Ninde ”Mucikacimu” mu Rwanda? (igice cya kabiri: Urugomo, ubugome no kwica byaba ari umuco karande w’abanyarwanda?)

02/02/2018, Yanditswe na Ndayisaba(TDM)

Umwanditsi ahereye ku nyandiko y’ubushize Ni nde  »Mucikacumu » mu Rwanda? (Igice cya mbere) aribaza ukwiriye mu by’ukuri kwitwa umucikacumu mu Rwanda. Arerekana kandi ko ”kurimbura inyoko-muntu, Genocide” bigikomeje mu Rwanda. Aratangazwa n’uko aho kugirango amahano ndengakamere yabaye ku banyarwanda akomeza kwisubiramo aho kubabera isomo. Arerekana kandi agatanga impuruza y’uko abanyarwanda bari bakwiye gusasa inzobe, bakemera kuganira ku mateka yabo no kuyemera yose uko ari (ameza n’amabi) nta guca ku ruhande no gucengacengana. Impanuro ye ni uko hari hakwiriye ariko kubaho kwandika amateka atabogamye; amateka atagira igice kimwe abanyarwanda b’amashitani ngo agire ikindi gice abamalayika.

Mu byivugo by’ubutwari bw’abanyarwanda habamo kwivuna ”abanzi”, kugaragaza ko wishe ”abanzi” benshi, cyangwa watabaye abawe ukabakiza ababisha. Nta na hamwe kwica abawe byitwa ubutwari ndetse no gutuma bicwa byabarwaga mu bugwari ukaba ndetse wanabihanirwa.

Twibutse ko no mu gukwirakwiza ubwicanyi, hagiye hagaragara kwita abo mwari muhuje igihugu abanzi bacyo; bityo kubica bigafatwa nk’ubutwari. Byageze n’aho perezida wa republika Paul Kagame, abaza abanyarwanda impamvu atari bo bica bagenzi babo yita abanzi. Rwanda urageraniwe!

Gutaka k’uwagiriwe nabi no gushyigikira abicanyi

Ingoma uko zagiye zisimburanwa (igihe cy’ubwami na Repubulika uvuye ku ya mbere kugeza ubu) ntibyagiye byoroha ko abarenganywaga bavuga iby’izo ngoma zikiriho. Ahubwo bararucaga bakarumira hakazavuga abacitse ku ciumu ry’ako karengane mu gihe bene wabo bageze ku ubutegetsi.

Hagati aho usanga abari ku ngoma batita ku bugome bukorerwa bagenzi babo. Ndetse bagasa n’abatareba akarengane bagirirwa. Bigera aho usanga ndetse bicara bagatuza bakumva ko ubwo atari bo ta kibazo. Bamwe bagera n’aho bafata akarengane gakorerwa bagenzi babo nk’inyishyu k’uko nabo bakorewe. Ariko hari ikintu kimwe biyibagiza : «inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo». Abanyamadini (ya kiyahudi na gikristu) bo bati: «ibyo ugirira abandi nawe nibyo uzagirirwa». Niba ubona mugenzi wawe uyu munsi arengana ukumva ko bitakureba, itegure ko ejo nawe uzarenganywa abagukikije nawe bumve ko bitabareba.

Inyito ya ”Génocide”

Ubundi ijambo genocide rituruka ku ijambo ry’ikigereki “genos”  bivuga “ubwoko”n’irindi jambo “cide” bisobanura “kurimbura”. Ibyo bivuze ko genocide ari ukurimbura ubwoko.

Ingingo ya kabiri yerekeranye n’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya ubwicanyi bwibasira inyoko-muntu iragira iti:  muri aya masezerano, inyito yo kurimbura inyoko-muntu (génocide), bisobanura imwe mu bikorwa bikurikira: ni igikorwa cyose ukoze wagambiriye kurimbura burundu cyangwa igice kimwe cyangwa abantu bose ugendeye ku ubwoko bwabo cyangwa imyemerere yabo.

