12/10/2017, Ubwanditsi
Amashusho mubona hasi aha (Video n’amafoto asanzwe), arabaha isura y’ukuntu ibintu byari byifashe kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 ukwakira 2017 k’urukiko rwa Nyarugenge aho urubanza rw’umuryango wa Rwigara rwaburanishirizwaga. Urukiko rwongeye gufata umwanzuro wo gusibika urubanza, rwihanangiriza abaregwa ko ari ubwa nyuma rusubika uru rubanza; ko noneho, bidapfa bidapfuha, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 ukwakira 2017, urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.
Nyuma y’aya mashusho, turabagezaho inkuru icukumbuye kandi isesengura iby’uru urubanza; igaragaza n’uko ibintu byifashe kugeza magingo aya aho uru rubanza rwongeye gusubikwa.