo byifuzo?
Abapfuye ntibazagaruka ariko abariho bakwiye kugira icyizere cyo kubaho mu mahoro. Hakorwa iki rero niba umuntu avuga ko yagira icyunamo cyabe akabihanirwa? Hakorwa iki cy’ububabarirane niba abantu bakomeje kuzira kuvuga ko ubwoko bwabo bwapfushije?
Tugarutse kubyerekeye uko abantu bamwe bayoboka FPR k’uburyo butunguranye, ikintu opozisiyo ikwiye kumenya ni uko aho ayo mashyaka ashaka abayoboke niho FPR nayo ibashaka: ikoresha amayeri yose igatwara bamwe, abandi ikabatera ubwoba, abandi ikabumvisha ko yabazaniye ibyiza, ko batashye mu gihugu nyuma y’imyaka bamaze hanze bamererwa neza. Ibyo byose, kimwe no kuvuga ko yahagaritse jenoside, ni iturufu FPR ikoresha.
Byaba inyungu za FPR na Paul Kagame, byaba inyungu z’igihugu, FPR na Paul Kagame, Perezida Paul Kagame niwe ufite inyungu za mbere zijyanye n’ifungurwa rya Victoire Ingabire ndetse n’ayandi mafungurwa ashobora guzakorwa.
Twabyaza dute umusaruro ifungurwa rya Victoire Ingabire?
Ni gute rero opozisiyo yabyaza umusaruro iryo fungurwa rya Madame Victoire Ingabire, ndetse n’irindi ryakorwa kubandi?
Abo bafite amashyaka bagomba kumenya imikorere ya FPR mu bijanye no kwigarurira abantu bo mu bayoboke babo, ndetse n’amahanga. Guhindura imikorere ni ngombwa kuko ibi byo kurwanira imyanya bishingiye k’ubwoko, uturere n’inzika bikagabanyuka.
Impirimbanyi za politiki hamwe n’abahagarariye amashyaka ya opozisiyo bakamenya ko Paul Kagame atazigera abagirira ikigongwe, kandi ko kwitambaguzaho umwe ku giti cye bityo uwabuze uko yagera k’ubutegetsi akabugeraho bitewe n’amakosa ya FPR, bitagira icyo bitanga.
Kwemenya ko Paul Kagame agifite igihugu, ko agifite amaturufu kandi imyumvire ya bamwe batinya kujya inama n’abandi igihari, byatuma abantu basobanukirwa mugukora gahunda yo kwibohora.
Ikibazo kikiriho ni uko hakiri abantu bifuza ubutegetsi bateretswe mu ntoki, bitewe n’inyungu z’igihugu iki n’iki. Ibyo ntabwo bizafasha abanyarwanda, kuko gutinya kwicarana nabo musangiye ibibazo by’igihugu ukajya gupfukamira imyanya ishobora kugerwaho mu nzira z’amayeri bishobora kuzana ibibazo byinshi kurushaho, kuko uko ubutegetsi bugezweho niko bukoreshwa.
Nubwo kumvikana kw’abanyarwanda bo muri opozisiyo kuri kure, hari ibintu byagakwiye kubonwa kimwe. Kuba hari imfungwa zafungiwe ibitekerezo byazo byo kuzana demokarasi, byagakwiye kongera ubutwari no kwitanga kwa bamwe ndetse bagaharanira ibyubaka igihugu cya bose.
Gusa iyo ushishoje, usanga imyifatire ya opozisiyo ariyo iha Paul Kagame na FPR ye uburame kuri politiki. Abahutu bakora politiki ntibakwiye kwibagirwa ko abatutsi bahunze bagifite inshingano ku batutsi basigaye mu gihugu nk’uko abahutu nabo bakwiye kumenya ko hakiri inshingano ku bahutu barengana bitewe n’irondakoko rikiriho. Kubivugaho uri umuhutu cyangwa umututsi ntibyagakwiye gutera ipfunwe. Ikibi gusa ni ukubeshya cyangwa guharabika umuntu umubeshyera, bitewe n’uko mudahujije ubwoko.
Kumva izo nshingano zombi zishingiye ku bibazo bitandukanye by’amoko bikwiye kubahirizwa ndetse bikavugwaho. Nta na rimwe umuntu yakikira ukuri kuriho, noneho akavuga ko ashaka ubumwe n’amahoro byafasha opozisiyo. Kwemera uko turi kandi tukubahana ni inshingano ya buri munyarwanda. Kudahana agaciro ni umuco mubi umaze igihe, gusa uwo muco ntiwarangira igihe ubutegetsi bugifite irondakoko. Opozisiyo ishobora kuvuga ariko nta myanzuro ishobora gufata, bivuga ko FPR na Paul Kagame bakomeje gukoresha iryo turufu rishingiye ku bwoko, bitazahinduka igihe bibaye inyungu za politiki.
Kuvuga ko uRwanda rwabayeho bagiye k’ubutegetsi muri 94, kandi ibyo bikaba byarashimangiwe no gutaburura amagufwa ya Mbonyutwa no guhindura amazina y’ahantu hitiriwe abategetsi nka Kayibanda (ikibuga k’indege Grégoire Kayibanda), bituma abatutsi babona igihugu mu ndorerwamo y’ubwoko, bikabumvisha ko igihugu ari icyo ubutegetsi buriho, bityo bikagora abatutsi bahunze ndetse n’abahutu kumvikanisha politiki yo kubana udahereye ku moko.
Kugirango iyo turufu ya FPR igabanyuke, ni uko icyakwimirizwa imbere muri opozisiyo ari ukwishyira inyuma y’imfungwa zose za politiki, kuko ibyo izo mfungwa zizira nibyo turwanira (demokarasi no gusaranganya ubukungu bw’igihugu) .
Ni byiza ko abatutsi bari hanze bakorana n’abahutu nta amacyenga kandi ntakuba igikoresho ku mpande zombie; umuntu akubahirwa ibyo akoze kandi ashoboye. Ibyo byatuma abanyarwanda bahindura imico yo gusuzugurana no kwikubira ibyiza by’igihugu. Gukuririza kugendera ku moko, kwikanyiza no gusuzugurana byagabanyuka. Bityo, bimwe mu maturufu FPR ikoresha byagenda bigabanuka buhoro buhoro, kugeza igihe bishiriye burundu.
Ubundi abantu bahuzwa n’ibikorwa
Ibikorwa byo muri opozisiyo bishingiye mu kujya inyuma y’imfungwa zose zigaragiwe na Ingabire Umuhoza Victoire, nibyo byazana ubumwe muri opozisiyo. Ibyo nibyo byatuma FPR isobanukirwa neza urugamba rwo kwibohoza. Nibyo byatuma kandi imvugo nkaziriya za Tom Ndahiro zigabanyuka. Opozisiyo ni opozisiyo si MRCD gusa, si FDU gusa, si RNC gusa, si FDLR gusa; si iri shyaka cyangwa ririya ronyine, ahubwo ni twese hamwe.
Ntabwo igikenewe ari ugufungura umubyeyi Victoire Ingabire Umuhoza ugasiga Diane Rwigara na Nyina, ntabwo igikenewe ari ugufungura Ingabira ugasiga abayoboke ba FDU n’abo muyandi mashyaka, igikenewe ni ugufungura urubuga rwa demokarasi; gufungura imfungwa zose no gusaranganya ubukungu bw’igihugu mu ubwubahane bw’amashyaka yose.
Urufunguzo rw’amahoro ruracyafite Perezida Paul Kagame .
Dr Ngiruwonsanga Tharcisse