Aya masezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya ubwicanyi bwibasira inyoko-muntu, umuntu yayahinira muri izi ngingo nkuru nkuru zayo enye:

  1. Kurimbura – kwica ubigambiriye – itsinda ry’abantu (Killing members of the group);
  2. Gukomeretsa k’umubiri cyangwa kuburyo bw’imitekerereze (dommages corporels ou mentaux) itsinda ry’abantu aba n’aba cyangwa ry’ubwoko ubu n’ubu (Causing serious bodily or mental harm to members of the group);
  3. Gukoresha amayeri n’ubundi buryo bwose bugayitse kandi ku buryo butekerejweho kandi bigambiriwe mu kurimbura itsinda ry’abantu aba n’aba, igice cyabo cyangwa se bose (Deliberately inflicting on the group conditions of life calculated to bring about its physical destruction in whole or in part);
  4. Gushyiraho ingamba zibuza kororoka abantu cyangwa itsinda runaka ry’abantu (Imposing measures intended to prevent births within the group);
  5. Gukoresha amayeri n’ingufu mu gushyira abana b’itsinda iri n’iri ku rindi (Forcibly transferring children of the group to another group)

Aha, abateguye bakanashyiraho aya masezerano mpuzamahanga yo gukumira no kurwanya ubwicanyi bwibasira inyoko-muntu, baragaragaza ko gukorera itsinda ry’abantu cyangwa bamwe muri iryo tsinda kimwe muri ibi bikurikira uba ubakoreye genocide: kwica bamwe mu bagize igice cy’abantu, kubababaza umubiri cyangwa kubangiza mu mitekerereze,  kugambirira gushyiriraho abantu cyangwa igice cyabo ubuzima bubashyira mu kaga (ku mubiri), gushyiriraho abantu uburyo bubabuza kororoka bigambiriwe, ndetse no kubambura abana babo bagahabwa abandi bantu.

«Jenoside,Génocide» iracyakorwa mu Rwanda

Ngira ngo tugiye kureba ibi byo hejuru, ntawashidikanya ko ubu genocide igikorwa mu Rwanda, kuko ntawe utazi ingaruka bigira ku bwonko bw’abana iyo ubabwira ko ubwoko bwabo bugizwe n’abicanyi ko bityo bagomba guhora bibombaritse ndetse bagasabira imbabazi ibyaha byakozwe na ba se.

Ariko nk’abanyarwanda benshi bemera Imana, hari urwego bakwiriye kumvamo « Jenoside/Génocide » kuko Imana nta na kimwe itavuze. Abemera Bibiliya, bavuga ko Imana yavuze ngo « NTUKICE », iryo ni itegeko rya 4 mu mategeko icumi y’Imana. Aha ntabwo Imana yari inaniwe kuzana umubare muri iyi mvugo. Yabujije kwica gusa. Ibi bivuze ko « KWICA » bidasaba umubare ngo uwishe yitwe umwicanyi. Ni nako bitagasabye umubare ngo umuntu yitwe ko yakoze « Genocide ».

Aha abemera Imana bo mu idini y’abayisilamu bo bafite ibisobanuro byuzuye aho igitabo gitagatifu cyabo ”Qoran” kigira kiti :  « MUMENYE KO UWISHE UMUNTU UMWE ABA ASA N’UTSEMBYE IMBAGA ». Ntabwo Korani ivuga ko uwishe benshi ariwe uba wakoze genocide. Ahubwo n’uwishe umuntu umwe gusa aba atsembye imbaga. Aha nkunda gutanga urugero rusobanutse rw’imyemerere yanjye ya gikirisitu: « UWARI KWICA ADAMU TWARI KUVUKA ? UBWO SE NTIYARI KUBA ADUTSEMBYE TWESE ? »

Nshiningiye kuri iyo mvugo, nemeza ko bidakwiriye gutegereza ngo inkiko runaka zemeze ko habaye genocide iyi n’iyi yakorewe aba n’aba. Igihe cyose umuntu yishwe azize uko yaremwe, umwishe aba akoze genocide. Niba rero hari abahutu bishwe bazira ko ari abahutu, abo bakorewe genocide, niba kandi hari abatutsi bishwe bazize ubwoko Imana yabaremanye, ababishe bakoze genocide, niba hari n’abatwa bishwe bazira ko ari abatwa, ababishe bakoze genocide. Ibi birumvikana neza tutagombye kujya mu bisobanuro bihanitse by’abanyamategeko b’umuryango mpuzamahanga ONU cyangwa by’izindi nzobere.

