Ibihe turimo: «mire, mire umuriro» na «ncire, ncire akaryoshye» hagati ya Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda  

Uva iburyo ujya ibumoso: Me Bernard Ntaganda (ahabanza) na Madamu Victoire Ingabire mu ikanzu itukura (uwa gatatu uvuye iburyo kuri Me Ntaganda), nyuma y'ifungurwa

04/10/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Ibihe turimo ni bya bindi bigamburuza intwari. Madame Victoire Ingabire na Me Bernard Ntaganda, ubu bari hagati ya cya kivugo cy’abakurambere bacu, kigira kiti: «uguhiga ubutwari, muratabarana».

Umwicanyi wacu, ubu arimo gushakisha uburyo yatamika umugati izari intwari zacu kugirango azigamburuze. Zigeze aho Yezu yari ageze ubwo yari mu butayu asumbirijwe, shitani ikamuzanira umugati, mbere yo gusubiza uyu sekibi ko «umwana w’umuntu adatungwa n’umugati gusa».

Yaba Ingabire, Ntaganda na Kagame, bose bari mu nzira imwe y’umusaraba. Shitani irimo gutamika umugati umwana w’umuntu, uyu mwana w’umuntu na we akaba ari mu kwibaza bya bibazo bya nyarupyisi bya «ncire, ncire akaryoshye» na «mire, mire umuriro».

Ni inzira y’umusaraba yatangiye ubwo madame Victoire Ingabire na Kizito Mihito bari bamaze gufungurwa. Ubutegetsi bwa sekibi bwemezaga ko aba bombi basabye imbabazi kugirango bafungurwe. Madame Victoire Ingabire, nyuma yo guhura n’itangazamakuru mpuzamahanga, yemeje ko izo mbabazi zivugwa mu irekurwa rye, ntazo yigeze asaba. Ibyo byarakaje intare y’ishyamba, itontomera imbere y’impigi zayo, ubwo yongeraga gushyira mu bikorwa amategeko yayo y’ishyamba, igira iti: «niwongera kwiyemera gutyo no kwihagararaho, nzagusubiza mu buroko».

Kuva iyo ntare itontomye, Ingabire yabaye nka za nyamaswa z’intege nke, zumvira intare kure, zikayogoza ishyamba ryose, zihunga umwanzi. Ugukenga kwe kwanatumye abafite inyungu muri politiki y’u Rwanda, baraguza umutwe. Muri aba hari abemeza ko Ingabire arimo gutamikwa igufwa rishyushye, aho arimo kwibaza cya kibazo cya «mire, mire umuriro, ncire, ncire akaryoshye». Ni imishyikirano igikomeje, nyamara ikinagoranye. Ingabire ngo nta bundi buhendabana akeneye, uretse kugirwa minisitiri utavugirwa mo n’abamotsi ba FPR-inkotanyi cyangwa kuyobora umutwe wa Sénat.

N’ubwo ibi bikiri amabanga y’ikuzimu hagati ye na Paul Kagame, iyo ukurikiranye neza ikiganiro yagiranye na Radio Canada, usanga ibisubizo bye bica amarenga y’uko mu minsi mike azaba yamaze gukandagiza ikirenge mu nzego z’ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Muri icyo kiganiro, aho gushyira mu majwi disikuru ya Kagame imutesha agaciro, madamu Victoire Ingabire ashimagiza Kagame, avuga ko afite umutima wo gushaka kumva abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe no gufungura amarembo y’ubwisanzure mu bitekerezo (esprit d’ouverture d’espace politique et d’opinion). Kanda kuri uyu murongo w’ubururu, wihere amatwi, cyane cyane uhereye ku munota wa 9 n’amasegonda 20, aho Ingabire yakagombye guhera atangariza amahanga n’abanyarwanda ko icyo Paul Kagame ashaka ari ukumucecekesha (https://soundcloud.com/user-363799016/e-pied-a-papineau-ckvl-fm-victoire-ingabire-umuhoza-libre-enfin-entrevue).

Victoire Ingabire mbere y’ifngwa rye

Nusesengura neza imvugo ya Victoire Ingabire muri iki kiganiro, urahita ubona neza ikimenyetso simusiga cy’uko hagati ye na Paul Kagame hari ibyo bumvikanyeho. Kuri twe, tubona ko Victoire Ingabire yahisemo gushyira ku ruhande imvugo yamagana disikuru za Paul Kagame no kwimika indi mvugo ishimagiza imikorere y’inzego z’ubutegetsi bwe bw’igitugu.

