09/10/2017, Yanditswe na Tharcisse Semana
Urubanza rw’umuryango wa Rwigara rwongeye gusubikwa kubera ubusabe bw’abaregwa bavuga ko bimwe dosiye yabo, ngo bayigane n’umunyamategeko ubunganira ariwe Maître Uhuru Célestin. Uyu Maître Buhuru yasabye ubushinjacyaha guha uyu muryango dosiye yose ariko nyuma y’impaka nyinshi urukiko rwanzura ruvuga ko dosiye yose badashobora kuyihabwa, ngo kubera ko bishobora kwica iperereza rigikorwa kuri uyu muryango.
Uru rubanza rwari rwitabiriye n’abantu batagira ingano kuburyo icyumba kiburanishirizwamo cyari cyakubise kikuzura. Abenshi mubashakaga kurukurikirana, bageragezaga gurukurikiranira hanze y’umuryango w’icyumba.
Imbaga y’abantu bari hanze y’icyumba, bari bitabiriye gukurikirana urubanza ry’umuryango wa Rwigara
Igishya ariko cyagaragaye uyu munsi kurusha ubushize, ni uko abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga baje ari benshi. Hari kandi n’abanyamakuru mpuzamahanga benshi n’ab’itangazamakuru ry’imbere mu Rwanda. Ibi byumvikane ko uru rubanza rwafashe indi sura kuko usanga bose bakeneye kumenya uko rugenda n’uko ruzarangira. Twakwibutsa ko ubushinjacyaha bwagiye bwivuguruza kugeza ubu buhindagura ibirego bukava kubyatangiye bivugwa mu ikubitiro hanyuma bukagenda buzana ibindi bishya, abaregwa bo babona ko ari uguhimbahimba ngo bakunde babafunge banigarurire ibyabo.
Igihe urubanza rwari rumaze gusubikwa, abanyamakuru bagerageje kwegera abantu batandukanye ngo bababaze icyo barutekerezaho ariko polisi itangira kubajujubya ibaka ibikoresho byabo. Uwo polisi itifuzaga ko bakwegera ngo bamuvugishe ni umunyapolitiki Maître Ntaganda Bernard, watangije ishyaka PS Imberakuri. Mugihe abanyamakuru birwanagaho basigasira ibikoresho byabo, abaturage batagira ingano bari aho bahuruye bakomereye cyane polisi, bigera aho irekuye ibikoresho by’abo banyamakuru.
Obed Ndahayo ni umwe muri abo banyamakuru bahutajijwe na polisi. Mu buhamya bwe buto cyane yaduhaye igihe twashoboye kuvugana nawe yagize ati: « Mu gihe Me Ntaganda yavuganaga n’abanyamakuru, abapolisi bagize batya baba barahiroshye, bahirika abanyamakuru basohora Ntaganda munyubako y’urukiko aho baganiriraga, bamukurubana bunyamaswa bamujyana hanze y’iyo nyubako. Ubwo bakurubanaga Ntaganda bamwe muri bagenzi banjye bagerageje gufata amafoto y’ibyo bikorwa bya polisi by’urukozasoni, ubundi bashaka kutwambura ku ngufu ibikoresho byacu».
Nk’uko bamwe mu baturage batashatse ko dutangaza amazina yabo babitubwiye, ngo mu gucyocyorana no guterana amagambo, hagati ya abanyamakuru na polisi, abanyamakuru Eric Bagirayubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika, Obed Ndahayo w’ikinyamakuru Intambwe ndetse n’abandi banyamakuru na BTN, bagerageje kwihagararaho no kurwana ku bikoresho byabo uko bashoboye. Amwe mu magambo yumvikanye baterana na polisi harimo aho aba banyamakuru bagiraga bati: «nk’uko kizira ko batabakorera ku mbunda, natwe kirazira kudukorera ku bikoresho by’akazi».
Mu ijwi ry’umunyamakuru Eric Bagirayubusa kanda hano kuri aya majwi (audio) wumva uko ibintu byari byifashe:
Twakwanzura iyi nkuru tuvuga tuti, birashoboka ko urusaku rw’amajwi y’abari aho bakomera polisi yari itangiye guhutaza no guhohotera abo banyamakuru bari bari mu kazi kabo, wenda yagize akamaro mu kubarengera no kudatuma ibikoresho by’abo byangizwa cyangwa ngo bijyanwe bunyago na polisi nk’uko imaze kubigira akamenyero. Aha twakwibutsa kandi ko ibi byoguhutaza abanyamakuru biri mu mugambi mubisha wo gushaka ko iby’uru rubanza bitakwirakwizwa hirya no hino mu itangazamakuru no ku nkoranyambaga (réseau sociaux).
Ibi byo kwibasira abanyamakuru bakurikirana ikibazo ry’uyu muryango byatangiye kuva mu ikubitiro ubwo umukuru wa polisi, Theos Bagede, abajijwe impamvu uyu muryango wa Rwigara warigishijwe cyangwa se ufungiye ahantu hatazwi, yirenze akarahira ahakana avuga ko nta namba ufite, ariko nyamara hanyuma y’iminsi mike bikaza kugaragara ko wari warafungiranywe ukabuzwa urwinyegamburiro n’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu. Icyo gihe twibutse ko nabwo abo basirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Paul Kagame) bahutaje abanyamakuru bari mu murimo wabo wo gutara inkuru, ndetse bakanashaka kubambura ibikoresho byabo by’akazi.
Nk’uko ikibazo cy’ubutabera butabera gikomeje kuba inzozi mu Rwanda, ninako ubwisanzure mu bitekerezo n’uburenganzira bw’itangazamakuru bikiri kure nk’ukwezi mu Rwanda. Inzira ni ndende kugirango bigerweho, ariko byose birashoboka iyo abantu bakomeje kubiharanira kandi bibavuye ku mutima.