Kumva genocide nko kwica ubiganbiriye ushaka kurimbura ubwoko, bituma nemeza ko bamwe mu bahutu bakoze genocide na bamwe mu batutsi bagakora genocide kuko muri ubwo bwoko bwose hari abishwe bazira ubwoko bwabo kandi bicwa hagambiriye kubamaraho cyangwa hagambiriye kubagabanya.

”Abacitse ku icumu”

Ubundi umuntu yitwa ko yacitse ku icumu igihe yahiganagwa n’abandi hanyuma akaza gusigara mu gihe abo bahigananwaga babamaze (aribyo kubamarira ku icumu). Iyi nyito yahawe abanyarwanda bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi. Iyo genocide ikaba yarakozwe n’abahutu bashakaga kurimbura ubwoko bw’abatutsi, ariko hakavugwamo n’abatutsi bari batumwe na FPR gukongeza umuriro (catalyzer) bari mu cyiswe “network cyangwa abatekinisiye”, bashakaga ngo abakabarwanije bahugire mu bwicanyi, maze FPR ikabone uko ibarega ubwicanyi, bityo bagafatirwa mu cyuho, bigatuma bahabwa  ibihano n’amahanga. Ibyo nibyo byaje gutuma FPR ifata ubutegetsi bitayigoye, inumva vuba n’amahanga mu gukwirakwiza ko abahutu bateguye umugambi mubisha wo kumara abatutsi. Uko ninako byagenze. Ubu bwicanyi bwagiwemo kandi n’abari bibumbiye mu mitwe itandukanye, uzwi cyane ukaba uw’Interahamwe. Gusa umuntu utabogamye yakwibaza ibibazo bikurikira:

1.Ese umwana wiciwe ababyeyi na FPR muri za Byumba na Ruhengeri hagati ya 1990-1994, we agasigara kubwa Nyagasani we si umucikacumu? Umubyeyi wagizwe incike icyo gihe ubu yitwa iki? Imiryango yahatikiriye se hagasigara mbarwa yo yakwitwa iki?

2.Ese umwana, umubyeyi, cyangwa umunyamuryango wasigaye mu gihe habagaho kwica igihumeka cyose mu bihe by’abacengezi mu cyahose ari Ruhengeri na Gisenyi, byakozwe n’abasirikare b’inkotanyi, we yawkitwa iki?

3.Ese uwasigaye ku bwicanyi bwakorewe abahutu bari mu nkambi ya Kibeho, yakwitwa iki?

4.Ese uwasigaye mu mashyamba ya Kongo, nyuma y’urugendo rurerure akaza kwibona asigaye wenyine, we yakwitwa iki?

Nta gushidikanya ko muri ubwo bwicanyi bwose icyari kigambiriwe kwari ukwica ubwoko bumwe hanyuma uwasigaye si uko ari impuhwe yagiriwe ahubwo ni uko nta bapfira gushira. Ni nk’uwambwira ngo muri 1994 umututsi wasigaye ni impuhwe yagiriwe. Oya ni Imana itajya yemera ko abo yiremeye bashira ngo habure uzabara inkuru kandi ari yo yabaremye.

Kuri njye, no ku muntu wese waha ikiremwa muntu agaciro yakwemeza ko hari abacikacumu bo mu buryo butatu:

1.Abahutu: ni abacikacumu rya FPR-Inkotanyi, barimo ibice byinshi kuva yatangira imirwano muri za Byumba muri 1990, aho yiciraga abantu ubusa kandi batari mu mirwano, ari abaturage basanzwe.