Tura tugabane niwanga bimeneke”, Me Bernard Ntaganda

Me Bernard Ntaganda na we, ni umunyapolitiki w’intwari ubutegetsi bwa sekibi bwamaze kugeraho. Kimwe na Ingabire, uyu munyamategeko na we ntashaka gushyirwa mu myanya y’ibyamvagara. Ngo arashaka minisiteri furu, bitaba ibyo akagirwa umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera. Hagati ye n’ingabo za shitani, na we imishyikirano irakomeje.

Me Bernard Ntaganda, fondateur du Parti Social-Imberakuri

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye, Me Ntaganda yirinze kugira icyo atangaza ku bimuvugwaho. Uku kuryumaho kwe kukaba gusa n’ukwemeza ibisa n’ukuri.  Uku kuri ntiyigeze anaguhisha kuko mbere y’uko ajugunywa mu mva zidapfundikiye za Paul Kagame, Ntaganda yakunze kuvuga ko FPR igomba kwemera ko habaho politiki ya «tura tugabane niwanga bimeneke».

Ingabire na Ntaganda hari ukwiye kubatera ibuye?

N’ubwo hariho abarimo kurwanya ko aba banyapolitiki bombi binjira mu myanya y’ubutegetsi bwa FPR, babyita ko ngo baba bahisemo inzira y’ubugwari cyangwa y’abanyantege nke, jye si ko mbibona.

Me Ntaganda Bernard ntako atagize ngo yinjire mu myanya y’ubutegetsi ifata ibyemezo. Ibi yivugira ko yatangiye kubirwanira ubwo yari afite imyaka 22 gusa.

Mu nkundura ya politiki ishingiye ku mashyaka menshi yo mu myaka ya za 1991, Me Bernard Ntaganda yabaye umwe mu bashinze ishyaka rya PSD (Parti social démocrate), iri shyaka rikaba ryari mu mashyaka make yo muri opozisiyo (opposition), yarwanyaga ku mugaragaro ubutegetsi bwa perezida Habyarimana.

Ntaganda yaje kwirukanwa muri iryo shyaka kubera ko yashakaga guhirika abo bari bararishinganye (coup d’état). Yabazizaga ko ishyaka PSD ryamizwe n’irya FPR, rifite ubutegetsi bwose muri iki gihe. (Kanda mu ibara ry’ubururu, wumve uko abisobanura mu kiganiro Ukuri k’Ukuri cyo ku itariki ya 10/08/2018, ikiganiro yagiranye na mugenzi wanjye Tharcisse Semana: Ukuri k’Ukuri: Me Bernard Ntaganda imibereho mibi n’iyicwa-rubozo byo muri gereza byamwigishije gukora «gikomando»!).

Nk’uko bizwi na bose, Me Ntaganda yaje gushinga ishyaka rye bwite rya PS-Imberakuri, iri shyaka riza kwandikwa ndetse ryinjira muri cya kigare cya FPR-Inkotanyi kiswe ’’urubuga-mpuzamashyaka’’ (Forum des partis). Ntaganda akimara kwinjira muri iyo mpuzamashyaka, yayiteje mo akajagari, ndetse biza kumuviramo gufungwa. Ishyaka rye ubutegetsi bwaje kurigabira uwitwa Mukabunani, ubu unarihagarariye mu nteko ishinga amategeko.

Ntaganda, utari ukigira ishyaka abarizwa mo, ndetse wari umaze igihe afunguwe, akanabuzwa n’ubutegetsi gukomeza umurimo we wari umutunze wo kuvuganira abantu mu mategeko (avocat), yasuwe n’ubukene bukabije. Ubu bukene yatewe n’ubutegetsi bwa FPR bukaba ari bwo bushobora kuba bugiye kumurisha imyanda yo mu butegetsi bwa Kagame.

Uretse n’ubu bukene bwa Ntaganda, ntawabura gukeka ko haba hari n’ikindi kihishe inyuma y’ibyemezo arimo guhatirwa gufata mu minsi iri imbere. Ni nde wakwihandagaza akemeza ko Ntaganda yaba yarahindutse ku buryo iyo myanya arimo gupfundapfundwa izamupfuka umunwa burundu?

Kwinjira mu butegetsi bwa Leta ya FPR bishobora kumuhesha imbaraga zo guhindura byinshi muri ubwo butegetsi, ibyinshi birimo ibyo n’ubwo butegetsi budashobora gukeka cyangwa kugenzura muri iki gihe.

Ntaganda uko muzi, ashobora gufata wa murongo yari asanganywe, akarwanira gufata ibyemezo no guhagarara ku burenganzira bwe, akaba yateza akandi kajagari katuma ubutegetsi bwiyemeza kumusubiza muri gereza, kandi bitagishobotse.

Kagame ashobora kwibwira ko guha imyanya Ingabire na Ntaganda, bizatuma bombi batuza cyangwa agakira imijugujugu ya ba mpatsibihugu barimo kumusaba gufungura imfungwa zose za politiki no kugabana na zo ubutegetsi, nyamara wenda arimo kwicukurira urwobo. Perezida Habyarimana nawe ni uko byamugendekeye ubwo yemeraga gufungura urubuga rw’amashyaka menshi ataravugaga rumwe na we. Mu myumvire ye, yibwiraga ko bizamworohera kugenzura ibikorwa by’ayo mashyaka, nyamara umukino yishukaga ko woroshye wamubyariye urupfu atatekerezaga.

Tugarutse kuri Ingabire, ntawe ukwiye kumutera ibuye kuko ashobora kuba ashaka kwinjira mu butegetsi no kurwanira ko ishyaka rye ryandikwa kugirango abone uko akora neza politiki, afite n’umutwe wa politiki akorera mo.

Ishyaka rya FDU-Inkingi, ubutegetsi bwa Kagame butinya nk’uko umuriro utinya amazi, abarigize bashobora kumuhagama mu gihe yibwiraga ko kubaha imyanya byari ukubacecekesha burundu. Aha ndavuga igihe abagize iryo shyaka baramutse biyemeje na bo gutaha bagakorera politiki imbere mu gihugu, badatinye ya baringa, nk’uko bayitinyaga mu mwaka wa 2010, ubwo Ingabire yatahaga mu gihugu.

Aba baramutse batashye ku bwinshi, Kagame agafunga umwe umwe, abandi bagakomeza, yabura ayo acira n’ayo kumira, cyane cyane ko ba gashakabuhake bamuhaye ubutegetsi na bo bazaba barimo kumushyira ku mponde. Ikibazo ni ukumenya ngo abatereranye Ingabire mu mwaka wa 2010, noneho biteguye kumusanga i Kigali bagafatanyiriza hamwe, cyangwa azashakishiriza mu gihugu ibindi bitambo bya demukarasi?

Gufasha Kagame kurwanya umutwe w’abarwanyi ba FLN

Indi «scenario» yibazwa na benshi ni iy’uko Kagame ashobora kuba akeka ko nashyira Ingabire mu myanya y’ubutegetsi, azamufasha kurwanya abagize ingabo za FLN (Front de liberation nationale), ubu basa n’abateza umutekano muke mu gihugu. Ingabire ashobora kwemera gukorera Kagame iyi misiyo (mission) ariko amubeshya, nyamara yamara kwinjira mu butegetsi, agahindura umuvuno, nk’uko bikunze kugenda ku banyapolitiki benshi bo ku isi.

Wenda Ingabire ntiyashyigikira intambara ya FLN ku mugaragaro, ariko na we nkeka ko atayobewe ko ubutegetsi bwa FPR butazakurwaho n’amagambo, ko ahubwo buzahirikwa n’abazitabaza intwaro. Aha nakwibutsa gato ko Paul Kagame, mu magambo ye yagiye abyivugira, agira ati: «….Harya ngo barashaka kuvanaho Kagame??? Bazamuvanaho se babinyujije mu matora? Babinyujije se mu mishyikirano, mu ntambara se…?».

Gusubiza Ingabire muri gereza kubera ko atamaganye ashishikaye ibikorwa by’ingabo za FLN, na byo Kagame ntiyabishobora kuko amasezerano azaba yarasinyanye na we azaba akiri ibanga, ritagombye gushyirwa ahagaragara.

Ibi bivuze ko Ingabire aramutse asubijwe muri gereza, yashyira ahagaragara ibyo yari yarasabwe na Kagame, akaba azira ko yanze kubyubahiriza. Ni ikosa rya politiki Kagame na we atakora, kuko ryamubyarira akaga gakomeye imbere ya ba shebuja bamutegetse gufungura Ingabire n’izindi mfungwa za politiki.

Aha twabwira abasomyi bacu ko amakuru dufite kandi y’impamo ari uko, binyujijwe ku bunganira Diane Rwigara na Deo Mushayidi, bivugwa ko na bo Paul Kagame arimo kubiyegereza, ku buryo bishoboka ko mu minsi mike iri imbere, nibemera gusaba imbabazi za nyirarureshwa nk’izo Ingabire yasabye, na bo azabafungura, akabaha imbabazi-mfungishwa-jisho (libération conditionnelle) nk’izo yahaye Madamu Victoire Ingabire.

Ngizo zimwe mu mpamvu zagombye gutuma tudatera ibuye aba banyapolitiki bombi, Ingabire na Ntaganda, bakirwana na «mire, mire umuriro« na «ncire, ncire akaryoshye»!