2.Abatutsi: ni abacikacumu  ry’interahamwe n’abo bari bafatanije nabo batahwemye kwicwa kuva 1990 bitirirwa ko ari ibyitso bya bene wabo b’abatutsi bari bateye u Rwanda

3.Abahutu n’abatutsi: itsinda rya gatatu rigizwe n’abacikacumu ry’impande zombi kuko hari abanyarwanda biciwe n’interahamwe ndetse banicirwa n’inkotanyi. Kandi kuri izo mpade zombi, bakaba barasigaye aha Mana kuko izo mpande zombi zashakaga kubarimbura.

Aha, nemeza ko igihe cyose abnayrwanda batarumva ko nta mupfu uruta undi, ntibazigera banumva ko nta muzima uruta undi. Dukwiriye kureka gutoranya abanyarwanda, baba abazima, baba abapfuye. Ibi nibyo umuhanzi Kizito Mihigo ubu ubutegetsi bwashyize mu gihome kandi bwari bwaramutangagaho urugero n’ikcyitegererezo nk’umucikacumu ugamije kunga abanyarwanda yari yatangiye kwigisha mu ndirimbo ye ”Igisobanuro cy’urupfu”  aho agira ati: ” (…) Genocide yangize impfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe ”genocide…”.

Irondakoko rikwiriye gucika burundu mu banyarwanda

Agahinda n’akababaro kagiye karanga bamwe mu banyarwanda (ubwoko cyangwa akarere), katurutse mu kudaha agaciro ububabare bagize. Ibyo byagiye bibyara kwihimura kandi iyo ni kamere muntu. Ukwo kwihimura byagiye bigenda birushaho kuba bibi uko iminsi yashiraga indi igataha kugeza bibyaye genocide, igikomeza n’ubu magingo aya.

”Genocide” yari ikwiriye kuba isomo rikomeye ku banyarwanda, maze bagasasa inzobe, bakaganira ku mateka nta gucengana. Muri uko kuganira, ntihabeho guhirikirana amakosa no kwitana ba mwana ahubwo buri ruhande rukumva, maze hakabaho kwandika amateka atabogamye. Amateka atagira igice kimwe cy’abanyarwanda amashitani ngo agire ikindi gice abamalayika. Abanyarwanda, amoko yose, uturere twose, twarahemukiranye. Dukwiriye gusabana imbabazi, tukaniyemeza kutazasubira ukundi, maze tukemeranya kubana mu Rwanda TWESE, twubahana kandi ntawe ucura undi cyangwa ngo yikubire ibyiza by’igihugu.

Igihe hazaba hakiriho ubuyobozi buhembera “munyangire”, busumbanya abenegihugu, bubona ubwoko bumwe bugomba guhabwa agaciro ubundi bugatsikamirwa; igihe cyose umuntu azaba agihabwa amahirwe (opportunities) hadashingiwe ku bushobozi ahubwo hashingiwe ku bwoko cyangwa akarere akomokamo, hazabaho guceceka ariko kudashingiye ku kunyurwa n’ibikorwa. Ingaruka zabyo zizajya ziba kwihimura igihe cyose habayeho kwigaranzura abakingirwaga ikibaba bakanahabwa amahirwe kurusha abandi hadashingiwe ku bushobozi. Niba abanyarwanda bifuza u Rwanda rutekanye kandi birambye, bakwiye kwamagana no gutinyuka kwanga ku mugaragaro ubuyobozi bubasumbanisha. Bakumva ko umwana wese ari nk’undi. Bakumva ko umunyarwanda wese ari nk’undi. Ntihabeho kurobanura imfubyi. Ntihabeho kurobanura abapfakazi. Ntihabeho kurobanura incike, abakene n’abatindi nyakujya. URWANDA RUKWIYE KUBA URWA TWESE.

Mugire u Rwanda rw’abanyarwanda. U Rwanda rwa TWESE

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email