Abicanyi Kagame ahagarariye bamaze kuvumbura ikihishe inyuma y’uyu mukino

Politiki ya FPR-Inkotanyi ishingiye ku iterabwoba, kwica, kuboha, gutoteza no gufunga abatavuga rumwe na yo. Abafatanyije na Kagame gufata ubutegetsi, na bo ni iyo ndorerwamo y’ubugome birebera mo. Bazi neza ko niba Kagame yemeye indi nzira batavuganye yo gusangira ubutegetsi n’ababarwanya, bizabavana amata mu kanwa. Uretse gusonza, gukena no gutorongera, abenshi muri aba ni abasirikari bishe abantu benshi mbere y’uko bagera ku butegetsi.

Ntaganda na Ingabire n’abagize amashyaka yabo, mu rwego rwo kurwanira kwimakaza umuco wo kudahana na demukarasi mu gihugu, bashobora gusaba ko abo bicanyi bose bakurikiranwa, bagahanwa binyuze mu mategeko, cyane cyane ko Ntaganda ari umunyamategeko w’umwuga, urwanira guca umuco wo kudahana (culture de l’impunité.

Uyu mukino wa Kagame n’abatavuga rumwe na we, nta gushidikanya ko abicanyi ahagarariye batangiye kuwukeka amababa, ari na yo mpamvu barimo gusara no gusizora. Barimo kwitabaza ibinyamakuru bibogamiye ku butegetsi bwabo, mu guharabika Ingabire kugirango asubizwe muri gereza. Kuri bo, gufungwa burundu kwa Ingabire ni cyo cyonyine cyatuma ibyaha bikomeye bakoze bidakurikiranwa n’inkiko zikorera mu bwisanzure.

Kagame na we, ubu umaze kugamburuzwa n’amahanga, aya mahanga arimo kumushyira ku mponde ko agomba gufungura urubuga rwa demukarasi, atabikora bakamwambura ubutegetsi bamugabiye. Ari hagati y’urupfu no gukira, kuko abo ashaka kugabana na bo ubutegetsi ni bo abo ba gashakabuhake bashaka noneho gukoresha, kugirango bamuhirike. Cyeretse niba aba batabona neza ibyihishe inyuma y’uyu mukino. Birasanzwe ko inda ishonje idatekereza, nyamara nkeka ko aho bigeze buri wese akwiye kwemera ko iyi nda duhahira ari igihuru cy’indahaga.

Umupira waba usigaye mu kibuga cy’abatavuga rumwe na Kagame?

Bamwe mu banyapolitiki inyandiko yacu yibaza ho

Umukino Kagame arimo gukina muri iki gihe ni umuranduranzuzi. Ni umukino usa n’uwakinwe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana. Gashakabuhake wari waramushyize ku butegetsi yamusabye – ku ngufu – kwemera gutangiza politiki y’amashyaka menshi (multipartisme) no gushyikirana na FPR-Inkotanyi yamurwanyaga icyo gihe. Iyo Habyarimana yanga iyo mishyikirano, n’ubu aba akirwana n’izi nkotanyi cyangwa yarazisubije iyo zaturutse zitera.

Aba ba gashakabuhake barabanje bamusaba kwemera amashyaka menshi. Aya ni yo yafashije inkotanyi kumuhirika no kumwica. Kagame na we ni rwo ategereje kuko niyemera ko amashyaka ya Ntaganda na Ingabire akorera mu gihugu, azanemera – yanze akunze – ko n’ayandi akorera hanze y’igihugu, ataha akandikwa, akanakora.

Ni yo mpamvu amashyaka Ishema ry’u Rwanda na RDI Rwanda Rwiza, na yo muri iyi minsi arimo kwisuganya kugirango arebe ko yakwemererwa kwinjira mu gihugu, bityo wa muzimu urira ku munyagasani na we yinjirire muri iyi mfuruka ya bomboribombori ivugwa mu butegetsi bwa Kagame muri iki gihe.

Ugutaha kw’abayobozi b’aya mashyaka gufite ishingiro kandi kurashoboka, kubera ko Kagame nta mbaraga agifite zo kuyakumirira i shyanga. Ugukorera mu gihugu kwayo uko yakabaye – FDU-Inkingi, PS-Imberakuri, Ishema ry’u Rwanda, RDI-Rwanda Rwiza – ni byo byonyine bishobora kubyara ya revolisiyo ya rubanda twifuza twese, kurusha intambara yakongera gushozwa mu gihugu; ya ntambara isenya, ikanamena amaraso y’inzirakarengane zitagira ingano.

Ngicyo ikibuga cya nyacyo umupira usigaye mo. Abakinnyi niba bahari, nababwira iki. Jye sinkora politiki, nereka inzira abayikora bagombye kunyuramo, kugirango babohoze rubanda yagowe.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email